IBIBI BIKUBAHO BISHOBORA KUBA ARI BYO BYIZA BIGUKIZA AHUBWO, JYA UBISHIMIRA IMANA
Hariho umugabo w’umutindi, umutindi nyakujya ariko wa wundi aho yanika ritava yateka inkono igapfubana inkwi, ku bitsi bye ari imyate washyiramo igiceri kigacengeramo ngo ce!
Icyakora ntiyari umunebwe ahubwo ni kwa kundi uhora uririmba ngo “Mahirwe yanjye wagiye he?” na ho ubundi gukora ko rwose yakoraga cyane uko ashoboye mbese agakora n’aho bwabaga ariko akanga agakomeza agakena arya utwe gusa yanga kurenzaho utw’abandi kwa kundi imfura zivuga ziti “Nzarya akagabuye” kuko yangaga no guhemuka ngo yibe akire mu bijurano.
Yarakomeje arakora cyane muri duke abonye akajya yizigamira igiceri, akanoti atyoooo…mu gihe cy’imyaka makumyabiri yose afata amafaranga yari yarazigamye maze ayubakiramo inzu umuryango we.
Kera kabaye rero nyuma y’imyaka 20, inzu yari yubatse neza rwose iteye amabengeza ku buryo n’umusore n’inkumi bagikora ubukwe bayibanamo bibabereye. Yari inzu igezweho ijyanye n’igihe kandi ifite ibyangombwa byose ku rwego rwo hejuru muri icyo cyaro cyari gitangiye gutera imbere.
Maze rero mu kuyitaha, nyamugabo yateguye umunsi n’itariki ku munsi w’ikiruhuko maze atumira inshuti nyinshi n’abaturanyi ngo bazaze kumutera ingabo mu bitugu no kwishimira igikorwa cyiza yari agezeho ku munsi we n’umuryango we bari buyimukiremo bakayiraramo bwa mbere baraye mu nzu ye yiyubakiye avuye ku gatunambwene ka “nyir’ibyondo”.
Umunsi ku munsi agenda abara uko bucya n’uko bwira byegereza umunsi w’itahwa ry’inzu ye, hari hasigaye iminsi ibiri yonyine, maze umutingito usa n’uwa Nyiragongo yararitse Goma za 2002 wibasira akarere yari atuyemo maze ya nzu yari amaze imyaka yizirikira umukanda na yo yisenura ku butaka riririri no hasi ngo pi!!!
Nta buye cyangwa itafari na rimwe ryasigaye rigeretse ku rindi kuri iyi nzu.
Igihe uyu mugabo yumvaga iyi nkuru, nta kindi yakoze, mu mwanya w’amafaranga y’ibinyobwa hiyongereyeho n’ayo bari bamutwereye yo gukoresha muri ibyo birori byo kwimuka no gutaha inzu, yagiye ku isoko agura ibikariyo by’uturibwa duto turyoherera “bonbons” n’ibisuguti maze yerekeza aho inzu ye yari yubatse.
Ngo agere ku nzu ye na ko ku itongo rye, yahasanze abantu benshi bahateraniye aho ari na ko bamugaragariza akababaro baterwaga n’ibyari byamubayeho bamubwira amagambo yo kumufata mu mugongo kuko yatakaje inzu ye na mbere y’uko ayibamo nibura umunsi umwe. Bageragezaga kumuhoza nk’uwapfushije.
Mu gihe bakora ibyo, we nta cyo byari bimubwiye, ahubwo we yagize atya afungura ibikarito bya bombo n’ibisuguti yari afite maze atangira guhereza abari aho bose kuva ku mwana kugeza ku mukuru kandi akabikora yishimye cyane.
Uwo ari we wese wari aho yatangajwe n’ibyo uwo mugabo yakoraga maze ab’inshyanutsi bakamusekera mu matamama n’ibipfunsi ngo “ubanza yasaze!”
Mu kubibona gutyo bose bamanjiriwe bumiwe, kurya biswi na bombo byabananiye, umusaza umwe ushira amanga wari wambaye nka bene za ngofero z’uruziga bakunda kwita ‘ntunze inka” aniyambariye ibirenge n’agakoni mu ntoki, n’akananwa n’amatama yuje ubwanwa bwabaye imvi z’uruyenzi, yaratinyutse maze yegera uwo mugabo aramubaza ati:
“Ni ko ye, wasaze? Inzu yawe waruhiye iyi myaka yose yatengutse igwa hasi, ubwizigame bw’ubuzima bwawe bwose butikirira hano none urishimye rwose uratanga za mbiswi na mbombo! Koko!?”
Umugabo yaramwenyuye maze yitonze asubiza umusaza mu ijwi abari aho bose bumvise ati “Mwebwe rero murareba uruhande rubi gusa rw’uyu mutingito kuri njye bikabahumya amaso ntimubone uruhande rwiza rwawo.”
Akomeza agira ati “Ni byiza cyane rwose ndetse ndabishimira Umuremyi wanjye kuba inzu yanjye yaguye uyu munsi ikaba iri hasi nyirebesha amaso. Ubu byari bugende bite iyo umutingito uba mu ijoro ryo mu minsi ibiri iri imbere uhereye none aha? Mubyibazeho mwese.
Njye, umugore n’abana banjye twakabaye turi munsi y’ibisigazwa n’ibisigaratongo by’inzu bisa n’aho byatwishyinguriye nta wo kubara inkuru. Twese twari kuba twapfuye ndetse mwese mwari kuba muri hano mwaje gushyingura umuryango wari kuba wazimye burundu. Ubwo muribaza igihombo cyari kuba cyabaye? Ubu se iryo shyano mwari kuzarihanuza masubyo ki?”
Bose bajujura bemeranya n’ibyo avuga ari na ko bazunguza imitwe, umugabo yarakomeje asoza ijambo rigufi rye ati: “Rero mwa bantu mwe, ibyabaye byose byabaye ku bw’impamvu nziza kandi ikwiriye mu gihe nyacyo kugira ngo twese hamwe twibonere ugukomera kw’Imana”.
ISOMO RY’UBUZIMA: Ni kenshi twumva bisa n’aho isi itwituye ku bitugu, tukabona byacitse boshye ibicikiye ku Rucunshu ndetse rwose tukabona nta ho dusigaye icyo gihe, nyamara turamutse twize kandi tugasaba Imana kudushoboza kurebera ibitubaho mu ruhande rwiza, dushobora kwikura neza mu bibazo tudatutse cyangwa ngo twijujutire iyo Mana yo igushiriza imvura ku babi n’abeza.
Ijambo ry’Imana riti “Mwishime Iteka, Musenge Ubudasiba, mu BIBAHO BYOSE MUHORE MUSHIMA, kuko ari byo Imana ibashakaho muri Kristo Yesu,” 1 Abatesalonike 5:16-18.