INGURUBE YERA EPISODE 15

INGURUBE YERA
.
EPISODE 15
.
Duheruka Sarah amaze kubwirwa na Aline ko Papa we yishwe, ndetse twasize amubajije uko byagenze ngo yicwe.

Ni mugihe Aline wari ugiye kubwira inkuru inshuti ye Sarah, yari ari mu mazi abira ariko we atabizi kuko Lisa yapangaga kumwica nubwo nyina first lady we yari amaze kuvuga ko kumwica byaba ari bibi cyane ahubwo ngo agomba kwirukanwa mu kigo. Lisa we yabyanze ngo agombe apfe.! REKA DUKOMEZE TWIHUTA
.
Turacyari muri weekend. Dutangiriye muri Green House Mr Frederick yicaye mu biro bye, turi mu masaha ya nyuma ya saasita, nubundi ari kureba amafoto atandukanye y’abakobwa muri telephone, hari ifoto imwe yagezeho ayitindaho ndetse ahita ahamagara wa mu jepe Simon uba ari ku muryango we arinjira, amugeze iruhande amwereka ifoto ati:” ndamushaka”

Simon arongera yitegereza ifoto ati:” ibi biragoye”

President ati:” Ni gute bigoye?”

Simon ati:” Nyakubahwa uyu mukobwa ntago aba muri BORI”

President ati:” ntanubwo aba kuri iyi si? Icyo bisaba cyose ntago kingora”

Simon ati:” Nyakubahwa ntago bishoboka ko umukobwa wese wakenera wamubona.”

President ati:” ndi umugabo ukomeye hano”

Simon arikiriza ati:” gusa ibyo ntibikuraho uburenganzira n’ubusugire bya muntu. Uyu mukobwa nimba umushaka byaba byiza umwitereteye ukoresheje imbugankoranyambaga ze.”

President ati:” ibyo byatuma bimenyekana ugasanga abaturage bamenye uruhande runi rwange nabahishe.”

Simon ati:” iyo niyompamvu uyu mukobwa tugomba kumureka kuko ntibyakunda ko bitamenyekana.”

President ati:” kuberiki?”

Simon ati:” uyu mukobwa ni intwarikazi ya REPUBLIC OF BORI binyuze muri cinema. Ni icyamamare mu ngeri zose binyuze muri cinema, ahubwo sinzi impamvu utari umuzi.”

President ati:” ibyo ntibikuraho ko mushaka kandi ngomba kumubona.”

Simon yitsa umutima ati:” ntago wari wanyumva Nyakubahwa. Uyu mukobwa si cinema gusa kuko yifitemo ikirasoraso cya politic nkuko bigaragarira muri firime ze, ibyo rero bimugira utandukanye cyane n’abasitari basanzwe bakunda iraha no guhura n’abagabo bakomeye ngo baryamane. Uyu mukobwa nimba uri no kubibona mu mafoto ye yose, yambaye yikwije, ibyo ntibihagije kuko we ubwe yabwiye itangazamakuru ko hari izindi nzozi z’ibanga afite bityo ko igihe azaba yazinjiyemo ari nabwo azatangaza ibijyanye n’umugabo we kuko kugeza ubu ibibazo byose byerekeye no gushaka abitera ishoti.”

President ati:” Simon, ntago turi kujya inama. Uyu mukobwa ndamushaka.”

Simon biramuyobera ati:” ndaza kugerageza ariko nzi neza ko nibinashoboka biraba byasabye ibitambo birimo n’imfu za bamwe mu bajepe bawe.”

President arikanga ati:” uri kuntera ubwoba?”

Simon ati:” oya Nyakubahwa. Ahubwo nuko ushaka ko tubikora nk’itegeko ntabiganiro hagati yawe na we bibayeho, ibyo birafatwa nko gushimuta, ibyo kandi biratuma habaho imvururu hagati yacu n’abarinzi be. Ikirenze ibyo erega papa wuyu mukobwa nubwo atakurusha ijambo hano ariko nawe ni umugabo ukomeye.”

President amera nk’utabyumva ati:” uwo mugabo ukomeye ninde hano?”
.
Ku rundi ruhande ni mu rugo kwa chief of staff nyirizina. Ni urugo rwiza ruherereye iruhande rw’umugi wa SOLOK, ahantu hubatse amazu y’amayobera gusa, biragaragara nyine ko ari mu kiyobozi no mu ngaga. Chief of staff yicaye mu nzu ye mu cyumba yakoze nk’ibiro byo mu rugo, hari ibyo ari gucukumbura yifashishije mudasobwa, ako kanya yicaye hahita hinjira umuntu, kubera rero intebe yari yicayeho ari mu bwoko bwa zazindi zikaraga, yahise ayihindukiza muri ubwo buryo ati:” My daughter…”

Umukobwa ati:” yego papa.” Kumbe uyu mukobwa ni umwe president ashaka ko bamuzanira ngo amukorereho ishimisha mubiri. Ni uyu Simon yakomeje kumusobanurira burya ni umukobwa wa chief of staff

Chief of staff amuha ibyicaro ku ntebe iri ibumoso bwe ati:” Emilia, nishimira imikoranire yange nawe.”

Emilia aramwenyura ati:” ndumva mfite amatsiko yo kumenya icyo umpamagariye.”

Chief of staff amwereka muri computer ati:” ndashaka ko ufata izi coordinate z’aha hantu.”

Emilia azishyira muri telephone ye ndetse ahita abona aho hantu ati:” ndabona ari mu cyaro hafi y’inyanja.”

Chief of staff arongera amwereka akandi gace gatoya kari muri ako gace.

Emilia ati:” ndabona iyi ari inzu isanzwe.”

Chief of staff ati:” ntago ari inzu isanzwe ongera urebe. Urebe no munsi y’ubutaka.”

Emilia areba neza asanga ni inzu ihereye munsi y’ubutaka yubakwa ahita agira ubwoba ati:” ibi bisobanuye iki?”

Chief of staff ati:” aha niho inshuti yange ituye.”

Emilia ati:” ndumva ubwo busobanura umpaye budahagije. Nonese inshuti yawe kuki yatura ahantu nkaha?”

Chief of staff akuramo rinete z’amaso ati:” uyu mugabo uhatuye ntago nigeze mukubwiraho na mbere. Ni inshuti yange yibanga, ariko mu myaka 35 ishize ntiyari inshuti yibanga. Twahuriye muri high school ubwo najyaga yo ndi umururu, icyo gihe ibintu byo kunnyuzura byari byeze cyane bitewe n’ubunyamusozi bwabaga mu bantu. Naburaga imyaka 3 ngo ndangize high school, ariko we yari mu mwaka wanyuma ngo arangize. Rero yandinze icyo kigare cyo kunnyuzurwa, angira murumuna we ubwo bituma ntannyuzurwa.”

Emilia atega amatwi neza. Chief of staff arakomeza ati:” nyuma rero yaje kurangiza amashuri, akajya agaruka kunsura mu kigo. Nange naje kurangiza, dukomeza kuba inshuti kuko twari turi no mumurongo umwe wa politiki, akenshi ninawe wanyigishaga ibijyanye na politiki inogeye rubanda. Yahoze yifuza ko naba umwe mubafata ibyemezo binogeye rubanda, ariko nicuza ko nayobye inzira nkayoboka inzira yo kuba umukozi wa green house aho kuba umukozi wa republic ya BORI.”

Emilia ati:” nonese ntimukivugana?”

Chief of staff ati:” yarandakariye.”

Emilia aratungurwa ati:” kubera iki?”

Chief of staff ati:” anshinja kuba umwe mu bifi binini biyoboye iyi nyanja ya BORI.”

Emilia ati:” none kuki umumbwiye?”

Chief of staff ati:” uri umukobwa wange nkunda kandi unyumvira. Ni wowe uzatuma inshuti yange yongera kuba iyange koko. Njye na we tuzishimira kukuraga iki gihugu.”

Emilia ati:” gusa biragoye ababagabo barafashe.”

Chief of staff ati:” bizaca mu nzira ya democracy cyangwa iy’amasasu.”

Bahita bahaguruka bajya mu cyumba cyo hirya kitari kizwi nundi muntu uwo ariwe wese uretse gusa chief of staff. Atangira kumwereka amafoto ya kera ari kumwe n’iyo nshuti ye ndetse n’ayubwo baherukana. kumbe inshuti ye ni muzehe.
.
Tugaruke gato muri Green House, Mr Frederick aracyarikumwe na Simon.

President ati:” ubwo ari umukobwa wa chief of staff birasaba indi nyigo.”

Simon ati:” byaba byiza wize kuba inshuti yuyu mugabo.”

President ati:” ntibishoboka kuko ari ku rutonde rw’ibirayi biboze.”

Simon ati:” ariko indi sisiteme nziza yo kwica umuntu, ni ukubanza ukamwereka ko muri inshuti akakwizera.”

President arabyumva
.
Ku rundi ruhande ni muri Green part Iceland ku butaka bwisugi. Abasirikare ba general n’umwamikazi umwitozo wo kurasa bawugeze habi. Gabby yabanje kubitoza general n’umwamikazi barabimenya, nibo baba bari kumufasha kubitoza abandi. Nyuma yumwitozo Gabby yabakoresheje uruziga abajya hagati afite ibicece by’imbunda idateranyije ati:” iki cyumweru umwitozo wacu wagenze neza, ndetse amasomo ntiyabagoye kuko ubusanzwe igipimo mwari mugifite. Icyo nagombaga kubigisha kwari ugufata imbunda muri position iboneye, ikindi no gukomera mu maboko kugirango isasu murashe mutajyana na ryo. Ibyo byose rero mwarushijeho kugenda mubimenya. Hari isomo rimwe rero ngirango mukurikire.”

Arambika bya bice by’imbunda hasi ati:” nkuko mubibona, iyi ni imbunda idateranyije. Icyo ngiye gukora rero, Ni ukuyubaka, ikavamo imbunda nzima yo gukoresha. Dore batangira gutya…”

Yakomeje kubereka aberekera akantu ku kandi. Ayirangije arongera arayishwanyuza, arongera nanone arayiteranya neza ariko bafata amasomo bitonze. Nyuma birangiye ati:” iri somo rirakomeye ntimuribone nk’iryoroshye, kuko iyo wibeshyeho akantu gatoya, imbunda yawe ntikora. Ikindi hari ubwo biba ngombwa ko wowe nuwo muhanganye mubanza guteranya imbunda kugirango mutangire urugamba, kandi icyo gihe mwembi muba murebana, kuburyo agutanze yahita akurasa, iyo niyompamvu imbunda ugomba kuyiteranya mu gihe gito cyane gishoboka, ikindi ukayiteranya neza uko bikwiye, kuko ukoze ikosa gatoya umwanzi yagutanga kukumena umutwe. Iyo niyompamvu iri somo turitindaho.

Gabby yahise yongera arayitandukanya ati:” ngiye kubereka uko bikorwa.” Yahise yicara ashinga ivi rimwe hasi, ubundi atangira guterateranya akantu ku kandi vubavuba, wagirango amaboko ye ni imashini idoda bitewe numuvuduko yari afite. Mu masegonda 30 gusa imbunda ya karacinikofe yari ayirangije ndetse yarangije no kurasa hakurya bivuzeko iyaba ari umwanzi aba yamurangije. Ako kanya bahise bamukomera amashyi, ati:” ndifuza ko byibuze mu minsi 2 gusa mwaba murenze kuri ibi mberetse.”

Bahise bajya mu karuhuko. General n’umwamikazi ndetse na Gabby bo bicara hafi aho batangira kuganira.
.
Ku rundi ruhande muzehe ari iwe aricaye, gusa mu kwicara kwe ari kwitegereza mu mafoto afite, ayo mafoto ari muri arubumu imeze nka zazindi zakera yabaga ikoze nk’igitabo kuburyo ugenda urambura ureba amafoto arimo. Hari ifoto yari yakomeje kwitegereza cyane, ku mutima ati:” ndicuza kuba ntarabashije kugutabara mu rugamba wiciwemo utazi nimba uri kururwana. Muramu wange, kugeza na nubu ndacyagufitiye umwenda kugeza nubwo ntazi irengero rya mushiki wange wari umugore wawe ukaba ari nawe wazize, ikibabaje nkaba naramuburanye n’umukobwa wawe akaba umwishywa wange. Ubu sinzi nimba bariho, kandi nimba banariho koko ntibabayeho neza.”
.
Tugaruke gato ku butaka bwisugi. Gabby aho yicaranye na general ndetse n’umwamikazi, ako kanya ka gakobwa kitwa DOMINA kamwe karwanye na Gabby cyagihe gahora kifuza kuzongera kurwana nawe kabageze imbere.

General arakareba ati:” ntago wakagombye kuba uri hano.”

DOMINA ati:” ndasabye mumbabarire.”

General ati:” kuki uri hano?”

General ati:” ubushize Gabby yarankubise.”

Umwamikazi aramwenyura ati:” nishimiye ko wabitse inzika. Ubu noneho hari icyo witeguye gukora.”

DOMINA azamura umutwe yemera. Gabby ati:” niyo twagwana natuma ubona ko wantesheje kugirango wishime, ntiwansinda wowe.”

General ati:” kuki atagutsinda?”

Gabby arahaguruka ati:” uretse nuyunguye, namwe mwese ntimwankombaho.”

General araseka ati:” wigirira ikizere cyane rwose.”

Gabby araseka ati:” ikizere cyange kijyana n’ukuri kwange. Njye mubyo natojwe gukubitwa cyangwa nkahangana n’umugore iminota irenze 3 ntibirimo.”

General nubundi aba asanzwe abibona ko Gabby adasanzwe, ati:” ngaho rwana na Domina.”

Domina afunga kamayi. Gabby we arahagarara gusa. Domina yataka Gabby ariko umusore ahita amujisha amureba mu maso ati:” nagukubita rwose ntiwishuke ko narwana nawe. Ntago ubwo bushobozi ubufite.” Yabimubwiye amasura yabo yegeranye barebana cyane mu maso.

General n’umwamikazi barebanaho bahita bicirana utujisho ko bagomba kwigendera 🤣

Gabby yarahindukiye abona bari kurenga hirya ahindukiye yisanga yariye rugondihene agwa agaramye. Domina yahise amwicaraho ngo bari kurwana, Gabby nawe aramubirindukana batangira kurwana nka ya mikino yacu turi batoya twitaga GUTURANA 🤣 ubwo uwo bashyize hasi kuhava byamunanira akaba yatsinzwe. Gabby yarakarebye kari hasi ndetse kanataka ati:” ntuzongere gushaka kurwana nange.”

Domina ahita amusunika aza aje kumuryama hejuru ngo amukubite ibipfunsi. Gusa imyambaro y’aba basirikare n’abaturage bo muri iri shyamba ni hafi ya ntayo. Imyenda ya gakondo cyane. Gabby rero kubera yari ari hasi byatumye hari ibindi bintu abona bituma dosiye zivanga, uko yakamuguye hejuru amwikubitishwa udupfunsi, Gabby yatangiye gukora ahandi bimwe bya kinyamugi nyine.

Domina yaratuje gato amera nkuwiyoroheje, barebana mu maso gato babyemeranyaho baranasinya, ubundi imirwano iratangira ariko yahinduye isura burumwe yagwase undi kandi bishimiranye.
.
Nyuma yiminota 30 twitaruye aho gatoya turumva ijwi rya Domina arira, nyuma y’akanya gato araceceka batuza gato. Tubagarutseho bari kwitunganya. Ako kanya babasirikare bose bari bari aho hafi na general ndetse n’umwamikazi ntibari bagiye kure baza bari gukoma amashyi banaseka. Gabby byaramutangaje ndetse yumva aranasebye. DOMINA aramwongorera ati:” ubu nakurongoye.”

Gabby arikanga aramureba ati:” ye?”

DOMINA ati:” nakugize umugabo wange.”

Gabby araseka ati:” ngo wandongoye, wangize n’umugabo wawe? Hh nonese ni wowe wandongoye, cyangwa ninge wabigukoze?”

DOMINA ati:” sinzi uko ubizi gusa njye icyo nzi ni uko ubu uri uwange.”

Gabby we ni umunyamugi aziko we ibi ari ibisanzwe kuko niyo ari iwabo abikora kenshi. Ntaziko hano iyo urongoye isugi yabandi iba ikugize umugabo wayo ndetse ikanagutunga munzu.
.
Ku rundi ruhande ni muri SOLOK city, ni muri ka gace ko kwa ba Aline, aracyarikumwe na Sarah.

Sarah ateze amatwi Aline. Aline nawe ati:” nyine njye nari nkiri umwana. Ni mama wambwiye iyo nkuru ya Papa, gusa yanze kumbwira ku bijyanye n’umuryango we kuko ngo yari afite musaza we mukuru gusa, ariko ngo nawe baraburanye.”

Sarah ati:” nonese nyine akubwira ko impamvu ari iyihe yatumye papa wawe yicwa. Kandi kuki atakubwira ku bijyanye nuwo musaza we?”

Aline ati:” Mama iyo mbimubajije agira ikiniga akarira, ndetse inshuro nyinshi mbona afite agahinda gakabije karuta ako mfite. Icyo yambwiye gusa ni ukuntu musaza we yakundanaga cyane n’umugabo we, ngo bari inshuti cyane kuburyo ari naho bamenyaniye bityo ngo iyo nshuti ye igahita imugira umugore. Hari n’igihe yigeze kumbwira ko impamvu umugabo we yapfuye ari uko musaza we yari umunyapolitiki, bityo ngo twagombaga gupfa twese ariko ngo Papa aba igitambo cya twese harimo nuwo marume ntazi.”

Sarah wari uri kure mu ntekerezo ati:” ko numva iyo nkuru yawe iteye urujijo se? Kandi ifite ubwiru bwinshi cyane, birashoboka ko amabanga arimo uyamenye yagukiza cyangwa akakwica.”

Aline ati:” simbizi kandi ntanubwo nzongera gukenera kubibaza Mama, kubera ko iyo mbimubajije agira ubwoba n’agahinda. Niyemeje kwiga gusa, no gukurikira inzozi zange, kugirango Mama nzamuhoze amarira yose yarize, bityo yishime. Ibyo by’amateka yange azabimwira naramaze kumuhoza amarira.”

Sarah ati:” ibishyimbo byahiye. Ndashaka ko njye nawe dutembera.”

Aline aritunganya yambara neza nk’akana ko mu mugi baragenda. Nubwo yari umukene ariko yari umusirimu hose. Binjiye mu modoka ya Sarah bihuta berekeza aho bagomba gusohokera.
.
Ku rundi ruhande ni kuri THE NTACO VIEW HOTEL niho Mr Frederick, BAPTIST minister wacu ndetse  na ALFREDO nanone minister wibikorwa remezo bahuriye ngo bige ku mishinga yabo.

Alfredo arabareba ati:” president nawe rwose irari ryawe rizadukorera ishyano.”

Baptiste ati:” uyu mukobwa sinzi impamvu utari umuzi. Ni umukobwa ukora umwuga we wa cinema. Ntaho ahurira n’ibiguruka kuburyo wamwinjirira utyo gusa witwaje icyo uricyo.”

Mr Frederick ati:” ngewe icyo sinkikibara nkikibazo kuko nabiretse, ahubwo mwumve ikibazo mfite.”

Barumva. Arakomeza ati:” uyu mugabo chief of staff sinzi impamvu mutabona ko ari igisasu kiri mu ngoro.”

Alfredo ati:” uretse gusa se kubona ibitagenda akabikubwira, hari ikindi akubangamiyeho? Ibyo kandi si ikibazo kuko nabikomeza atazarenga umutaru.”

Mr Frederick arabareba ati:” ibaze umugabo wakagombye kuba ari umwe muri twe, ariko agashyira ubuzima bwe mu ibanga kugeza naho umuryango we tutawuzi!”

Baptiste ati:” nibyo koko. Ariko ni uko ubyirengagiza ariko uriya mugabo yubaha umwanya we.”

Mr Frederick ati:” ute?”

Baptiste ati:” uriya mugabo ni umukozi wo mu rugo rwawe, ni we ukuriye abakozi bose bo mu rugo rwawe. Rero mu magambo macye, ni umukozi wo mu rugo, ntampamvu yo kumugira umwe muri twe.”

Alfredo ati:” chief of staff wimusuzugura utyo. Nubwo akazi ke katagomba kurenga imbibi za presidency ngo kinjire mu gihugu nyirizina. Ariko akina role ikomeye ku buzima bw’igihugu muri rusange, bityo ntiwamusuzugura uko wiboneye. Arakomeye bitavugwa.”

Baptiste ati:” ariko nungutse igitekerezo.”

Abandi barumva. Arakomeza ati:” uyu mugabo chief of staff afite abakobwa 2 gusa, ndetse umwe yiga kuri cya kigo cyange yigana na Lisa ndetse ku kigo kimwe n’umuhungu wange Edmondson, reka dukoreshe ikipe y’abasore bacu, bamushimute hanyuma tubizanemo uyu mukobwa ngo ni Emilia, birumvikana ko na se araba abirimo. Intego nyamukuru, ni ugusuzuma ubushobozi bwabo mu gukemura ibibazo by’ingutu bibugarije, turahita tumenya neza nimba koko ari abo kwitondera cyangwa abo kureka bakadamarara.”

Abandi barumva. Alfredo ati:” uwo mukobwa ni uwuhe?”

Baptiste areba nimero z’umuyobozi wikigo cya THE NTACO SCHOOL ACADEMY wibuke ni ike nuburyo yakibonye murabizi. Amuhamagara amusaba kureba amazina yumwana ufite se witwa amazina yamubwiye. Yamubwiye amazina ya chief of staff. Ubwo ntakindi deregiteri yakoze, yarebye muri Student Data Management System ( SDMS) ahita abahereza amazina ye yose n’ifoto.

Baptiste ati:” uyu mwana w’umukobwa yitwa SARAH, dore n’ifoto ye.

Alfredo ati:” hereza umwirondore abasore bawe batangire babyigeho.
.
Uko bavuga gushimuta Sarah, Sarah na Aline nabo bamaze kwinjira hano muri THE NTACO VIEW HOTEL, gusa bo binjiriye hirya ku ruhande rwa THE NTACO NEW GARDEN, ubusitani bwiza cyane abantu bagashize baruhukiramo, hakirirwa inama zitandukanye ntetse n’ibyanya byiza byibirori. Muri ubu busitani hagiye harimo n’ibiyaga byibikorano ( ponds), nyine ni ahantu heza cyane ho kwibagirirwa imibabaro n’agahinda. Aline na Sarah batangiye kuhanezerererwa bari ku ma scouter bahazenguruka. Nyuma yibyo baratuza bafite n’ibyo kunywa, ikindi bafata n’udufoto.

Ku ruhande rwa ALINE, afitiwe umugambi mubi na Lisa ko agomba kwicwa, kandi ikifuzo cy’umukobwa wa perezida ni nk’itegeko. Ndetse na Sarah ngo agiye gushimutwa. Inshuti ebyiri ziri mu byago……………. LOADING EPISODE 16……….

About CORNEILLE Ntaco

NTAWUYIRUSHAMABOKO Corneille, also known as Corneille Ntaco is this broadcasting agancy owner and writer.

View all posts by CORNEILLE Ntaco →