Urunturuntu hagati yumunyamakuru akaba n’umuhanzi Yago Pon Dat n’isosiyete yamwemereye ikibanza amaso akaba yaraheze mu kirere

 

Bombori bombori hagati ya Yago na sosiyete yamwemereye ikibanza amaso agahera mu kirere

Sosiyete ya Marchal Real Estate yemereye Yago Pon Dat ikibanza nkā€™impano igihe yamurikaga album ye ya mbere yise ā€˜Suwejoā€™, gusa akomeza kugitegereza amaso agahera mu kirere.

Ku wa 22 Ukuboza 2023, ni bwo Yago Pon Dat yakoze igitaramo cyo gushyira hanze indirimbo 13 zigize album ye ya mbere. Mu gihe hashize amezi arenga ane aracyategereje zimwe mu mpano yemerewe.

Ku gicamunsi cyo ku itariki 18 Mata 2024 uyu muhanzi yifashishije imbuga koranyambaga, aratobora agaragariza abakunzi be ko atanejejwe no kuba hari abamubeshye ubutaka mu ruhame.

Ati ā€œSosiyete yitwa Marchal Real Estate yatwemereyee ikibanza mu Mujyi wa Kigali ubwo twari mu gitaramo cyo kumurika album ā€˜Suwejoā€™. Amaso ko yaheze mu kirere ni amahoro cyangwa niko mukora? Bimaze iki kwemera ikintu imbere yā€™imbaga ntugisohoze?ā€

Ubu butumwa bukimara gusakara ahantu hose, umushoramari Ujekuvuka Emmanuel washinze iyi sosiyete yahise agenera ubutumwa bwā€™umwihariko uyu muhanzi, amubwira ko ibyo yakoze bidakwiye nubwo amakosa yo kuba atarahabwa impano ye yatewe nā€™abo yakoresheje mu gitaramo.

Ati ā€œBwana Yago, mu gitaramo cyawe hagaragaye amakosa aho umushyushyarugamba yavuze ko sosiyete itanze ikibanza ari KTN Rwanda kandi twahise tubimenyesha ikipe yawe. Wowe ubwawe ku murongo wa telefoni wahamagaye umuyobozi wa Marchal Real Estate Developers umubaza gahunda aho igeze, agusubizako ko ikibanza wacyemerewe mu ruhame.ā€

ā€œBityo nā€™ubundi umunsi wo kukikumurikira uzawumenyeshwa kuko sosiyete yawuhuje nā€™umunsi izamurikiraho inyubako yubakiye umuturage utishoboye mu karere ka Bugesera. Turakumenyesha ko ukwiye gutegura ikipe yawe ikaganira natwe ku makosa yagaragaye bityo mugafata umwanzuro ndetse itariki yo gusoza icyo gikorwa ukayimenyeshwa.ā€

Ujekuvuka yongeyeho ko Yago yibagiwe ko sosiyete yamuteye inkunga mu buryo bwā€™amafaranga kandi bamwibutsa ko nkā€™umuhanzi akwiye kurangwa nā€™umuco wo gushima.

Yago Pon Dat yemerewe ikibanza nā€™iyi sosiyete ikora ubucuruzi bwā€™inzu nā€™ibibanza hirya no hino mu Rwanda, icyo gihe akaba yari kumwe na Emmanuel Ujekuvuka.


Yago yababajwe n’abamwemereye ikibanza mu Mujyi wa Kigali amaso agahera mu kirere

About CORNEILLE Ntaco

NTAWUYIRUSHAMABOKO Corneille, also known as Corneille Ntaco is this broadcasting agancy owner and writer.

View all posts by CORNEILLE Ntaco →