INGURUBE YERA EPISODE 16

INGURUBE YERA
.
EPISODE 16
.
Duheruka hagati y’abagabo batatu bakomeye muri BORI banogeje umugambi wo gushimuta Sarah umukobwa wa CHIEF OF STAFF.

Gabby we ngo yari amaze kurongorwa na DOMINA wo muri green part Iceland. REKA DUKOMEZE NA FILME YACU
.
Dutangiriye ku wambere mu gitondo, ni mu masaha y’akazi kuko imirimo mu gihugu iri gukorwa, ibikorwa byose birigukorwa na banyirabyo.

Muri Green House mu biro bya perezida niho Mr Frederick na Susan first Lady bicaye, bari kuganira ku bijyanye n’umwanya bafite,

Susana yitegereza aho mu biro hose areba amafoto y’umugabo we arimo, arongera areba president ati:” ibintu byose bigize iyi nzu mbabazwa nuko tuzabisigamo tukajyana ibi bifoto byawe bimanitsemo gusa.”

Mr Frederick ati:” niko bigenwa n’itegeko nshinga. Manda yange nirangira, tuzasohoka muri iyi nzu tuyisige uko twayisanze, icyakora amafoto yange yo ari mu byo tuzakuramo arikumwe n’imyenda.”

Susan ati:” yaguma hano se ahamara iki. Ese ubundi kuvuga ngo manda yawe nirangira tuzavamo hano, ubundi bwo imaze kurangira kangahe utavamo?”

Mr Frederick ati:” iyi ni manda ya kane ndi kuyobora. Ariko wibuke ko abaturage babona ibikorwa byiza mbakorera, bakankunda ndetse bakifuza ko nkomeza kubayobora. Nibo bantora.”

Susan arahigima ati:” mbere yo kujya ku buyobozi, itegeko nshinga ryemezaga ko perezida atagomba kurenza manda 2, ubwo ni igihe kingana n’imyaka 10. Ariko ukimara kubujyaho, wahinduye itegeko ushyiraho ibijyanye n’ibyifuzo byawe, kubera kugira umururumba wubutegetsi, ubwo butegetsi bwawe abaturage bakabubonamo demokarasi!”

Mr Frederick ati:” guhindura itegeko nshinga kwange, ni inyungu za buri muperezida wese uzabasha kuyobora BORI, kubera ko igihe cyose azishimirwa n’abaturage bazamutora ntakabuza.”

Susan aramureba ati:” ese ubundi abaturage bagutora ni abahe ko nge ntabazi?”

Mr Frederick ati:” ushatse kuvuga iki?”

Susan ati:” nshatse kuvuga ko abanyeBori badafite ubujiji bugera ku kigero cyo kuyoberwa demokarasi koko. Sinumva uburyo ki umuyobozi yatorwa ku kigero cya 93% noneho 7% gasigaye kakagabanwa n’abandi bakandida 4 basigaye.”

Mr Frederick aramwenyura ubundi yegera umugore we aramwongorera ati:” iki gihugu ni icyacu, icyo dushatse nicyo gikorwa, rero urumva ko gutorwa kuri urwo rugero mubyo dushoboye byo ari akana!”
Susan aramureba ati:” kumva ko mwiba amajwi ntibintunguye, ahubwo ikibazo nibaza ni kimwe?”

Mr Frederick aramwumva. First lady arakomeza ati:” urumva ushaka kuyobora ukazageza ryari?”

Mr Frederick aramureba ati:” ndi umuperezida ariko wumwami kandi umwami aratanga ntarangiza manda.”

Susan aramureba gusa. President ati:” ahubwo nagize akazi kenshi muri weekend nibagirwa kukubaza kuri gahunda yacu.”

Susan ati:” iyihe gahunda?”

Mr Frederick ati:” gahunda yo kumenya uwashushanyije cya gishushanyo. Hari byinshi yadufasha kandi byaba ari iby’agaciro kugira umushushanyi wacu bwite.”

Susan ntakiri kumva umugabo we ahubwo yacecetse, ndetse ahita anahaguruka asohoka mu biro yihuta cyane ku mutima ati:” nubwambere numva mbabajwe n’urupfu rw’umuntu noneho ntanazi.”

Yahise asohoka munzu vubavuba afata abajepe abategeka kumuherekeza aho ashaka kujya.
.
Ku rundi ruhande ni mu ishyamba ku butaka bw’isugi. Muri ayo masaha yigitondo ashyira saasita Gabby yari akiriyo. Abasirikare bose bari ku mwitozo wo guteranya imbunda, bose burumwe arangiza akongera akayihambura agatangira. Kuri uyu mwitozo bari babigize amarushanwa babiri babiri bahangana ngo barebe urangiza mbere.

Abari bagezweho yari Gabby na Domina. Abandi babahanze amaso ngo barebe utsinda undi, ako kanya Domina aba atunze imbunda Gabby bigaragaza ko amutsinze. Abandi bahise bakoma amashyi ariko Gabby yitegereza iyo mbunda cyane bamutunze, ahita akomeza guteranya iye hanyuma nawe arayimutunga.

DOMINA araseka ati:” ko uyintunze kandi mba narangije kukurasa?”

Gabby aramureba ati:” ngaho ndasa.”

DOMINA ati:” nakurasa nyine. Nuko ntashaka kukubabaza.”

Gabby ati:” nubwo amasasu ari muri izi mbunda zacu ababaza, ariko ntiyica kubera ko ari ay’imyitozo.”

DOMINA ati:” nyine ntago nifuza kubabaza umugabo wange.”

Abandi baraseka. Gabby we ibyo ntiyabikozwaga ati:” vana imiteto aho ngaho. Ninge uri kugutoza ndavuzengo ndasa.”

Umukobwa abona Gabby ahinduye isura. General ati:” bikore.”

DOMINA ararasa ariko abona wapi imbunda ntirasa, arongera ararasa ariko abona imbunda ntirasa. Akijijinganya Gabby yahise amunagamo urusasu rwo mu gatuza umukobwa arataka. Iri sasu rirababaza gusa ntiryica cyangwa ngo rikomeretse, rikoze kuburyo uriraswa ukagirango bagukubisi ikibatsi cy’umuriro w’amashanyarazi nka kumwe iyo ukoze ku nsinga nzishishuye bikugendekera.

Gabby ahita ahaguruka atangira kubabwira ati:” nkuko nari nabibabwiye ejobundi hashize ubwo twatangiraga uyu mwitozo wo guteranya imbunda, nababwiye ko bisaba kwitondo nubwo uba uri kugira vuba, kubera ko iyo imbunda yawe wayipanze nabi, ntago ikora. Ushobora kubikora neza ariko ukagira akuma ucurika cyangwa ukagashyira mu mwanya katagenewe, icyo gihe imbunda yawe ntikora. Niyompamvu bisabaekwitonda, kuko ikosa rimwe rutuma umwanzi akwica kandi wari umufite.”

Gabby arakomeza ati:” kubwiyo mpamvu rero. Murantengushye kuko uko byagenda kose hafi ya mwese mwagiye mupanga imbunda zanyu nabi. Iyo niyompamvu buri umwe wese agiye kongera akayisenya, agasubirana nuwo bahanganaga, hanyuma utanze undi agahita amurasa kugirango turebe nimba koko isomo rifatika. Nimba ushaka ko batakurasa, uratanga mugenzi wawe kandi ubikore neza kugirango umurase mbere. Twagiye.”
.
Twambuke inyanja. Hano turi ni kwa muzehe. Hanze haparitse cya gikamyo kinini cyabo kimwe Gaston yagiye kuzanamo imbunda. Munzu niho muzehe, Gaston ndetse na captain bateraniye.

Gaston ati:” nakagombye kuba ndi ku mazi n’inshuti zange ariko ndebera ngo ndi hano kuri mission mbona idafite gahunda.”

Captain ahita amuzibisha ati:” wibuke ko ntagahato kari muri ibi bintu. Nimba wumva kujya kwinezeza ku mazi aribyo bifite agaciro kurusha ibi, wagenda ntakibazo.”

Gaston ati:” wibyegereza umutima mwana. Nyine nuko ubusanzwe ndi inkunda rubyino ariko ibi tuba dukora ni ingenzi cyane kuri twe no ku gihugu muri rusange.”

Muzehe ati:” uyu niwo munsi Gabby yavuze ko atangira umushinga we kuri za modoka zanyu, niyompamvu mugomba kuba muri hano, kuko arabifashisha.”

Gaston ati:” ese ubundi ni uwuhe mushinga afite ku modoka zacu z’akazi?”

Muzehe ati:” kugeza magingo aya nange sindamenya icyo azigamijeho.”

Captain ati:” icyo nzi ni uko Gabby ari umuhatari gusa. Iyo niyompamvu rero nge niteze ikintu kirenze tutigeze tubona.”
.
Ku rundi ruhande ni muri SOLOK City ku kigo cy’amashuri cya THE NTACO SCHOOL ACADEMY, amasaha amaze gukura ni mu masaha y’akaruhuko ka nyuma ya saasita mbere yuko abanyeshuri bataha. Aline nanone yicaranye na Sarah hamwe hashushanyije cya gishushanyo. Ni ahantu nkuko twahabonye hadakunda gukoreshwa kuko ntamunyeshura uba uhaca cyangwa ngo ahaze. Ako kanya bakicaye Edmondson yahise abageraho atungurwa no kubahasanga

Aline aramureba aramumwenyurira ati:” ko mbona usa nk’uwikanze?”

Edmondson araseka ati:” ntago nikanze ahubwo ndatunguwe. Ntunguwe no kubabona hano ntari niteze kuhabasanga.”

Sarah ati:” biratangaje. Twari tuziko aritwe gusa dukunda kuza hano none nawe urahaje, cyangwa witambukiraga gusa?”

Edmondson ati:” oya. Nari mpaje nshaka kuhaza.”

Aline aramwenyura ati:” hari ikibazo tuhagumanye se, cyangwa washakaga gutuza ngo tuguhe umwanya ubanze utuze?”

Edmondson araseka ahita ashaka no kwicara ariko kubera hari kuri esikariye Aline ahita akura agasume mu mufuka we abanza kukarambura aho Edmondson yari agiye kwicara ati:” utaza guhaguruka wanduye.”

Edmondson bimukora ku mutima ati:” urakoze cyane.”

Sarah aba ari kubitegereza gusa akamwenyura. Gusa areba Edmond ati:” twe hano tuhakunda gusa kubera ko tuhaganirira ntakavuyo gahari.”

Edmondson ati:” nange aha mfite impamvu yatumye mpakunda kuburyo itanyemerera kumara umunsi ntarahagera cyereka gusa muri weekend igihe turi mu rugo gusa.”

Aline aramureba ati:” iyo mpamvu ni iyihe se ngo natwe twumve ko yajya ituma tuhaza?”

Edmondson atungu urutoki ku gikuta ahashushanyije cya gishushanyo ati:” nifuza kumenya byanyabyo nyiri iki gishushanyo nakunze kandi cyane.”

Sarah na Aline barebanaho gusa. Edmondson nawe arabareba, ahindukiza Aline ati:” ntumakanire, sibyo? Ni wowe nyiri iki gihangano.”

Aline azunguza umutwe ahakana.

Edmondson ati:” ibimenyetso ndabifite byerekana ko ari wowe kandi nawe urabizi ko mbifite.”

Aline yubika umutwe ntiyavuga. Sarah arabibona ko Aline ashaka gutsindwa ngo yemere, kandi yaramusabye kwemeza Edmondson ko atari we nyirigishushanyo. Areba Edmond ati:” wibeshye si Aline wagashushanyije.”

Edmondson ati:” biragaragara ko ariwe nuko mudashaka kubyemeranya. Kandi disi ntimumfate nabi, ni uko gusa iyo wakunze umwana uba wakunze na nyina.”

Sarah na Aline barikanga. Ako kanya haza umutipe ushaka Edmondson ati:” mu kigo abajepe baragushaka.”

Edmondson ntago byamutunguye kuko byari ibisanzwe ko Papa we aza kuhamureba arikumwe n’abajepe. Yagiye aziko agiye kuvugana na papa we, gusa agenda asezeye.

Akimara kugenda Sarah areba Aline ati:” aragukunda!”

Aline araceceka gusa. Sarah ati:” kandi nawe uramukunda?”

Aline azenga amarira mu maso ati:” ntago namukunda.”

Sarah aramwenyura ati:” none kuki wabuze imbaraga zimuhakanira ko atari wowe mushushanyi?”

Aline yitsa umutima avuga atuje ati:” uyu muhungu sinzi impamvu kumubeshya biba biri kungora. Ndetse na kuriya yavugaga anyinginga ngo nimuhakanire, numvaga nenda gusandara umutima nshaka kumubwiza ukuri. Kandi ntago nshaka ko abantu benshi bamenya ibijyanye n’igishushanyo cyange, kandi uburyo bumwe bwo guhisha ubusobanuro bwaco ni ugukomeza nkaba umushushanyi wacyo wibanga.”

Sarah aratekereza gato ubundi ati:” ndabona uru rukundo ruzaba rufite imbaraga. Gusa arahirwa uri gutsindira umutima wawe.”

Aline aramureba ati:” wasaze?” Sarah araseka gusa. Aline ati:” ibyo uravuga ni ibiki?”

Sarah areba Aline ati:” Edmondson avuze ko ukunze umwana aba akunze na nyina. None nimba yarakunze igishushanyo cyawe bihatse iki?”

Aline ati:” yakunze uwo atazi kuko ntazigera amenya uwagishushanyije.”

Sarah aramuseka
.
Tugaruke ku butaka bwisugi imyitozo bari kuyisoza kuko noneho bari kurasana byakomeye bivuzengo ntibakiri gupanga imbunda nabi. Gabby yahagaritse imyitozo ati:” isomo ryumvikanye. Ubu noneho mwaba mukomeje ubuzima bwanyu busanzwe kuko nge nzagaruka nje kubaha gahunda yo gutera.”

DOMINA amuca mu ijambo ati:” uratahana nange ntago uzongera kudusiga.”

Gabby aratuza ntiyagira icyo abivugaho, arakomeza ati:” mfite iyindi mission ngiyeho n’ikipe yange nkuru, byose ni mu nyungu z’uru rugamba turi kwitegura, nzagaruka nje kubabwira gahunda yo gutera.”
.
Tugaruke kwa muzehe. Ako kanya bakiye ubutumwa guturuka kuri Gabby, ubwo Gaston na captain bahita bamenya icyo gukora barasohoka bavana cyaegikamyo bacaho. Bakimara kugenda hahise haparika indi modoka nziza cyane yo mu bwoko bwa v8. Muzehe arayibona yinjira nawe ahagaze mu muryango gusa afite ka pistori ku mukandara yiteguye guhita agafata ngo akifashishe igihe cyose yaba yatatswe.

Agenda asatira iyo modoka yari imaze guparika ariko uyirimo atarasohoka. Ntiyatinze no gusohoka kuko agisohoka muzehe yatunguwe no kumubona ati:” bucura?”

Kumbe umugabo ni chief of staff. Ahita agenda amwegera ati:” unyibukije ibihe byo muri segonderi. Wakundaga kunyita bucura none urongeye urarinyita.”

Muzehe ati:” kuki uje hano?”

Chief of staff ati:” ndumva nshaka ko twinjira mu nzu.”

Muzehe ati:” ndumva nshaka ko usubirayo kuko inzu yange izirana n’abagabo bo muri government”

Chief of staff yitsa umutima ati:” ngarutse ku isooko. Ibyo bibazo byacu nibyo ngirango dukemure.”

Muzehe aramureba ati:” injira.”
.
Tugaruke ku kigo cy’amashuri abanyeshuri bari gutaha. Nk’ibisanzwe Sarah na Aline baratahanye, ariko by’agakungu babanje guca ku ka motel ngo bafate utwo bashaka kunywa no kurya. Gusa Sarah we yabikoreraga gushimisha inshuti ye Aline. Reka tubasige aho.
.
Tugaruke mu cyaro. Hano turi ku nyanja. Gabby, Gaston na captain hari ibyo bamaze gupakira muri cya gikamyo cyabo. Bari gusezeranaho ngo Gabby yatse ubwato asubire ku kirwa, bakomeje kuvugana bitewe n’ibiganiro bari bafite.

Captain ati:” ngewe nanubu ntago nari nabasha gusobanukirwa icyo izi moteri uzanye zisobanuye.”

Gaston yungamo ati:” nange ubwo ndabona ari ubusazi. Ko ntamashini dufite zikora umuhanda, izi moteri za tingatinga zizatumarira iki?”

Gabby arabareba aramwenyura ati:” ngiye gukora indege yo ku butaka.”

Gaston na captain barebanaho. Gabby ati:” mutahe muri iyi minsi ndaza mbereke.”

Gabby acana ubwato afatiraho asubira ku kigwa.
.
Tugaruke ku bakobwa bacu. Amasaha yaricumye bibangombwa ko bataha. Nkibisanzwe bageze aho bagomba gutandukanira, gusa bwari bumaze kwira. Aline yasohotse mu modoka, Sarah nawe arayikata asubira inyuma.

Ageze imbere atangira kubona imodoka yamukurikiye kuva kare ikomeje kumukurikira. Byamwanze mu nda atangira kugenda gahoro, abona nanone imodoka irinyuma ye igenze gahoro! Ubwoba butangira kumwica ahita atwara cyane nanone abona baramukurikiye. Yafatiyeho ubwo n’abamukurikiye babona ko yabavumbuye, ako kanya bamucaho bamwitambika imbere basohoka bafite imbunda amapine yimodoka ye barayarasa. Bahise bamusohoramo bamupfuka igitambaro mu maso bamujugunya muri ya modoka yabo. Imodoka ye bahita bayitwika bamutwara utyo.
.
Tugaruke kuri Aline nawe agitandukana na D
Sarah, yatangiye kubona abagabo basa nk’abamuzenguruka, atangira kugenda yihuta ngo abacike, ariko yisanga nimbere bahamusanze. Yagerageje gutabaza no kubabaza icyo bamushakaho ariko bahita bamukubita imigeri yitura hasi. Ndetse ubwo bahise bamutera ibishinge bimubuza ubwenge nawe baramujyana…………………LOADING EPISODE 17……….

About CORNEILLE Ntaco

NTAWUYIRUSHAMABOKO Corneille, also known as Corneille Ntaco is this broadcasting agancy owner and writer.

View all posts by CORNEILLE Ntaco →