Producer Pakkage yikomye Element

IGIHE

Producer Pakkage yikomye Element

 

Muhirwa Fabrice ukoresha amazina ya Producer Pakkage agakorera muri Country Records, yatangaje ko mugenzi we Element bakoranye akomeje kwiyitirira injyana yavumbuwe n’iyi studio.

 

Uyu musore yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na IGIHE, aho yavuze ko ‘Afro Gako’, Element akomeje kuvuga ko ari we wayitangije atari ko bimeze.

Ati “Igitekerezo cya Afro Gako cyari icya Noopja, yakigejejeho Element ubwo yari akiri muri Country Records, ariko ahava atarayishyira mu bikorwa.’’

Yavuze ko we ubwo yageraga muri Country Records, Noopja umushinga wa mbere yamusanganije ari uwa Afro Gako avuga ko iyi njyana yari isanzwe ifite izina ariko akaza gutangazwa n’ukuntu Element yayiyitiriye.

Ati “Nyuma yo kunganiriza uyu mushinga, Afro Gako twayitangiriye ku Nkombo abari aho dutangira gukorera. Nibwo twakoze ‘Abahungu’ ya Juno ndetse na ‘Akayobe’ ya Manick Yani na King James.’’

Uyu musore avuga ko yahisemo kwinjira mu itangazamakuru kugira ngo abantu bamenye ukuri nyako, badakomeza kuyobywa na Element.

Ku ruhande rwa Element, we yavuze ko iyi njyana ari iye cyane ko yamaze imyaka ine ayikoraho, ndetse agaragaza ko ibyo Country Records ivuga muri iki gihe ari ibihuha.

Ati “Imyaka ine irashize, natekereje guhuza umuziki w’umuco w’u Rwanda (Gakondo) na Afrobeats nkawuzamura ku rundi rwego ruhambaye. Nibwo nazanye izina “Afro Gako’’. Nubwo mwumvise ibihuha bitandukanye, igihe kirageze[…] ndi umuremyi, umuhimbyi ugiye gushyiraho urufatiro ku bisekuruza bizaza”.

Pakkage avuga ko Element adakwiriye kwiyitirira Afro Gako

Element arashinjwa kwiba Afro Gako

About CORNEILLE Ntaco

NTAWUYIRUSHAMABOKO Corneille, also known as Corneille Ntaco is this broadcasting agancy owner and writer.

View all posts by CORNEILLE Ntaco →