ICYUZABA EPISODE 22

ICYUZABA
.
Episode 22
.
.
Twasoje agace ka 21 ingabo za leta zivuye kurasa inyeshyamba, zisize zirangije mission yazijyanye yo gutwika hose. Gusa mike ntako atari yagize ngo ahagarike ingabo zireke kurasa kuko Samy yari amaze kumubwira ukuri kose. Mike yarababaye cyane, twasoje Samy Aje asatira Mike………………….
.
.
Dutangiye agace kacu hamwe twasoreje, Mike abona indege zivuye kurangiza mission yo kwica inyeshyamba, avuza induru ati oyaaa ntibishiboka.
Mike agiye kubona abona ako kanya Samy aje amusatira arko atarakaye ahubwo ari guseka, yishimye cyane.
Mike mumutima ati Samy asigaye yarize uburyarya ryari!? Tumwiciye ingabo none ari kuza ansekera!
Samy ati Wihangayika nabikemuye kare. Ati arko ubundi leta kuki igura ibikoresho byubufu. Gute muba mudafite itumanaho ryihuta kdi ryizewe. Murushwe nabo mwita inyeshyamba ibikoresho bizima.
Mike ati bimeze bite se!?
Samy ati numvise bakubwira ko itumanaho ryingabo zanyu ryapfuye, mpita mpamagara abasore banjye mbabwira ngo bahunge bave kubirindiro bage kure cyane. Bose bahise bahava. Ingabo zawe zatangiye kurasa bahavuye kare babirebera hakurya, ubu bose ni bazima!
Mike ahita ahobera Samy cyane ati mwana umaze kugira uburambe mukazi kbsa. Uri Colonal koko wanyawe!. Bongeye guhuza urugwiro baganira noneho byimazeyo!
.
Samy ati ubundi wageze kurwego rwo kuba president gute!?
Mike amusobanurira inzira yose uko yagenze!
Samy ati ufite umugore man!?
Mike ati cyane!
Samy ati birantangaje pe, urashyize wamwana wo mukinyamakuru uramwegukanye.!? Ati Iyi ni film simbyemeye kereka mwiboneye.
Mike ati dore amafoto utangirango ndakubeshya.
Samy ati burya ntakidashoboka pe ndemeye. Najye nkinjira mugisirikare najyaga ntekereza nayoboye ingabo, none ndaziyoboye muburyo ntarinzi. Nkanatekereza nzamuka mumapeti nkanaba minister wingabo.
Mike ati ngwino dufatanye rero twubake igihugu, maze inzozi zibe impamo. Kdi uziko kuva muri kaminuza twifuje kuzaba muguhugu cyiza ngwino dufatanye tugihindure ingabo zawe zize muza leta.
Samy ati reka reka sha, ingabo zanjye nziha leta? zaramvunnye kdi zirakomeye kurusha iza leta!
Mike araseka ati tuzahangane se turebe!?
Samy ati twabatsinda sha, nubu nuko mwari muje twarambitse intwaro, nahubundi duhora twiteguye!
.
.
Bagumya baganira.
Mike abaza Samy nonese ubu mugiye gupanga iki?
Samy ati ko mwatwishe se urumva hari ikindi kizongera gupangwa.
Mike ati oya mumfashe twubake igihugu wana dore mfite byinshi ngomba guhangana nabyo kdi sinabyishoboza njyenyine!
Samy ati urifuza tugufashe mubuhe buryo?
Mike ati ndashaka dufate abasore bawe tubagabe igihugu cyose babe ba maneko bibanga. Wenda buriwese nashake age iwabo mugiturage avukamo, noneho bage baduha amakuru yaho uko bimeze, ibyo abaturage bakeneye, imbogamizi bafite leta ibafashe. Ikindi babe hafi mumashyamba yimipaka bamenye nibiki bihabera du contorore igihugu cyose.
Samy ati iki gitekerezo ni cyiza bwana mr president.
Mike ati hhhhh ndakongera nabandi basore benshi ubayobore muriyo gahunda.
.
Bakorana mubiganza bati turumvikanye! Umwe aca ukwe undi aca ukwe!
.
Mike ahita ahamagara umugore we ati chr nizere ko utahangayitse ndi kuza.
Anita ati ahubwo wowe umeze ute?
Mike ati ubu meze neza nibyishimo gusa ndakubwira ningera murugo mukundwa!
Anita ati Imana ikurinde chr!
.
.
Bwarakeye mike yitabye vise Chairman nawe wamutumijeho, inteko yabakuru mwishyaka yose yateranye.
Bati musore rero turagirango tukubwire ko ibyo uri gukora ataribyo twagushyiriyeho, urimo urarengera cyane!
Mike ati ndakora ibyo narahiriye imbere yabaturage!
.
Vise chairman ati musore politic ntabwo uyizi reka tukwereke politic yanyayo uko ikinwa.
.
Vise chairman
Ahamagara ryashyaka byitwako batavuga rumwe, bari bari hafi aho barinjira.
Mike arikanga, abantu yaraziko batajya imbizi bahora bahanganye mwitangaza makuru!
.
Vise chairman ati urabona ko nabo tugaragara hanze turi abanzi turi bamwe ahubwo. Nukugirango dufashanye tugaragaze ko hari politic yihangana kdi dukorana. Impamvu nukugirango nabo nibaza kubutegetsi bazadukingire ikibaba tugire icyo twikorera.
Mike ati none niki mushaka kumenyesha?
Vise chairman ati funguza abafunzwe bose kuko nabantu bacu badukorera business zacu, ikindi subizaho abayobozi bose weguje kuko ni inkingi za mwamba kubikorwa byacu.
Ikindi akira iyi list yabantu bacu ugomba gushyira mumyanya.
Mike ati muri beshya cyane njye narahiriye gukorera abaturage, guteza imbere igihugu muri rusange! Ntabwo narahiriye kuzuza ibyifuzo byanyu.
.
Igipapuro cya list bamuhaye aragicagagura. Ati Njye nzashyiraho umuntu kuko ashoboye apana kuko ari runaka wo kwarunaka!
Bati ceceka aho, niba utemeye ibyo tugusaba, egura vuba uve kubutegetsi dushyireho undi!
Mike ati mwayobye rwose mwabagabomwe, uwo mwibeshyeho ntimumuzi. Ati Niba ari uko mwibwiraga, muri kwikirigita mugaseka. Mike ati ntanumwe ntinya, ntanuwo nzorohera anyunyuza igihugu. Utazagendera mukuri uwo araje ambone. Ahita asohoka numujinya arakaye cyane akubitaho icyugi!
.
.
Abasaza basigaye bakanuye amaso bumiwe, bati twizaniye inkuba tuziko ari isake! Bati mumureke ayobore iyi manda yumwaka asigaje mumatora yumwaka utaha ntamahirwe azabona yo kongera kuba president kuko tuzatanga undi mukandida!
.
.
Tuge kuri Samy ari mubasore be ati Ubu muba mwarapfuye arko mwarakize dushime Imana! Bose bafata umunota bashima Imana.
Samy ati ubu nibwo tugiye gukorera igihugu cyacu byanyabyo. Ati President arifuza umusanzu bwacu mukumufasha kubaka igihugu. (Abasobanurira gahunda uko bagiye kubigenza kumwe mike yamubwiye, abasore barishima cyane).
Samy ati nukujya mutangira amakuru kugihe aho mugiye kujya, kuko impinduka zaho ziri mumaboko yanyu!
Bose bati Yeah sir!
.
.
Abasore bose bagiye mubice byigihugu hose. Aho babonye ruswa, mike akaba yahakandagiye. Abayobozi bakandamizaga abaturage impande zose bahuye nibibazo. Mike afatanyije ninyeshyamba yabanje guha abaturage ubuyobozi bwiza bubegereye.
Kdi ntahantu nahamwe mugihugu atageze akemura ibibibazo byabo.
Inyeshyamba zamuhaga amakuru gusa akaba arahageze, abantu bakikanga bakibaza icyabimubwiye. We ninyeshyamba Bari bafite ikimenyetso baziranyeho ngo abamenye, iyo yahageraga bahari berekanaga ikimenyetso cyabo “bahuzaga urutoki rwa mukubita rukoko ndetse na nyagufi murizo, bikamera nka “O”, arko bo babyitaga ngo ijisho ryImana.
Mike iyo yabibonaga nawe yahitaga abereka ko yababonye akabikora nawe.
.
Abasore byarabashimishaga cyane bigatuma bagira ingufu nubwitange mukazi cyane.
.
.
Tuge kuboherejwe mumashyamba yo kumipaka, barabona hari ibintu bya Forode birimo byinjira mugihugu ndetse hari nibiri gushaka gusohorwa mugihugu mwibanga.
Babanya politic abenshi nibo bari muriyo deal.
Abasore batanze amakuru kwa Samy.
Bakimara gutanga amakuru abo banya politic nabo Nabanyabwenge babaga bafitiye ababacungiye imitekano.
Bahise bafata bugwate abasore ba Samy, barababoha.
Abanya politic babahata ibibazo bati mukorera nde?
Abasore baryumaho!
Abanyapolic bati niba banze kuvuga mubice twigendere! Tayali bagiye kubakata amajose bareba………………
.
.
ICYUZABA
Episode 23>>>>>>
.
.
Ese aba basore bararokoka cg??
Tubwire uko ubyumva nibindi byose ushaka!
.
.
Duhe igitekerezo cyawe.
.
Ntuzacikwe nagace gakurikira!

About CORNEILLE Ntaco

NTAWUYIRUSHAMABOKO Corneille, also known as Corneille Ntaco is this broadcasting agancy owner and writer.

View all posts by CORNEILLE Ntaco →