UDAHARI SINZABAHO : inkuru yurukundo
Jonathan na Sarah
.
Jonathan yari yarasomye kenci inkuru za za Madam_Samake, yari yarumvise bavuga ko Madam_Samake ari ibiremwa bisa nabakobwa buburanga buhebuje byibera mumazi bijya binyuzamo bikaza kwisi kota akazuba. Mubitabo bavuga ko iyo ubashije gufata madamu_samake iguha ubutunzi bwigiciro gihambaye kugirango utayigirira nabi.
.
Rimwe Jonathan yararimo atembera hafi yumugezi niko kurabukwa umukobwa wimisatsi miremire wari wicaye areba mumugezi wasumaga. Jonathan agerageza kumureba mumaso nyamara ntibyamworohera bitewe nuko umukobwa nawe byagaragaraga ko ibitekerezo bye biri kure cyane. Ntiyanyeganyegaga, ntiyavugaga, gusa yanyuzagamo agatora utubuye agatera mumazi. Jonathan yatangiye gutekereza ko uwo mukobwa ashobora kuba Atari umuntu ahubwo ari madamu_samake, niko kuza gahoro nubwoba bwinci aza yegera aho umukobwa yari yicaye. Uko aza amwegera umukobwa akomeza kwituriza nkaho ntacyimuri inyuma nyamara yari yabibonye kare ko hari umuntu uri kumuturuka inyuma.
.
Jonathan akomeza kuza asatira umukobwa, ndetse amugeraho. Jonathan niko kumuca muruhande gusa amwitaruye ngo arebe Niba koko igice cyo hasi ateye nkifi nkuko yajyaga abisoma. Mukwitegereza ntiyagira icyo abona ahubwo abona numuntu usanzwe. Jonathan niko kubaza uwo mukobwa ati “Uri muntu ki wowe utikanga umuntu utazi?” Umukobwa amwenyura ati Waruziko ntakubonye urimo unturuka inyuma nyamara reba igicucucu cyawe uburyo ari kirekire. Nari nabonye ko hari umuntu uri kuza ansanga Kare, nyamara sinigera mbitindaho kuko nabonaga asa nufite ubwoba.” Jonathan koko arebye abona bitewe naho izuba ryari riri kurasira yagendaga igicucu cye kimuri imbere ndetse muri metero nyinci nawe ubwe ahita yiseka.
.
Jonathan niko kwegera umukobwa batangira kuganira baseka. Byasaga naho umukobwa yari yigunze. Yari umukobwa wuburanga buhebuje, byari kugora umusore uwo ariwe wese kumutinyuka muburyo bworoshye. Jonathan abaza umukobwa izina, umukobwa amubwira ko yitwa Sarah. Jonathan araza yicara iruhande rwa Sarah bakomeza kuganira. Jonathan akora mumufuka wijaketi yari yambaye akuramo itabi ashyira mukanwa akijya kuricana, Sarah ararimwambura arijugunya mumazi. Amazi araritembana. Sarah amwenyura ati “Umusore nkawe ntukwiye kunywa itabi” Barakomeje baraganira ndetse amasaha abasiga batabizi bisanga izuba ryabarengeyeho. Bari bishimiranye kuburyo byagaragaraga kumaso yabo. Ndetse batandukana bemeranije kuzongera kubonana undi munsi bidatinze.
.
Haciyemo iminsi bavugana kuri telephone. Kuva wamunsi bari kumwe Jonathan ntiyigeze yongera kunywa itabi. Byari ubwambere Jonathan ahaye umwanya umukobwa akayobora ibitekerezo bye. Sarah nawe bitewe numuryango we utaramuhaga kwishyira akizana byasaga naho aribwo abonye umusore yimuriyeho ibitekerezo bye byose.
Byaratinze hashira iminsi Jonathan na Sarah bongera guhura. Nubwo basaga nabatinyanye ariko imitima yabo ntiyabuze kubahatiriza bisanga bahoberanye bimwe byo kumirana. Babwiranye uburyo bari bakumburanye ndetse batangira bakina mumuhanda wacaga mugashyamba kibiti byiza cyanye byahuhwaga nakayaga amahuhwezi yako agataha kumitima yabombi. Ntagushidikanya bombi bari bari murukundo. Bahagaze Jonathan yafashe ibiganza Sarah barebana mumaso ubudahumbya, gusa amarira atangira gutemba kumatama ya Sarah.
Sarah ati “Ndumva mfite ubwoba.”
Jonathan ati “Ubwoba bwiki?”
Sarah ati “Ubanza naragukunze.”
Jonathan aseka ati “Humura mukunzi nunkunda njye nzagukundwakaza.”
Sarah ati “Oya wiseka Jonatha, Nunkunda uzapfa, nunkunda uzagirirwa nabi”
Jonathan ntiyabihaye agaciro ndetse ntiyigeze akenera kubimenyaho byinci ahubwo yatangiye guhanagura amarira kumatama ya Sarah.
Bakiri aho baganira haje imodoka yihutaga nkumuyaga. Sarah ayibonye arayimenya ndetse akuka umutima, icyuya kiramurenga. Sarah niko gufata Jonathan cyane aramukomeza ati Chr turapfuye dore papa.”
Imodoka iraza iraparika vuba cyane inyuma hasohokamo abasore bane bibigango bitwaje ibibando. Imbere naho havamo umugabo utavuga menci gusa ugaragaraho ubugome ndengakamere, niwe Papa wa Sarah. Papa wa Sarah yari yarahoze mugisirikare gusa yarari mukiruhuko kizabukuru. Sarah uko afashe Jonathan niko kurira atakamba ati “Ndakwinginze papa ntugirire nabi Jonathan, ninjye waje kumwirebera siwe wankuye murugo. Mbabarira ntumugirire nabi.” Papa wa Sarah utaravugaga, areba kuri babasore azanye ,Bahita bamenya icyo avuze. Babiri bahita bafata Sarah bamwinjiza mumodoka, abandi babiri bafata Jonathan. Papa wa Sarah aza asanga Jonathan niko gufata ikibando cyari gifitwe numwe muri babasore agisekura Jonathan mumutwe Jonathan asa nutaye ubwenge agwa hasi. Papa wa Sarah afata ikibando akizamuza umutwe wa Jonathan ati Reha hano sha, kandi untege amatwi. Uzabwire nabandi ko ntanyanayimbwa yumusivile nkeneye kumukobwa wanjye.”
Babasore bajya kuri Jonathan barahonda, papa wa Sarah we yinjira imodoka arayatsa atwara Sarah.
.
Bakimara kurenga umwe muri babasore ahita abuza bagenzi be kongera gukubita Jonathan. Ati Umva Jonathan twari twahahwe itegeko ryo kuguhindura ikimuga , gusa sinabikora urabizi twigeze gusangira itabi. Ahubwo inama nakugira va Inaha wigendere, kuko nukomeza kwigira intwari ibi uzabigwamo.” Akimara kuvuga atyo bamuta aho barigendera.
.
Hashize iminsi ibiri Sarah afungiye murugo yarabujijwe kongera kurenga umuryango. Yirirwaga arira akarara arira, rimwe ari ninjoro arimo arira yumvise umuntu akomanga kwidirishya ryicyumba yararagamo. Sarah akuraho rido, yitegereje nubwo hari mumwijima abona ni Jonathan. Akijya kugira icyo avuga Jonathan amubuza kuvuga.
Jonathan ati “Sarah nabwiwe ko ninguma inaha nzagirirwa nabi. Nasabwe ko ngomba guhunga. Ese wankurikira tukajyana? Sarah ndagukunda, nubwambere nkunze ariko nasajijwe nurukundo nagukunze. Ese wankurikira tukigendera? Tukajya kure aho ntawe uzadukurikira, tukajya kwitangirira ubuzima bushya.”
Sarah yarimo arira azunguza umutwe yemera.
Abarinzi baho Jonathan yari yamaze kubasinziriza. Ntituzi uko yabigenje cyane ko nawe yahoze asangira itabi nibirara. Sarah afata utwenda duke ashyira mugakapu, asohoka bucece, ntawe umwumvise. Gusa ntanuwari kumwumva cyane ko babaga munzu nini cyane bitashobokaga ko wamenya ibiri kubera mukindi cyumba.
.
Hashize amezi atandatu Sarah na Jonathan barabuze, ndetse rwose bari baragiye biturira mugiturage cya kure. Amatangazo yaratanzwe arangisha Sarah gusa akomeza kubura. Sarah yari atwite inda yamezi ane, yibanira na Jonathan bishimye. Bahoraga banezerewe ndetse rwose bashimaga Imana yabahuje. Abaturage no muri ako gace barabakundaga bitewe nurukundo bagaragazaga ndetse nuburyo bari abanyamahoro mubuzima bwaburi munsi. Bari bamaze kwiringira amahoro, Rimwe ari mugitondo kare Jonathan yakanguwe numuntu wakomangaga, niko kubyuka ajya gukingura. Agikingura atungurwa nogusanga urugo rwuzuye abapolisi. Umwe muribo ategeka Jonathan gushyira amaboko kumutwe kandi akerekana Sarah yashimuse aho ari. Sarah yarabyumvaga ahita avayo yihuta
ati “Oya umukunzi wanjye ararengana ntiyigeze ancimuta.”
Umupolisi warimbere abonye urukundo bafitanye arahindukira areba bagenzi be bose barebana basa nababuze icyo bakora. Ako kanya papa wa Sarah yahise ahagera aza atera intambwe aca muba polisi, uko aza ukuboko kwari inyuma akurayo pistor ashaka kurasa Jonathan , Sarah wari wabibonye niko guhita yitambika imbere ya Jonathan isasu aba ariwe ryahuranya we nuwo atwite.
Sarah amanukira mumaboko ya Jonathan mpaka hasi. Papa wa Sarah akijya kurasa irindi sasu abapolisi baba bamusingiriye ukuboko bakwerekeza hejuru andi yose ajya mukirere. Sarah yarimo ava amaraso menci, umutima we utera cyane, areba asa nufite ibitotsi nyamara urupfu rwari rurimo rumutwara.
Sarah niko kubura umutwe areba Jonathan ati Jonatha, Ndagukunda, naragukunze kandi nzahora ngukunda. Umbabarire kubwibi gusa kukwitangira nicyo kintu cyanyuma narimfite kugukorera. Ndagukunda” Ako kanya arahwera birarangira.
Jonathan yariraga aboroga, yumvaga isi isa nirimo ubusa kuburyo we ntakindi kintu yumvaga cga yabonaga usibye Sarah wari umuri mubiganza.
Papa wa Sarah bamujyanye kumufunga ndetse ntiyanabasha gushyingura umukobwa we. Incuti zakomeje kwihanganisha Jonathan, gusa biranga bikomeza kuba ibyubusa kuko buri joro yararaga aho bashyinguye Sarah. Nyuma yukwezi kumwe Sarah apfuye, murukerera nibwo abantu baje gusanga Jonathan aryamye hejuru yimva ya Sarah yapfuye iruhande rwe handitse amagambo agira ati “UBWO ATABASHIJE KUGUMANA NANJYE MURI UBU BUZIMA REKA NJYE MUSANGE AHO YAGIYE.”
Jonathan yashyinguwe mumva yegeranye neza neza niya Sarah, ndetse ababibonye bose bahamya ko ntagushidikanya niba nyuma yubu buzima hari ubundi buzima ubu Jonathan arikumwe na Sarah.
Njye ndacyari Corneille NTACO