ICYUZABA
.
Episode 18
.
.
Twasoje agace ka 17 Mike na Anita bari kwambikana impeta, gusa mike wabonaga areba ahantu hose buri kanya ubwo yaramaze kwambika Anita impeta yarabye kumuryango hari icyo yabonye………..
.
.
Dutangiye agace kacu hamwe twasoreje Mike yambika Anita impeta gusa niko areba mubantu. Ibyishimo ni byose kumpande zombi. Mike amaze kwambika impeta Anita, Arebye kumuryango abona Muzehe papa we na Mahirwe barinjiye nabo baje mubukwe bwabo. Mike yahise amwenyura kurushaho, Anita nawe ibyishimo byaramurenze.
Muzehe yinjiye yereka igikumwe Mike na Anita abereka ko abashyigikiye.
Anita nawe yakomeje yambika Mike impeta.
Birangiye barasomana nkabantu babaye umwe imbere yimbaga.
Mahirwe we byamurenze arabona bidasanzwe ati Imana ica inzira koko.
.
.
Abantu baje kwifotozanya nabo barahoberana. Anita yirutse ajya kwirebera muzehe aho yicaye, guhaguruka ngo agendagende ntiyari yishoboreye. Anita ahobera umusaza ati urakoze kudutahira ubukwe papa. Barifotoje, mbese ibyishimo byaribyose pe!
.
.
Tugaruke kuri zanyeshyamba zatumwe guturitsa mubukwe, bafashwe. Jado nababa Special force barabafite. Kdi naho bari bateze ntabwo ariho ubukwe bwari bubere, bateze ahatariho.
.
.
Jado arimo arabitekereza, ukuntu byagenze byose kugirango bafatwe.
Jado Yibuka
Mike aza kumureba mbereho iminsi ibiri ngo ubukwe bube ati muvandi ndashaka nkushinge umurimo ukomeye kubukwe bwanjye.
Jado ati iwuhe murimo?
Mike ati sinizeyeko ubukwe ari ibanga koko nkuko tubitekereza, butazabamo akantu nkabura Anita wanjye.
Jado ati ndakumva.
Mike ati Tegura ahandi hantu Hatanu mubice bitandukanye byumugi, hategurwe nkahazabera ubukwe bwumuntu ukomeye. Nimurangiza hose muhashyire umutekano ukomeye nkahantu hazabera ubukwe koko bwumuntu ukomeye!
Abantu bazaza kuhakora bahategura bose bage bagenzurwa cyane mubacunge.
Jado nonese bizadufasha iki?
Mike ati bizadufasha kujijisha uwagerageza gushaka kuzambya ubukwe ayobere aho.
Ikindi kdi aho ubukwe buzabera nyirizina ho umutekano ukubwe kane. Ntamuntu wemerewe kwinjira yo mbere y’ubukwe, kuko hamaze gutunganywa. Kdi ntamuntu kumunsi wubukwe uzahinjira utazwi, uzinjira wese azasakwe cyane.
Jado ati nzabikora rwose.
.
Jado yabikoze abipinga yumva ari ukwiruhiriza ubusa.
.
Nyamara byaciyemo zanyeshyamba ziyobera hamwe muraho, iryo joro nibwo babagabo bafashwe bamaze kubitega. hari za Camera zitagaragara zarebaga buri hamwe.
.
Bose barafashwe hacikamo umwe gusa wari wasigaye hanze. yaje asanga abo bari bajyanye bafashwe, arahunga.
.
Jado amaze kwibuka gahunda yose uko yapanzwe ati Mike genda uri umuhanga pe. Reka ube president urabikwiye kdi uzahindura byinshi ufite mumutwe.
.
.
Twigarukire mubukwe, imihango yose irangiye
Ababyeyi beherekeza abana murugo rushya rwabo. Bari baraguze inzu yabo nziza cyane yigitangaza.
.
Tugaruke kuri wamusore winyeshyamba wacitse, yahise asubira mwishyamba yihuta.
Captain Theo amubonye aje yuhanya ati mission yagenze gute kugarutse wenyine??
Umusore ati Byari agatego Afande. Twahageze bagenzi banjye bvinjira muba decora njye nasigaye ndi gushaka aho nkur itabi ndatinda. Naje nsanga bafashwe mpita ko nkomeza.
Captain ati wamenye gute ko ari agatego?
Umusore ati nuko ndimo ncika nza nabonye ahandi hantu hatatu hazabera amakwe neza neza nkaho twaributege.
Captain Theo ati uwaduhaye amakuru baramukinnye cg niwe wibeshye.
Captain ati wabonye abasore bajyanwa he!
Umusore ati nahise Mpunga sinarebye rwose Afande.
Captain Theo ati gicucu, urabona bagenzi bawe bari mubyago ukabata aho kugerageza uko ushoboye ngo ubatabare cg unamenye ubafashe ninde? abajyanyehe!?!?
Captain ati Baguhane bikokeye hatazagira nundi uta bagenzibe mubyago.
.
.
Twigire kubageni bacu, Basigaye bonyine murugo abashyitsi batashye.
Bibereye mumunezero numunyenga wurukundo.
.
Anita ati Chch ndishimye mubuzima ko uwo nakunze bwambere tubanye.
Mike ati nanjye ndishimye pe nubwo ntagihe twabonye cyo gukundana byihuse tukabana arko twakundaniye mumitima ntacyo.
Anita ati umutima wanjye wo wendaga kuzaturika pe!
Mike ati uwanjye wari warabuze icyo ukora warahagaze ahantu hamwe.
Anita ati hhh chr wibeshya ho di. (byari ibyishimo bikomeye.)
.
.
Bwarakeye Muzehe papa mike aza kubareba. Abasaba imbabazi ati ndabashyigikiye bana banjye. ubu noneho natekereje nsanga muri mukuri, igihugu gikeneye impinduka kdi kuyobora ni mumutwe. mwana wanjye ndabizi urashoboye uzabikora nkwifuje amahirwe.
Mike yarebanye na Anita bamwenyuramo, bicirana akajisho.
Mike abwira papa we ati biraturenze papa. Urakoze kuba umpaye umugisha naringiye kubireka.
Papa ati oya udakora ikosa mwana wanjye aya namahirwe imana iba itanze.
Mike ati kuba mbonye umugisha wawe nibyagaciro papa, urakoze.
.
Mike na anita ibyo kujya mumahanga byahise bihagarara kuko ibyo kuba president muzehe yarabihaye umugisha.
.
Iminsi ntitinda, umunsi wo kurahira kwa president warutegerejwe nabenshi wageze.
.
.
Kuruhande rwinyeshyamba Captain Carine washinzwe ibyo kurasa President uzarahira, ari guha amabwiriza yanyuma ba Siniper biwe. Ati mugiye kukazi gakaze cyane. Uyu niwo munsi twari dutegereje, ntaguhusha mubyibuke. Ikindi kdi mwitonde mudafatwa ubu umutekano urakaze cyane, nabo nabahanga. Mwibuke ko hari bagenzi banyu baherutse kujya muri mission bagafatwa namwe mutagwa mugatego mission igapfa. Ntwagutsindwa kabiri. Ntimuve kumurongo tugumye tumenye amakuru mbaha nandi mabwiriza. Twe turaba tubikurikira kuri TV, tureba uko bimeze.
Abasore bati Yes afande.
Bafata urugendo baragenda.
.
.
Tuge mumuhango wo kurahira kwa Mike ngo abe President.
Ama tv yose, amaradio yahageze abantu ni benshi umutekano ni wose.
.
.
Ba Siniper nabo bageze mumwanya mwiza baza kurasiramo president, baritunganya neza, bafata igipimo barahareba neza.
.
.
Abashinzwe kurahiza president, Bahamagara mike nka president mushya aze arahire. Yazamutse gisore kbsa yambaye neza cyane araberewe..
Abantu amashyi yurufaya barayamuha koko.
.
Tuge mwishyamba bafande basigaye bayoboye inyeshyamba mugihe Samy adahari, aribo Theo na Carine nabandi, bari kurebera kuri tv umuhango wo kurahira kwa president uko uri kugenda, bati uyu mu president ko ari umwana muto cyane bamukuyehe?Carine ahamagara abasore be ba Siniper ati ndizera muri mugipimo neza.
Abasore bati tukirimo neza Afande.
(Abasore bafite Mike mugipimo neza)
Afande Carine ati mwitonde ntimuhushe basore.
.
Dusubure kuri mike atanira kurahira ati njyewe Mike Mugabo president wa Republic ndahiriye imbere yanyu mwese ko nzakorera abaturage, ko nzubahiriza itegekonshinga nandi mategeko, konza…Kdi kontaza….. (Akomeza indahiro yiwe)
.
Kuruhande rwa Siniper tayari bafite mike mugimo, umwe afite umutwe undi ni mumutima. bacirana isiri ryo kurasira rimwe, bakora mumbarutsoooo ……………………
.
.
ICYUZABA
Episode 19>>>>>
.
.
Ese Mike ibye ntibirangiye, icyo yari kuzaba akibaye arko akaba abuze ubuzima bwe!
Ese wowe uri Anita wakwakira ute gupfakara ukiri muto arinabwo ugishaka.?
Ese amaherezo nayahe.?
.
Ntucikwe nagace gakurikira amatsiko ashire.
.
Turabakunda cyaneeeeeeee