ICYUZABA
.
Episode 24
.
.
Twasoje agace ka 23 Mike arimo asezera, yitegura gutanga ubuyobozi. Amaze kuvuga ijambo anashimira. Arangije Ajya kwiryohereza numugore we kumazi doreko yaranamutwitiye imfura………….
.
.
Dutangiye Agace kacu mike na Anita bari kumazi birira isi ntagitima kibi. Ibyishimo byari byose pe.
Anita ati Chr byibura iyo baguha manda Imwe ugakomereza mumujyo warurimo? kuko mugihe gito umazeho muri manda papa yarasigaje igihugu ukigize cyiza pe. Umutekano, ibikorwa remozo byiza, nibindi.
Mike ati Chr ibyo tubyihorere icyambere nuko wowe ntawurakunyaka uri uwanjye iteka.
Anita ati oyaa, iriya ntiyari Manda watorewe ni iya papa wakomerejeho. Iyo baguha iyawe yuzuye, igihugu cyari bube paradizo.
Mike ati nibyo koko narimfite byinshi nshaka gukorera igihugu cyanjye arko umwanya ubaye muto pe. Nkoze ibyo nshoboye kdi mbona byibanze abaturage bari bakeneye. Ibindi abazajyaho wenda bazabikora.
Anita ati nonese urabona abo ugiye gusigira igihugu batagiye kubisenya.?
Mike ati ntakundi njye ntakindi narenzaho chr.
.
.
Tugaruke kubanya politic.
Vise chairman ari kwitegura amaze gutanga candidature, avuga ati ninjye ugiye gutorerwa kuba president nongere nsubize ibintu muburyo! Dore umusore yaramaze kuzambya byinshi!
Bati uzabanze ufunguze bagenzi bacu bose nabantu bacu bafunzwe.
Vise chairaman ati rwose.
Ahubwo abantu nzashyira mumyanya batangire bitegure!
.
.
Kurundi ruhande Samy arikumwe nabamwe bamwungirije yabahamagaje ati niba mike avuye kubutegetsi bugasubira muri biriya bisambo, igihugu kigiye gusenyuka nabi cyane.
Captain Carine ati dusubire mwishyamba turwane nabo rero afande!
Samy ati oya. Najye nicyo gitekerezo narimfite mbere arko nabihinduye. Ahubwo hari ubundi buryo twakoresha.
Captain Theo ati ubuhe buryo afande.??
Samy ati imyigaragambyo.
Bati gute ubwo?
Samy ati tugiye gutangiza imyigaragambyo duhereye aho Mike avuka muri Junja. Abaturage baho bemera umusore wabo cyane ntibabyanga batwumva vuba. Biratuma nahandi mutundi duce dukanguka tukibuka ibyiza mike yabakoreye maze bose bagahita batangira kwikiriza bakigaragambye. ndabizi bishobora kuzana impinduka abaturage bose bagaragaje ko bashaka mike.
Samy ati mubwire abasore bacu bose aho bari mubiturage nabo bahite bitegura gutiza umurindi iyo intero aho bari.
Bati yes afande!
.
.
Tuge kubaturage, burumwe arashima ibyo yakorewe na mike arko barabigumana mumitima yabo ntawubasha kuba yakopfora ngo agire icyo avuga, baragumya kwitinya.
Benshi baribaza ibigiye kubabaho niba batagiye gusubira mukashize.
.
.
Twigire kuri mike we numukunzi. Amasaha yaricumye.
Anita ati chr dutahe dusange urugo dore isi turayiriye.
Mike ati oya ndacyashaka kumara igihe aha ndikumwe nawe dore akazi kari karamperanye tutagisohoka.
Anita ati erega nawe si wowe sinakurenganya.
.
Baguma mumunyenga wurukundo, rwose numuryango mwiza cyane wuje urukundo.
Ako kanya
Aho bari bibereye bagiye kubona kuma Tv ibintu mugihugu byadogereye, abaturage bivumbagatanyije, imyigaragambyo imeze nabi.
.
.
Kuri Tv bati abaturage mumpande zigihugu hose bari kwigaragambya, byahereye mugiturage kitwa Junja ari imikino bati nuko ariho president mike avuka arko byamaze gufata igihugu cyaso. Ngo abaturage barifuza ko mike yemererwa kwiyamamaza nawe nkabandi agatorwa akaba president nkabandi.
.
.
Abaturage bati turashaka Mike, turashaka Mike, ntawundi muyobozi dushaka ni mike.
Bateye kurukiko rwikirenga rwafashe umwanzuro wuko mike atazongera kwiyamamaza arangije iyo manda yararimo, bati mureke umusore wacu ayobore arashoboye niwe dushaka.
Intara zose ntamuturage numwe wagumye murugo bose niyonka bamanutse. Abanya politic babonye uburyo umusore akunzwe bagizemo ikikango bati umusore natemererwa kwiyamamaza ntabwo abaturage batuza kdi ntiwabarwanya ni igihugu cyose.
.
.
Mike aho yarari abonye uburyo abaturage bamweretse urukundo, amarira atangira kuzenga mumaso emotion ziramufata.
.
.
Urukiko rwikirenga rwasabye ko mike yaza akemera ko agomba kwiyamamaza kugirango abaturage batuze haboneke umutekano nituze mugihugu!
.
.
Mike yagiye kubona aho yarari abashinzwe itora baje kumusaba binginga ngo tubabarire wemere kuza ubwire abaturage ko uziyamamaza. Mike ati oya ibyo munshinja biracyariho kdi njye ntaho nanditse ko ndi umusirikare.
Bati byose byakuweho rwose!
Mike aremera agenda.
.
.
Ako kanya mike yahise atumirizwa itangaza makuru ryihuse, abashinzwe amatora nabo baraza ngo mike asinye kumugaragaro abaturage birebera.
.
Abaturage aho bari bari hose bigaragambya basenya ibintu byinshi, babona kuma Tv ushinzwe amatora atangiye kuvuga ijambo. Abaturage bose bati buuuuuuuuu!
Ushinzwe amatora ahamagaza mike araza kuri camera ngo abagezeho ijambo.
.
Abaturage bose bakoma amashyi aho bari bari hose, baririmba bati Mike, mike, mike, mike, mike. Bati niba utaje kutubwira ko ugiye kuba president ubyihorere kuko niwowe dushaka.
.
.
Mike ati muraho neza mwese. Ndabashima cyane kurukundo mungaragarije, arko ntabwo tuberaho gusenya ibyo twubatse ahubwo tugomba kubyongera. Rero aho muri mwese mwakoze kugaragaza ikibarimo nabikunze kuko musigaye mutaripfana mukarwanira uburenganzira bwanyu. Arko nanone ndanenga umuntu wese wagize icyo yangiza kuko yangije ibyo twubatse bitugoye. Nawe ubwe aho ari yinenge pe. Kuko siko bagaragaza ko ubabaye cg ko haricyo ukeneye. Ahubwo ubikora mumutuzo ntacyo wangije kdi birumvikana cyane kurenza. Abaturage bamwe basenyaguye ubintu batangira kureba hasi nkaho ari kubareba kdi bari kurebara kuma Tv. Amasoni arabica.
.
Mike arakomeza ati kubera umuhate wanyu mwangaragaje ubu nemerewe kwiyamamaza nkumukandida wigenga kdi urukundo rwanyu mwanyeretse, rwankoze ahantu muzabinyereke no mumatora tugumye twiyubakire igihugu.
.
Abaturage bose batangira kubyina cyane bishima, biterera hebujuru, abandi bagakomana amaboko nibiganza bati turabikoze.
.
Mike atangira no gusinya ko yemerewe kwiyamamaza.
.
.
Tuge aho ba Samy bari nabo ibyishimo ni byose ko bakoze akazi. Bati ubu noneho ibintu bigiye kuguma muburyo, mike agomba gutorwa agasubira kuyobora.
.
Abanya politic babibonye bati katubayeho pe.
Uyu musore ntabwo twamutsinda niyo twakora iki.
Vise chairman ati ntabwo tugomba kugira ubwoba tugomba guhangana nawe kdi twabikora. ati abakozi babara amatora ni abacu mubabwire bazayanyereze yose ayuriya musore ntazabone narimwe.
.
Ako kanya koko abashinzwe kubara amajwi bakanayatangaza bahise babatumizaho baraza bati nukunyereza amajwi kwakundi tujya tubigenza.
Abashinzwe kubara amajwi nabo bati nigahunda rwose ntagutinzamo tuzakora akazi kose.
.
.
Iminsi ntiyatinze amatora aragera, abaturage bose bazindukira gutora ibyishimo ari byose. Ndetse amatora yabaye mumutuzo usesuye.
.
Umunsi wo gutangaza ibyavuye muma tora rero sasa wageze.
Abaturage bose bategereje kumva ibyavuye mumatora barekereje kuma tv nama Radio.
Mike nawe nuko arategereje yishimye cyane ikizere nicyose, arumvako kuba abaturage baramurwaniriye akemererwa kwiyamamaza arinako bamutoye byanze bikunze .
.
Kuruhande rwa vise chairman Bosco nabo nuko ibyishimo ni byose kuko bazi ibyo bakoze.
.
Abashinzwe amatora bati amatora yagenze neza cyane. Turabashimira uburyo mwitoreye umuyobozi wigihugu arko benshi muze kubyakira uko mubibona niko amajwi yanyu yabazwe. Uwatsinzwe yemere kdi uwatsinze nawe ibyo yarahiriye azabikore neza.
Rero uko amatora yagenze ni uku! President watowe niiiiiiiiii………………….
.
.
ICYUZABA
Episode 25/FINAL>>>>>>>
.
.
Ntuzacikwe nagace kanyuma kinkuru yacu.
Ese Abaturage barakira gute inkuru mike baramutse batangaje ko yatsinzwe, ahubwo Chairman bosco ariwe utsinze amatora!?
Ese mike we yamera ate?
.
Ese wabasha nawe gukora aka Epsode ka FINAL kawe tukareba uko kaba kameze niba waradukurikiye koko? Bidukorere turebe!
.
.
Ntuze gucikwa nagace ka FINAL dusoza.
.
Murakoze.