Muhanga: Abagizi ba nabi batwitse imodoka yafashaga abarwayi
Imodoka yahiye irakongoka
Abantu bataramenyekana mu Karere ka Muhanga, batwitse imodoka y’Ibitaro byigenga byitwa Peace Polyclinic, Polisi ivuga ko yatangiye gukora iperereza.
Umuyobozi Mukuru w’ibi Bitaro mu Karere ka Muhanga, Dr Norbert Ngadjole Lonu Norbert , avuga ko iki kibazo cyabaye mu rukerera rwo ku Cyumweru gishize.
Dr Ngadjole akavuga ko abayutwitse bayisanze muri Parking barayishumika barangije basiga irimo gushya baragenda.
Ati “Ababikoze ni abagome kuko iyi modoka niyo yafashaga abarwayi.”
Avuga ko muri ibi bitaro bahafite abazamu babiri baharara bakahirirwa.
Akavuga ko batanze ikirego kuri Polisi bakaba bategereje ibizavamo mu iperereza.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye yemereye UMUSEKE ko bakiriye ikirego iperereza rikaba ryatangiye gukorwa.
Umuyobozi w’iyi Polyclinique avuga ko hari indi modoka y’Ibitaro yari itangiye gushya baza kuyizimya.
Cyakora bamwe mu bakozi ba Polyclinic Peace babwiye ikinyamakuru UMUSEKE ko hari abakekwa kuko hari abo babonye muri ayo masaha bahazerera.
Abagizi ba nabi batazwi batwitse imodoka
Imodoka yahiye irakongoka