ICYUZABA EPISODE 19

ICYUZABA
.
Episode 19
.
.
Twasoje agace ka 18 Mike ari kurahira, gusa ibintu ntibyari byiza, kuko ba Siniper bari bamufite neza mumutwe no mumutima! Twasoje batangiye gukora mumbarutso………….
.
.
Dutangiye agace kacu hamwe mike atangira kurahira ati Njyewe Mike Mugabo president wa Republic ndahiriye imbereyanyu mwese, konzakorera abaturage, ko nzubahiriza itegeko nshinga ndetse nandi mategeko, konza…… Kontaza…. (Avuga Nibindi nibindi)
.
Abantu bose bamuteze amatwi, abaturage bose bari kuma Tv, batunguwe no kubona umwana ugiye kubayobora.
.
.
Tugaruke kuri ba Siniper bafite Mike mugipimo neza, umwe mumutwe undi mumutima. Bacirana isiri ryo kwitegura kurasa, ndetse Batangira gukora kumbarutso. Ako kanya babona Afande Carine arabahamagaye. Bati Ahari ari kubona twatinze kurasa, reka turase!
Undi ati oya, mwitabe twumve icyo atubwira ntabwo President ararangiza kurahira kdi niyo Signal.
Baritaba bumva ni Afande mukuru Colonel Samy.
Bati yes Afande nubwoba bwinshi!
Colonal Samy ati basore nti murase, ahubwo muzinge mugaruke vuba na bwangu!
(yabivuze asakuza cyane ndetse abakanga)
Abasore Bati yeah Sir!
.
Za Siniper zazinze vuba nabwangu ziti bigenze bite se kdi? ko iyi mission Colonel yari yarayikaniye cyane?
Bati tugende turabimenya tugeze kubirindiro.
.
.
Tuge mwishyamba kunyeshyamba, Samy arahibereye, yahageze. Akanuye amaso cyane kuri Tv byamucanze. Mike nawe arimo gusoza indahiro, Ati Nintatira iyi ndahiro nzabihanirwe namategeko, Imana ibimfashemo.
.
.
Abantu bakoma amashyi menshi cyane.
Samy ari kureba, gusa nanubu ntarabyumva.
Ba Captain bombi nabandi nabo bakanuye amaso barareba afande wabo Samy, baribaza ibyo akoze, mission arayishe.
.
(Badusubize inyuma uko byagenze ngo mission ihagarikwe!
.
Colonel Samy yaje yinjira avuye murugendo yari yaragiyemo, asanga bareba Tv.
Batera Salut bamusuhuza nawe arayibasubiza. Gusa ntiyita kubyo bari kureba kuri Tv, akomeza asa nkujya mucyumba .
Captain Carine nibwo yabwiye Samy ati Afande dore wamu president mushya nibwo atangiye kurahira. Abasore bacu bari kugipimo bategereje ko asoza bakamumena maze tukabyina intsinzi.
Samy nibwo yahise ahindukira aze yirebere bakora akazi nawe. Nibwo yabonye mucuti we Mike ariwe uri kurahirira kuba president. Ako kanya Nibwo yahise abwira Carine ati hamagara abasore vuba byihuse ubampe. Nibwo abasore bitabye arababwira ngo ntibarase bazinge batahe vuba na bwangu).
.
.
Dusubire kuri President Mike, arimo gusinya impapuro zuko abaye president. arangije gusinya, ibindi bikomerezwa biza kumusuhuza bimuha Congz, nikaze mumirimo ye!
.
Ibitangaza makuru byose byatangaye, kubera president babonye ukiri muto. Bati uyumwana bagize president ntaje kuzimya igihugu burundu!? Ese azahindura iki ko ntana politic yarazwimo mbere hose!
.
.
Abaturage nabo bati, aba bayobozi batwiciye igihugu, kuki bashyiraho umwana nkuriya utamenyereye ibya politic, ese ubundi bamukuyehe?
.
.
Barakwereka kuruhande rwa Samy byamucanze pe.
ba bafande bandi nabo baguye mukantu.
Bati afande kutatubwira ubikoreye iki?
Samy ati sinzi aho nahera byancanze. Ati uyu musore ubaye president yahoze ari inshuti yanjye magara, twariganye muri kaminuza. Duherukana mwinjiza muri Special Force arimo asoza ikosi, sinongeye kumenya ibye. Ikintangaje nukuntu ageze kurwego rwokuba president, nziko aturuka mubakene. Ese Yaba ageze kuri ruriya rwego mugihe gito gute.?
Abandi bafande bati none kuko murinshuti nicyo gitumye uhagarika mission? Kdi gahunda tumazemo igihe, yariyo kwica president uwariwe wese kuko ntacyo aza aje guhindura!? Bati ayo maranga mutima yawe uzanye mukazi siyo!urabona uriya mwana ataje gukoreshwa noneho bikazamba burundu??
Samy ati Mike ndamuzi bihagije suko ateye, ikindi yaciye mubuzima bugoye, iteka yahoraga arota kuzaba mugihugu cyiza nka kimwe twifuza natwe. Ntabwo yaba ahindutse mugihe gito gusa! Ati koko niba mike atarahindutse, uko muzi baba bashyizeho president mwiza. Ntabwo twakongera gufata intwaro ngo turwane!
Bati uramwizeye koko?
Samy Ati yego ndamwizeye, arko niba atarahindutse, kuko ni umunyabwenge bihebuje no kundenza, ntacika intege, aritanga cyane kdi arwanira ukuri!
.
Bati afande turakwemera kdi turakwizera ko utakora ikosa. Natwe icyo turwanira ni ukugira igihugu cyiza, ntabutegetsi cg ibyubahiro dushaka. Abaye ameze gutyo uvuze, agahindura igihugu koko, twarambika intwaro tukaba abaturage basanzwe.
.
.
Tugaruke mucyaro cya Junja hamwe ba mike bakomoka, ibyishimo nibyose inkuru yabagezeho igishyushye ko umusore wabo ariwe uyoboye igihugu. Bari kubyina intsinzi wagirango nibo bamutoye.
.
.
Tugaruke kuri
Mike ari kuvuga ijambo nyuma yo kurahira, asaba abaturage nabayobozi bose kuzamufasha munshingano ze, asaba ko bagomba gushyira hamwe bakubaka igihugu cyabo neza.
.
.
Birangiye Baratashye
.
Mike mucyakare agiye mukazi, imodoka zumutekano kumihanda aragenda arinzwe bikomeye. Yinjira muri presidancy abashinzwe umutekano waho Baratera ama Salut kubwinshi, arinjira abakozi bose bagahungabana ngo president yaje. Umusore aragenda yicara mubiroo, aritegereza arabona ntacyo ari gukora kizima. Acisha amaso muma Document ahasanze!
.
Agera kugitabo cyamategoko anyuzamo amaso. Arasoho abwira Secreteur wiwe ati hamagaza Cabinet yose aka kanya ndabashaka.
.
Cabinet yose yitabye byihuse.
Ati njyewe Mike president wa Republic Kubwububasha mpabwa nitegeko no108 mungingo yaryo ya 7 ivuga ko nemerewe gukuraho, no guhindura itegeko ryose nshatse ndetse no gushyiraho utegeko mbona rikenewe.
.
Mpinduye itegeko ribuza igitsina gore kuza muri governoment no gukora politic kuko abagore bagomba gufatwa kimwe nkabagabo. Ubu igitsina gore kemerewe kuyobora no kujya muri governoment.
.
Ako kanya Inteko yose barikanga kuko bari abagabo.
.
Mike arakomeza ati mumategeko yigihugu cyacu ntategeko rihana ruswa ryarimo. Rishyirwemo, hagemo ingingo ihana yihanukiriye utanga, uwaka, cg uwakira ruswa. Uzafatwa Azajya acibwa inshuro 10 zayo yatse cg yatanze anafungwe imyaka 5. Kumuyobozi cg uri munzego za leta we azafungwa imyaka 15, atange nayo mafaranga yamande yikubye inshuro 10!
.
Abanya politic barikanga bati ibyo bintu ntitwabikora.
Mike numujinya mwinshi, arakaye ati ndategetse ntabwo nsaba…………
.
.
ICYUZABA
Episode 20>>>>>
.
.
Eee Mike ko azanye ingamba zikaze biramugwa amahoro ra!?
Ese inyeshyamba zirahagarika kurwana?
.
Ntuzacikwe nagace kazakurikira!
.

About CORNEILLE Ntaco

NTAWUYIRUSHAMABOKO Corneille, also known as Corneille Ntaco is this broadcasting agancy owner and writer.

View all posts by CORNEILLE Ntaco →