ICYUZABA
.
Episode 20
.
.
Twasoje agace ka 19, Mike yamaze kuba president. Ubwo yarari mubiro bye, yanyujije amaso mumpapuro yasanze aho, agera no kugitabo cyamategeko acishamo amaso, ako kanya afata umwanzuro wo gutumiza Cabinet igitaraganya, abategeka amategeko bahita bahindura nayo bashyiramo mashya………..
.
.
Dutangiye mike muri Cabinet, Abayigize batunguwe namategeko arimo azana.
Mike ararakara ati ntabwo nsaba ndategeka, bikorwe vuba kdi ahite yubahirizwa.
Abari muri Cabinet bahita baruca bararumira.
.
Abashinzwe amategeko bateranye vuba nabwangu, itangazo rihita rinatwangwa hose ruvuga kumategeko mashya aje, itangaza makuru riti uyu mwana ko aje akora ibintu bidasanzwe. Abandi bati namavamuhira aragirango ajijishe agaragazeko azanye impinduka arko ntibyashyirwa mubikorwa turabizi.
.
.
Mike yaratashye avuye mukazi, yageze murugo asanga madamu yaramutegereje amukumbuye cyane. Urukundo rurahabaye cyane rwose. Ati cher numvise watangiye akazi kawe neza. Ese kuki watangiriye kurariya mategeko?
Mike ati itegeko ribuza abagore kujya munzego za leta, nibyo byatumye umwanya wowe wari buhabwe utawuhabwa nkaba arinjye uwurimo. Ikindi narebye mumategeko nsanga ruswa ntifatwa nkicyaha ariyo mpamvu abayobozi nabandi bikorera kugiti cyabo, batanga akazi na Servise bitanyuze mumucyo. Rero niyompamvu. Ndashaka nimara gukemura nibindi bibazo byibanze, nzakureho nitegeko ryuko president asimburwa na mwene wabo kuko ubu si ubwami ni igihugu kigomba kugendera kuri democracy.
Anita ati chr ndagukunda cyane, naratomboye kuba mfite umugabo nkawe utikunda, ureba ibibazo byabandi cyane.
.
.
Mugitondo cyakare mike yahamagaje baba Special force Bakoranye ikosi, uko ari 19 ati mugiye kurahira noneho mukorere leta mureke kumera nkaho mukorera umuntu. Muri leta mwari mutarakirwa nkabasirikare bemewe kuko mutarahiye imbere ya president ngo musinye.
.
Abasore bose barahiriye imbere ya mike ko bagiye gukorera igihugu cyabo, baba abasirikare bemewe ndetse mike abaha namapeti yabo. bose abaha ama Lietenant. Ako kanya burumwe amuha ishingano ziwe. Jado yamugize ushinzwe umutekano wa President ndetse numujyanama we wihariye mubyagisirikare, ashiyiraho ushinzwe umutekano wumugore we, ashyiraho abashinzwe ubutasi, mbese bose agenda abagabanya akazi.
.
.
Mike Kwicara mubiro ntiyabishakaga, yashyizeho Minister wintebe wumugore witwa Sophie, yarasoje PhD muri Amerca ari mubambere. Tayali umugore wambere aba aje muri Governoment.
.
.
Mike bitunguranye yasuye ibitaro bikuru nama centre de sante atandukanye, hose yagiye asanga servise zaho ntakigenda abaganga bibera kuma 4ne, kuri za internet, abaturage bashobewe. umuturage wumukene ntahabwa Service kimwe numukire. Umukire araza agahita avurwa hari abamutanze aho. Umuturage wumukene koherezwa kubitaro bimuru nubwo yaba arembye ate ajyayo namaguru mugihe umukire ahabwa imbangukira gutabara yihuse.
.
.
Mike amajije kubona ibyo byose atumiza minister w’ubuzima. Aramubaza ati ukora iki?
Minister aratitira!
Mike ati uziko ubuzima ari ikintu gikomeye!? Ese tuzayobora abaturage barimo bapfa, bishwe natwe abayobozi twakabaye tubafasha.?
Mike atajuyahe ati nkuhagaritse kumirimo yawe hageho abashoboye.
Ahita abwira minister mushya wintebe Sophie ahite asohora itangazo rihagarika minister w’ubuzima kumirimo ye. Ageteka amavuriro yose ko uzongera kugaragarwaho ibyo yabujije nibyabujijwe abandi ko ari ukwirukanwa ntanteguza. Ategeka kdi ko abaturage bakennye bavurwa kubuntu kdi bagafatwa kimwe nkabandi!
.
.
Igihugu cyose cyarikanze, abaturage barishima cyane bati harakabaho president wacu.
.
.
Kuruhande rwinyeshyamba Amakuru yose barayakiraga uko mike arimo akora akazi, Nabo ibyishimo byarabarenze bati noneho hagiyeho umuyobozi wabaturage apana umuyobozi wa Politic! Samy ati ndumva urugamba twateguraga ntacyo rukimaze ubwo tubonye umuyobozi wanyawe. Mwese ntakongera gufata intwaro.
.
.
Minister wubuzima wahagaritswe ni mwene wabo na Vise chairman kdi ni nuwo mwishyaka ryabo. Vise chairman yarabyumvise ararakara cyane ati mutumizeho umusore tubonane ndamushaka muhe gasopo. Uwari minister wubuzima amarira niyose ati mumukosore rwose ibintu arimo sibyo ansubize umwanya wanjye!
.
.
Tugaruke kuri Mike ari mubiro ati mumpamagarire abayobozi bingabo baze dukorane inama.
Ako kanya bose baraje bikandagira, kuko bumvise ko umusore uwo atumijeho ari ukwirukanwa gusa kuko aba yamubonyeho amakosa!
Bati twaje Afande!
.
Mike Ati ndashaka kumenya umubare wingabo dufite kugeza ubu.
Bati dufite 20k gusa, iyi ntambara yinyeshyamba yadukozeho barapfa.
Mike Ati ibikoresho nibihe mukoresha kurugamba?
Bamubwira ibikoresho bakoreshaga bajyanaga murugamba bidafashe bya fake.
Mike ati none nibyo bikoresho igihugu gifite gusa?
Bati oya hari za burende, hari indege, hari ibisasu bikomeye bibitse, arko ntibijya bikorwaho kuko ngo bihenze, President niwe wenyine uba wemerewe kubitangaho uburenganzira.
.
Mike ati none izo nindabo mwabitse, igihugu nigifatwa ninyeshyamba zizaba zimaze iki izo ntwaro? Ati mwumve, inyeshyamba ziri kubatsinda kuko namwe abayobozi bigisirikare ntamuhate mugaraza, inyeshyamba zifite ibikoresho bihambaye ntakuntu zitabatsinda mukoresha ibikoresho bidakomeye. Rero udukoresho mujyana ntabwo twahangara inyeshyamba.
Ubu rero vuba tugiye kwataka inyeshyamba nindege, ndetse na za bombe zikomeye tubarase ntakongera gushora abasirikare benshi mungamba zidashoboka. Bazajya baza baje gukubura gusa.
.
Mike arakomeza ati iri joro tugomba gutungura inyeshyamba tuzimisheho bombe. Ziriya ntwaro zitakoreshwaga zikoreshwe, duhe igihugu nabaturage umutekano.
.
.
Mike akiri aho avuga, Secreteur we ati hari umuntu ugutumijeho ushaka ko muhura byihutirwa.
Mike ati mubwireko bidakunda tuzahura ejo cg yihangane ndangize akazi mfite?
.
.
Mike yagumye apanga urugamba nababasirikare, bati nijororo nukujya kurasa inyeshyamba bakazimara zikaba amateka. Arabasinyira bage gufata ibikoresho.
.
.
Mike avuye muribyo abaza Secreteur niba wamuntu wamutumijeho gahunda igikomeje?
Secreteur ati amakuru mfite ngo nuko yavuze ngo umwitaba isaha iyariyo yose arko nturare utamwitabye!
Mike ati uwo muntu ko numva ategeka ra, namahoro? Abwira Jado ati tegura umutekano wanjye tugende!
.
.
ICYUZABA
Episode 21>>>>>
.
Mike yakaniye.
Ese ko inyeshyamba zari zemeye kureka kurwana kuko babonye umuyobozi wanyawe uhuje nibyo barwaniraga, mike akaba agiye kuzicanaho umuriro, zirakizwa niki?
Ese vise chairman watumijeho mike ngo amuhe gasopo, mike arabyakira ate, ko mike nawe agize amakenga yumuntu umuhamagaje??
.
Duhe igitekerezo cyawe ni ingenzi!
.
Ntucikwe nagace gakurikira!