Ibimenyetso Bifatika – Inkuru Ngufi Yanditswe na A. Happy Umwagarwa
——–
Byari bigeze saa tatu z’ijoro, umukobwa wanjye, Uwase, atarataha. Nibazaga byinshi. Mu busanzwe, yajyaga ampamagara, akamenyesha aho ari, igihe cyose yabaga ari butindane n’inshuti ze. Ariko, uwo mugoroba, telefone ye yari yavuye ku murongo. Nirambitse mu ntebe ndende yo mu ruganiriro, maze ntegereza ko aza ko ataha.
Umugabo wanjye, Rusibiza, arambaza ati: “Ubwe se ni ukuvuga ko udashobora kujya kuryama ataraza? Ugomba kumenya ko Uwase yamaze kuba inkumi. Aho ntiwibagiwe ko afite imyaka makumyabiri n’itatu?”
Ndamusubiza nti: “Ndabizi. Ariko kuva imanza za Gacaca zatangira, nashobewe uko byagendekeye Uwase. Avuga ko azakora uko ashoboye abishe se bagahanwa. Amaze igihe ahura n’abantu ntazi.”
Ati: “Ugize ngo iki? Waba uzi abo bantu ahura na bo? Ubwo se baramutse bamupakiyemo ibinyoma? None se ntabwo uzi uwishe Muvunyi? Damasene ni we wishe Muvunyi kandi yarabyishyuye. Umusirikare yamukubise urusasu muri Kanama 1994. Ugerageze ubwire umukobwa wawe areka ayo mafuti arimo. Se yarapfuye, byararangiye.”
Nti: “Yego, ibyo ndabizi. Ariko, Uwase ntiyemera ko Damasene, wari umuboyi w’abaturanyi bacu, ari we wishe se. Yemeza ko hagomba kuba hari abandi bantu bagize uruhare mu rupfu rwa se. Akaba, kandi, yibaza impamvu tudashaka kwitabira inama za gacaca ngo dusabire se ubutabera.”
Umugabo wanjye, Rusibiza ati: “Njye ntabwo nzigera njya muri ziriya nkiko za Gacaca. Icyo zikora gusa ni ukongera gutoneka inkovu z’abacitse ku icumu. Twamaze kumenya uwishe Muvunyi, kandi ubutabera bwatanzwe, umunsi uriya mushenzi yicwa.”
***
Umugabo nahoranye, Muvunyi, yari umushoferi muri Ministeri y’Amazi n’Ingufu, aho Rusibiza yari umwe mu bayobozi. Nubwo batari mu rwego rumwe, Muvunyi na Rusibiza bari inshuti, ndetse Rusibiza yakundaga no kuza kudusura. Hashize iminsi mike Itsembabwoko ryakorewe Abatutsi ritangiye, abantu baje iwacu maze batwara umugabo wanjye, Muvunyi. Bamujyanye kumwica, barangije bajugunya umurambo mu cyobo cyari hafi y’aho twari dutuye. Hashize iminsi ibiri nyuma y’uko umugabo wanjye yicwa, Rusibiza yaje iwacu maze avuga ko yifuzaga kutujyana kuduhisha iwe. Mubwiye ko Muvunyi bari bamaze kumwica, yarababaye cyane, ndetse arirakarira. Yavugaga ko yicuza kuba atari yabashije gukiza inshuti ye. Tugeze mu rugo rwa Rusibiza, twatangajwe no kuhasanga abandi Batutsi bagera nko muri cumi na batanu, yari yahaye ubwihisho. Ubwo ni bwo nahise nemeza umutima wanjye ko Rusibiza yari imfura, kandi akagira umutima mwiza.
Nyuma y’Itsembabwoko ryakorewe Abatutsi, Rusibiza yakomeje kutwitaho; njye n’umukobwa wanjye. Kubera inzu yacu yari yarasenywe n’impirimbanyi z’Abahutu, Rusibiza yari yaradushakiye indi nzu yo kubamo, yahoze ari iy’umwe mu bategetsi bo ku ngoma yavuyeho.
Mu mwaka w’i 1999, igihe yari amaze gutandukana n’umugore we, njye na we twatangiye kugirana urukundo rudasanzwe, ku buryo mu mwaka w’i 2000, twashyingiranwe. Icyo gihe umukobwa wanjye, Uwase, yari amaze kuba umwangavu. Ntiyishimiye ko nari nshakanye na Rusibiza. Yambwiraga ko ntari nkwiye gushakana n’uwo mu bitwa Abahutu, nirengagije ibyo bakoreye umuryango wacu. Ntiyari yitaye ku kuba twarakeshaga Rusibiza kuba twararokotse.
Umubano w’umugabo wanjye, Rusibiza, n’umukobwa wanjye, Uwase, wakomeje kutaba mwiza. Ariko nibura, uko Uwase yakuraga mu myaka, ni ko yagendaga yakira amahitamo yanjye yo gushakana na Rusibiza, nubwo yahoraga amugendera kure.
Ubwo imanza za Gacaca zatangiraga mu mwaka w’i 2004, Uwase yarahindutse cyane, atubera neza undi muntu. Yari yariyemeje gushakisha andi makuru ku bishe se, Muvunyi. Yanshinjaga ko njye nta cyo byari bimbwiye, ngo kuko nari naranze kwitabira inama za Gacaca, i Nyamirambo, aho twabaga mu 1994. Umugabo nari narashatse, Rusibiza, ntiyashakaga ko tujya muri izo nama. Yambwiraga ko byari kungarurira interabwoba z’ibyatubayeho.
***
Kuri uwo mugoroba rero, ubwo Uwase yari yatinze gutaha, nibukaga ko yari yagiye mu nama ya Gacaca i Nyamirambo, maze umutima wanjye ugatera cyane, nibaza niba hari ikibazo umwana wanjye yahuye na cyo. Naribwiraga nti, Aho ntiyaba yavuze ibitavugwa cyangwa agakora ibidakorwa muri ziriya nama? Cyangwa se yahungabanyijwe n’ibihavugirwa, maze arahahamuka, akaba aryamye mu bitaro ntabizi? Numvaga nifuza gusa kubona umukobwa wanjye atashye. Natangiye kwibaza niba ntari naritaye ku guhanagura umubabaro wanjye gusa, no kongera kwishakira umunezero, ariko nkirengagiza agahinda k’umukobwa wanjye, wibazaga ibibazo ibihumbi ku bishe se n’impamvu bamwishe.
Igihe nari nkibaza icyo nkwiye gukora, numva Uwase asunitse urugi, arinjira.
Ndamubaza nti: “Wari uri he?”
Araceceka, ntiyasubiza. Nabonaga yahangayitse.
Ndongera nti: “Byakugendekeye bite? Ndakwinginze mbwira icyabaye.”
Arambaza ati: “Mama, ese ubwo koko urashaka kumenya icyabaye?”
Nti: “Yego, mwana wanjye. Mbwira. Ni iki kiguteye guhangayika utyo?”
Ati: “Akira.”
Yampereje urupapuro ruduhamagaza, njye n’umugabo wanjye Rusibiza, ku rukiko rwa Gacaca rw’i Nyamirambo.
Ndamubaza nti: “Ibi ni iki? Uwase, wakoze ibiki? Ntumbwire ko wagiye muri Gacaca kumushinja? Ni ryari uzakira urwo rwango? Ko uzi neza ko atari we wishe so, kuki wanga ugakomeza ibyo bintu urimo koko? Harya ubwo gusa ngo ni uko ari Umuhutu? Uri umurwayi. Rwose, urarwaye pe.”
Uwase atera intambwe, ansiga aho, yigira mu cyumba cye. Sinifuzaga guha urwo rupapuro umugabo wanjye, Rusibiza. Byari gutuma yanga Uwase kurushaho.
Ngeze ku gitanda, mbwira umugabo wanjye nti: “Mukunzi, hari icyo nifuza gusaba, nkwinginze.
Ati: “Iki? Mbwira, nta kibazo.”
Nti: “Mbabajwe n’ibyo Uwase arimo gucamo. Tugomba kumuba hafi. Ntabwo ubona ko ari ibisanzwe kuba akiririra se? Ntabwo azaruhuka atamenye neza ko yahawe ubutabera.”
Ati: “Ariko ni ubuhe butabera bundi akeneye? Uwishe se yahise yicwa nyuma y’Itsembabwoko. Ni iki kindi Uwase yifuza?”
Nti: “Ibyo ndabizi. Ariko Uwase agomba kumenya niba koko ari Damasene wishe se. Acyeka ko hari abandi bantu bafatanyije na Damasene. Icyo yifuza gusa ni uko dufatanya na we. Ndakwingize, unyemerere tuzamuherekeze muri iyo nzira yo gushaka ukuri kose ku rupfu rwa se.”
Rusibiza aransubiza ati: “Kayiganwa, nakubwiye ko ntazigera njya muri ziriya nama za Gacaca. Zongera ihungabana.”
Ndamubaza nti: “Nonese niba zaguhungabanya, wumva kuri Uwase we, bitaremereye kurushaho?”
Arambaza ati: “Ubwo se ushatse kuvuga iki? Aho ntiwaba nawe ushaka kuvuga ko ntitaye ku bishwe mu Itsembabwoko ryakorewe Abatutsi? Ntumbwire ko ntaho utaniye n’umukobwa wawe unyangira ko gusa ngo ndi … Oya, ntumbwire.”
Ndamusubiza nti: “Oya, mukunzi, uzi neza ko ari wowe nkesha kuba nkiriho. Warokoye Abatutsi benshi. Interahamwe zashoboraga kukwica nawe. Nawe wacitse ku icumu. Ariko, si wowe navugagaho. Navugaga ku mukobwa wacu, Uwase. Ndakwinginze, nyemerera tuzajyane na we mu nama za Gacaca. Reka tumube hafi mu rugendo rwo gushaka ukuri ku rupfu rwa se. Nzi neza ko bitazoroha kuri we, kuri njye, ndetse no kuri wowe. Ariko ni ngombwa. Ndakwinginze, ntumpakanire.”
Ati: “Nta kibazo.”
Ndamubaza nti: “Bivuze ko unyemereye ko tuzajyanayo kuwa gatandatu utaha?”
Ati: “Navuze ko nta kibazo. Ngaho ndeka rero, nisinzirire. Ndananiwe.”
***
Kuwa gatandatu wakurikiye, nabwiye Uwase ko tujyana na we mu nama ya Gacaca i Nyamirambo.
Maze arambaza ati: “Umugabo wawe se yemeye kwitaba inteko y’Inyangamugayo?”
Nti: “Tuza ariko. Ntabwo nabwiye Rusibiza ko yahamagajwe.”
Ati: “Kubera iki?”
Nti: “Mfite impamvu zanjye. Uwase, ntiwibwire ko nshyigikiye ibyo urimo gukora. Ugomba kureka urwo rwango. Rusibiza yari inshuti ya so. Nawe yababajwe n’urupfu rwa Muvunyi, umugabo wanjye. Ni iki koko kigutera gucyeka ko yagize uruhare mu Itsembabwoko ryakorewe Abatutsi? Wibagiwe ko yaduhishanye mu nzu ye hamwe n’abandi Batutsi benshi? Nta nubwo se wibuka ko yahawe n’Ubuyobozi bukuru ishimwe ry’umurinzi w’igihango kubera ubutwari n’ubupfura bwe?”
Uwase amwenyura byo kunkwena, maze ati: “Nta kibazo, mwe muze gusa mu nama ya Gacaca. Ushobora kuza gutungurwa.”
Rusibiza yahise aza, maze arogoya ikiganiro cyanjye na Uwase. Nari niteguye kuza kurangiza burundu ikibazo Uwase yari afite. Sinashidikanyaga na gato ko umugabo wanjye Rusibiza nta ruhare yagize mu Itsembabwoko. Nabonaga ko umukobwa wanjye, Uwase, yakoreshwaga n’urwango ndetse no kuba atari yishimiye ko nashatse Umuhutu wahoze ari inshuti ya se, nyuma y’imyaka mike maze gupfakazwa n’impirimbanyi z’Abahutu.
***
Mu nama ya Gacaca i Nyamirambo, nahahuriye na benshi mu bahoza ari abaturanyi banjye. Bamwe muri bo barandamukije, ariko abandi bakanyitegereza nk’abarimo kwegeranya ubujajwa. Inteko y’Inyangamugayo yakomeje kwakira abatangabuhamya ku zindi manza, maze nkibaza igihe baza kugerera ku bijyanye n’urupfu rw’uwahoze ari umugabo wanjye.
Hashize nk’amasaha abiri, imodoka yo kuri Gereza nkuru ya Kigali iba idusesekaye imbere. Abagororwa batatu bayisohokamo. Namenyemo umwe muri bo; uwo twitaga Karoli. Mbere ya 1994, yari afite butiki mu gace twari dutuyemo.
Abo bagororwa, bahise bahagarara imbere y’inteko, maze umwe mu nyangamugayo ati: “Tuzasubukura izindi manza ubutaha. Tugomba gutega amatwi aba bagororwa; bafite amakuru ku rupfu rwa Muvunyi, wari umuturanyi wacu, akaba yari umugabo wa Kayiganwa. Ese umukobwa wa Muvunyi yaba ari hano?”
Uwase ahita ahaguruka, na we agana imbere.
Igihe nkibaza ku byo nabonaga, numva ijwi ry’inyangamugayo ahamagara umugabo wanjye ati: “Rusibiza, urajya he? Nawe urakenewe hano.” Nacyetse ko umugabo wanjye yari ahunze iby’iyo nama.
Umwe mu nyangamugayo abaza abo bagororwa ati: “Nyabuna mutubwire icyo mwaba muzi ku rupfu rwa Muvunyi. Yishwe na nde?”
Karoli arasubiza ati: “Ni twe twamwishe.” Yongeraho ati: “Muvunyi yari umuntu mwiza. Ntitwashakaga kumwambura ubuzima. Twajyaga gusa tumutera ubwoba kugirango aduhe amafaranga. Maze umunsi umwe—”
Sinamenye uko Rusibiza yahagurutse aba akubise urushyi Karoli, maze ati: “Maze iki? Ni ukuvuga rero ko ari wowe wishe inshuti yanjye, Muvunyi? Oya weee! Ibi birandenze. Ndabinginze munkure iyi nterahamwe mu maso.”
Uwacaga urubanza ati: “Rusibiza, subira mu byicaro byawe. Nta burenganzira ufite bwo gukubita urushyi uwo ari we wese. Ushobora gukurikiranwa ku cyaha cyo guhohotera Karoli.”
Umugabo wanjye Rusibiza aranyegera maze ati: “Ntubona ibyo nakubwiraga. Ibi sinabyihanganira. Tugomba kuva aha hantu.”
Umukobwa wanjye Uwase arabaza ati: “Mujya he? Umucamanza yagusabye kwicara ugatega amatwi.”
Wa mucamanza ati: “Karoli, ngaho komeza ubuhamya bwawe. Tubabarire kukurogoya.”
Karoli ati: “Uyu mugabo, Rusibiza, yadusanze ku bariyeri, twinywera itabi. Maze, aduha ibihumbi ijana ngo tujye gukura Muvunyi mu rugo rwe. Yatubwiye ko ngo yakoranaga na Muvunyi muri minisiteri, kandi ko ngo yari azi ko ari Icyitso cy’ingabo-nkundagihugu.”
Umugore wari mu bakurikiranaga urubanza atera ijwi hejuru ati: “Ibyo ni ibinyoma. Karoli ahinduye ibyo yashakaga kuvuga kubera urushyi akubiswe na Rusibiza. Arashaka kumugerekaho urupfu rwa Muvunyi.”
Umucamanza abwira uwo mugore ati: “Tuza. Reka Karoli arangize gutanga ubuhamya bwe.” Nuko ahindukirira Karoli ati: “Hanyuma byagenze bite? Wakuye Muvunyi iwe, maze muramwica? Ese Rusibiza yari kumwe na mwe ubwo mwicaga Muvunyi?”
Karoli ati: “Tumaze gukura Muvunyi mu nzu ye, twamuzanye kuri bariyeri. Nuko Rusibiza aramuramutsa maze amubwira ko yari ahangayikishijwe n’uko yashoboraga kwicwa. Yamusabye kwinjira mu modoka ye. Asaba kandi na njye n’inshuti yanjye yitwaga Damasene kwinjira muri iyo modoka. Yabwiye Muvunyi ko twe twagombaga kubona aho atuye kugirango tuze gusubira kuzana umugore n’umwana be. Muvunyi yashimiye cyane Rusibiza. Ntiyari azi twamaze kwishyurwa kugirango tumurangize.”
Karoli yabwiye abacamanza ko baje kugera hafi y’igihuru kitari kure y’aho twari dutuye, maze Rusibiza agahagarika imodoka, akavuga ko yifuzaga kwihagarika muri icyo gihuru. Ubwo abo bagabo babiri bahise bamenya icyo gukora, nuko bakura uwahoze ari umugabo wanjye, Muvunyi, mu modoka, bajya kumwica. Rusibiza agarutse, yagenzuye niba Muvunyi yari yashizemo umwuka koko, maze ashimira Karoli na Damasene umurimo bari bamaze gukora, nuko yatsa imodoka aragenda.
Siniyumvishaga ibyo Karoli yari amaze kuvuga. Nari nshobewe. Nibutsa ukuntu Rusibiza yaje kudukura iwacu hashize iminsi ibiri gusa nyuma yo kwicwa kwa Muvunyi, ndetse n’uko twasanze yarahishe abandi Batutsi mu nzu ye. Naribwiraga nti, Ntibishoboka. Nta kuntu Rusibiza yaba ari we wishe umugabo wanjye, Muvunyi. Bari inshuti magara. Iki ni ikinyoma. Uriya mugororwa arashaka kwihorera kuri Muvunyi.
Umucamanza abwira Karoli ati: “Urakoze cyane. Ngaho egera usinye ubuhamya umaze gutanga, maze ujye kwicara.”
Abantu benshi barimo guhwihwisa bavuga ko Rusibiza arengana.
Umucamanza ati: “Mureke dutege amatwi icyo Rusibiza avuga ku byo ashinjwa.”
Igihe Rusibiza agiye imbere gufata ijambo, mbona abagore bagere kuri barindwi ndetse n’abagabo babiri, na bo, barahagurutse bajyana na we imbere.
Wa mugore wari wigeze gutera ijwi hejuru avuga ko Rusibiza arengana, aramubwira ati: “Icecekere. Ntugire icyo uvuga. Turakurenganura.” Nuko, ahindukirira abacamanza, maze ati: “Umuryango wanjye wose watsembwe mu Itsembabwoko ryakorewe Abatutsi. Sinshobora na rimwe kuvuganira Interahamwe cyangwa bene wazo. Twebwe, ndetse n’abandi Batutsi benshi batari hano dukesha Rusibiza kuba tukiri bazima. Yaduhaye ubwihisho mu nzu, aratugaburira, nubwo tutari tuziranye. None ni gute aba bicanyi batinyuka kumugerekaho amahano bakoze? Uru rukiko rwa Gacaca ni urwacu, abaturage, kandi twese turahamya ko Rusibiza ari umwere.”
Umucamanza asubiza uwo mugore ati: “Urakoze kutwibutsa ko Rusibiza ari umwe mu bashimiwe ibikorwa by’ubutwari bakoze mu gihe cy’Itsembabwoko ryakorewe Abatutsi.” Maze yongeraho ati: “Icyakora, amabwiriza asaba ko ushinjwa ari we ukwiye gusubiza ibirego byamutanzweho.”
Ubwo nitegerezaga umugabo wanjye, ntegereje icyo agiye kuvuga.
Rusibiza ati: “Muvunyi yari inshuti yanjye kandi nziza. Nta kibi nashoboraga kumugirira. Aba bagabo ntabwo mbazi. Ntabwo nigeze mpura na bo. Ni ubwa mbere mbonye uyu, Karoli.”
Undi mugororwa amuca mu ijambo ati: “Mumbabarire ngire icyo mvuga. Uyu mugabo, Rusibiza, arabeshya. Njye ubwanjye naramubonye ubwo yadusangaga kuri bariyeri. Na njye nari ndi mu bagiye gukura Muvunyi iwe. Nubwo ntajyanye na bo mu modoka, ndibuka ko Karoli na Damasene bagarutse batubwira uko bari bamaze kwica Muvunyi, babibwirijwe na Rusibiza.”
Umucamanza ati: “Ese uwo Damasene ari he?”
Umwe mu bagororwa ati: “Baramwishe.”
Umucamanza arabaza ati: “Ni nde wamwishe?”
Undi ati: “Ntabwo tubizi. Twe twari muri Kongo ubwo bamwicaga. We yari yarasigaye inyuma.”
Nyuma yo kumva n’ubuhamya bw’abashinjuraga Rusibiza, umucamanza acumbika urubanza, avuga ko umwanzuro uzasomwa nyuma y’amezi abiri.
***
Muri ayo meza abiri narahungabanye kandi ngira agahinda kadasanzwe. Nubwo byari bingoye gushidikanya ku mugabo wanjye, Rusibiza, nibazaga ku buryo nashoboraga kuba narahemukiye cyane uwahoze ari umugabo wanjye, Muvunyi niba koko nari narashakanye n’uwamwambuye ubuzima. Natangiye kwibuka byose, uhereye ku munsi Muvunyi yari yaranyeretse umuyobozi we mushya, Rusibiza, iminsi mike nyuma y’ubwo yari amaze guhabwa akazi muri Minisiteri y’Amazi n’Ingufu. Rusibiza yagaragaraga nk’umuntu mwiza. Yafataga Muvunyi nk’aho atari umushoferi gusa, ahubwo inshuti ye. Bajyaga bazana imuhira, maze nkabategurira ifunguro. Ntawundi muyobozi nari narigeze numva wasangira n’umushoferi we. Ese aho Rusibiza si njye ahubwo yifuzaga? Aho ntiwasanga inseko yanyerekaga yari isobanuye ibindi? Yaba yarishe umugabo wanjye agirango anyegukane, mubere mugore? Byose narabitekerezaga, ubwonko bukayaga.
Umukobwa wanjye, Uwase, we ntiyashidikanyaga na gato ko Rusibiza ari we wishe se. Kuri uwo munsi, tuva mu nama ya Gacaca, akigera mu rugo, yari yarahise azinga imyenda ye, afata ivalise, maze ati: “Mama, sigarana n’umugabo wahisemo, uwishe Data. Singishoboye kubana na we mu nzu imwe. Urabeho.”
Nti: “Oya, Uwase, ndakwinginze, wigenda. Rusibiza ni umwere. Bariya bantu bamushinja nta kindi bagamije uretse kongera gusenya umuryango wacu.”
Uwase arabaza ati: “Umuryango wacu? Ugize ngo umuryango wacu? Umunsi ufata icyemezo cyo gushakana n’uriya Muhutu ni bwo twaretse kuba umuryango. Ntabwo ngusize wenyine. Uri kumwe n’umugabo wawe.”
Ahita asohoka, afata tagisi, imujyana aho ntamenye.
Rusibiza na we ntiyongeye kumvugisha cyangwa kunkoraho. Byasaga nk’aho yari yarandakariye. Bombi nta n’umwe nari nsigaranye, yaba umwana ndetse n’umugabo. Buri joro, Rusibiza yavuganaga kuri telefoni n’abantu batandukanye barimo n’abayobozi mu nzego z’igihugu. Numvaga abasobanurira ko hari abantu bashaka kumufungisha. Akabwira abo bayobozi ko ari umwere kandi ko yifuza ko bamufasha.
Umunsi umwe, ndamubaza nti: “Bemeye kuzadufasha?”
Ati: “Yego, bazandenganura, ariko sinzi ko bazakuraho icyasha ririya shyano wita umukobwa wawe ryashyize ku izina ryanjye? Ni we uri inyuma y’ibi byose biri kumbaho.”
Naracecetse. Umugabo wanjye yari amaze kwita umukobwa wanjye ishyano.
***
Hashize amezi abiri, dusubira mu nama ya Gacaca kumva isomwa ry’urubanza. Rusibiza yagaragaraga nk’ufite icyizere ko aza kugirwa umwere. Nacyekaga ko abo bavugana kuri telefoni bari bamwijeje gukemura ikibazo.
Tugezeyo, umwe mu bacamanza aratwegera, maze asaba Rusibiza kumukurikira. Sinamenya aho bagannye. Hashize iminota mike, baragaruka, umwe nyuma y’undi nk’aho batari kumwe. Uwo munsi, inama ya Gacaca yari yitabiriwe n’abantu benshi. Hari n’abapolisi, ku buryo byanteye ubwoba. Nibazaga niba bari abategereje guhita bata umugabo wanjye muri yombi.
Hashize umwanya muto, abacamanza bafata ibyicaro, maze batangira gusoma umwanzuro w’urubanza. Basomye ibirego ndetse n’ubuhamya bushinjura. Mu gusoza, numva bagize bati: “Inteko y’Inyangamugayo za Gacaca y’i Nyamirambo isanze Rusibiza ari umwere ku cyaha cy’Itsembabwoko ryakorewe Abatutsi, by’umwihariko icyo kugira uruhare mu rupfu rwa Muvunyi.”
Abantu benshi bateye induru y’ibyishimo. Abandi bati: “Ukuri kuratsinze.” Abandi bagasubiramo ko Rusibiza ari umwere rwose. Nabonaga bamwe mu bagore yahishe mu gihe cy’Itsembabwoko ryakorewe Abatutsi bahaguruka ngo bahamirize. Ndibwira nti, Ahwiii, si njye wahere. Umugabo wanjye ni umwere. Sinari nitaye ku majwi make y’abimyozaga kuko batari bishimiye umwanzuro w’urubanza.
Igihe ngize ngo mpaguruke mpobere Rusibiza, Uwase aba aransunitse, maze atambuka agana imbere, yitwaje igisa na radiyo. Nuko afata indangururamajwi asaba abari aho bose kwicara no gutuza. Mbona ashyize CD muri ya radio, arakanda, dutangira kumva amajwi. Cyari ikiganiro hagati y’umugabo wanjye Rusibiza na wa mugororwa, Karoli.
Muri ayo majwi, Rusibiza yingingaga Karoli ngo ahindure ubuhamya bwe. Karoli akamusubiza ko ntacyo yabuhinduraho kuko ibyo yari yaravuze byari ukuri. Yibukije umugabo wanjye Rusibiza uburyo yamuhaye amafarango yice uwahoze ari umugabo wanjye, Muvunyi. Ubwo Rusibiza yahise asaba Karoli guceceka ngo kuko abandi bantu bashoboraga kumviriza ikiganiro cyabo.
Muri icyo kiganiro, numvise aho Rusibiza yabwiye Karoli ati: “Mbwira icyo ushaka cyose, ndakigukorera. Mfite inshuti zikomeye zansezeranyije kuzagufasha ukava muri gereza. Ntabwo se ushaka gufungurwa ukajya kwita ku muryango wawe?”
Karoli na we ati: “Icyo ni ikinyoma. Nta muntu n’umwe ushobora kunsohora muri iyi gereza. Nishe abantu benshi ku buryo nahawe igihano cya burundu. Mbabazwa nuko watumye nica umuturanyi wanjye, Muvunyi, wari umuntu mwiza – kubera ko gusa wifuzaga umugore we. None wirirwa uhabwa ibihembo ngo uri intwari. Ntabwo nzemera gukomeza kurebera gusa. Ugomba guhanirwa ibyo wakoze.”
Hanyuma Rusibiza ati: “Nta kibazo. Ubwo wahisemo gupfa nk’urwo inshuti yawe Damasene yapfuye. Bidatinze, nzaguha urupfu. Yego, ni njye wagusabye kunyicira Muvunyi, kandi warabikoze. Nigeze ngufasha kumwica? Cyangwa ntabwo uzi ko mfite inshuti nyinshi zikomeye muri iki gihugu? Bose bazi ko ndi umwe mu ntwari zahishe Abatutsi benshi mu gihe cy’Itsembabwoko ryakorewe Abatutsi. Nta n’umwe uzemera ko naba naragize uruhare mu bwicanyi. Ngusezeranyije ko ntazagusanga muri gereza. Ahubwo ko wowe uzisanga ikuzimu vuba aha.”
Rusibiza amaze kwiyemerera ko yagize uruhare mu rupfu rw’uwahoze ari umugabo wanjye, Muvunyi, mba ntakaje ubwenge, ntangira kuvuza induru, kugeza ubwo nahise ngwa hasi, ndaraba.
Abapolisi bahise bata muri yombi Rusibiza, maze undi mugabo wari wazanye na bo anjyana ku bitaro bikuru bya Kigali, aho nageza bakampa utunini two kunsinziriza.
***
Igihe nakangukiye, umukobwa wanjye Uwase yari andi iruhande. Amaso ye yari yatukuye kubera kurira.
Nti: “Uwase, kibondo cyanjye, ushobora kubona imbaraga zo kumbabarira?”
Ati: “Mama, narakubabariye. Ntabwo ari ikosa ryawe. Ni iriya nyamaswa yari yaraguhumije amaso.”
Ndamubaza nti: “Wamenye ute ibyo yakoze?”
Uwase yambwiye ko yabicyekaga gusa kugeza ubwo gushidikanya kwe kumazwe n’inama za Gacaca. Yanambwiye ko ari we wateze umutego Rusibiza kugirango abone amajwi y’aho yiyemerera ko ari we wishe Muvunyi. Yari yakoresheje umwe mu nshuti za Rusibiza, umupolisi witwa Muhigira. Uwo mupolisi ni we wagiriye inama Rusibiza yo kujya kuri gereza gusaba ndetse no gutera ubwoba Karoli ngo ahindure ubuhamya bwe. Rusibiza ntiyari azi ko amajwi y’ikiganiro cyabo yari arimo gufatwa.
Umwe mu nyangamugayo za Gacaca na we yemeye ko Rusibiza yari yamuhaye ruswa.
Nyuma y’ibyo, njye n’umukobwa wanjye twegereye abajyanama mu by’ihungabana badufasha gukira ibikomere by’ibyatubayeho. Nabashije kwibabarira, kandi na Uwase arambabarire. Twariyunze. Icyakora sinzi niba nzigera mbasha na rimwe kubabarira Rusibiza.
Ngayo ng’uko!