“Yadukuye ku rugamba adusaba kurya tukaryama” Col Mugisha ku munsi wa mbere wa Perezida Kagame mu Ngabo

 

“Yadukuye ku rugamba adusaba kurya tukaryama” Col Mugisha ku munsi wa mbere wa Perezida Kagame mu Ngabo

Umuyobozi mu Ngabo z’u Rwanda, RDF, ushinze guhuza abasivile n’abasirikare, Col Vincent Mugisha yerekanye ko yatunguwe n’ubuhanga bwa Perezida Kagame ubwo yari aje gukorera mu ngata Gen. Fred Gisa Rwigema wari wamaze kuraswa n’umwanzi.

Ubwo Ingabo zari iza APR zatangiraga urugamba rwo kubohora igihugu ku wa 01 Ukwakira 1990 ku munsi wakurikiyeho Gen Rwigema wari uyoboye urugamba yarashwe n’umwanzi, igikuba kiracika mu ngabo bacika intege karahava.

Ingabo zakomeje kwihagararaho ariko biba iby’ubusa batangira gutsindwa uruhenu, biba ngombwa ko Perezida Kagame icyo gihe wari mu masomo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aza kuyobora uru rugamba APR yagombaga gutsinda ku kiguzi cyose.

Ubwo Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda, RSSB rwibukaga Abatutsi bahoze ari abakozi ba Caisse Sociale du Rwanda bishwe muri Jenoside, Col Mugisha yerekanye ko icyo gihe Perezida Kagame yaje nk’umucunguzi.

Uyu muyobozi wari mu myaka ya za 20 yavuze ko Perezida Kagame yaje bamwe barashwe n’umwanzi nta miti, mbese urugamba rwayoberanye «nibwo Nyakubahwa Umugaba w’Ikirenga yaje ibintu bisubira ku murongo.”

Ati “Bwari uburyo bugoranye cyane. Urumva gusanga abantu bacitse intege, bashonje, batsinzwe batagira abayobozi, guhera hejuru bose bari hasi […] abandi bakomeretse nta miti, nta byo kurya, nta buzima mufite.”

Uyu muyobozi avuga ko Perezida Kagame akihagera aho kubabwira gukomeza urugamba yabanje kwitonda, ntiyatinya no kuvuga ko intambara igomba kuba ihagaritswe, ingabo zose zitegekwa gusubira inyuma.

Yarabahumurije ababwira ko abarwayi bagomba kubanza kuvurwa, abarya bakarya, bakanaryama bagasinzira, ibintu batabashije kumva cyane ko bo bumvaga bazarwana kugeza ku mwuka wa nyuma.

Ati “Uzi umuntu ukubwira ngo nibabahe ibyo kurya murye muryame. Bagire bate? Babahe ibyo kurya murye muryame. Birashoboka se? twumvaga bitabaho kuko twumvaga ubuzima bwacu ari ukurwana mpaka dupfuye, ariko we ati muryame muruhuke iby’urugamba nzabibabwira nyuma.”

Nk’umusirikare wari warazahaye, Col Mugisha yavuze ko iryo jambo ry’ihumure atazaryibagirwa “hari mu 1990 mu Ukwakira ntabwo iryo jambo rizamvamo.”

Umuyobozi mu Ngabo z’u Rwanda, RDF, ushinzwe guhuza abasivile n’abasirikare, Col Vincent Mugisha yerekanye uburyo ubuhanga bwa Perezida Kagame bwigaragaje akigera mu Ngabo za APR
Kuva ubwo ibintu byarahindutse, igisirikare kiravugururwa, “abari abayobozi baba abayoborwa” Perezida Kagame yicarana n’abari ku ikotaniro bajya inama, iye iba iyo guhindura imirwanire kugira ngo intsinzi izaririmbirwe i Kigali bidatinze.

Ariko “Wareba ukabona iyo ntsinzi ntuyibona. Aratubwira ngo izarangira kandi ni twe tuzayirangiza. Ibyo babyita kwiyemeza, [nawe rero] nutsindwa uyu munsi, ntuzacike intege ubuzima burakomeza, umushinga nupfa uzatekereze undi.”

Icyo gihe hari abantu bakiva muri Uganda bavaga kure kuko bamaze nk’ukwezi mu nzira baza ku ikotaniro, na cyane ko Abagande bababuzaga kujyayo, icyakora bakihagera Perezida Kagame yavuze ko ibyo kurwana bya mpangara nguhangare (Conventional warfare) biba bihagaritswe.

Ubu ni uburyo bwo kurwana igihugu gihanganye n’ikindi hamwe umwanzi azana indege na we ukazana indi, yazana igifaru na we ukacyitabaza.

Icyakora Perezida Kagame yavuze ko batahangana gutyo kuko bari bafite ibikoresho bike, yanzura ko barwana mu buryo bwa ‘Guerrilla warfare.’

Ati “Ni uburyo bwo mu matsinda. Ni uburyo tutatekerezaga. Yavuze ko turi abanyantege nke, yemeza ko bene uwo bubikira, ati nimwubikire, murebe ahantu hari intege nke [muhabyaze umusaruro]. Twarabikoze bitanga umusaruro.”

Ba basore b’inkorokoro bari bavuye muri Uganda bakihagera Perezida Kagame yabakozemo itsinda (bataillon) bajya kurasa bahereye ku Mupaka wa Gatuna, icyo gihe ngo Habyarimana yari yagiye kwishimira i Gabiro ko Inkotanyi yazitsinze.

 

Abahoze ari abakozi ba Caisse Sociale du Rwanda bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bibutswe

Ku wa 29 Werurwe 1991 mu gace ka Nsele i Kinshasa, hasinyiwe amasezerano ya mbere hagati ya FPR Inkotanyi n’iyari Guverinoma y’u Rwanda, agamije guhagarika imirwano.

Perezida w’icyahoze ari Zaïre (RDC y’ubu) Mobutu Sese Seko yasabye FPR-Inkotanyi kumvikana na Perezida Habyarimana, icyakora kuri iyi nshuro kuko bumvaga ko batsinze ibyari imishyikirano ubutegetsi bw’u Rwanda burabisesa.

Col Mugisha ati “Baravuze ngo ntacyo bavugana natwe, ariko Inkotanyi ntabwo zipfa. Indege Mobutu yari yoherereje Inkotanyi ntiyongeye kuzitwara kuko bumvaga bazinesheje baziroshye Uganda.”

Inkotanyi zibonye byanze zakomeje umutsi, Col. Mugisha akavuga ko bahise barasa i Gatuna, za mbaraga zari i Nyagatare zoherezwa mu bice bya Byumba, Habyarimana akibitekerezaho na Ruhengeri iba irashweho, bitangira kumuyobera.

Ati “Icyo gihe amayeri y’urugamba yarahindutse intege zisubizwa mu bugingo, kuko twari tubonye ibyo kurya.”

Icyo gihe barwaniraga mu kibuga burende itarazamuka imisozi, bikaba umuntu ku wundi, bagahangana nta bwoba.

Nk’amayeri y’urugamba Inkotanyi zacukuye imyobo, zihangana n’Inzirabwoba za Habyarimana rubura gica, aho babonye Inzirabwoba zimaze kuba nyinshi Inkotanyi zigakuramo akarenge, zikajya gutera ahandi.

Icyo gihe EX-FAR zabaga zirangariye hamwe zibeshyaga ko ari inyundo ziri kwicisha isazi, ko zije gutsinsura Inkotanyi ejo zikumva Ruhengeri bayigezemo, bigera aho gereza irafungurwa n’ibindi.

Ati “Twari tumaze kubona imbaraga. Tukabambura imbunda, tukubikira, tugakubita tukaba tubatwaye n’amasasu. Umwanzi yabona Nyagatare tuhamereye nabi akava mu Ruhengeri akagaruka, natwe tukimuka. Twagendaga n’amaguru kuva Ruhengeri ugana Nyagatare ugendera ku mupaka ukahagenda iminsi ibiri. Twari tuzi icyo dushaka.”

“Ukarara mu misozi urara ugenda, mu bihuru. Kuva Gatuna ukajya mu rugano rwa Butaro ukavayo ukajya mu Kirunga hejuru, wavayo ukarasa mu Ruhengeri. Bwacya Umuyobozi ati ’abaruhutse bumanuka mugende ndabashaka mu Mutara.’”

Mu birunga indege ntizashoboraga kuza kubatera kuko bazirasaga urufaya bazireba, hari ibihuru byo kwihisha, bagasangamo n’ibijumba “tukabyotsa mu gihe mukiri aho urugamba rugakomeza.”

Col Mugisha yerekana ko izo ngendo zose bazikoraga bari kumwe na Perezida Kagame, uyu muyobozi akavuga ko no mu buzima busanzwe, umuyobozi aba akwiriye kwicarana n’abo ayobora.

Ati “Uwo waba uri we wese uri umuyobozi w’abantu nturi uw’amazu n’ibiti ugomba kwicarana na bo ukabaha agaciro. Perezida Kagame impungure twaryaga ni zo yaryaga, abaho nk’uko tubayeho na twe tugatsinda umunsi ku wundi. Twari abantu batandukanye atugira umwe.”

Icyo gihe bari bageze mu 1992 batangira, kugira umuhate, ingabo zari zarihebye zirongera zigira icyizere bishyira ku guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, u Rwanda rurabohoka, ivangura n’izindi politiki nkene zari zarimitswe zishyirwaho akadomo.

Nubwo igitekerezo cyo kubohora u Rwanda cyihutishijwe no guhiga Abanyarwanda k’uwari Perezida wa Uganda, Milton Obote, Col Mugisha avuga ko ku rundi ruhande abyishimira kuko byatumye FPR-Inkotanyi ikomera kubera kubabarizwa muri Uganda.

Source: IGIHE

 

About CORNEILLE Ntaco

NTAWUYIRUSHAMABOKO Corneille, also known as Corneille Ntaco is this broadcasting agancy owner and writer.

View all posts by CORNEILLE Ntaco →