INGURUBE YERA EPISODE 14

INGURUBE YERA
.
EPISODE 14
.
Duheruka ubushize ubwo Mr Frederick na Susan bombi biyemeje kumenya umushushanyi washushanyije igishushanyo bari bafite, ndetse bavugaga ko LISA wenyine ariwe urabibafashamo kubabwira aho yagikuye.

Sibo bonyine gusa, kubera ko na Minister yari yifuje kumenya nyiri gishushanyo, ndetse avuga ko umuhungu we Edmondson arabimufashamo.

Ni mugihe ku ishuri ho twasize Edmondson na Sarah babonye Aline abikuye igishushanyo kuko yari akitiranije n’umuswara ubwo yari agiye kwihanagura amarira nyuma yo gukubitwa urushyi na Lisa. Bibazaga nimba ari we nyiri gishushanyo koko.

REKA DUKOMEREZE AHO TWARI TUGEZE

Edmondson nyuma yo kubaza Aline nimba igishushanyo ari ike, yarabihoreye ahubwo akomeza kubareba we na Sarah uko bari batunguwe, agiye kongera kukibika Lisa wari aho hafi yuzuye umujinya ahita akimushikuza aragica, abandi bamurebana umujinya

Edmondson aramureba ati:” ntago nishimiye imyitwarire yawe idahwitse.”

Lisa arakaye cyane ati:” nange ntago nishimiye ukuntu ukomeje kumbabaza, ukemera ko akagakobwa kagushukisha igihendabana cyigishushanyo!”

Edmondson utarimo wakamenya neza nimba koko icyo gishushanyo ari icya Aline areba Aline areba na Sarah, arongera areba Lisa ati:” nakomeje gukeka ko uzi nyiri gishushanyo kuva ubwo wambonaga nyifite ukagica ndetse bikakurakaza kugeza ubwo wanandeze. None rero maze kumenya ko ushobora kuba ukiziho byinshi. Wambwira nyiracyo.”

Lisa aririza ati:” ceceka winjijisha se, ntago ndi injiji kuburyo ndabibona ko uri kunjijisha. Wowe n’aka gakobwa ngo ni Aline muraziranye, kandi gakomeza kugushukisha iki gishushanyo.”

Edmondson bidasubirwaho ahita amenya ko icyo gishushanyo ari icya Aline, ariko ataragira icyo avuga Aline ahita yigendera ntacyo avuze, nuko Sarah nawe amukurikira yihuta ngo amubaze.

Duhindukire gato tugaruke kuri Edmondson na Lisa baracyabwirana nabi

Edmondson ati:” ndagirango nkumenyeshe ko gukundana nawe bidasobanuye kuba uwawe ugenga uko wishakiye. Ndi njye ubwange, ntanarimwe nzafata ubuzima bwange bwite ngo mbushingire ku rukundo nkunda umuntu cyangwa we ankunda.”

Lisa ararira ati:” ni wowe wahoraga umbwira ngo nange boyfriend wange wambere twakundanaga, kubera ko wambwiraga ko unkunda ndetse ukanabizanamo ababyeyi. Ibyo byatumye ngenda nanga umukunzi wange wambere, bituma banamwica, ariko kubera ko yari umupushayi ntago umurambo we wakurikiranywe ngo uhabwe ubutabera( mwibuke tugitangira filme yacu, igihe muri Green House hacikaga igikuba Lisa yabuze wa muhungu yari yagiye gusura ni we ari kuvuga.) None nyuma yibyo nemeye kugukunda, nkwiha wese, none reba ibyo uri kunkora.”

Edmondson atuje ati:” nakubwiraga ko ngukunda kuko nagukundaga nyine, ikindi Papa na so ari inshuti cyane bityo nkifuza ko ubucuti bwabo bwahoraho kuko banashyingiranye.”

Lisa ati:” none kuki ukomeje kumbabaza se?”

Edmondson aseka gake ati:” ntanarimwe nigeze nifuza kukubabaza, ahubwo wowe iteka uhora ushaka kumbabaza kandi mbona warateye urubuto ruzatuma nkubabaza.”

Lisa ararira ati:” ariko ndagukunda.”

Edmondson ati:” ndabibona urankunda pe, ariko ntiwari wamenya gukunda ngo ni ibiki. Ubizanamo icyo uri cyo, ukumva ko utabashwa, ntusabane n’abandi ngo nuko ubona hari aho byahurira n’urukundo rwawe, ikindi nyine ugakomeza ukitwaza uwo uriwe ukumva ko mu rukundo rwawe wayobora uwo muri kumwe. Ibyo rero ngewe ntamuti wabyo nzanywa.”

Lisa yihanagura amarira ati:” ndabibona watangiye kunyanga kubera kukwitwaraho nabi.”

Edmondson yitonze ati:” yego kukwanga birarimbanije rwose.”

Lisa avugana ikiniga ati:” basi ongera wige kunkunda kuko nange ngiye kwisubiraho.”

Edmondson ati:” mugutangira kukwanga rero, ntibyasiganye no gutangira gukunda undi. Ubu ndi gukunda undi kandi ndumva kubihagarika byangoye.”

Lisa araturika ararira
.
Twinjire mu ishuri aho Sarah na Aline bicaye bari kuganira

Sarah areba Aline wari ucecetse ati:” iyo nkurebye nkubonamo inkuru nyinshi zishobora kuba zibabaje ariko zibyiringiro.”

Aline aramwenyura ati:” nzabikubwira nkuko twamaze kubyemeranya ko muri weekend uzaza kundeba mu rugo.”

Sarah ati:” basi byibuze ba umbwiye ku bijyanye n’igishushanyo cyawe.”

Aline aramwenyura ati:” ni igishushanyo gisanzwe nk’ibindi byose.”

Sarah ati:” oya, wimbeshya nshuti yange. Ntago gisanzwe kubera ko, ugishushanya kenshi ndetse ukagishushanya gisa neza neza ijana ku ijana, wabanje kugishushanya ku gikuta, nyuma nkajya nkomeza kubona impapuro zacyo kugeza nubwo nyikunze nkagitunga muri telephone. Kandi biragaragara ko atari njye ngenyine ukizi, ahubwo mbonye na Edmondson na Lisa basa nkaho bakiziranyeho kuko bagipfaga. Nukuri mbwira icyo gishushanyo gisobanuye iki?”

Aline yitsa umutima ati:” iki gishushanyo gisobanuye byinshi kuri njye, gusa unyemereye wazareka nkakubwira iyo nkuru gishushanya, yararangiye.”

Sarah aramwitegereza

Aline arongera ati:” Basi nkusabe akantu katagoye?”

Sarah azamura umutwe abyemera.

Aline ati:” ndabizi uriya muhungu Edmondson azakomeza kumbaza nimba ari nge nyiri gishushanyo koko, uzambabarire ufatanye nange kumubwira ko atari njye.”

Sarah arabyumva arabanza aratuza, ubundi ati:” yarangije kubimenya ko ari icyawe.”

Aline ati:” ntago yigeze ambona nyishushanya, ikindi sinanabimwemereye ko ari njye koko, iyo niyo ngingo nyamukuru tuzagenderaho tuvuga ko atari njye.”

Sarah arikiriza ariko aramureba ati:” kuki udashaka ko abimenya?”

Aline ati:” nahoze nifuza kubigira ibanga ryange gusa.”

Sarah ati:” niko wabyifuzaga ariko ubu siko biri kuko ibanga ryawe gusa nange narimenye. Ikindi ndabizi neza ko ubizi ko byanga byakunda hano hari undi muntu ubizi utari nge.”

Aline yibuka ko Sarah we ubwe yamwifatiye kenshi abishushanya bakanabishwaniraho amubuza kubica.

Sarah arakomeza ati:” kubwibyo rero, hari indi mpamvu udashaka ko Edmondson abimenya. Iyo mpamvu nimba ntacyo bitwaye nshaka kuyimenya.”

Aline yitsa umutima gusa.
.
Ku rundi ruhande ni mucyaro muzehe na Captain ndetse na Gaston baherekeje Gabby ngo yambuke age muri Green part. Bari ku mwaro w’inyanja Gabby areba captain ati:” saambili ntizigere ntarabona intwaro zose uko zakabaye kuko ejo ngomba gutangira operation nshya yo kubabaza umugabo wari watangiye kunkeka mu bikorwa byo kumugambanira.”

Captain ati:” gahunda uko ziri nyine ni uko.”

Gaston ati:” ndaba mbicungiye hafi kuko cya captain sinkizera wabona kiziyobeje kikajya gushinga umutwe witerabwoba.”

Captain amukubita inkonji ati:” wa murezi we ntukazane imikino mu kazi.”

Muzehe arabihorera.

Gabby yurira ubwato ati:” nimushake mwicane.”

Gaston areba captain ati:” umenye ko ubwato uraba urimo ubyambutsa ndaba mbufite muri control nshatse nakurohamisha.”

Captain amuha urutoki rwo hagati rumwa bita ngo faka 🖕🤣

Gabby ataratsa ubwato arongera areba Gaston ati:” ka kamodoka kawe nako ndagakeneye hari ibyo nzagakoraho.”

Mwibuke Gabby afite Imodoka agendamo kuri mission za muzehe ishaje ariko ifite icyuma gikomeye ndetse na moteri, yigeze kubwira muzehe ko hari igitekerezo ayifiteho, murabyibuka. Iyo modoka ye rero imeze neza nk’iya Gaston nawe agendamo kuri mission za muzehe, nabyo murabyibuka, ubwo rero Gabby zose birumvikana ko azifiteho igitekerezo tutaramenyana.
.
Ku rundi ruhande ni mu mugi amasaha yumugoroba yarageze abanyeshuri bari gutaha. Hano turi muri Green House mu biro by’umukuru wigihugu Mr Frederick aho ari kwitegereza muri computer ye, ako kanya first lady ahita yinjira

Mr Frederick aramureba amubwira nabi ati:” ntago nishimiye ukuntu ukomeje kumenyera winjira hano uko wishakiye.”

First lady agenda amwegera ati:” ntago ari ukutishimira kwinjira hano kwange kuburyo ubishyira mu buryo bwo kukumenyera, ahubwo ukumbuye indaya zawe.”

Mr Frederick ararakara ati:” utangiye kuntuka wa mugore we. Nsohokera mu biro iby’indaya ntibindeba.”

First lady amwenyura gake ati:” reka nizere ko kamera ziba mu biri byawe uba wazikupye kuko abakozi bawe baramutse babona amabi ukorera hano ntibazagukumbura.”

President ati:” ayahe mabi?”

First lady ati:” nyuma yigikorwa kiba kigayitse cyo kureba prono, ikiba gikurikiyeho ni ukwikinisha.”

Mr Frederick ati:” uravuga ibiki wa mugore we.”

First lady ati:” ntago ushaka ko menya ko uri kureba filme zurukozasoni, ariko wibuke ko wambaye amataratara, ndi kubona amashusho ari kubera muri computer yawe ndebeye mu mataratara yawe.”

Mr Frederick ahita yubaka computer kumwe umuntu ayifatanya. First lady aragenda aramwegera ati:” erega kuba uri kuzireba si ikibazo, ahubwo urazireba bitange iki mu gihe udashaka ko tuzirebana? Nanjye njya nzireba ariko nzireba igihe uba udashaka kunkemurira ikibazo, ngirango Toys zibimfashemo. None wowe bite? Ngwino tujye mu cyumba.”

Mr Frederick ati:” nsohokera mu biro.”

Susan agenda asohoka ageze ku muryango ati:” ariko nubundi nari nje kukwibutsa ko Lisa yavuye ku ishuri bityo dukeneye amakuru ku gishushanyo.”

Mr Frederick aramwihorera. Ako kanya na Chief of staff ahita yinjira yicara mu byiciro bye, areba president ati:” nyakubahwa hari ikibazo cyavutse.”

President ati:” ntabibazo nshaka kumva.”

Chief of staff yitsa umutima ati:” nyakubahwa ugomba kugira icyo ubivugaho”

President ati:” byaba byiza umbwiye ibisubizo byibyo bibazo ushaka kumbwira.”

Chief of staff ati:” abaturage bishimiye iyubakwa ryumuhanda uhuza ibiturage bibiri n’umugi wa SOLOK. Bakomeje gusingiza izina ryawe.”

Mr President araseka ati:” ndi umuntu wabo.”

Chief of staff ati:” gusa nkuko nje mbikubwira hari ikibazo cyavutsemo.”

Mr Frederick areba chief of staff ati:” nari nanze kubyumva ariko ubwo ari ibyo bimbwire.”

Chief of staff ati:” raporo ziragaragaza ko inkigo yuriya muhanda itizweho neza, ndetse no muri minisiteri yibikorwa remezo ngo bayakiye bugubugu, ibyo ngo bikaba bizateza ingaruka ku bukungu bw’igihugu.”

President ati:” ute kandi umuhanda ubwawo ari ubukungu bw’igihugu ndetse ukaba n’isoko yiterambere ryacyo binyuze muri transport n’imisoro bitanga ikindi byoroshya imihahirane y’abaturage bituma bihuta mu iterambere?”

Chief of staff ati:” sir, ibyo nibyo nahereyeho nkubwira ko abaturage bishimiye.”

President ati:” none ikibazo wavugaga kirihe?”

Chief of staff ati:” nyakubahwa, ubugenzuzi bwakozwe neza bwagaragaje ko igihombo kirakomeza guturuka mu kwangiza imiyoboro y’amazi iri munsi ya buriya butaka burakorwaho umuhanda, ikindi buriya butaka buroroshye cyane kuburyo bisaba gucukura umuhanda ukubakwa uhereye hasi byibuze nka metero 10, gusa ahamaze gukorwa byagaragaye ko batarenga muri metero 5 zubujyakuzimu, ibyo bigahita bigaragaza isenyuka ryawo mugihe kitarenze imyaka byibuze hagati ya 10 na 15, ikindi nuko uri kunyuzwa muri site y’imiturire nyirizina mu gice kitahariwe umuhanda prencipale, ibyo bikaza gutuma hashogwa amafaranga menshi mu gutanga ingurane ku baturage nubwo byagaragaye ko abaturage bari kwinubira uburyo leta iri kubafata mu kubimura, kuko ngo bari kubaha amafaranga angana nk’ubukode bw’amezi atatu gusa, nyamara bari bari mu mazu yabo. Ibyo byose rero bikaba igihombo ku gihugu.”

President arabyumva ati:” ndumva ibyo ntagihamya ubifitiye cyane ko n’abaturage mu itangazamakuru bumvikana bashima leta gusa.”

Chief of staff ati:” icyo nacyo ni ikibazo kandi imizi yacyo ihera ku mutwe w’amashami yabyo. Biragaragara ko ubwisanzure bwitangazamakuru butubahirizwa, kuko bahabwa amategeko bagenderaho n’ibiro bikuru by’igihugu.”

President ati:” ibyo ntagihamya ubifitiye.”

Chief of staff ati:” yego. Ariko biragaragara nubwo ntabihamya mbifitiye kuko hari igihande cya leta ntisangamo cyo kuriganya no kuba umuyobozi gito.”

President arumva. Chief of staff arakomeza ati:” ntahantu nahamwe mu bitangazamakuru bya Bori wabona inkuru ivuga agahinda ku muturage kuri kiriya kibazo cyumuhanda, kuko bivugira ibyiza gusa. Gusa nyuma yo kubona izo nkuru ku bitangazamakuru mpuzamahanga, nahisemo nange gukora ubushakashatsi, bituma njya mu baturage nyirizina, nibwo nimenyeye amakuru neza.”

President yatuje ariko ati:” icyo kibazo kirareba minisiteri ishinzwe ibikorwa remezo.”

Chief of staff ati:” nyakubahwa cyagakemutse biguturutseho kuko nkekako iyo minisiteri itakurusha ijambo muri iki gihugu.”
.
Kurundi ruhande Minister arikumwe n’umuhungu we Edmondson bicaye muri salon

Edmondson ati:” ntago bishoboka ko mwakongera kujya gutuma niyunga na Lisa.”

Minister ati:” wa mwana we ibuka neza ko nubwo dufite ijambo rinini muri iki gihugu, rikomoka ku bubasha dukomora kwa president, bityo rero ntiwemerewe kwishongora kuri Lisa.”

Edmondson ati:” tujya gukundana ntago mwe babyiyi mwigeze mubizamo, ninayompamvu no gushwana kwacu mudakwiriye kubyivangamo. Mukomeze inzira yanyu ya politiki, iby’inkundo z’abana banyu mubireke kuko ntacyo byongera ku buzima gatozi bw’igihugu muri rusange.”

Minister ati:” gabanya kwikirigita intekerezo sha.”

Edmondson araceceka. Minister ati:” ahubwo nshaka kukubaza kubijyanye na kiriya gishushanyo.”

Edmondson ati:” urakimbazaho iki?”

Minister ati:” ntabyinshi nkikubazaho uretse gusa kumbwira no kumpuza na nyiracyo, kuko ariwe nzabaza byinshi bikerekeyeho.”

Edmondson abitekerezaho ku mutima ati:” ntago nzi neza nimba ari icya Aline koko, ikindi naho cyaba ari ike, ntago nzi impamvu atashatse kugaragara nkaho ari nyiracyo koko, bityo yaba afite impamvu yakomeje kubigira ibanga. Iyo niyompamvu ntagomba guhubagurika muvuga kugeza igihe cyose we ubwe yiyemereye ko ari ike, cyangwa se nimba atari ike nzabone nyiracyo.” Edmondson yamaze gutekereza atyo mu mutima we ubundi abwira se ati:” nange ndacyamushaka sindamumenya.”

Ise ntiyabyumva neza.
.

Ku rundi ruhande ni mu masaha yijoro ashyira saambili. Gabby ari kumwe n’itsinda rigari ry’igisirikare cy’abagore bo muri green house, ishyamba barangije kuritemagura ku gice cyo hirya giherereye ku nyanja, ibiti n’ibihuru babyegeje ku ruhanze bakoze ikintu kimeze nk’umuhanda. Bakoze umurongo bari kugenda bahererekanya ibikapu birimo imbunda ariko zidateranyije. Nyuma yigihe kitari munsi y’amasaha abiri byari bimaze kuba saayine zijoro nibwo ibikorwa byo kugeza imbunda mu giturage gishya cyabo byari birangiye, Gabby ayo masaha nibwo yari atangiye kugira icyo ababwira ati:” ntago uyu munsi nabonye uburyo bwiza bwo kubavugisha bihagije kubera iyi mirimo naje ndikubaturaho, ikindi kandi uyu ni umwanya muto dufite kuko dukeneye no kuruhuka ubundi tukazakomeza ejo kuko ntamwanya wo kwicara dufite. Gusa ikingenzi nagirango mbabwire, nuko umushinga wacu nyirizina wo kwihorera no kwiyama abashaka kudutwara uko bishakiye, utangiye, mboneraho no kubisaguraho kubwo gutinda, nagize imbogamizi ndafungwa ndetse ndanatotezwa ari nabyo bikomere mubona mfite, nafunzwe na bariya bagabo kuko bari batangiye kunkeka ngo ndi umugambanyi wabo. Nibyo kuko ndi umugambanyi wabo, ariko bakoze ikosa rikomeye ryo kunkeka, ibyo rero tugomba kubifatanya n’indi mirongo yacu twihaye tugomba kugenderaho, yaba iyo hanze yiri shyamba yo kubohora abaturage ku ngoyi yubujiji bwo gufata abanzi babo nk’abagabo babashakira ibyiza, hakiyongeraho no ubigisha kubaha ikiremwa muntu no kukirekera uburenganzira bwacyo, ari byo byanyu byo kubamenesha kubw’inyungu zabo bwite.”

Abasirikare bose batera hejuru bamushyigikiye, ariko ku ruhande rumwe wa mukobwa bigeze kurwana aba amwitegereza cyane.
.
Iminsi yaricumye weekend iragera, turabona Sarah aparitse hahandi ajya aza gutegerereza Aline, asohoka mu modoka ahita atangira kumanuka mu mazu yo hepfo ahantu hatanyura n’igare wagirango ni muri karitsiye za dobandi. Niho kwa Aline.

Nyuma y’akanya gato yari ahahingutse akubitana amaso na Aline asohoye imbabura ari kuyihungiza. Aline mukumukubita amaso ahita yumirwa

Sarah aramureba ati:” nizere ko ntagutunguye.”

Aline ati:” ahubwo unteye n’isoni. Ninde ukurangiye hano?”

Sarah ati:” icyo se ni ikibazo? Cyangwa ntago washakaga ko mpagera?”

Aline azamura umutwe abyemera ati:” sinakubwiye ko kugera hano bitagushimisha mutaberanye?”

Sarah yitsa umutima ahita ashikuza cya gisahane cyigiparastike Aline yahungirishaga imbabura ahita amufasha kuyihungiza ati:” ntago ndakubaza impamvu utashakaga ko menya iwanyu, kuko si ukwanga ko naguseka kuko utiyemera ahubwo unyuzwe nuko uri, ahubwo impamvu nuko wakekaga ko ngewe byantungura kubona abantu b’abakene, ugakeka ko nakwiyemeraho kuko nturuka mu bakire. Humura nge siko meze, ndi umuntu uzi agaciro k’ubuzima, nkanamenya ko abantu batagomba guhuza ubuzima kugirango uruhererekane rw’ubuzima rubeho nyine.”

Akokanya mama Aline ahita asohoka yikoreye agataro atungurwa no kubona umukobwa wumusirimu ari guhungiza imbabura, ubwoba buramwica ka gataro kitura hasi imbuto ziriho ziranyanyagira, ati:” Ali, uyu muco wo kutubaha singe uwukomoraho.”

Bose bararebana. Mama Aline ati:” umbabarire mabuje, kandi ubabarire n’umukobwa wange.”

Sarah ahita atangira gufasha Aline gutoragura za mbuto bazisubiza ku gataro ati:” umbabarire kugutungura bigatuma umena izi mbuto. Kandi Aline mwihorere siwe wantegetse kumufasha gucana imbabura, ahubwo numvaga ngomba kumwakira kandi nzishimira guhora mwakira.”

Aline areba mama we ati:” uyu ni Sarah.”

Mama we ahita ahinduka arishima bigaragara ko izina Sarah hari ibyo yari ariziho, ahita amuhobera ati:” nahoze nifuza kukubona Sarah. Aline yambwiye ukuntu uri umwana mwiza ndetse usigaye uza no kumutwara ntago akigenda n’amaguru.”

Sarah araseka ati:” Aline niwe mwana mwiza ngewe ndi inshuti ye gusa kandi iyo ubaye inshuti n’umwana mwiza nawe uhinduka mwiza.”

Bahise bakomeza kuganira noneho nk’abaziranye, igihe kiragera mama Aline akomeza kujya gushakisha, Sarah na Aline basigara batetse, Sarah yari yambaye imyenda ya Aline, baza no kwicara ku buriri bwa Aline kuko muri saro nta nebe zabagamo uretse ibidomoro gusa.

Sarah ati:” ndumva nishimiye uyu munsi.”

Aline ati:” wanze no kumbwira umuntu wakurangiye hano.”

Sarah ati:” ntamuntu wahandangiye.”

Aline ati:” none wahabwiwe niki”

Sarah ati:” ku wa gatanu tukimara gutandukana, naragukurikiye mpaka mbonye aho winjiye, ubundi nsubira yo.”

Aline araseka. Sarah ati:” nifuzaga ko nge nawe twatemberana.”

Aline ati:” kandi ubona ntetse ibishyimbo.”

Sarah ati:” rero tugume aha tuzatembera ubutaha, ariko uraba uri kumbwira ya nkuru ikunda kuntera amatsiko.”

Aline araseka. Sarah ati:” ese kuki mutabana na Papa wawe?”

Aline atuje ati:” yarapfuye.” Sarah arikanga. Aline ati:” baramwishe papa, ndetse natwe bakomeza kuduhiga twisanga hano.”

Sarah ati:” byagenze bite?”
.
Ku rundi ruhande ni muri Green House, first lady arikuganira n’umukobwa we Lisa.

First lady ati:” none urumva ugomba gukora iki?”

Lisa ati:” hari ibyo nari namupangiye nagombaga kumukorera, none namwe ngo mushaka kumubona kubera igishushunyo, ubwo bivuzeko bitakibaye nimba mumushaka.”

First lady areba umukobwa we ati:” ibyo nibiki?”

Lisa ati:” yaramenyereye antwara umukunzi yitwaje i gishushanyo, agomba gupfa rero.”

Mama we arikanga atekereza akanya gato ati:” uwamukorera ibindi bitari ukumwica se ko numva yaba ambabaje ntamuzi nukuntu nari nakunze ubugeni bwe?”

Lisa ati:” ibiki wamukorera bindi bitari ukumwica?”

First lady ati:” tugatuma yirukanwa ku kigo vuba byihuse ntanineguza?”

Lisa abitekerezaho ati:” ibyo ntibihagije. Aline akwiye gupfa.”…………….. LOADING EPISODE 15………..

About CORNEILLE Ntaco

NTAWUYIRUSHAMABOKO Corneille, also known as Corneille Ntaco is this broadcasting agancy owner and writer.

View all posts by CORNEILLE Ntaco →