INGURUBE YERA
.
EPISODE 17
.
Duheruka muzehe yakiriye chief of staff inshuti ye ya kera.
Sarah yari amaze gushimutwa ndetse n’imodoka ye yatwitswe.
Aline nawe yari amaze gushimutwa n’abasore tutaramenya ibyabo. REKA DUKOMEZE TWIHUSE
Dutangiriye kwa muzehe aracyari kumwe na Chief of staff mu masaha yijoro bicaranye mu ruganiriro bafite ibirahure by’inzoga bari kunywa ari nako baganira
Muzehe aramureba ati:” nahoze ntegereje iteka igihe uzagarukira.”
Chief of staff ati:” mba naragarutse kera nuko wari warandakariye.”
Muzehe aramureba ati:” none bwo ko ugarutse nigeze nkubwira ko ntakikurakariye? Cyangwa hari uwabikubeshye?”
Chief of staff araceceka. Muzehe asomo ku nzoga ati:” impamvu wagarutse si uko ntakikurakariye, ahubwo ni uko wamenye impamvu nakurakariye, ndetse warasanze iyo mpamvu ikomeye cyane.”
Chief of staff ati:” wari warambujije kuba umwe mu bagize government.”
Muzehe yitsa umutima ati:” guhera kera nahoraga nkwereka icyo gukora, nkakwereka uburyo bwo kugikora, gusa sinakigutegekaga kuko amahitamo yahoraga ari ayawe. Nahoze nifuza ko waba umuntu ukomeye kandi ufitiye igihugu akamaro, ibyo nkabihamirizwa nuko umurongo wa politiki nakwerekaga nabonaga ugucengeramo. Gusa naje kubabazwa n’umwanzuro wafashe wo kuba umwe mu bagize iyi government.”
Chief of staff ati:” nahumwe amaso n’ibikorwa bakoraga bimeze nk’aho ari byiza. Nabirebeshaga ijisho rihumye rya giturage, nyamara nakagombye kubirebesha ijisho rigari rya gipolitiki.”
Muzehe ati:” ariko narabikubwiraga.”
Chief of staff ati:” warabimbwiraga ariko waburaga ibimenyetso ubinyerekesha. Kubera ko rero muri iriya minsi ari bwo aba bagabo bari bakijya ku buyobozi, byari bigoye kubona amanyanga yabo. Rero iyo wayambwiraga ntabimenyetso unyereka, numvaga ko ari kumwe abanyapolitiki bahangana bashinjanya amakosa gusa.”
Muzehe aratuza, ubundi ati:” cyari ikibazo k’igihe ubu byarakemutse. Ubundi umuntu ntiyigira kubyo yigishwa gusa, ahubwo isomo ryukuri ni ibyo yiboneye. Nshimye ko wabashije kubona aho wari warayobeye ukaba ugarutse inyuma cyane bimwe bavuga ngo umuhanga wo gusimbuka asubira inyuma.”
Chief of staff nawe arabanza anywa akayoga kari gasigaye mu kirahuri ahita asukamo akandi nanone aranywa ati:” aba bagabo biragoye kubarwanya ukoresheje democracy.”
Muzehe ati:” impamvu ni uko ari abatagatifu mu maso y’abaturage.”
Chief of staff ati:” ndagirango umfashe.”
Muzehe ati:” ngufasha iki?”
Chief of staff ati:” kubarwanya.”
Muzehe ati:” tubarwanya dute?”
Chief of staff ati:” tureme igisirikare.”
Muzehe araseka ati:” ahubwo wowe ngwino utwiyungeho ube umwe muri twe. Igisirikare burya si ikipe ngari y’ingabo n’imbunda gusa, ahubwo gishobora no kuba itsinda rito ry’abantu barwanisha ubwonko n’imbaraga nke z’umubiri.”
Chief of staff arabyumva ko ibintu bigeze kure.
Muzehe ati:” mu ishuri wari umwana w’umuhanga cyane, wakundaga amateka cyane ndetse ugasesengura ibifatika n’ibivugwa. Nakubonagamo umuyobozi mwiza sinzi impamvu wahisemo kujya gukora nk’umukozi wa presidency.”
Chief of staff aramwumva ati:” washakaga ko naba umwe mu buyobozi bakomeye mu bafata ibyemezo binogeye rubanda.”
Muzehe ati:” nifuzaga ko uzatubera Perezida. Ese ubu bwo mbyifuje haricyo byaba bitwaye?”
Chief of staff ati:” ndifuza kuba uwo uhoza hafi yawe mu kurwana ku busugire bw’igihugu. Ndifuza gukora mu ibanga nkawe.”
Muzehe ati:” mu ikipe yange nta Perezida nari nabonamo niyompamvu ntwara ibintu gake.”
Chief of staff ati:” nzagufasha mu kurema democracy inaha iwacu. Umukobwa wange ari mu murongo mwiza wa politic wantoje.”
Muzehe ati:” bite bya Emilia?”
.
Ku rundi ruhande turi kuri ya nyubako ya DOWN sx imwe ifite igice kinini cya hotel ariko inyuma yaho ahagana mu ishyamba ari igice cy’aho abasore ba minister Baptiste bashimutira. Ni hahandi bigeze gushimutira umwana wa Mrs. Catherine.
Mukwinjiramo mu cyumba kimwe niho bafungiye Sarah. Ni mucyumba kiza kinashashe neza ariko ntiwamenya umuryango ngo uherereyehe, Sarah yahakangukiye yavunaguritse kuko bari bamuteye imiti yo kumusinziriza. Yibukaga gusa uburyo yafashwe, ntiyibukaga uburyo yagejejwaho. Nk’umwana wumusirimu yahise avumbura ko yashimuswe kubera gahunda za politiki, yari azi neza ko papa we nubwo akora kwa Perezida ariko atemera ibikorwa byabo, ndetse gahunda za se na mukuru we Emilia yari azizi, bityo yahise atekerezako bashobora kuba babavumbuye bakaba batangiye gukora ibishoboka byose ngo babatuzishe. Yakangutse abanza kureba nimba yaba yasambanyijwe ariko asanga ni mutaraga.
Akokanya hinjiye umusore, yicara ku ntebe yari iruhande rw’igitanda areba Sarah ati:” ntuze gushukwa nuko uri ahantu heza gutya ngo ugirengo niko birakomeza kugenda.”
Sarah aramureba gusa. Umusore ati:” uraza gupfa.”
Sarah ati:”kuki ndi hano? Ndicwa n’iki ku yihe mpamvu?”
Umusore ati:” impamvu uri hano ni uko ari wowe Sarah. Iyo uza kuba uri nk’undi muntu, ntago uba urihano. Gupfa bwo urapfa ari uko habayeho kutumvikana.”
Sarah ati:” ngaho twumvikane.”
Umusore ati:” si wowe wo kumvikana natwe.”
Sarah atangira kurira ati:” kuki atari nge mugomba kumvikana mukaba mwanshimuse? Iyo mushimuta uwo mugomba kumvikana nawe.”
Umusore araseka ati:” wowe uri igikoresho. Kandi igikoresho iyo banyiracyo bagifashe nabi kirameneka bakakijugunya mu myanda.”
Sarah ati:” ndi igikoresho cyande?”
Umusore ati:” ceceka ahubwo.”
Bahise bamukura ku gitanda cyiza baramuboha, bamufunga n’umunwa batangira ku musunika bamwinjiza mu kindi cyumba wagirango ni mu ibagiro.
Umusore aramwongorera ati:” ngibi byabindi nakubwiraga ngo ntubone uri ku gitanda cyiza ngo ugirengo uri uwagaciro kuri twe. Iki cyumba ugiyemo nicyo ushobora gupfiramo.”
Sarah arebye ukuntu hameze huzuye amaraso n’umunuko ahita atangira kurira.
.
Ku rundi ruhande Gabby yageze muri camp hamwe ayobora umushinga wa Minister n’inshuti ze ebyiri ari zo president Mr Frederick na Alfredo minister w’ibidukikije. Kubera ukuntu akazi kari gateye muri uwo munsi ntibyakunze ko bagasoza ahubwo habayeho na shifts z’ijoro ku bakozi.
Supervisor yahamagaye Gabby ngo aze amwereke, akihagera asanga amabuye bayagezeho nyuma y’agahe katari gato bacukuza ibimashini. Batangiye kugera ku mabuye nyirizina. Gabby yarahageze aramwenyura, ubundi arafotora yoherereza minister.
Yihuse ajya mu itente rye ngo aruhuke kuko aba yavanze mission eshatu icyarimwe kandi agomba kuzikora kuburyo ntanimwe ibangamira indi. Akigera aho agomba kuryama amaze gukuramo yumva umuntu arinjiye. Ataravuga ahita amupfuka umunwa ariko yumva ni umugore. Aratuza gato ngo abanze amupfukure, akimupfukura ahita amubaza uwo ariwe.
Umuntu ati:” wansize kandi dusa nkaho tukiri abageni.”
Gabby aratungurwa ati:” ntumbwire ko uri Domina?”
Undi arikiriza ati:” niwe.”
Gabby ati:” kuki wankurikiye ?”
DOMINA ati:” uri umugabo wange.”
Gabby ati:” kuva ryari?”
DOMINA ati:” ejo ibyo twakoze ntago ubyibuka? Ni wowe wambere wabinkoze kandi ntawundi mugabo nemerewe gushaka utari wowe.”
Gabby arumirwa. DOMINA arakomeza ati:” ikindi kandi sinari kwihanganira kwirarana nkiri umugeni.”
Gabby akomeza kumirwa.
.
Ku rundi ruhande tugaruke kwa muzehe aracyari kumwe na Chief of staff.
Muzehe amaze kumva ibya Emilia kuko chief of staff yabimubwiraga, aramureba ati:” Agomba kuza hano.”
Chief of staff ati:” urakoze cyane. Nge na we twari twarangije kubyemeranyaho ko gahunda zacu tuzazifashwamo namwe. Arishimira kuba umwe muri mwe.”
Muzehe ati:” ikintu kimwe ugomba kumubwira mbere yuko aza hano, ni ugukomeza imishinha ye, akarushaho kuyishyira ku mbugankoranyambaga ze cyane, ikindi agakora tour ahantu henshi no mu bitangazamakuru, kugirango akomeza abe we bazi wumusitari, bityo na bariya bagabo bo muri government batazatangira kumukeka.”
Chief of staff arabyumva. Ndetse ari kwitegura gutaha kuko atagomba kubura mu kazi amasaha arenze 10. Ako kanya atarahaguruka ngo agende Gaston na captain barahagera.
Muzehe arabareba ati:” ko mwananiwe.”
Captain ati:” Tuvuye kure.”
Gaston ati:” Tuvuye kure ariko mission twayisoje, Gabby yaduhaye ubutumwa.”
Muzehe areba chief of staff ati:” aba ni abasore bange nakomeje kukubwiraho.
Baribwiranye ndetse bishimira amaboko mashya bungutse. Baherekeza chief of staff yurira Imodoka aragenda.
.
Ku rundi ruhande ni mu gashyamba, turacyari mu ijoro kandi amasaha amaze gukura. Muri aka gashyamba niho ijwi rya Aline riri gutakira asaba imbabazi. Igihungu kimwe kimukubita urushyi kiti:” urusaku rwawe ntago uri kumva ko ntacyo ruratanga, wazibye ahongaho?”
Aline akomeza kurira ati:” muranshakoho iki?”
Umusore ati:” wari umwana mwiza, turabizi ko witonda ariko ugiye gupfa.”
Aline arikanga ati:” kuki mugiye kunyica?”
Umusore ati:” ntituzi icyo ugiye kwicirwa, ni itegeko twahawe kandi ntanuburyo twarirengaho ngo tugukize bitewe n’aho ryaturutse.”
. Aline ati:” nihe ryaturutse?”
Umusore ati:” singombwa kuhamenya kuko ntacyo byagufasha.”
Aline ati:” nonese ntago basi mwambabarira?”
Umusore ati:” ari twe twakubabarira kuko turakuzi muri karitsiye uri urugero rwiza ku bakobwa. Ariko kukubabarira ni urupfu rwacu kandi ntawakwemera gupfa.”
Aline ati!” Nonese ko munzi mwe muri bande?”
Umusore ati:” turi imburamukoro zo muri karitsiye. Turi mayibobo, turiba ndetse turanica. Rero twahawe akazi ko kukwica, ariko nubwo ari akazi n’initegeko kuko ntaho twabicikira.”
Aline yitsa umutima gusa ati: basi nimba mutambabarira munyice vuba.”
Umusore ati:” ntago twakwica tutarahaza irari ryacu ry’umubiri, kuko iteka iyo twakubonaga twifuzaga ko wadushimisha mu buriri. Ubu rero tubibonye tutaruhanyije. Rwose nawe ntutugore tutakwica urubozo.”
Aline byaramurenze aratakamba ngo bamwice ariko batamukiniyeho apfe neza. Ibyo ntacyo byari bibabwiye batangiye kumuciraho imyenda no kumutanyura amaguru.
.
Tugaruke mu cyumba cy’aho Sarah bamushimutiye, bamaze kumufata video yerekana itotezwa ari gukorerwa. Yuzuye amaraso umubiri wose n’isura yose.
Tuhave tuge mu gihugu cy’abaturanyi cya Kentin mu cyumba cya hotel imwe nziza iri mu mugi, niho Emilia yari ari kugirango buke akomereza imirimo ye muri uwo mugi, yahise yakira video kuri telephone ye igaragaza Sarah akubitwa cyane. Telephone yahise imucika yitura hasi iramenagurika.
.
Ku ruhande rwa Chief of staff aho ari munzira nawe yahise amenya ayo makuru ayabwiwe n’umukobwa we. Yabaye aparitse ku ruhande ahita ahamagara vubavuba.
.
Tugaruke kwa muzehe ari kuri telephone, niwe chief of staff yari amaze guhamagara ndetse bari kuvugana
Chief of staff ati:” ibi birantunguye sinarinziko byaba.”
Muzehe ati:” ntabibazo uzi wari ufitanye n’abantu?”
Chief of staff yumva ntabyo. Muzehe ati:” harya ngo ayo makuru uyabwiwe na Emilia?”
Chief of staff arikiriza. Muzehe arakomeza ati:” nimba ari uko bimeze rero, turaba twitonze tubanze twumve ibyifuzo by’abo bagabo. Birashoboka ko ari abari mu ruhando rwa cinema hamwe na Emilia, bakaba bashaka kumuhangayikisha cyangwa kumwambura projects zimwe na zimwe. Cyangwa se bashaka kumwaka amafaranga nabyo birashoboka.”
Chief of staff arabyumva ati:” biramutse ari ibijyanye na politiki?”
Muzehe aceceka gato ati:” komeza usabe Emilia kwirinda imihangayiko no kugira uwo anegosiya nawe bijyanye n’amarangamutima ye, hanyuma nawe utahe kandi ejo uzajye mukazi. Nzaguha igisubizo bijyanye n’ibyo babasaba kuri uwo mwana.”
.
Tugaruke ku kigwa Gabby aracyari kumwe na DOMINA mu itente. Amaze kumubwira impamvu ari kumwita umugabo we n’uko umuco wabo uteye.
Gabby aramureba ati:” none nange wambonyemo ububwa nkubwo bw’abagabo murongora?”
DOMINA aratungurwa ati:” ariko niwo muco wacu.”
Gabby ati:” ibyo by’imico yanyu bikomeze bibe ibyanyu nge ndumva ntaho mpurira nabyo.”
DOMINA ati:” none nge ndaba uwande?”
Gabby ati:”uzashaka undi mugabo utari nge kandi muhuje imico.”
DOMINA ararira ati:” ariko naragukunze nubu ndagukunda. Ikindi ntibyakunda ko nabona undi mugabo igihe narangije guta ubusugi.”
Gabby ati:” wambwiye ibijyanye n’umuco wanyu, ntega amatwi nange nkubwire uwiwacu. Twebwe, mu buryo bw’impanuka waryamana n’umukobwa nkuko nge nawe byatugendekeye, mwarangiza akagenda nawe ukikomereza urugendo. Icyo gihe si ikibazo. Ikindi wakumvikana n’umukobwa mukaryamana, mutanakundana cyangwa mutanateganya kuzabana, ubwo ni ubuzima busanzwe bwacu kuko muba muvurana irari ry’umubiri. Twe kuryamana ni ibintu bisanzwe nubwo nabyo bigira kondisiyo bikorwamo kuko gufata kungufu ari icyaha gihanwa n’amategeko. Icyanyuma ugomba kuzirikana, twe nta mugabo ushakwa n’umugore sinzi nimba kizira kuko ntihazira ikintu kitabaho, ibyo ntibibaho. Iyo niyompamvu utanshaka kuko sindi uwo mu bwoko bwanyu. Icyakora nge ngushaka nawe unshaka twabyumvikanaho nkakugira umugore.”
DOMINA arabyumva yitsa umutima ati:” ntago nshaka kuzabaho iteka ndi umusirikare ntafite umuryango.”
Gabby ati:” guma hano, ejo uzasubira mu gisirikare cyanyu, hanyuma mission ysnzanye ahangaha ninyirangiza nzakujyana nge kukwigisha ubuzima bwacu busanzwe, uzaba ufite n’akazi ukora, uziga kuba umukobwa birangire ubonye umugabo, bityo uzafasha muri civilization yubwoko bw’iwanyu.”
Bahita baryama
.
Ntibwatinze bwarakeye. Hano turi muri za karitsiye za kwa Aline, ndetse turi iwabo wa Aline, mama we yicaye mu muryango amarira ari kumushoka ku matama ndetse yitangiriye itama. Ijoro ryamukereyeho yicaye mu muryango ategereje umukobwa we ariko ntawe abona!
Ako kanya hahise haza umusore ufite amaderede atangira kumuvugisha ati:” nzi ibihe bitoroshye urimo.”
Mama Aline aramureba gusa. Umusore ati:” wabuze umukobwa wawe kandi nzi irengero rye.”
Mama Aline arashiguka ati:” yee?”
Umusore ati:” Aline bamutwaye.”
Mama Aline avuga ashavuye ati:” Ni bande bantwariye umwana?”
Umusore aricara areba umubyeyi ati:” banza utuze. Bari baduhaye ikiraka cyo kumwica.”
Mama arina umutima uramukuka. Umusore arakomeza ati:” gusa ntago yapfuye. Hari ahandi hantu ari.”
Mama Aline yumva yishimye ariko agishaka kumenya aho umwana we.
Umusore ati:”ntakintu twari twamukoreye habe na gito…” Atarakomeza mama Aline ahita amubaza uwabatumye kumwica.
Umusore ati:” umumenye nawe wapfae. Biraguma ari ibanga hagati y’abari bagiye kumwica, kuko natwe nibaramuka bamenye ko atapfuye baraduhiga mpaka batwishe, niyompamvu turi guhunga ubu.”
Umusore arakomeza ati:” mbere yuko tugira icyo tumukorera, hahise haza ikipe y’abasore bari bambaye nk’abajepe, baradukubita ndetse bahita bamujyana ubu ntituzi iyo bamwerekeje.”
Mama Aline akomeza guhangayika.
.
Ku rundi ruhande ni mu nzu tutabashije kubona iyo ari yo kuko ni ahantu mucyumba kiza. Aline noho ari, amaze koga ndetse yafashe n’ifunguro rya mugitondo, ari kumwe n’umukobwa umwe niwe uri kumwitaho. Aramubaza ati:” ubundi kuki ndi hano?”
Umukobwa ati:” ma’am, ntabyo nzi ngewe ndi umukozi.”
Aline aratungurwa kumva bamwita mabuja. Ati:” hano ni kwande?”
Umukozi ati:” ushatse kuvuga ko waje ahantu utazi? Urinde se?”
Aline areba hasi ati:” wamfasha nkasohoka?”
Umukozi ati:” nimba ushaka gusohoka uraca muri uriya muryango. Uragenda ubona abandi bakozi bakuyobora kuko hano turi ku nyubako ya 4 hasi hari izindi.”
Aline aratungurwa. Yahise yongera kwinjira muri cya cyumba kirimo uburiri yarayeho. Areba ahari imyenda yambara imyenda itari iyo mu rugo. Ipantaro n’umupira munini. Atarasohoka yumva urugi rurafungutse, ahindukiye atungurwa no kubona EDMONDSON imbere ye………………. LOADING EPISODE 18…………..