ICYUZABA EPISODE 23

ICYUZABA
.
Episode 23
.
.
Twasoje agace ka 22 kumupaga wigihugu abasore ba Samy bari kuhanekera, bafashwe nababa nyapolitic bakorana na Vise Chairman ubwo bari muri deal zo kwambutsa Forode hari nibindi batangaga. Abasore ba Samy bari bagiye gucibwa imitwe kuko bari banze gutanga amakuru yubatuma…………….
.
.
Dutangiye Abasore bahatwa ibibazo byuwo bakorera nuwo bahaga amakuru, abasore baratatsemba baraceceka. Abari kubahata ibibazo Barebye muri 4ne zabo babona nta nomero nimwe ibamo ndetse basibye nizo bahamagaraga kare.
Abanya politic bati mubice tugende tuve aha.
Abasore ako kanya babaciye imitwe uko bose bari batanu. Babasiga aho baragenda. bakiva aho ako kanya Samy aba arahakandagiye na Captain Carine nabandi basirikare bake basanga abasore babo barishwe. Agahinda karabishe Samy ati mukurikire abo baswa mubafate.
.
.
Babirutseho mpaka babagezeho babagwa gitumo batangira kurasana karahava. Ako kanya mike nawe aba yahageze yaje nindege. Afata imbunda yinjira murugamba atangira kubakoramo koko. Abanya politic babonye president uburyo arasa nkumuntu umenyereye urugamba barikanga.
Abari barinze abanya politic bose bararashwe. Abanya politic basigara hagati bonyine, bamanika amaboko. Barafashwe bajyanwa gufungwa bashinjwa ibyaha byinshi cyane, harimo kwica, gutunga intwaro, gukora, Forode nibindi.
.
.
Vise chairman we ntiyarari muri ibyo bikorwa niyo mahirwe. Yagiye gusura bagenzibe muri gereza Bamubwira uko byagenze ko na president ubwe yarahibereye mubabafashe noneho yarari murugamba arinawe wazonze ingabo zabo. Bati uriya musore bigaragarako ari umusirikare cg yabaye we.
.
.
Vise chairman yaritaye mugutwi. Abigeza kuri bagenzi be basigaye. bati niba koko aribyo Mike akaba ari umusirikare twaba dutsinze urugamba kuko amategeko yigihugu cyacu ntiyemerera umusirikare cg uwabaye umusirikare kuba president wigihugu!
.
Ashaka amakuru hasi hejuru, niba aribyo koko. Baje kugera kumpapuro zabanjira mwikosi mugisirikare, babona impapuro ze yinjizwa mumyitozo ya special Force! Bati aya namakuru ashyushye ntayindi nteguza president mike ahite yeguzwa kuko yabeshye Itegeko nshinga kdi ari umusirikare.
.
.
Tugaruke kuri mike numugorewe Anita.
Anita ati chr nkufitiye inkuru nziza!
Mike ati Honey iyihe nkuru nziza?
Anita ati ndatwite chr, ngiye kukubyarira imfura!
Mike yasomaguye umugorewe atangira gutegamatwi kunda yumugorewe ngo yumve ko akana gakina, gusa inda yaritaragaragara .
Ibyishimo byari byose, urukundo rumeze nkaho rugitangira!
.
.
Mugitondo cyakare inkuru yari yabaye kimomo ko president agiye kweguzwa kubera kwica igeko nshinga. Abaturage bose barababaye cyane.
Mike nawe yaratunguwe no kubona ibyo bintu bicicikana muri icyo gitondo, agira ubwoba cyane ati byagenze gute!
Anita ati Cher komera humura ndakwizeye ntategeko nshinga wishe kdi ndakwizera. Ibi ni iterabwoba.
Mike ati reka njye kukazi menye impamvu yibi.
.
.
Mike yageze kukazi abantu bose bumiwe nibyishimo ntabyo.
Mike ati mukore akazi neza, muhumure ntakiraba kdi niyo byaba ibyo twubatse muzabikomeze ntihazagire ubakanga. Ahubwo dukore byinshi vuba twihaye gukora.
.
.
Mike yahamagajwe nurukiko rwikirenga asobanure ibyo aregwa.
Mike ati njye nakoze ikosi muri Special force arko sinigeze nsinyira ko mbaye umu special force kuko president igihe nari bube umu special force byanyabyo mumategeko yarashwe tudasinye.
Bati kuki utabivuze mumyirondoro yawe watanze bikamenyekana.?
Mike ati njye sinifataga nkaho ndiwe kuko no mubitabo bya gisikare sinigeze mbarwa nkumusirikare.
.
Urukiko rukuru ruragenzura koko rusanga ntahantu mugisirikare yigeze yandikwa nkumusirikare uri mukazi.
Bafata umwanzuro ko president aguma mumirimo ye kuko ari umwere.
.
Abamushinjaga bakomeje gutitiriza,bati arko nubwo atariwe yakoze ikosi rya gisirikare nawe mumaraso niwe. Kdi yarangije imyitozo ya gisirikare.
Urukiko rukuru ruti koko nibyo nubwo ntaho yanditswe ko ari umusirikare arko yarangije imyitozo.
Niyompamvu agiye kuyobora igihe yarasigaje akavaho. Arko ubundi numwere ntacyaha kimuhama.
.
.
Ba vise chairman barishimye bati asigaje amezi 6 gusa tukaba turamukize ntacyo.
.
.
Mike yabonye ko asigaje igihe gito ati ngomba gukoramo byinshi byibura nkagira icyo nsigira abaturage.
.
.
Mike yarakoze cyane yubaka amashuri, imihanda, amavuriro hafi yabaturage. Abaha umuriro namazi. Abatishoboye barafashwa, abaturage babaho bameze nkabiyoboye kuko begerejwe byose. Abaturage mumezi atandatu(6) mike yarasigaye babonye byinshi, yabikoze koko nkuri gusiganwa niminsi.
Byose yabikoze afatanyije nababasore ba Samy nubundi. Igihugu cyabaye cyiza cyane. Amategeko yarabangamye yandi yayakuyeho harimo narimwe ryuko president yasimburwa nuwo mumuryangowe. Nibindi.
.
.
Iminsi ntiyatinze
Abatangira gutanga ko bazatanga candidature zo kumwanya wa president baratangiye. Vise chairman noneho yemeye gutanga candidature Arashaka nawe kuba president kdi niwe uri guhabwa amahirwe cyane.
.
Mike nawe numunsi wo gusezera akava kumirimo ye wari wageze. Kuko mu gihugu iyo candidature zabaga zegerejwe gutangwa , president atazongera kwiyamamaza yatangaga ijambo asezera mbere ho gato. itangaza makuru ryose ryaje, ibintu byashyushye abaturage bateze amatwi namaso bareba mike asezera.
.
Mike arahaguruka atangira gusezera kubaturage no kubantu bose bamufashije kugihe amaze ari president. abantu bose bamuha amashyi.
Ati muzakomereze aho mwakoze ibikomeye cyane mugihe byari bigoye. Kdi ntihazagire ubasubiza inyuma. Asoza ijambo rye ati murakoze cyane.
.
.
Samy nawe aho yarari yarababaye cyane, ibintu arabona bigiye kongera kuzamba ati twari tumaze kugera kuri byinshi none abagambanyi barabizanye.
Ati rekanze mpamagaze Theo na Carine tugire ibyo dukora wenda tunasubire ishyamba tunabatake ibyo bisambo gusa.
.
.
Mike yisangiye umugore we ndetse bajya no kwiryohereza kumazi ntagitima kibi kuko arabona ari ibyisi ntakundi………………….
.
.
UCYUZABA
Episode 24>>>>>
.
.
Mike ahinduye igihugu cye neza arko agiye kugisigira abandi.
Ese ko vise chairman noneho ko yemeye kwiyamamaza akaba anahabwa amahirwe aho ntaje akabizambya byose!?
Ese mike agihe gukora iki ubu nyuma yo gusezera??
.
.

About CORNEILLE Ntaco

NTAWUYIRUSHAMABOKO Corneille, also known as Corneille Ntaco is this broadcasting agancy owner and writer.

View all posts by CORNEILLE Ntaco →