NDAMUKUMBUYE GUSA SINZI AHO NAMUKURA igice cya mbere
Amanda , Jordan na Bernny
.
Amanda yari umukobwa utuje muburyo butangaje, yarimwiza muburyo buri wese yifuzagamo umukobwa nkawe. Ntiyasamaraga gusa yarazi kuganira. Yagiraga incuti nke yizeraga, ntiyakundaga ibigare byabandi bakobwa kuko atifuzaga icyahungabanya intego yari yarihaye. Muncuti ze harimo umusore bicaranaga mwishuri witwaga Bernard gusa mwishuri bakundaga kumwita Bernny. Barizeranaga, babwiranaga byose, mbese umubano wabo wari igisobanuro kijambo ubucuti. Amanda yaje gutangira gukunda umusore wakundaga kuza kureba Bernny mwishuri. Uwo musore yarafite igihagararo gihebuje, yakoraga sport zo guterura ibiremereye byubakaga umubiri we muburyo bujyanye nigihagararo ke byatumaga abakobwa benci babimukundira. Uwo musore yitwaga Jordan. Uko Jordan yazaga kureba Bernny mwishuri byahaga amahirwe Amanda yo kongera kumwitegereza, byatumaga arushaho kumukunda. Kenci Amanda yifuzaga amahirwe yo gutindana na Jordan, nyamara Jordan yabaga afite gahunda nyinci kuburyo atabonekaga kenci. Rimwe Bernny arimo aganira na Amanda…
Amanda: Ese kuki iyo Jordan aje hano atajya ahatinda?
Bernny aseka: Hahhhh Jordan aba afite gahunda nyinci harukujya muri GYM, cga se kujya gukina Basket, ubundi rimwe narimwe kenci muri weekend akaba yasohokanye nincuti ze?
Amanda: muri izo ncuti ze harimo numukobwa bakundana se niwe baba basohokanye?
Bernny: Oyaaaah Jordan agira incuti nyinci sinzi niba … Nako simbizi, kuki umbajije Amanda? Cga waaa….!
Amanda: Oya Bernny ibyo birahagije.
Bernny: Amanda wimbeshya ndakuzi neza, maze igihe nitegereza impinduka zikubaho iyo Jordan aje aha. Kenci ubura amahoro, iyo akuvugisha uba wabuze icyo umubwira, ndetse iyo agiye kubyakira bisa nibikugora. Amanda, ukunda Jordan. Sibyo?
Amanda yitsa umutima
Amanda: Yego Bernny ntabwo wibeshye. Nkunda uriya musore kuva natangira kubabonana. Araza nkumva atagenda, yagenda nkumva namukurikira. Gusa sinzi icyo nakora ngo abimenye cga mbimubwire abimenye.
.
Bernny yamaze kumva amagambo Amanda yavugaga yumva yarambiwe no kumwumva, niko guhita asezera Amanda.
Amanda: Nonese Bernny ko ugiye?
Bernny: Amanda ndumva ntameze neza. Reka tuze kuganira nimugoroba.
Bernny aragenda.
Nimugoroba Bernny na Amanda bahuriye mumasomo nkibisanzwe baza kongera kuganira, ndetse Bernny yemerera Amanda ko agiye kumufasha kumenyana na Jordan bihagije.
Jordan yakomeje kujya aza kureba Bernny nkuko byari bisanzwe. Gusa kenci Bernny agasigana Amanda na Jordan bagasigara baganira. Amanda yarasigaye amarana umwanya munini na Jordan. Rimwe barimo bataha ari nimugoroba, bageze aho batandukanira, Jordan yakomezaga areba kwisaha bigaragara ko hari izindi gahunda akeneye kujyamo. Jordan ahereza ikiganza Amanda ngo amusezere nyamara Amanda yanga kumurekura. Jordan asa nuwikanga
Amanda: Ese Jordan kuki uba wihuta buri gihe?
Jordan: Mfite kujya muri GYM, nukuri nakerewe.
Amanda: Noooh Jordan, ese nikuki utajya ubona ko mba ngukeneye, mba nkeneye kuganira nawe.
Jordan arahindukira areba Amanda
Jordan: ushatse kuvuga iki Amanda?
Amanda: Ncatse kuvuga ko ngukunda Jordan.
Amanda yavuze iryo jambo muriwe rimusohokamo yumva risa niritwarwa numuyaga ntiyamenya niba ariwe utinyutse kubivuga, gusa nyiramubande zumutima we zikomeza kubisubiramo. Bamaze umwanya bahagaze batavuga …
Jordan: Urantunguye cyane Amanda, gusa reka nizere ko Atari ibikomeye, kukubera incuti byo nabikora gusa kukwizirikaho byo simbikwijeje pe. Amanda ndacyafite ubuzima bwokugira incuti nyinci imbere, sindagera aho kwiyegurira umwe pe. Mbabarira rero ubitware gahoro kandi ntubabare kuko ntuzigera unkenera ngo umbure.
Jordan yavuze ibyo arimo yiyaka Amanda, ndetse aramusezera arigendera.
Amanda yasigaye ahagaze hamwe atanyeganyega, ntiyarimo asobanukirwa neza ibimubayeho. Muri ako kanya nibwo Bernny yahahingutse agerageza kubaza Amanda ibibaye, nyamara ntiyagira icyo amusubiza ahubwo amarira atangira kumuza kumaso. Bernny niko gufata ikiganza Amanda ngo nibura batahe, gusa Amanda ananirwa gutera intambwe. Bernny, ahita yambura ibitabo n’Amakaye Amanda yarafite muntoki abishyira mugakapu ke, ubundi Bernny aterura Amanda aramutwara mpaka kwicumbi aho Amanda yabaga.
Bageze murugo Bernny yinjiza Amanda bicara muri Salon, Amanda arebana agahinda Bernny. Niko kumubwira ati “Bernny, Jordan yampakaniye ko atakundana nanjye.”
Bernny yihanganishije Amanda, amwereka ko adakwiye gucika intege, ko ndetse azakora ibishoboka agatuma Jordan akunda Amanda .
Amanda yumvise agaruye ikizere, Bernny arahaguruka asezera Amanda aritahira.
Iminsi yarahise Bernny akomeza kurwana no guhuza Jordan na Amanda ngo bakundane, gusa bikomeza kuba iyanga.
Rimwe Bernny yacyuye Amanda , Amanda nabwo yiriwe atameze neza kubera guteshwa umutwe na Jordan. Bageze murugo kwa Amanda, batangira kuganira.
Amanda: Warakoze Bernny, nukuri ntacyo utakoze gusa Jordan ntiyabasha kugumana nanjye koko nkuko yabimbwiye. Aho bigeze ngomba kwiga kubivamo, nkamwikuramo nubwo bigoye, nkatangira ubuzima bushya butarimo Jordan.
.
Bernny arahindukira areba Amanda, amarira avanze nibyishimo aza mumaso ye. Amanda asa nuwikanda. Bernny afata ibiganza bya Amanda bamara umwanya barebana batavuga. Amanda niko kubaza Bernny …
Amanda: Bernny ko undeba utyo?
Bernny: Amanda ntega amatwi, ese Jordan yigeze agufata mubiganza atya? Yigeze arira imbere yawe se? Cga se yigeze agutahana aguteruye nkuko mbikora?
Amanda: Oya, ibyo byose ntiyabikoze kuko ntamwanya aba afite?
Bernny: Yego nibyo ntiyabikoze kuko Jordan ntiyabasha kuba umutware wumutima wumwamikazi nkawe.
Amanda: Uvuze ngwiki Bernny?
Bernny: Yego sinibeshye, uri umwamikazi mumaso yanjye, uri igitangaza amaso yanjye yabonye, usa ninzozi zidashira kuri njye, maze imyaka ngukunda nyamara nawe umaze imyaka wikundira Jordan.
Amanda yegera Bernny aramuhobera ndetse bose bararira.
Amanda niko kubaza Bernny ati “Niba warankundaga kuki wakomeje kumfasha mubihe byose nagusabaga kumpuza na Jordan?”
Bernny: Byose nabikoreraga gushakira umunezero umukobwa nakundaga kuko njye sinduwo gukundwa.
Amanda asa nutarasobanukiwe amagambo ya Bernny gusa ntiyamubaza byinci.
Bararekuranye baricara baraganira ndetse barenzaho batangira kwikinira baseka.
.
Haciye akanya Bernny niko kureba mumaso Amanda
Bernny: Ese nubu uri gutekereza kuri Jordan?
Amanda: Bernny ahari narasaze kubera Jordan, sinjya mbona aho namwihisha, ubanza yaramaze kwangiza umutima wanjye, ngenda mba mutekereza, mpumirije ndamubona, ndimo nsenga anza mubitekerezo nka Malaika, nsinziriye ndamurota, mbese byose mbamo ni Jordan gusa.
Bernny yitsa umutima
Bernny: Humura Amanda nzi neza ko vuba nzaguha kunezerwa.
.
Muminsi yakurikiyeho bagombaga kwiga bashyizeho umwete cyane ko biteguraga gusoza amasomo yabo. Muburyo butunguranye Jordan yatangiye kwita kuri Amanda, ndetse rwose binezeza Amanda cyane bituma yiga abikunze. Amanda yarasigaye ahorana umunezero byamuhaye imbaraga zokwiga. Bernny nawe yarasigaye ahorana umutima unezerewe kuko yumvaga yaha Amanda icyo yifuzaga cyose.
.
Amanda yarize ndetse basoza amasomo afite amanota meza. Mubirori byo kwishimira impamyabushobozi zabo nibwo Jordan yasabye ijambo mubaraho bose, aratungurana ahamagara Amanda imbere. Imbere yabaraho bose Jordan asaba Amanda ko yazamubera umugore. Byari nkinzozi, ibitangaza, nibyishimo byikirenga kuri Amanda. Amanda atazuyaje yarambuye ikiganza cye Jordan yambika impeta murutoki rwe. Bernny waraho abireba amarira yamuje mumaso, ndetse yumva mubuzima bwe kuva yavuka nibwo yishimye. Kuri Bernny kubona Amanda yishimye byari impano yikirenga yashimiraga Imana.
Igihe Amanda yiteguraga gushyingiranwa na Jordan imyiteguro yari irimbanije, gusà a Amanda ahamagaye telephone ya Bernny ntiyacamo. Amanda yakomeje kuyigerageza gusa bikomeza kwanga. Amanda yarazi igisobanuro cya Bernny mubuzima bwe ntiyashoboraga gutuza atazi aho Bernny ari nuko amerewe. Amanda niko gufata urugendo Yerekeza aho Bernny yabaga, agezeyo arakomanga ntihagira umukingurira. Niko kwifungurira arinjira cyane ko yabaga afite imfunguzo zaho, nkuko Bernny nawe yagiraga izo kwa Amanda.
Amanda yarinjiye azenguruka inzu yose ntiyagira ikimenyetso namwe abona ko aho hari umuntu uhari. Amanda atangira guhamagara ahantu hose gusa ntiyahabona Bernny. Amanda yatangiye gucika intege yibaza aho Bernny aherereye. Amanda niko kwinjira mucyumba cyaho Bernny yararaga asanga uburiri bushashe neza cyane, hejuru hariho ururabo nifoto ndetse nibaruwa. Amanda afata yafoto atungurwa no kubona Ari agafoto ke na Bernny kakera bakimenyana, afata rwarurabo ararureba atangira kwibaza kucyatumye Bernny akora ibyo. Niko gufata rwarupapuro ararurambura, dore ibyari byanditsemo
.
Kuri Amanda,
Nuba uri gusoma iyi baruwa ndaba ntakikuri hafi, nagiye ndetse ntuzongera kumbona ukundi.
Sinjya nibagirwa umunsi wambere nakubonye, sinjya nibagirwa udukino twakinaga, sinjya nibagirwa amagambo wambwiraga. Kenci wambwiraga ko nari igisobanuro cy’incuti mubuzima bwawe. Byari byo. Gusa ntiwigeze umenya ko uko iminsi yashiraga ariko umutima wanjye warushagaho gutwarwa numukobwa twahoranaga ariwe wowe, nyamara nawe umutima wawe wari waramaze kuwuha undi. Byari akazi nakoraga nimbaraga zanjye zose kogutuma Jordan agukunda nkuko wabyifuzaga. Ese uzi icyateye Jordan kwemera kugukunda? Nuko ariwe muntu wenyine waruzi urukundo ngukunda kandi akaba yarazi nuburwayi bwanjye.
Nukuri sinkubeshya ndarwaye, ndwaye indwara ntashobora gukira niyo byagenda bite. Umutima wanjye utera muburyo buhindagurika harubwo ucika intege kuburyo hatabonetse umuntu uzi ibyanjye ngo antere urushinge rwamfaga gukomeza kubaho byarangirira aho. Ikiza nuko nabaga nzi igihe ncika intege nkabyikorera, kubera kugukunda kandi nari narabujijwe gukoresha umutima wanjye ibiwunaniza byatumye nkoresha incinge nyinci, kuburyo ubu ntacyo zikimarira. Ubu nagiye nagiye kugwa kure nagiye kure aho ntazongera kukubona no kukumva. Nzakumbura ibyawe byose, gusa Jordan azakumenyere. Kugukunda niryo sezerano yampaye kandi ndamwizeye azabikora.
Uzagire urugo rwiza, uzakunde Umugabo wawe, kandi uzabyare hungu na kobwa.
Amahoro azabe kuri wowe nabawe.
Yari uwagukunze Bernard.
Amanda yamaze gusoma iyo baruwa yarize asa nutagishoboye kwifata niko kurira cyane aboroga.
Ati “Bernny siwowe wakora ibi. Ese kuki utambwiye ibyuburwayi bwawe nambere? Kuki uhisemo kumbabaza Bernny? Ndakwanze ntanubwo nzakubabarira… Ndakwanze, ndakwanga Bernny!”
Yakomeje kurira avuga amagambo menci nyamara uwo yabwiraga ntiyarahari ngo abimubwire.Ibyo birangiye Amanda yaje gushyingiranwa na Jordan, bwari ubukwe bwiza rwose. Iminsi yisunitse ari myinci, ndetse Jordan atangira gutatira isezerano ryo gukunda Amanda. Jordan yatangiye kwisubirira muri bwabuzima bwo kuryoshya, kuburyo yongeye kubaho nkutagira umugore. Amanda yabayeho ababaye, atanazi niba Bernny yarapfuye cga akiriho. Niko kuza anganirira iyi nkuru arangije ambwira aya magambo
“NTACO, ndagusabye andika iyi nkuru nkubwiye uzayisangize abagukurikira, nabo uzabasabe bayisangize isi yose wenda niba Bernny akiriho azamenya ubuzima bubi yansizemo. Ikiruta byose uzamumbwirire ko mukumbuye ndetse ubu mukunda atagihari.”