Prince Kiiiz agiye gufungura ‘studio’ ye
Producer Prince Kiiiz wari umaze igihe akorera muri Country Records, ari mu myiteguro yo gutaha studio ye anitegura kwimukiramo nyuma yo gusoza amasezerano y’umwaka.
Prince Kiiiz mu kiganiro yagiranye na IGIHE yirinze kuvuga byinshi kuri gahunda nshya afite, ahamya ko mu minsi iri imbere aribwo azatangaza amakuru yose amwerekeyeho, icyakora ahamya ko amasezerano y’umwaka yari afite muri Country Records yamaze kuyasoza.
Amakuru ahari ahamya ko uyu musore amaze ukwezi kurenga arangije amasezerano muri Country Records ariko akaba agikunze kugaragarayo mu rwego rwo gushyira akadomo ku mishanga yari afitemo.
Ku rundi ruhande, hari amakuru yizewe ko yamaze kuzuza studio ye iherereye mu Karere ka Kicukiro, aho ateganya kwimukira mu minsi mike iri imbere.
Avuga kuri aya makuru yagize ati “Kimwe mwamenya ni uko amasezerano yanjye yo yarangiye, ibijyanye n’ibikorwa byo byanze bikunze mu minsi iri imbere biraza kumenyekana. Igihari ni uko nta gikorwa na kimwe nari nsanzwe nkora kizaguhungabana.”
Prince Kiiiz wize umuziki mu ishuri rya muzika ry’u Rwanda, yatangiye kumenyakana mu 2022 ubwo byavugwaga ko agiye kwinjira muri 1:55AM Ltd anayikoramo igihe gito mbere yo kwerekeza muri Country Records mu 2023.
Uyu musore ufatwa nk’umwe mu beza u Rwanda rufite mu gutunganya imiziki, mu gihe gito amaze muri uyu mwuga yakoranye n’ibyamamare bitandukanye mu Rwanda birangajwe imbere na Bruce Melodie, Danny Nanone, Alyn Sano, Chriss Eazy n’abandi benshi.