INGURUBE YERA
.
EPISODE 18
.
Duherukana ubwo Gabby yari araranye na Domina ariko mu buryo bwo kumucumbikira kuko yari amubwiye ko ibyo kumubera umugabo bitashoboka. Ese bwarinze bucya ntacyo bakoze?
.
Emilia yari amaze kwakira amakuru mabi y’ishimutwa rya murumuna we Sarah, ndetse yari yabibwiye na Papa we Chief of staff, chief of staff nawe amaze kubibwira muzehe.
Ni mugihe Aline we yisanze ahagararanye na Edmondson, ahantu atazi. REKA DUKOMEREZE AHO TWARI TUGEZE
Aline ahagaze mu cyumba kimwe na Edmondson bari kurebana ntawe uvugisha undi. Edmondson arikoroza ati:” unyihanganire kukwinjirana ntakomanze.”
Aline ati:” reka nizere ko ibyo ndi gutekereza ataribyo.”
Edmondson ati:” uri gutekereza iki?”
Aline afite agahinda ati:” wanshimuse”
Edmondson araceceka. Aline ahita abona ko bishoboka ahita arira ati:” kuki wanshimuse? Ukanteza mayibobo ngo zinkinireho ?”
Edmondson ati:” ibyo uri kuvuga ntago aribyo. Ntago nagushimuse.”
Aline ati:” wabinyemeza ute ko bitakozwe nawe? Kuki ndi hano?”
Edmondson ati:” impamvu uri hano ni uko nagutabaye abari bagushimuse.”
Aline ati:” nyine biritwa ngo wantabaye kandi ari wowe wabikoze. Watanze amafaranga ngo banshimute, hanyuma ubategeka ibyo baragerageza kunkorera byose, kugirango igihe ndaba nihebye mbona ntabundi buryo buhari bwo gutabarwa uhite uza unyereke ko wantabaye. None nyuma yibi byose ni iki ugamije?”
Edmondson aramureba gusa yitsa umutima ati:” Ali, ndagusaba gutuza no kunyumva. Ntago nagushimuse.”
Aline atangira no kugira uburakari ati:” ninde wanshimuse?”
Edmondson ati:” washimuswe na mayibobo zo muri biriya bice byanyu, gusa hari uwazitumye. Nange rero hari abo natumye kugirango batume ugira umutekano.”
Aline ati:” none nimba ibyo urikumbwira aribyo koko, kuki utabategetse guhita banjyana mu rugo ahubwo bakanzana hano? Ubu waba uzi ukuntu Mama ahangayitse?”
Edmondson ati:” impamvu ntakujyanye iwanyu, ni ukugirango ubanze umenye uko ukwiye kwitwara kuko ntamutekano usesuye ufite. Kandi iyo bakujyana iwanyu, wari kuguma mu rujijo ukibaza ibiri kukubaho bikakuyobera, ibyo rero bigatuma ushobora kurwara n’ihahamuka.”
Aline araceceka ati:” ngaho mbwira iyo nkuru rero?”
Edmondson ati:” mbere yuko nyikubwira, ntago ndagusaba kunyizera utarumva inkuru, ahubwo ndagusaba gutuza ukumva ko utekanye.”
Aline yihanagura amarira, azamura umutwe abyemera.
Edmondson aramureba gusa.
.
Ku rundi ruhande turacyari mu gitondo, ni mu mugi wa Kentin muri hotel imwe, niho Emilia ari, akokanya yakiriye sms umubaza nimba yifuza kubona murumuna we ari muzima, ntakuzuyaza ayisubiza vuba yihuse.
Ati:” ubundi kuki mwamushimuse mushaka iki?”
Sms igaruka imusubiza ariko ari ngufi iti:” dushaka wowe!”
Ati:” kuki munshaka?”
Sms iti:” uraza tuvugane.”
Ako kanya izo message zose yahise azereka papa we Chief of staff. Ndetse ubwo chief of staff yahise azereka muzehe.
.
Mu cyaro kwa muzehe amaze kwitegereza izo messages ahita ahamagara Inshuti ye chief of staff butangira kuvugana. Muzehe ati:” uko bigaragara nkurikije ikiganiro bagiranye, ingingo za politiki ntizirazamo.”
Chief of staff ati:” ntibirasobanuka neza. None nkomeze mbirekere umukobwa nge ntimbyivangamo?”
Muzehe ati:” jya ku kazi nk’ibisanzwe, kandi ntugaragarize president ibibazo ufite, kugeza igihe we ubwe arashaka kubimenya. Noneho nubona yatangiye kubikubazaho, uhite umenya neza ko abiziho, nabyo ubimenyeshe.”
Chief of staff ati:” hanyuma kubijyanye na Emilia? Nkomeze mureke abyifashe?”
Muzehe ati:” njye uko nakomeje kubikeka, uko byagenda kose iri shimutwa rya Sarah rifite aho rihuriye n’ubuzima bwa Emilia, bityo ko ari abo bahanganye mu myidagaduro bashaka kumushyira hasi, cyangwa se ni abo bagabo ba nyirigihugu, batangiye gukeka ibijyanye na politiki hagati yumuryango wawe, bityo bakaba bashaka gusuzuma imbaraga zanyu koko kugirango babone uko babakura munzira.”
Chief of staff arumva. Muzehe arakomeza ati:” kubwiyo mpamvu rero, ukomeze ube hafi Emilia, gusa umubuze kugira umwanzuro afata atakumenyesheje, kandi umubuze kugira icyo akora yitwaje ubuhanga afite mu bya politiki. Umutoze gukomeza kugaragaza amarangamutima y’umuntu usanzwe nawe wumugore, kugirango babure icyo bafata.”
.
Ku rundi ruhande ni muri Green House, Lisa ari kwitegura kujya ku ishuri. Mama we aza kumurebara asanga ari kwitegura yambaye headphone ari kurya umuziki yishimye cyane akomeza kumwitegereza gusa Lisa we atamubonye.
Muguhindukira abona mama we ahagaze mu muryango ameitegereza ahita yihuta aramuhobera cyane ati:” ndishimye cyane ntiwabyumva mama.”
First lady atabyitayeho ati:” nzi impamvu wishimye.”
Lisa araseka ati:” ubu byarangiye. Ntamihangayiko nzongera kugira, ubu Edmondson ndamufite ni uwange.”
First lady ati:” kwica Aline ntago biguha kwigarurira Edmondson.”
Lisa araseka ati:” niwe wenyine nabonaga ashaka kumuntwara, kandi nabonaga Edmondson asigaye amukunda cyane, kuburyo bitari kuzongera kunyorohera kumwisubiza. None guhera ubu aramubura, yongere angarukire.”
First lady arahigima gusa ati:” ukekako nimba yarakwanze azakugarukira ngo ni uko uwo yakunze atakimubona? Ndakwanze ntijya ivamo ndagukunze, ubwo nyine biranashoboka ko yakwishakira undi.”
Lisa azinga isura ati:” umuryango wacu turi ba nyirububasha, icyo dushatse gihinduka itegeko, none urumva uwo wundi we yamara kangahe mu buzima?”
First lady arikanga ati:” wigize umwicanyi ruharwa hejuru y’amarangamutima aza nyuma akongera kugenda ngo ni urukundo? Ubwo nukuvugango umukobwa wese uzajya agerageza gukundana na Edmondson uzajya umwica?”
Lisa areba mama we cyane aramuseka ati:” ererere, ubwo rero wigize umwana mwiza? Ugomba kumenya neza ko inyana ari iya mweru. Uri mama kandi ngomba kugufatiraho urugero.”
First lady ati:” ushatse kuvuga iki?”
LISA ati:” wishe Martha, umukobwa wari indaya ya Papa. Mwese muziko ntabizi ariko burigihe iyo yazaga hano narabimenyaga, wamwishe rero udashaka ko akomeza gutwara urukundo rwa papa, ikindi nzi neza ko wahaye gasopo papa ko nubundi uzakomeza kujya wica umukobwa wese cyangwa umugore azajya agira indaya. Nange rero umukobwa wese uzanyitambikira mu rukundo, nzamukubira karindwi ibyo mama akorera abandi.”
First lady areba cyane umukobwa we agira umujinya ati:” nge na so twarakundanye, turabana ndetse turanakubyara, mfite uburenganzira bwuzuye ku mugabo wange. None wowe umuhungu uri gufuhira mwasezeraniye he? Uri kumubuza umudendezo we.”
Lisa arikaraga ati:” ufite uburenganzira bwuzuye ku mugabo wawe ariko ntaburenganzira ufite ku buzima bw’abandi.”
First lady yumva yamumenyeye cyane. Lisa arimyoza ahita amucaho yigira ku ishuri. First lady aramwitegereza cyane ku mutima ati:” ndaza kugukosora. Nako isomo ryambere naraguhaye, nuza kumenya ko ibyo wiringiye atariko bimeze uraza kumva uburibwe.”
Tugaruke kuri Edmondson na Aline.
Aline ari kwitegereza cyane Edmondson akazenga amarira mu maso. Edmondson aramureba ati:” Ni ngewe uri kuzira. Kuba ari nge uri kuzira rero, ni imwe mu mpamvu irakomeza gutuma ntuma ugira umutekano.”
Aline ari gusepfura ati:” kuki ndi kukuzira?”
Edmondson ati:” aziko nge nawe dukundana.”
Aline ati:” ariko ntago aribyo ndi kuzira ubusa.” Aline ararira. Edmondson aramwegera amufata ku rutugu ati:” kuba Lisa ari gutekereza ko nge nawe dukundana, ntago ari kure yukuri.”
Aline araceceka areba Edmond mu maso ati:” ushatse kuvuga iki?”
Edmondson yitsa umutima ati:” ibyo singombwa. Ntago turi mu bihe byiza byo kuvuga ibi bindi ku mutima no mu ntekerezo.”
Aline aramwihorera aceceka gakeya ati:” ubundi ko wamenye ko Lisa ashaka kunshimutisha ngo banyice, wabibwiwe nande kugirango uze kunshyiraho abaza kuntabara?”
Edmondson areba Aline cyane….. REKA DUSUBIRE INYUMA KU MUNSI WEJO HASHIZE
Igihe first lady yari kumwe na Mr. Frederick mu biro bya Green House, bari kuvuga ku gishushanyo ndetse Mr Frederick avuga ko bakeneye umushushanyi wabo wihariye uzajya ubafasha, ndetse ko nyiri icyo gishushanyo babonanye Lisa abaye uwabo byabafasha, nuko first lady akagaragaza kutamera neza kuko yatekerezaga ko Aline nyirigishushanyo ari hafi kwicwa azira Edmondson. Muribuka yahise asohoka yihuta asaba abajepe bamurinda kumutwara vuba. Turamubona yerekeza ku kigo cy’amashuri cya THE NTACO SCHOOL ACADEMY, ndetse agezeyo asaba umujepe gusohoka ngo amuzanire Edmondson vuba. Uwo mujepe nawe bahise bamwereka umwe mu basore b’inshuti za Edmondson, amumutumaho, arinabwo cyagihe ubwo Edmondson yasangaga Sarah na Aline kuri ya ma esikariye bakunda kuganiriraho, hamwe Aline yashushanyije igishushanyo, ubwo baganiraga uwo musore akaza akamubwira ko ari umujepe umushaka.
Edmondson yagiye atekereza ku mpamvu yaba itumye papa we aza kumureba, kuko niwe wenyine ujya uza kumureba arikumwe n’abajepe.
Akigerayo yatunguwe no kubona ubwoko bw’imodoka ari ubwo kwa president, ndetse ahita yinjira mu modoka asanga ni first lady wiyiziye. Nyuma yo kumusuhuza batangira kuganira.
First lady aramureba ati:” kuki utunguwe?”
Edmondson ati:” ntago nari niteze ko waza hano aringe uje kureba, kuko uretse no kuza uje kundeba, Ni ubwambere turaba tuvuganye ntawundi muntu uri mu kiganiro cyacu.”
First lady aramwenyura ati:” ntakintu waba uri gutekereza kinzanye hano?”
Edmondson ahita atekereza ko ari Lisa wavuze ko batameranye neza, bityo nyina akaba aje ngo abigemo ati:” nge na Lisa ntago turi kumvikana. Umukobwa wanyu ntago yitwara neza, nimba uje ngo utume nongera kumwita chr nonaha ntago bikunda. Bizasaba igihe cyo kubanza mukamuhugura.”
First lady aramwenyura ati:” ntanarimwe nzigera nivanga mubyanyu. Ibyo sibyo binzanye, sinakeneye kubimenya.”
Edmondson agira urujijo ati:” none ni iki gitumye uza kundeba?”
First lady aratuza ati:” ukunda Aline.”
Edmondson arikanga ati:” uravuga ibiki?”
First lady ati:” ndabizi ukunda nyirigishushanyo Aline. Ninabyo biba imbogamizi hagati yawe na Sarah.”
Edmondson aratungurwa ati:” gute uzi nyirigishushanyo? Wamubwiwe nande? Aline siwe wabishushanyije kuko yambwiye ko nawe atamuzi ahubwo ari uko agikunda gusa.”
First lady araseka ati:” ukunda igishushanyo, icyo ni icyambere. Icyakabiri, ukunda Aline, wenda nturamenya ko ariwe ugishushanya. Rero uko nabimenya sibyo binzanye, icyangombwa ni uko ukunda Aline.”
Edmondson kubihakana biramunanira yubika umutwe. First lady arakomeza ati:” iki nicyo gihe rero ngo urwane ku mahoro y’umutima wawe. Nujenjeka uzababara igihe kinini.”
Edmondson ati:” ushatse kuvuga iki?”
First lady ati:” nshatse kuvuga ko utazongera kubona igishushanyo gishya kimeze nk’icyo wakunze, ndetse na Aline ntuzongera kumubona. Uzahomba kabiri, bityo ubabare igihe kinini.”
Edmondson arikanga ati:” uri kunshanga. Kuki Aline nzamubura?”
First lady ati:” uyu munsi arapfa.”
Edmondson arikanga ati:” ubizi ute ko arapfa? Uri Imana yamuremye bityo ukaba uzi igihe agomba gupfura?”
First lady ati:” gabanya kwigira umwana ariko. Aline agomba gupfa nutagira icyo ukora.”
Edmondson aratuza. First lady ati:” Aline ni imbogamizi ku rukundo Lisa agukunda. Lisa yabonye kenshi Aline ashushanya cya gishushanyo, bikarenga akaza akakikubonana, kandi akakikubonana yari yakubuze, ibyo bikamwereka neza aho waruri. Nuko yatangiye kubona ko Aline amugutwaye. Rero ntiyakomeza kubyihanganira, bityo Aline ubu hari aho ategewe aza kwicirwa.”
Edmondson yahise amenya impamvu ya byose yatumaga Lisa atishimira igishushanyo yamubonanaga, kumba kubera ko yigana na Aline, ahita avumbura nezako buriya yamubonaga agishushanya. Ariko ahita yumva ko Aline arengana ndetse anishimira kumenya bidasubirwaho ko ari we nyirigishushanyo. Yahise ashimira first lady agaruka mu ishuri kuko amasaha yo kwinjira yari yageze.
Tugaruke kano kanya Aline amaze kumva byose uko byagenze. Edmondson arakomeza aramubwira ati:” nuko nahise mfata amafoto yawe nyoherereza abajepe bandinda, bahita bagushyiraho ikipe ishinzwe kukurinda. Rero impamvu batinze kuza kugutabara, nuko bari bibeshye gato ku mayira yo muri ziriya nshe z’iwanyu. Imana ishimwe yo yabafashije bakakugeraho biriya bisore bitarakwangiza.”
Aline yari yarize ahita ahobera cyane Edmondson.
Edmondson ati:” ngaho rero usigare amahoro reka nsohoke nge ku ishuri.”
Aline ati:” nonese ngewe ntago nzasubira ku ishuri?”
Edmondson ati:” uzasubirayo. Gusa uyu munsi ahari n’ejo ntibizakunda, kuko nange nshaka kubanza guha isomo Lisa.”
Aline ati:” basi waretse nkataha?”
Edmondson ati:” uraba ugumye aha. Mama wawe ngiye kumwoherezaho umuntu umuhumuriza, amubwire ko aho uri utekanye, bityo ko yareka kwiheba, hanyuma nge nimva ku ishuri ndaza kugucyura.”
Aline aratuza ati:” unsuhurize inshuti yange Sarah.”
Edmondson ati:” ahubwo turazana twese kukureba, tunaguherekeze utahe.”
.
Ku rundi ruhande uko bavuga Sarah, aho ari we yicaye imbere ya kamera bari kumumenaho amaraso menshi. Gusa ayo maraso ni umwanda ukabije kuko ari no kunuka, ntiwamenya ngo ni amaraso yiki, bari kuyamena mu mutwe we, akamushokaho. Amashusho ari gufatwa na camera yo aragaragaza neza ko ari Sarah uri kuyava. Ayo mashusho bidatinze yahise agera kuri Emilia kwihangana biramunanira akupa video vubavuba ahita azamuka hejuru yinyubako. Ni za nyubako ziba zifite parking ya kajugujugu hejuru, yinjira mu ndege agaruka iwabo muri REPUBLIC OF BORI.
.
Ku rundi ruhande Minister Baptiste amaze gukoranya Mr Frederick na Alfredo ati:” igipimo cyacu kigezweho. Uyu mukobwa Emilia si umukinnyi wa FILME gusa nkuko bizwi, ahubwo ibyo azikinamo niwe wanyawe. Ubu tuvugana amaze gukoranya ikipe y’abasore.”
Mr Frederick ati:” ubibonye ute?”
Baptiste ati:” twabashije kumenya hotel yari arimo muri Kent, twamushyizeho ikipe igomba kumucunga, icyo twakoze ni ukumushyushya mumutwe tumwereka amashusho ya murumuna we yazahaye. Ikigaragara ni uko uyu mukobwa yiteguye urugamba, kandi uko byagenda kose we na se Chief of staff baziranye byinshi ku bijyanye na politiki.”
Alfredo ati:” tugomba kubimenya rero.”
Mr Frederick ati:” ntabyinshi birenzeho tugomba kumenya. Icyamenyekanye ni uko ari abanzi kuri twe. Bombi bagomba gupfa rero.”
Baptiste ati:” Mr President. Banza usubire mu biro, utume chief of staff haricyo avuga.”
.
Ku rundi ruhande muri Green part Iceland, akazi k’abo mu mabuye y’agaciro kararimbanije, ku ruhande rwa Gabby na DOMINA bo baracyari mu itente kandi bwakeye kare.
DOMINA areba Gabby ati:” urakoze cyane.” Ubundi ahita yiruhutsa 😹
Gabby ahita ahaguruka ati:” byuka usubire mu giturage cyanyu.”
DOMINA ati:” ntago ndasubirayo.”
Gabby aramureba ati:” twumvikanye ko nge nawe tutabana. Ibi tuba dukora kuri nge ni ibisanzwe. Nimba iwanyu bitabaho, nkuko nabikubwiye rindira turangize mission yacu, nzakujyana iwacu ujye kubayo ubuzima bwaho, uzabona umugabo wifuza kandi ntacyo uzabura kuko nzagushakira n’imirimo, nyuma yibyo uzajya uza gusura abantu banyu, niwowe pfundo rya civilization yubwoko bw’iwanyu. Si ibyo twumvikanye?”
DOMINA aratuza. Gabby ati:” mfite akazi kenshi ko gukora uyu munsi ndagirango ntuntinze.”
.
Ntibyatinze Gabby yahise yambuka mu cyaro, agera kwa muzehe. Yasanze Imodoka ye n’iya Gaston ziparitse nkuko yari yabisabye, ntabyo kwirirwa aninjira mu nzu ahita akata inyuma mu gikari ahantu hari ikizu kinini gisa nk’igishaje inyuma, yinjiramo kumbe ni mu igaraje ryabo, atunganyu utuntu twutwum, acomeka n’ibimashini.
Mugucomeka ibimashini byarasakuje abari mu nzu barabyumva. Muzehe, Gaston ndetse na captain niho bari bicaye bamutegereje. Bahise basohokera icyarimwe bibaza ibibaye mu igaraje, bagezeyo basanga Gabby niho ari aracyagira ibyo agenda acomekanya
Muzehe aramureba ati:” uri ikibwa.”
Gabby arahindukira arabareba ati:” nababwiye ko aya masaha ndaba nahageze.”
Gaston ati:” ariko wari kuza ukanatuvugisha.”
Gabby ati:” ntago naje nje kubavugisha, naje nje gukora ibinzabye kandi nabitangiye. Ahubwo mwinjize izo modoka.”
Gaston na captain baragenda barazizana. Gabby arabareba bose ati:” umupangu nababwiraga mfite kuri izi modoka, ni ukuzihindurira ibyuma, nkaziha ibyuma n’amabati bikomeye, kuberako ngiye kuzishyiramo moteri z’ibimashini bikora imihanda.”
Barikanga. Muzehe ati:” ushaka gufata izi moteri z’ibimashini, ukazishyira muri Toyota?”
Gabby ati:” nshaka gukora imodoka yirukanka cyane ku butaka birenze ibyo abandi bazi, ikindi ibasha gukanga umwanzi. Izi modoka ni izurugamba gusa kuko guhera ubu turagura izindi nshyashya zo gukoresha utumisiyo duciriritse.”
.
Ku rundi ruhande ni ku ishuri. Ni mu masaha y’akaruhuko ka mugitondo. Lisa yasohotse yihuta ngo age kureba Edmondson, ariko ataragera kure bahita bahurira ku muryango. Akimukubita amaso ahita amusimbukira aramuhobera ariko Edmondson ntibyamukoraho Lisa arabibona ati:” kuki utanejejwe nuko nguhobeye.”
Edmondson ati:” umpobeye ugamije ko bintezeza se, cyangwa washakaga kunsuhuza?”
LISA aritetesha ati:” nashakaga kugusuhuza.”
Edmondson ati:” nonese ntiwansuhuje?”
Lisa ati:” ariko ko wagirango ntago ari nge uje kureba?”
Edmondson ati:” kuberiki se?”
Lisa ati:” kuko mbona udashishikajwe nange nyine! Ndabizi uje kureba Aline.”
Edmondson ati:” none nimba nje kumureba?”
Lisa araseka ati:” ntago yaje. Kandi ahari ubanza we n’inshuti ye batazagaruka batorongeye kuko bose basibye.”
Edmondson acyumva ko na Sarah adahari arikanga agirango nawe Lisa yamwicishije. Areba Lisa cyane ati:” ngo na Sarah yasibye? Ko uvuze ko bashobora kutazagaruka se uzi irengero ryabo?”
Lisa araseka gusa ati:” chr wimbaza ubusa.”
.
Muri Green House ho Chief of staff amaze guhabwa amakuru n’umurinzi wa Emilia ko ashobora kuba ari mubyago kuko yishoye mu rugamba. Akokanya yahise amuhamagara kuri telephone. Emilia ati:” wakomezaga kumbwira ngo nigire nkaho ntacyo nzi, ariko ntago nari gukomeza kwihanganira kwihorera Sarah ngo akomeze ababare.”
Chief of staff ati:” none wamenye ute aho bari?”
Emilia ati:” bansabye kujyayo ngo kuko ari nge bashaka ngo bampe Sarah. Ningerayo ndarwana.”
Chief of staff yifata ku mutwe ati:” wakoze ikosa rikomeye cyane. Nonahangaha shaka umu hacker muri abo basore bawe, arebe umutekano uri aho muri mbere yuko mugenda.”
.
Emilia we n’ikipe ye y’abasore bafite imbunda bari mu ishyamba aho bari kugana aho babarangiye. Babaye baparitse gatoya, umu hacker arabanza areba icyo kirere cyahongaho hose, bose bikangamo babonye ukuntu babateze ndetse bose ntanumwe urarokoka. Amashusho ya satellite arerekana ko bazengurutswe n’abantu benshi kandi bafite ibikoresha bya gisirikare. Ntaho gucikira kuko bari hagati, kandi ni bake. Emilia umutima warateye, ahita abimenyesha Papa we.
.
Ibyacu ntibyatinze umugoroba warageze, Edmondson arataha aza kureba Aline ngo amucyure. Aline we yari yizeye ko Edmondson azana na Sarah ariko atungurwa no kumubona wenyine.
Aline ati:”arihe?”
Edmondson yanga kumubwiza ukuri. We yari yarangije kwizera ko Sarah yishwe.
Aline yakomeje kwitegereza Edmondson cyane, bombi bararebana. Mukanya gato bari barangije kwegerana, Edmondson areba Aline mu maso ati:” ese ntago wari unkumbuye?”
Aline yubika umutwe agira isoni. Edmondson ahita amuhobera bamara akanya ntawe uvuga. Edmondson atuje areba Aline ati:” ngusabe akantu kamwe?”
Aline aramureba gusa ntiyavuga. Edmondson ati:” wanshushanyirije cya gishushanyo nkareba uko ubigenza?”
Aline ahita amwiyaka vuba……………..LOADING EPISODE 19…………