Ntimuzatete cyane- Perezida Kagame yahaye umukoro urubyiruko rw’u Rwanda

 

Ntimuzatete cyane- Perezida Kagame yahaye umukoro urubyiruko rw’u Rwanda

Perezida Paul Kagame yasabye urubyiruko rw’u Rwanda guharanira ko bishakamo ibisubizo aho gutega amaboko ku bandi, kuko iterambere ry’igihugu rizahera ku kwishakamo ibisubizo bo ubwabo.

Yabitangaje kuri uyu wa Kabiri ubwo yaganirizaga urubyiruko rusaga 7500 rw’abakorerabushake, ubwo hizihizwaga imyaka icumi ishize urwo rubyiruko rutangije ibyo bikorwa.

Yavuze ko kugira ngo impinduka zikomeza kubaho kandi zibe nziza, ari byiza kwirinda guteta cyane, buri wese akareba ubuzima abayemo agashaka icyakorwa ngo buhinduke.

Ati “N’ubuzima ubayemo buguha inyigisho. Niba uva mu muryango ukennye, ibyo bifite uko bigukoraho bigatuma ukwiriye gutekereza uti ‘kuki ari njye n’umuryango wanjye cyangwa n’abaturanyi, twakora iki? Iyo mibereho ituma utekereza, ituma wibaza, ushakisha icyatuma uva muri iyo mibereho wumva ikubangamiye.”

Yitanzeho urugero rw’igihe yari afite imyaka 15, ko ibibazo byari bihari we n’urungano rwe cyane cyane iby’ubuhunzi, byabateye gutekereza ku cyakorwa ngo bikemuke.

Ati “Ku myaka 15 mu by’ukuri njye nabaga mfite 18, ntabwo yabaga ari 15. Icyo nshaka kuvuga ni uko jye n’abandi ibyo twanyuzemo, nta guteta, nta n’impamvu. Kudateta rero byatumaga utekereza uti ariko kuki? Ejo hazaba hameze hate? Kuki ari njye bibaho gutya? Ese umuntu yabivamo gute?”

Yakomeje agira ati “Ubundi iyo uri umwana ibintu byose birakurenga, n’abakuru birabarenga ariko ntibikubuza gushakisha uruhare rwawe cyangwa kwibaza icyakowa. Imyaka yanyu y’ubuto ntimuzayipfushe ubusa. Ntimuzatete cyane, guteta ni byiza ariko nabyo bigira igihe cyabyo. Ukagira igihe cyo guteta ariko ukagira igihe cyo kwitonda kugira ngo witegura guhangana n’ibizaza ejo.”

Perezida Kagame yavuze ko byose bisaba ikinyabupfura, urubyiruko rukirinda kujya mu bitari ngombwa bishobora kurwangiriza ubuzima.

Ati “Iyi imyaka yanyu ni imyaka y’amahirwe menshi, ni imyaka iyo utayikozemo ibyo wagombaga gukora, ibyo utakaza ushobora kubitakaza imyaka yindi yose iri imbere yawe. Ni ubu rero ntabwo ari ejo kugira ngo mumenye agaciro kanyu n’ak’ibyo mushoboa kugeraho mukoranye n’abandi”.

Kugeza ubu hirya no hino mu gihugu hari urubyiruko rw’abakorerabushake rusaga miliyoni 1.9 rutanga umusanzu mu ngeri zitandukanye nk’o kwirinda ibyaha, ubukangurambaga bwo kwirinda indwara, kurinda umutekano, ibikorwa by’iterambere n’ibindi.

Buri wese muri mwe, na bariya batigirira icyizere buriya hari ikikurimo wakora, watanga kugira ngo ugire amairwe y’ibyo ukeneye.

 

Ubwo Perezida Kagame yari ageze muri BK Aren

Source: IGIHE.

About CORNEILLE Ntaco

NTAWUYIRUSHAMABOKO Corneille, also known as Corneille Ntaco is this broadcasting agancy owner and writer.

View all posts by CORNEILLE Ntaco →