THE NTACO STORIES PRODUCTION
To be Open to the other worlds through writing & reading a fiction & non fiction stories.
NIMFA NZAPFIRE MU BIGANZA BYAWE: inkuru yurukundo rwa SONIA na GAEL
January 14, 2024
NIMFA NZAPFIRE MUBIGANZA BYAWE
Sonia na Gael
.
Sonia yari umukobwa wuburanga, yari yarize neza amashuri ye, ndetse buri wese yatangariraga ubuhanga bwe. Benci bemezaga ko ntacyari kumubuza kuba umuhanga kuko ntiyagiraga ikimurangaza nakimwe. Yaratuje muburyo bwose, yafashaga uwabaga akeneye ubufasha wese nyamara nta ncuti zumwihariko yagiraga. Kumashuri aho yagiye aca yiga ntamusore numwe wari warigeze agira amahirwe yo gukundana nawe, kuko bitewe nimibereho ye kumukunda byari kuba arukwibabariza umutima. Yari wamukobwa ubaza uti bite akakubwira ko ari byiza nyamara ubibona kumaso ko atari byiza, wamwandikira uti how are you? akagusubiza ati I’m fine, nyamara ukanabona intimba mumyandikire ye. Byasaga naho ntamuntu numwe waruzi imibereho ya Sonia, mbisubiremo ntanumwe kuko yahoraga yimuka ntiyatumaga hari umusobanukirwa. Yashoboraga gutura mugace kamwe akahamara nibura umwaka, akahagurisha akimukira ahandi. Yabagaho wenyine, ntamuryango we waruzwi gusa byagaragaraga ko yarafite ubushobozi buhagije, kuko ntacyo yashoboraga gukenera ngo akibure.
.
Sonia ntiyajyaga akenera kumenyana nabantu cyane gusa yafashaga abo yabaga abona bakeneye ubufasha. Ibihe byizuba byaramubangamiraga cyane kuko kenci byatumaga ava amaraso mumazuru(kuva imyuna) yikundiraga ibihe byimvura, yanezezwaga cyane no kunyagirwa nimvura, ntiyagiraga imvura atinya niyo yarikuba ari nyinci ite cga irimo inkuba zikanganye zite, we niyo byabaga ari ninjoro yarasohokaga, agahagarara mumvura ndetse akibyinira, agakina nibitonyanga yishimye cyane. Yarumuntu utangaje kubari bamuzi bose.
.
Gael yari umusore udasamara nkuko tubona abubu, yari yarabyirutse mugihe kimwe nicya Sonia ndetse bari barahoze baturanye. Kwaguhora Sonia yimuka byaje gutuma Gael abura irengero rya Sonia. Gael yakundaga Sonia nyamara nawe ubwe yarabibonaga ko kwirirwa abimubwira aruguta igihe. Gael yamaze igihe kirekire yarabuze Sonia, nyamara nkuko bavuga ko inzira yamuntu aruruziga baje kongera kubonana. Sonia yaje kwimukira mugace asanga neza neza niko gace Gael yahawe kuyobora. Kari agasozi kari konyine rwagati mumazi kari gasanganwe izina ryaho nyamara Gael yari yarahise izina rye bwite. Yahitaga UBWAMI BWA SOGALIA. Gael yari umunyabugeni ntamuntu numwe waruzi igisobanuro kiryo zina. Abaturage baho bakundaga Gael cyane kuko yari yarabahinduriye ubuzima muburyo bwose. Kari agace kasaga nakahoraga gasigazwa inyuma mwiterambere, nyamara Gael yaraje arahahindura muburyo bwose, ntiyahajyanishije niterambere ryubu ahubwo yifuzaga kuhagira agace kubucyerarugendo bushingiye kumibereho yakera. Gael yari yarakoresheje imihanda ahantu hose nyamara ntamodoka, moto cga amagare yabagayo, hakoreshwaga amafarashi yakururaga amagare akoze mubiti Gael ubwe yibarizaga.
.
Sonia yishimiye cyane agace yaragezemo, ndetse rwose yatangiye kumva ntahandi azongera kwimukira azamara ubuzima bwe bwose muri ako gace. Sonia ntiyari yakamenye umuyobozi wahongaho, kugeza igihe abibishinzwe bamujyanye kumwereka umuyobozi wabo mukuru ariwe Gael. Gael bamusanze mukazi ke kaburi munsi ko kubaza no gutunganya amagare yifashishwaga kumafarashi. Sonia ntiyari yakamenye umusore wigihagararo gihebuje wari umuri imbere kuko yari amuteye umugongo. Gael niko guhindukira nyuma yimyaka myinci yongera guhuza amaso na Sonia. Sonia akimukubita amaso amarira ahita amwuzura mumaso, ikiniga kiramufata ananirwa kuvuga. Gael nawe yabaye nkuwikanze arambika inyundo yarafite aza asanga Sonia. Gael niko kubwira abari bamuzanye ati “Mwaba mwigendeye” barigendera. Gael yitegereza Sonia umwanya niko kumubaza ati
“Sonia, ninde ukuyoboye muri Sogalia?”
Sonia ati” Ntawe ndetse ndumva naho ngiye guhita mpimuka.”
Sonia ahita ahindukira atera intambwe, Gael aza yihuta amukurikiye niko kumuca muruhande amuhagarara imbere ati “Sonia” akimara kuvuga atyo batabitekerejeho nagato bose bahita bafatana barahoberana, bamaze umwanya bahoberanye batavuga batarekuranye, kera kabaye bararekurana. Gael ati
“Sonia guma hamwe, wikongera kunsiga, waragiye uransiga ndakubura none dore Imana irakungaruriye.”
Sonia ati ” Arko sinifuzaga kongera kukubona”
Gael ati “Arko sinjya ngusobanukirwa pe, ese kuba narakubwiye ko nagukunze nicyo cyatumye wumva udakeneye kuzongera kumbona?”
Sonia ntiyagira icyo asubiza Gael ahubwo akora kuburyo ahindura ikiganiro, niko gutangira kumubaza uko we yageze aho.
.
Gael na Sonia bakomeje kuganira ndetse Gael aherekeza Sonia mpaka kunzu Sonia yari yaraguze yagombaga kubamo. Sonia niko gusezera Gael, ntiyatuma binjirana munzu. Gael aramukundira aritahira.
Iryo Joro Gael ntiyasinziriye yaraye atekereza byinci kuri Sonia yari yongeye kubona, umutima we ugaruka mubihe yigeze kubwiramo Sonia ko amukunda. Yibuka uburyo akenci uko yabwiraga Sonia ko amukunda Sonia yahitaga aturika akarira, ndetse muminsi yakurikiyeho Sonia akaza kwimuka akabura. Iryo joro rigeze mugicuku Gael yumvise imvura itonyanga ndetse arebye abona imirabyo hanze, niko kubyuka vuba nabwangu, afata imbunda yarafite hafi aho ayuzuza amasasu ahita yiruka agana hamwe Sonia aba. Gael yibukaga neza ko Sonia akunda imvura, Yarabizi ko byanze bikunze Sonia aribusohoke akajya mumvura. Nyamara icyo Sonia Atari yakamenye muri ako gace habaga impyisi nyinci zashoboraga kumurya igihe yari gusohoka mwijoro. Gael yaje yiruka ndetse bidatinze aba arahageze, koko nkuko yabikekaga asanga Sonia ahagaze mumvura yikinira nibitonyanga atitaye kumajwi yinyamaswa yumvikanaga muri iryo joro. Gael yabaye akibona Sonia abona uburyo nibura yishimye, ntiyihuta amugeraho ahubwo arabanza aramureka aribyinira, arishimisha, muri ako kanya Gael akirangariye Sonia nibwo yabonye inyamanswa nini iza yiruka isanga Sonia, Sonia we ntiyari yakayibonye, Inyamanswa ikijya kugera kuri Sonia, Gael niko kuyipima urusasu rwo igarama aho. Sonia yumvise ijwi ryayo itaka niko kwikanga, yubuye amaso ayibona yigaragura hasi, ahindukiye umurabyo uhita urabya abona Gael hafi ye.
Bose bari barimo banyagirwa batose
Gael ati:”Sonia ntuzongere gutembera ninjoro hano haba impyisi nyinci zitazakurya.”
Sonia nubwoba bwinci niko kuza ashimira Gael. Aramuhobera, Gusa Gael yumva Sonia afite ubwoba bwinci. Gael niko guterura Sonia amujyana munzu. Bageze muri salon Sonia ati urakoze Gael ibi birahagije.” Gael ashyira hasi Sonia , Sonia yitegereza Gael niko kongera kumuhonera ati “urakoze.” Gael atavuze byinci arahindukira aritahira. Sonia yitegereje Gael arenga, amarira atangira kumucika aragwa. Sonia mumutima ati “Nanjye ndagukunda Gael, gusa sinifuza ko wababara igendere uzabona undi utari njye.”
.
Muminsi yakurikiyeho Sonia yatangiye kujya arwara byaburi gihe, ndetse Gael akajya akora ibishoboka byose akamuba hafi. Sonia byagaragaraga ko umubiri we warumaze kunanirwa bihagije ndetse rwose yarakeneye umuntu bagombaga guhorana. Gael yahaye Sonia umuja wo kujya amwitaho, gusa nawe akajya amusura kenci. Uburwayi bwa Sonia bwaramubabazaga cyane ndetse we yarabizi ko atashoboraga kuzakira. Gael yazaniraga imiti Sonia , gusa Sonia ntiyarakiyinywa. Rimwe Sonia yaramerewe nabi cyane niko gutumaho Gael. Gael araza hari mwijoro rwagati. Gael yitegereje Sonia uko yaramerewe kwihangana ntiyaba akibishoboye nawe atangira kurira.
Sonia mwijwi rinaniwe cyane ati
“Gael ngwino hafi yanjye”
Gael araza yegura Sonia aramwiyegamiza.
Sonia yubura umutwe areba Gael
ati “Urakoze kandi warakoze nambere, nyuma yurupfu rwababyeyi banjye niwowe muntu wenyine wakomeje kunkunda uranabinyereka. Warakoze.”
Ibyo byose Sonia yabivugaga, ibitonyanga byamarira ya Gael birimo bimutemberaho. Sonia arakomeza
Ati” Sinjya nibagirwa umunsi wambwiyeho ko unkunda. Wansabye ko nanjye nagukunda, umutima wanjye uvuga yego, gusa utegeka umunwa wanjye kutagira icyo ugusubiza kuko ntifuzaga ko wazababara. Gael, nanjye naragukundaga, kandi nubu ndagukunda ndetse niyo napfa nzakomeza ngukunde.”
Akimara kuvuga atyo Gael araturika ararira cyane
Ati” Oya Sonia wivuga gupfa, ndakwinginze gumana nanjye. Nushaka uzakomeze undeke arko nzakomeze nkubone, nushaka uzakomeze ubeho utansekera arko uzajye ukina mumvura mbone inseko yawe. Oya Sonia winsiga.”
Sonia nawe arira
Ati “Nanjye nakifuje kugumana nawe, wenda nkagumana nawe umunsi umwe twishimiranye nyamara ntibigishobotse. Niyo nabishaka sinabishobora Gael. Gael sinigeze nifuza kuzakubabaza. Sinjye wahisemo kuvukana SIDA”
Yikije iryo jambo bose kwihangana birabananira baraturika barira baboroga nkabana. Kera kabaye Sonia agwa agacuho arasinzira.
Sonia aho akangukiye yakangutse abaza aho Gael ari.
Gael ati “Ndahari mukunzi wanjye.”
Sonia ati “Ndakwinginze ntuze kunsiga njyenyine”
Sonia yafashe inzandiko zari kumusego we azihereza Gael
Ati Gael izi nyandiko maze imyaka irenga 15 nzibana, naramaze kuzisinya haburaho umukono wawe gusa. Harimo ahari imitungo yanjye yose, uzagende uyifate uyikoreshe icyo uzashaka cyose.”
Gael yumvaga ibyo byose ntacyo bimumariye mugihe cyose Sonia azaba adahari.
Sonia umutima we wabashije gukomeza gutera muminsi ibiri gusa yakurikiyeho, hanyuma aza gushiramo umwuka ari mubiganza bya Gael nkuko yahoraga abyifuza.
Sonia yashyinguranwe icyubahiro kinci muri ako gace. Kumva ye bandikaho amagambo agira ati
“SONIA UMUGABEKAZI WA SOGALIA”
Uwo munsi ninabwo Gael yahishuriye abaturage be ubusobanuro bwijambo SOGALIA
SO: Sonia
GA: Gael
LIA: ubutaka
Bishatse kuvuga ko Gael yifuzaga ko aho hari kuzaba ubwami bwe na Sonia nyamara ntibyakunze.
•Njye ndacyari CORNEILLE NTACO