Itahiwacu Bruce [Bruce Melodie] byari byitezwe na benshi ko agiye gushyira hanze Album nyamara amakuru akomeje kujya hanze ni uko itari hafi aha.
Iminsi ishize atari mike Bruce Melodie avuga ko yamaze kunoza indirimbo zigera kuri 16 zizaba zigize Album yise ‘Sample’.
Zimwe mu ndirimbo akaba yaranamaze kuzitangaza nka Colorful Generation yamubujije ibitotsi akayandika ijoro ryose.
Hakaza Narinziko Uzagaruka yanditse yishyize mu mwanya wa mushiki we inganzo yayo ikaba ishingiye ku rupfu rw’umubyeyi wabo muri 2012.
Ndetse nk’uko bigaragara mu itangazo riheruka gushyirwa hanze na 1:55AM iyi Album berekana ko ihari ariko bakavuga mbere yayo azabanza gushyira hanze indirimbo yitwa ‘Sowe’.
Ibi bikaba bishimangira amakuru y’uko uyu mugabo nta gahunda afite yo kuyishyira hanze mbere y’ibitaramo azakorera mu Burayi mu Bwongereza n’u Bubiligi aho icya nyuma kiri muri Nyakanga.
Bivuze ko abibwiraga ko izajya hanze muri iyi Gicurasi bakura amerwe mu isaho ndetse siyo ya mbere yaba itinze kuko iya The Ben igiye kumara hafi ikinyacumi Abanyarwanda bayitegereje.Benshi bari biteze kuryoherwa na Album nshya ya Bruce Melodie mu mpeshyi nyamara bikomeje kugoranaAritegura gushyira hanze indirimbo nshya hanze ‘Sowe’ naho Album ikaba ishobora kuzajya hanze mu mezi asoza umwaka nibidafata ikinyacumi aka mugenzi we.