Ndamukumbuye gusa sinzi aho namukura igice cya kabiri cya nyuma

 

NDAMUKUMBUYE GUSA SINZI AHO NAMUKURA. Inkuru yurukundo igice cya kabiri cyanyuma

 

Bernny, Amanda na Jordan

Part 2

.

 

Nimugitondo cyakazuba gatangiye gutyara, inyana zikurikiye izazo zigana urwuri, turatera intambwe zihuta tugera murugo rumwe. Twinjiye imbere hari umusore nako reka mwite umugabo kuko arubatse nubwo ahora agaragara nkumusore wamafiyeri yicaye muri salon ye nziza cyane arimo areba film. Dukomeje mucyumba cyohepfo hari umukobwa nako umudamu kuko arubatse. Arimo arambara imyenda yongera ayikuramo agafata indi, yafunze umwuka gusa yarumye umunwa nkumuntu wuzuye intimba yenda kumuturitsa umutama. Yigeze imyenda yose abura umwambaro umukwira. Suko iyo myambaro atariye ahubwo yose yahoze imukwira neza ndetse yarumwe mubakobwa beza baberwaga. Nyamara yarananutse kuburyo utamenya ko ari Amanda waruzi. Amanda yabihiwe nubuzima kwa Jordan, abonye arambiwe ndetse atagishoboye guhozwa kunkeke no gucyurirwaho abakobwa buri joro yahisemo kwiyambura impeta yumubabaro yari yarambitswe na Jordan ndetse ubu arimo arazinga utwe ngo yigendere. Jordan yiyicariye muri salon ntacyo bimubwiye.

 

Amanda yafunze neza igikapu arabanza yitegereza ko ntacyo yibagiwe mubye byingenzi, niko gusohoka mucyumba. Yageze muri salon abona uburyo Jordan ntacyo bimubwiye, amurebana umujinya amarira amwuzura mumaso, umutima urabyimba hafi yo kumutoroka ngo ugwe imbere ya Jordan. Niko kuza yitonze ntabyinci avuze yiyambura impeta ayirambika kumeza imbere ya Jordan.

Amanda Ati: Jordan naguhaye byose narimfite, nakoze ibishoboka byose ngo mpaze kwifuza kwawe nyamara byabaye imfabusa imbere yawe. Imana izagumane nawe gusa izakubabarire kubwo kutarinda urukundo nagukunze.

.

Amanda yamaze kuvuga ibyo arasohoka arigendera, yageze kumuhanda haza taxi voiture irahagarara ayinjiramo iramutwara. Amanda ntiyarazi iyo ajya ndeste byabaye ngombwa ko uwaruyitwaye ageraho aramubaza ati: Ese muraviramo he mabuja? Undi ati nugera kuri allete unsige aho. Niko byagenze Amanda asigara yicaye muri twatuzu twabagenzi aho imodoka zihagarara, uwari amuzanye muri taxi voiture yatekereje uburyo yakomeje amwumva arira igihe bari kumwe ntiyirirwa amwishyuza arigendera.

.

Reka dusige aho Amanda twerekeze mugace kamwe mubuhinde, hari umusore numukobwa bari kuganira nyamara basa nabatari kumvikana neza.

Umukobwa ati : Nukuri chr ntushobora kumva uburyo gusubira murwanda bitandimo, niwacu ariko simpakunda nagato

Undi ati : Sonia uzi uburyo ngukunda ndetse nuburyo nkubaha mpa nagaciro ibyo wankoreye byose, ariko ikintu cyanyuma nagusaba kunkorera nukwemera tukazashyingiranwa turi murwanda, Wenda tuzahite twongera tugaruke Ino, arko ncaka kureba urwanda.

Sonia ati: buretse ndaje gato ngusubize

Umukobwa arahaguruka agenda nkugiye mubwiherero, umusore asigara arimo yivugisha.

“Mana nyagasani Uzi uburyo nubaha kandi mpa agaciro ibyo Sonia yankoreye, gusa igihe cyose ntazi aho Amanda ari nuburyo abayeho ntamahoro yumutima nzagira. Kenci iyo nandikirana na Jordan ambwira ko Amanda ameze neza, ese kuki musaba kumunyereka ntabikore yananyereka akanyereka amafoto yakera? Ese Amanda ameze neza koko?”

Ntagushidikanya ko uyu urimo yibaza ibi ari Bernny. Ndetse nibyo rwose Bernny aracyariho.

Igihe Bernny yasigaga yandikiye akandiko Amanda yaragiye aza guhura numukobwa bari briganye kera, gusa we utari warakomeje Kaminuza ahubwo yari yariyeguriye business aribyo twakwita ubushabitsi, yacuruzaga imirimbo yimikufi, amasaro inigi, nibindi gusa byabaga bihenze yakuraga mubihugu byubuhinde n’ Ubushinwa akajya kubigurisha mubihugu bya Africa. Rimwe yaje murwanda nibwo yamenye inkuru yumusore wari mubitaro akeneye ubufasha kugirango abashe kuvurwa. Sonia yaje kubitaro Bernny yararwariyemo atungurwa no gusanga amuzi, niko kwiyemeza amujyana mubuhinde aramuvuza. Bernny umutima we wari waracitse intege byikirenga kubera imiti myinci yari yarakoresheje, kugirango akire byasabye ko ashyirwamo undi gusa wumukorano. Ushatse wavugako ntamutima karemano yaragifite muriwe ahubwo yari yifitemo icyo wakwita moteri yafashaga umubiri we mwiyungururwa ryamaraso. Nyuma yaho Bernny akiriye yagumanye na Sonia ndetse ibyari ubufasha bibyara urukundo kuburyo ubu barimo bapanga gusezerana imbere yimana nomumategeko.

 

Sonia yaragarutse aza yitegereza uburyo Bernny ahangayitse, ndetse yarabizi ko agomba kurinda Bernny guhangayika no kubabara kubwubuzima bwe. niko kuza atera intambwe aca inyuma ya Bernny amufata kuntugu zombi, aramusoma arangije aramubwira ati “Bernny ndagukunda sinifuza kukubabaza, ndabyemeye tuzajya murwanda ndetse ninaho tuzashyingirirwa.”

.

Amanda yagumye muri kakazu taxi yamusizeho mpaka ijoro rirahamusanga abantu bashira munzira, ntiyarafite nahamwe ho kwerekeza. Imbeho yatangiye kuhamwicira atangira gutitira niko gufata ivarisi yarafite ayishyira inyuma ye ayicara imbere. Yarafite inzara, inyota nimbeho itagira uko ingana. Mumasaha yigicuku haje imodoka iramumurika kumbe niwamushoferi wamuzanye kare . umushoferi yavuye mumodoka aza amusanga. Amanda yari yagagaye kubera imbeho ntiyanyeganyegaga yarebaga atavuga ahubwo atitira. Umushoferi ati: Ese uracyari aha, ntufite aho utaha se?” Amanda ntiyagira icyo asubiza. Umushoferi niko kumufasha aramuhagurutsa, Amanda aremera umushoferi amutwaza ivarisi binjira mumodoka. Bageze mumodoka, umushoferi asaba Amanda kwicara imbere kugirango nibura ashyuhe. Umushoferi yashyize ubushyuhe mumodoka, Amanda ashira imbeho. Umushoferi niko kubwira Amanda ati” ubundi nitwa Bosco, ndubatse mfite umugore nabana, nakuzanye kare ngusiga hano, none ndabona nongeye kuhagusanga biragaragara ko ufite ufite ibibazo, niba ubyemera reka dutahane urare iwanjye, ntunyishishe nakubwiyeko mfite umugore.” Amanda azunguza umutwe yemera.

Bosco niko kwatsa imodoka baragenda.

Bosco yageze murugo avuza ihoni baramucyingurira , akiva mumodoka niko guhamagara umugore we araza amubwira ko harumuntu azanye ukeneye ubufasha. Nyamara umugore ntiyabifata neza niko kuvugana ikiniga namarira ati:” Niko Bosco , hejuru yamajoro utaha utangiye no kuncyuriraho abandi bagore koko!” Amanda niko kuza yegera wamudamu mwijwi ryuzuye umunanuro ati :” Oya Mada, wifata ibintu uko bitari, Umugabo wawe ninabwo bwambere mubonye, yansize ahantu kare kumanywa mukanya yongeye kuhansanga angirira impuhwe aranzana ngo muncumbikire, nukuri muncumbikire iri joro gusa.” Umugore ati “Zibaho nawe wandaya we!”

Bosco nagahinda kenci ati :”Mugore nkunda kuki utagira impuhwe koko, uyu mugore simuzi mugirire impuhwe wenda nawe uziturwa ineza wigeze kugira.”

Wamudamu niko kwemera acumbikira Amanda. Mugitondo bakimara gusangira ibyamugitondo, Amanda ashimira uwo muryango kubwineza wamugiriye abasezeraho arigendera. Bosco yakije imodoka ashyiramo Amanda baragendana, barimunzira bagenda Bosco niko kubaza Amanda ati :”Ese mubyukuri ufite bibazo ki kuburyo utanafite aho werekeza?” Amanda ati” Ntabyinci mfite nakubwira gusa nkuko ubibona ntaho mfite nerekeza, wowe unsige aho uribubone ntakomeza kukwicira akazi.” Bosco ati:” Niba ibyo mbona aribyo uragaragara nkumuntu usobanutse, ese wakwemera gukora akazi ko muri restaurant ngo nkubarize?” Amanda ati ubu ntacyo ntakora rwose niba bajya banancumbikira byaba byiza.” Bosco afata telephone ahamagara mukuru we warufite Restaurant ndetse rwose akazi arakamwemerera. Bosco yajyanyeyo Amanda, amusigira amafaranga 10 000frw ati uzaba uyanyishyura nuyabona ube uyifashisha mugihe ukiyubaka.” Amanda ashimira Bosco cyane kubwumutima we mwiza. Amanda atangira akazi ko muri restaurant atyo.

.

Ninyuma ya amezi atatu Amanda amaze kumenyera akazi ko muri restaurant ndetse baje kumuhindurira akazi areka kuba umuseriveri bamugira ushinzwe kwakira amafaranga yishyuwe. Yari restaurent yagiraga abakiriya benci ndetse aho Amanda ahagereye abakiriya bariyongereye cyane.

 

Turi kukibuga kindege ikanombe nimumasaha yumugoroba Bernny na Sonia niho bari. Sonia ati: “Ese mubyukuri ntahandi twabona tujya kurara hatari muri hoteli? Nukuri sinkunda hoteli.” Bernny ati:”Sonia mfite ahantu nahoze mba gusa ubu sinzi uko hameze ikiza reka turare muri hoteli tuzajyayo ejo turebe uko hasigaye hameze wenda tuzabone kuhimukira. Erega humura ndakubaha ntakibi nagukorera umunsi nyawo utaragera.”

Bwarije butacya, umunsi wakurikiyeho Bernny na Sonia bajya aho Bernny yahoze atuye, ntihasaga neza birumvikana byasabye kuhakora amasuku. Ibyo birangiye mumugoroba bakimara kuhageza ibyabo bari bitwaje, Bernny yasize aho Sonia amubwira ko hari umuntu agiye kureba.

Bernny yibukaga neza kwa Jordan, mukugerayo yasanze bisa naho hariyo ibirori kuko yahasanze umiziki isakuza, yarinjiye asanga harabasore ninkumi barimo babyina abandi basinze, Bernny abatambukamo agenda yitegereza buri umwe wese uraho niko kugera aho Jordan yari ari. Jordan mukubona Bernny yabaye nkuwikanga ahita aza amusanga bajya kuruhande bitarura imiziki. Jordan yitegereza Bernny …

Jordan ati: ” Bernny niwowe?

Bernny ati “yego ninjyewe, Amanda arihe?”

Jordan aseka ati” Narimbizi ko ntakindi kikuzanye aha, umva Bernny , Amanda naramubuze sinzi iyo yagiye!”

Bernny yahise asa nutaye umutwe ati “Jordan narimbizi ko utahinduka ubwo Amanda yananiwe kwihanganira imico yawe, ese ubwo mubyukuri wabashije kurinda isezerano twagiranye?”

Jordan ati “Bernny , Amanda naramubuze, ubu nzi agaciro yarafite atagihari, byabindi yankoreraga ubu nibwo ndi kubikumbura, namukunze agiye, ninejeje mubakobwa bose nabonaga gusa ubu namenyeko ntawamera nka Amanda, namushatse hose ndamubura, nubu gusanga ibirori hano mba ngirango ndebe ko nabona ibyishimo nabuze.”

Bernny umujinya waramufashe yitegereza Jordan mumaso abura icyo amukorera ahita ahindukira arigendera atanasezeye Jordan.

.

Bernny yageze iwe hamwe yasize Sonia asanga Sonia amutegereje, Sonia ati Ese ko watinze Chr, koko kunsiga ahantu hangenyine wumvagaaa…” Gusa Sonia yitegereje Bernny abona ntameze neza niko kumubaza ati “Byagenze bite Chr ko ugarutse utishimye?” Bernny aho gusubiza Sonia ahita amucaho ahita agenda yinjira mucyumba cye ahita afungaho. Sonia yabaye nkuri kurota ayoberwa ibibaye aragenda akomanga kurugi rwaho Bernny yari yinjiye, gusa Bernny aramwihorera. Sonia yicara aho muri salon atangira kwibaza icyaba kibaye kuri Bernny.

 

Bwarije buracya, mugitondo kare Bernny abyutse asanga Sonia yaraye muri salon ataniyoroshe, yakonje cyane niko kumuterura amujyana mucyumba yari yamweretse cye yagombaga kuryamamo, aramuryamisha. Bitinze Sonia yicuye asanga Bernny amwicaye iruhande. Sonia yitegereza Bernnny ati Chr mubyukuri niki cyaraye kikubayeho?” Bernny yubika umutwe yunamutse areba Sonia aramubwira ati “Ninkuru ndende Soni, gusa hari umusore wari incuti yanjye yarampemukiye ntiwabyumva!” Sonia yabajije icyo uwo musore yaba yarakoreye Bernny gusa ntiyagira nakimwe amenya. Bernny yatangiye gushakisha Amanda, ahashoboka hose gusa ntiyigera amenya irengero rye.

Iminsi yaricumye Sonia nawe atangira kurambirwa nibyo Bernny yarararimo cyane ko atanabimusobanuriraga. Rimwe Sonia ati”Bernny ndasa nutangiye kunanizwa nawe, sinzi ibyo urimo wansabye kuza gukorera ubukwe murwanda ndabyemera nyamara ndabona dusa nabaje muri mission zitandukanye.” Bernny ati ” Sonia mbabarira kubwo kuguhangayikisha bigeze aha. Igihe niki ngo dukore icyatuzanye twisubirire imahanga, kuko nanjye ndabona nsa nuwatsinzwe.” Sonia ati “Ariko ibyo nibiki uhora uvuga udashaka ko menya?

Sonia akivuga ibyo Bernny asa nurabye agiye kwitura hasi Sonia aramusama amugwa mumaboko. Sonia aterura Bernny amuryamisha muntebe atangira kumuhungiza kuko Bernny atahumekaga neza kandi arimo abira ibyuya. Bitinze Bernny agaruka mubuzima. Sonia yarabibonaga ko Bernny asigaye ahangayika cyane ndetse ko binashoboka ko aricyo cyaciye intege umubiri we. Kuva icyo gihe Bernny yatangiye kujya ararana na Sonia, kuko Sonia yarafite impungenge ko Bernny yazahura nikibazo aryamye wenyine.

.

Amanda aho yari ari yari yaramaze kumenya neza ko Bernny yagarutse, gusa yari yaramenye ko yaje mumyiteguro yo kubana na Sonia, bombi yari abazi. Amanda nubwo bitari bimworoheye yagumye kure ya Bernny yiyemeza kutamwiyereka nagato kuko yari yaramaze kumenya ko Bernny yamaze guhitamo umukobwa bagombaga kuzabana.

.

Nimugitondo nkibindi gusa hari abambariye ibirori batumiye abantu bake bo hafi yabo, Sonia yambaye nkumugeni ubereye ibirori, Bernny nawe yambaye neza cyane. Bateye intambwe zigana imodoka bari bateguye kugendamo berekeza murusengero bagombaga gusezeraniramo.

 

Amanda aho yarari yari yamenye neza ko Bernny agiye gusezerana na Sonia , kwihanganira kutabona Bernny yambaye umwambaro wubukwe nicyo kintu cyonyine atari gushobora. Yambaye ipantaro yi jeans ,T-Shirt nagakote kagakuwire nudukweto twa 2H yerekeza aho yarazi neza ko Bernny na Sonia bari busezeranire.

 

Umwigisha yatangiye gutanga inyigisho zabagiye gusezerana gusa Bernny yasaga nutaraho kuko yacyebaguzaga kenci. Igihe umwigisha yasabaga abageni guhaguruka bagahabwa umugisha, nibwo Bernny yarabutswe umukobwa winjiye yakerewe mukwitegereza igihagararo n’intambwe ze abona neza ko uwo ariwe amaze igihe ashakisha. Bernny ahita ava mubyo yarimo byose aza yihuta asanganira uwo mukobwa, abaraho bashaka kumufata arabiyaka akomeza kuza asanga wamukobwa yarebaga, Amanda nawe abonye Bernny nawe kwihangana biranga aza asanganira Bernny barahoberana bishyira kera. Bagihoberanye Bernny umubiri we wongeye gucika intege amanukira mumaboko ya Amanda. Sonia abibonye aza yihuta ati “Oya Bernnyyyy!”

Ndetse noneho Bernny kugaruka mubuzima byabaye ibikomeye,Gusa kera kabaye nyuma yo guhungizwa no kumukanda mugituza yaje kugarura akuka.

 

Bernny ananiwe cyane aryamye hagati yabaraho bose bariraga abandi basenga batakambira Imana, Bernny yararanganije amaso mubaraho abona iruhande rwe hari Amanda kurundi hari Sonia.

Bernny niko kubasaba ko bamwegera, areba mumaso Sonia abona uburyo yariraga mwikanzu yera yabageni nikamba nkiryabamikazi, azamura ikiganza atangira kumuhanagura amarira,

Bernny ati:” Sonia uzambabarire kubwinkuru ntakubwiye, niyo njye utambabarira uzababarire umutima wanjye utarakubwije ukuri. Hirya yibyo wankoreye byose, ibihe byiza byose twagiranye ndetse nubu nkigushimira hari Amanda nakunze kuva kera. Amanda naramukunze ntiyankunda bwanyuma mpitamo kumufasha kugera kuwo yakundaga. Nyamara Jordan Amanda yakunze ntiyamubereye mwiza nkuko yabinsezeranije. Wenda ubu ntamayira abiri nkirimo kuko nubundi birashoboka ko ntariburenge aha gusa icyo mwembi mwamenya umutima wanjye wakunze Amanda nyamara nahisemo kuzabana na Sonia kuko niwe geno Imana yangeneye ibihe byose.”

 

Bernny yamaze kuvuga ibi abaraho bose bashenguwe nagahinda, ndetse ntawarugishoboye kwifata bose barariraga.

Bernny niko kurembuza umwigisha ati “zana za Mpeta” umwigisha nawe mumubabaro atigeze agira yaraje asanga Bernny hasi aho yararyamye amuhereza impeta , Bernny ayambika Sonia, Sonia nawe afata indi ayambika Bernny.

 

Bernny ati “Sonia, uzambere umugore iteka nzakubera Umugabo iteka!”

Sonia arira cyane ati “Ndabyemeye, nawe uzambere Umugabo iteka nzakubera umugore iteka”

Umwigisha abasabira umugisha kumana abaraho bose bakoma amashyi gusa bose barira kubwibyo babonaga aho.

 

Bernny ntiyabashije gukomeza kubaho nibura umunota umwe, kuko yahise yitaba Imana.

Mbega agahinda.

 

 

Mubihe byo gushyingura Bernny , Sonia na Amanda bari kumwe, ndetse Jordan nawe yarahari aboneraho afata ijambo asaba imbabazi Bernny kubwo kuba atarabashije kurinda isezerano bagiranye, asaba Amanda ati “Ndabizi ufite umutima wa Bernny uzambabarire mucyimbo Cye!”

Ibyo byose birangiye Sonia atangira kwitegura kwisubirira iburayi gusa yiyemeza kudasiga Amanda. Amanda yashatse kubyanga gusa Sonia aramubwira ati ” Amanda emera tujyane kuko umwuka wurukundo duhumeka numwe.”

Amanda yaremeye gusa abanza kujya kwa Bosco wamushoferi wigeze kumugirira neza amushimira ibyo yamukoreye birangiye Sonia na Amanda barijyanira ndetse bidatinze Sonia aza kumenya ko atwite biba ibyishimo cyane hagati ya Amanda na Sonia. Ubu yamaze kwibaruka umwana mwiza wumuhungu Bamwise ISHIMWE Bernny(Bernard)

.

 

About CORNEILLE Ntaco

NTAWUYIRUSHAMABOKO Corneille, also known as Corneille Ntaco is this broadcasting agancy owner and writer.

View all posts by CORNEILLE Ntaco →