ICYUZABA EPISODE 21

ICYUZABA
.
Episode 21
.
.
Twasoje agace ka 20 mike avuye gupanga urugamba rukaze nabasirikare bakuru bigihugu rwo kurimbura inyeshyamba zikaba amateka! Gusa hari umuntu wari wamutumijeho ngo ntarare batabonanye. Abwira Leitenant Jado ushinzwe umutekano we kumutegurira umutekano akajya kureba uwo muntu………….
.
.
Dutangiye Mike ubwo yarasoje gupanga kwata inyeshyamba. Yahavuye muma saa 19h we nabasirikare bakuru bamaze gupanga mission yose uko ikorwa.
.
Mike Abaza Secreteur we ibyawamuntu wamushakaga kare uwariwe. Ese kuki atagumye kukazi ngo tubonane!?
Secreteur ati ntabwo tumuzi uwariwe, kdi siwe waje ahubwo yatumye intumwa ivuga ko uwo muntu agushaka cyane ari ibyingenzi kdi ko atagenda utaje ngo mubonane! Ngo kdi ashaka ko muganira mwibanga kubwumutekano we!
Mike ati yavuze ko ari hehe?
Secreteur ati ni kuri Hotel Queens.
Jado ati cg ni agatego bashaka kugutega!?
Mike ati tugende ntakibazo, hagomba kugenzurwa neza mbere yuko mpura nawe.
.
Bari kugana kuri hotel Queens, mike ahamagara kubirindiro byagisirikare bikuru ati ingabo zijya gutera zitegure zatake kdi mission igende neza.
.
.
Ingabo zariteguye zifata urugendo indege nziza zintambara nibisasu bitwika koko!
.
.
Tugaruke kuri ba mike,
Bageze kuri Hotel Queens, umutekano ahantu hose uragenzurwa ko ari sawa, president avamumodoka.
Bati uwo muntu arihe, naze president yahageze.
.
.
Mike agiye kubona abona wamuntu wamutumijeho ni Samy.
Mike arikanga, ahita amusimbukira amujomba ingumi yihuse, Samy yikubita hasi.
Mike agiye kumwongera indi, baramufata bati nyakubahwa president wirwana utica umuntu!
Mike ati iyi ni inyeshyamba!
.
Samy ntamuntu numwe wari umuzi kuko we ntanarimwe yigeze yigaragaza isura nkinyeshyamba.
.
Abarinzi ba President bahita batunga Samy imbunda vubavuba.
.
Samy amanika amaboko ati sinaje kurwana muvandimwe wanjye Mike, ahubwo naje kubyingenzi bireba igihugu cyacu!
.
Mike arikanga ati mumanure intwaro zanyu mwese. Barazimanura
.
.
Mike na Samy bajya kuruhande bonyine baganire.
.
Mike Ati bimeze bite, ko narinziko uri inyeshyamba wowe na so!?
Samy ati ntabwo turi inyeshyamba turi abanyagihugu nkabandi bose.
.
Samy amubwira byose uko se yapfuye, icyatumye we nase barwanya leta, ko barwaniraga ukuri icyo bifuza ari impinduka nziza! Bari barambiwe ubutegetsi bwa John Jay nabagenzibe. Amubwira ko ubu inyeshyamba zamaze kubona ko president uriho ari uwo ibyifuzo byabo byashakaga ubu bashyize intwaro hasi batazongera kurwana kuko icyo barwaniraga babonye umuyobozi ubishyira mubikorwa.
Mike ati ibyo uvuga nukurii cg!?!? Ati uziko nabafataga nkumuzigo kugihugu cyacu. Nari nateguye indege nibikoresho bikaze zirabarimbura burundu iri joro! Ubu umenya bahagurutse ahari!
.
Samy ati oya weee, bahagarike vuba batica abasore banjye kuko ntabwo banga igihugu ahubwo baragikunda cyane.
.
.
Tuge kuruhande rwishyaka rya Vise Chairman ndetse nishyaka ryitwako bahanganye ariko byabaringa.
Bahuye bati umusore mwashyizeho nibiki arimo gukora?
Vise chairman ati ni mushya ntabwo azi uko ibintu bigenda tugomba kumutumizaho akazaza tukamwereka politic yanyayo uko ikorwa.
Bamwe bo murindi ryashyaka rindi bati kubera amategoko yashyizeho, abantu bacu bafunzwe kubwinshi bazira ruswa ndetse nicuruzwa ryibiyobyabwenge byacu. Ubu byafashwe Bose bagomba gukatirwa imyaka 10, ndetse baciwe amafaranga agahishyi yamande.
Vise chairman ati natwe yadukuriyeho umuntu wacu wari minister wubuzima yashyizeho umuntu tudahuza nagato. Uyu musore akomeje atya yazambya byinshi twikoreraga ahagarikwe vuba.
.
Bati tugomba kumwereka ko twamushyizeho ngo tumukoreshe, areke ibyo arimo kdi ari no kwiyongerera abanzi benshi atazi. Bati Abo baturage ba rubanda rugufi arimo ashaka gufasha bazamumarira iki ko ntacyo bafite nakimwe.
.
Inama yabaye inama basangira icyo kunywa banapanga izindi gahunda zimishinga yabo.
.
Bati ahubwo ibiyobyabwenge byacu bizinjira, mugihugu mukwezi gutaha, duhite tunasohora amabuya yagaciro yacu amaze kugwira. Bati tunywemo kubwibyagezweho.
.
.
Tuge kuri Anita ari murugo arabona Umugabo we yatinze gutaha kdi yamukumbuye. Ati mike Kongukumbuye watashye koko? Wabaye iki cyatumye ugeza iki gihe utaranamvugisha ngo wumve uko meza. Kanze muhamagare numve impamvu ataba yagiye kureba utwana duto, nabirenza arko kumugabo wanjye.
.
.
Tugaruke kuri Mike yahamagaye mugisirikare ngo mission bayihagarike, Asanga abasore bagiye kare, ndetse ko ubu bashobora kuba bamaze kugerayo.
Mike ati mugerageze mubampe kumurongo mbavugishe.
bati nyakubahwa president ntibishoboka kugeza aka kanya ntabwo twababona, kuko bakimara guhaguruka Ama Radio yabo yahise agira ikibazo.
Mike yataye umutwe abura amahoro.
Agumya guhamagara buri kanya, bakamubwira bati nanubu wapi ntituzi uko ibintu biri kugenda pe nyakubahwa president!
.
.
Tugaruke kuri Anita, yabonye umugabo we yatinze cyane, bumwiriyeho bitari bisanzwe, aramuhamagara.
Mike aritaba!
Anita ati cher ko watinze namahoro?
Mike ati hari ibyo ndimo chr ihangane rwose ndakuvugisha mukanya. Aramukupa.
.
Anita atangira guhangayika ati umugabo wanjye yabaye iki koko? Mike ntiyigeze avuga nkuko ambwiye ababaye ndetse arakaye! Agahita anankupa koko? Atangira gusengera umugabo we ati Mana undindire umugabo kdi ibyo arimo bigende neza, ntaze yahangayitse cg yakomeretse. Mana ndabiziyuko unkunda, ubinkorere ndagusabye kuko umugabo wanjye agize icyo aba sinabaho nanjye. Mbigusabye nizeye, Amen.
.
.
Tugaruke kuri Mike yakiriye uguhamagarwa kuri 4ne kuva mugisirikare gikuru.
Mike yitaba vuba nabwangu, ati bimeze bite!?
Bati abasore mission bayirangije bwana president, bamaze kurasa ibirindiro byinyeshyamba hose ubu numuyonga, kdi bacunze neza ko hari uwacika, ntawabashije kuvamo ngo acike! Ubu indege ziri kuza zigaruka kubirindiro bikuru!
Mike ati ntibishoboka.!
Mike ako kanya abona koko nindege ziciye hejuru yabo zivuye muri mission.
Mike avuza induru ati oyaaaaa weeee ntibishobokaaaaaaa.
Mike agiye kubona abona Samy aho yarari aje Asatira Mike………………..
.
.
ICYUZABA
Episode 22>>>>>
.
.
Inyeshyamba zose barazitsembye!.
Samy ko aje asatira Mike haracura iki?
Ese mike na Samy baracyumvikanye koko???
.

About CORNEILLE Ntaco

NTAWUYIRUSHAMABOKO Corneille, also known as Corneille Ntaco is this broadcasting agancy owner and writer.

View all posts by CORNEILLE Ntaco →