Sarah Arirata ko yagize uruhare runini ku muziki wa Diamond

Arirata ko yagize uruhare runini ku muziki wa Diamond

Uwahoze ari umukunzi wa mbere wa Diamond yatangaje ko bitewe n’uko ahanini ari we watumye agera ku rwego agezeho mu muziki, ahamya ko nta wundi mukobwa Diamond azakunda nka we.

Uyu mukobwa witwa Sarah yatangaje ko indirimbo ya mbere ya Diamond yitwa ‘Nenda kamwambie’ imaze imyaka 15 igiye hanze, Diamond yayanditse ari we ayigeneye, gusa ku bw’amahirwe make baje gutandukana.

Yakomeje avuga ko ubwo yari mu gitaramo cya Bite Vibes, yatunguwe no kubona uko Diamond yamwakiriye kandi baratandukanye, ndetse aboneraho no kubwira abantu ko nubwo batandukanye akaba yarashinze umuryango we ariko yagize uruhare runini mu kumuremamo uwo ari we.

Uyu mugore kandi yahishuye ko ubwo Diamond yamwandikiraga iriya ndirimbo yari yayise ‘Nenda kwamwambie Sarah’ gusa nyuma y’uko batandukanye ahita asibaho izina rye.

Sarah yemeza ko album ya mbere Diamond yashyize hanze, na we yayigizeho uruhare kuko indirimbo nyinshi ziyigize yazanditse ari we avugaho.

Sarah na Diamond Platnumz urukundo rwabo rwatangiye mu mwaka wa 2006 batandukana mu 2009.

Umuhanzi Diamond ahamagaza uwahoze ari umukunzi we Sarah ku rubyiniro

About CORNEILLE Ntaco

NTAWUYIRUSHAMABOKO Corneille, also known as Corneille Ntaco is this broadcasting agancy owner and writer.

View all posts by CORNEILLE Ntaco →