ICYUZABA EPISODE 17

ICYUZABA
.
Episode 17
.
.
Twasoje agace ka 16 ibintu ari nabi cyane, papa mike adashaka ko umuhungu we yemera kuba president! Abana bose bari bamaze kumuvaho batumva ibyo ababwira. Kubera guta umutwe nikibazo cyumutima yagiraga Arazungera babona atangiye gususumira arekura imbago agwa hasi……
.
.
Dutangiye agace kacu umusaza agwa hasi bose basakuriza rimwe bati papaaaa. Bamukozeho bati ntanubwo ari guhumeka! Baterura umusaza vuba nabwangu bamwihutisha kwa muganga.
.
.
Mike agahinda karamwishe ati niyiciye papa nzi ibibazo byuburwayi agira!
Anita yagumye kumwihanganisha nawe ati humura araza kumera neza. Abaganga batubwiyeko baramwitaho.
.
Mike ati oya ubukwe tubuhagarike nibyo kuba president mbivuyemo. Niba papa atabishaka Ntabwo nakora ibyo adashaka.
Anita yahise arira ati oya mbabarira wihagarika ubukwe bwanjye nawe Chr. Ushaka ko niyahura?? Umukobwa yararize, umusore yibuka cyagihe basura president arimo asezera agiye gupfa, yaramubwiye ngo ntuzambabarize, umwana, kdi ntuzatume arira.
.
Mike atangira guhumuriza Anita ati humura tugomba kubana arko kuba president byo mbivuyemo.
.
Anita yarongeye amwenyuramo. Ati nushake kuba president ubireke njye ntacyo bimbwiye icyambere nuko nzaba nkufite.
Mike ati arko kuba narasinye ziriya mpapuro byamfungisha, nubundi ntitwaba tukibanye.
Anita ati kubera iki se!??
Mike ati Narazisomye mbona handitsemo ngo nsinyiye ko nemeye guhagararira ishyaka kumwanya wumukuru wigihugu nsimbuye president John Jay witabye Imana. Rintanze rinyizeye kdi mbyemeye ntagahato, Kwisubira ntibyemewe mugihe wamaze gusinya kuko byafatwa ko ugambanye, icyogihe ishyaka ryemerewe kukujyana munkiko. arko nyuma yuko ubaye president, mugihe cya manda yawe uzaba ufite ububasha bwose bugenerwa umukuru wigihugu utagendeye kwishyaka.
.
Anita ati bivuzeko wahita ufungwa ubaye wisubiye.
Mike ati cyane rwose.
.
.
Tugaruke kunyeshyamba, Samy agiye kujya mumajyaruguru yigihugu kuzana byabikoresho no guhamya ubufatanye bwibindi bihugu mukubafasha urugamba. Arimo arasezera kunyeshyamba, inshingano azisigiye undi mu Captain witwa Theo.
Samy ati Captain Theo ibikorwa byose mugihe ntahari niwowe ubishinzwe, kdi ndakwizeye nzasange muri amahoro.
Theo ati yes Afande!
.
.
Dusubire kuri Mike na Anita byabacanze neza neza. Baribaza icyo bakora.
Anita ati mbonye icyo twakora.
Mike ati ikihe ubwo?
Anita ati reka dusabe ko nyuma yubukwe bwacu icyumweru kizaba gisigaye ngo urahire, honey moon tuzayikorera hanze yigihugu. Noneho tubabwire ko tuzagaruka uje kurahirira kuba president! Maze nitugerayo tuzacike twigumire mumahanga, mfiteyo ninshuti zabayobozi zikomeye bazaduha ubuhungiro.
Mike ati wamugani niba bishoboka, iyo ninama. Reka tubikore uko, nubwo nzaba nsize umuryango wanjye arko nabo bazaza badukurikiye nyuma hashize igihe!
.
.
Iminsi yaricumye umunsi nyamukuru wubukwe ni ejo.
Vise chairman yajyanye mike kumwerekana mwishyaka. Bose bashima mike, bati musore turakwizeye arko ikibazo cyambere uzaheraho ni ikinyeshyamba ugomba kuzihagarika rwose nkumukuru wigihugu. Uramenye igihugu kidafatwa bikazajya kumutwe wawe dore inyeshyamba zimaze gufata ahantu hanini cyane!
Mike ati nanjye icyo nicyo kibanze nzaheraho.
Abanya politic bati uracyari muto tuzagufasha, tuzagenda tukubwira nibindi uzagenda ukora nturi wenyine.
Mike ati ndabashimye cyane.
Bati ngaho natwe gira icyo udusaba dore ejo ni ubukwe bwawe.
Mike ati dore harabura icyumweru ngo ndahire, ndashaka ko nyuma yubukwe Icyumweru cya buki tuzagikorera hanze yigihugu nkanzagaruka nyuma yicyumweru nje kurahira.
Bati ntakibazo rwose. Bizongera numutekano wawe.
.
.
Tuge kurundi ruhande,
Papa mike yarakize, ubu ameze neza. Gusa yagumye guhakana ko atazataha ubukwe bwabo kdi ko umunsi wubukwe bwabo nawe azaba yageze mucyaro. Mike na Anita byarababaje cyane, banga kubwira na muzehe gahunda bafite ko bazahita bacika ibyo kuba president babivuyemo. kuko noneho muzehe yahita abuza mike gukora ubukwe burundu. Bati tumureke yisubirire mucyaro ntakundi agende abeho atuje ntazamenye ko twanagiye hanze. Tuzabwira mahirwe bajyane kugirango atazicwa nagahinda.
.
Tugaruke kuruhande rwinyeshyamba Captain theo wasigiwe inshingano zo kuyobora inyeshyamba mugihe Samy adahari. yakiriye amakuru ko umukobwa wa president John Jay ko ejo afite ubukwe.
Ati ibi bintu kuki babigize ibanga. Ubukwe bwa bucece nubwiki!??
Ategura abasore ati mwihute mumenye aho ubukwe buzabera muhatege ibisasu noneho muzabe muri hafi nimubona bagiye kwambikana impeta muturitse. Ndabizi hazaba hari abanya politic bose, tubice bose biriya bisambo byamunze igihugu.
Abasore bati yes afande.
.
Abasore bafashe urugendo bihuse nibisasu.
Bagera aho ubukwe buzabera binjira mubakozi baje gukoramo decoration. Batega ahantu hose ibisasu. Bati ejo tugomba guturitsa turi mubarinzi bo kumuryango hariya binjirira. Kuburyo bazambikana impeta duhita duturitsa.
.
.
Tuge kumunsi nyirizina wubukwe Mike na Anita babukereye. Baracyeye cyane. Barinjira bafatanye agatoki kukandi abantu barimo bakoma amashyi, gusa sibenshi cyane hatumiwe abingenzi babanyacyubahiro.
.
Anita ibyishimo byamurenze, mike nuko.
Mike akararanganya amaso ahantu hose areba abantu bitabiriye ubukwe bwabo ukuntu bishimye.
Mike atangira kwambika impeta Anita yitonze baseke. Mike mugihe akiri kwambika umukobwa impeta arinako agumya araranganya amaso, umurebye mumaso urabona afite urwikekwe cg hari ikintu akeka kuko aragumya areba kumuryango akareba impande zose. Mugihe arangije kwambika impeta umukunzi akokanya arebye kumuryango abona…………………..
.
.
ICYUZABA
Episode 18>>>>>>>
.
Eee ese yaba abonye iki!? Bararokoka byabisasu cg bigiye kubabana inyatsi!??

.
Ntuzacikwe nagace gakurikira.

About CORNEILLE Ntaco

NTAWUYIRUSHAMABOKO Corneille, also known as Corneille Ntaco is this broadcasting agancy owner and writer.

View all posts by CORNEILLE Ntaco →