YASANDAYE UMUTIMA KUBERA AGAHINDA
Hari mukagoroba kagana amataha y’inka, nibwo nakiye inkuru y’Akababaro ko umukobwa nakundaga y’ItabyImana. Kubyakira ntibyari byoroshye. Narize mboroga mbaza Imana icyo impora nyitonganya nyibaza impamvu buri gihe imvugutira imiti isharira.
Uyu mukobwa mbabwira twari tumaze igihe kijya kuba imyaka ibiri dutandukanye murukundo gusa umutima wanjye ntiwigeze uhanagura nagato ibihe byiza twagitanye. Naramukundaga byikirenga gusa yaje guhinduka atatira igihango twari twaragiranye yikundira undi.
.
Ntatinze reka mbabarire iyi nkuru:
Njye numukunzi wanjye UWIKEZA Amandine twavukaga mugace kamwe ahitwa mu Kabira k’impyisi mu murenge wa Rutare Igicumbi. Twakuze dukundana twari urugero rwiza kubari batuzi bose. Imiryango yacu ntiyari yifashije bihagije nubwo tutaburaraga. Nacikirije amashuri ncoje ikiciro rusange. Amandine we yari yarasoje abanza gusa. Yari umukobwa mwiza utari gukekera ko avuka mumuryango ukennye. Kenci twahuriraga munzira tujya kuvoma mukabande aho bitaga Gakeeri. Twamanukaga tuganira duseka ndetse no gutaha bikaba uko. Kenci nubwo twageraga imuhira tugatonganirizwa ko twatinze, twe twabaga twumva twihuse cyane kuko ntitwabaga twifuza gutandukana. Iminsi yarisunitse dukomeza gukundana ntaburyarya, gusa ubuzima bwo bukomeza kutubera ihurizo. Iwabo wa Amandine bakomeje gukena kuko na Papa we wadodaga inkweto yaje kurwara ahera murugo imibereho irushaho kubagora. Ya nseko nziza Umukunzi wanjye yahoranaga yaje kwijima isimburwa n’amarira atarakamaga. Kenci iyo najyaga iwabo nitegerezaga papa we Nanjye ikiniga kikanyica ndetse nkiyumvamo ubugwari bukomeye kubwo kuba ntacyo nari kubafasha. Papa wa Amandine niwe numvanye imvugo yakundaga kumbwira ati “Mwana wanjye kuba mwaravukiye mumiryango ikennye Si amakosa yanyu kuko simwe mwabihisemo, gusa kuzapfira mubukene byo bizafatwa nkubugwari kuko bizaba ari ubunebwe bwanyu.”
.
Iminsi yarisunitse Amandine aza kurangirwa akazi ko murugo ibyumba mumugi wa Gicumbi. Gufata umwanzuro wo kwemera kujya kugakora byagoye umukunzi wanjye gusa muhatiriza kwemera akajyayo. Amandine yaragiye aransiga agendana nibyari umunezero wanjye byose. Amandine agezeyo twakomeje kujya tuvugana, gusa uko iminsi ihita byagiye bigabanuka. Njye nakekaga ko ari ukubera akazi kenci, cyane ko Nanjye nabaga nkubita hirya nohino ngo ndebe ko nahindura ubuzima. Rimwe nahamagaraga umukunzi wanjye simubone namwoherereza ubutumwa akansubiza rimwe na rimwe. Natangiye guhangayika ndetse ntangira kwibaza byinci.
Ese mubyukuri niki cyarimo gihindura Amandine?
.
Burya ubwo Amandine yajyaga gukora akazi ko murugo , yakoraga imirimo isanzwe yo murugo ndetse akanarera umwana wari ufite nk’amezi abiri. Hari mumuryango ukize bigaragara. Umugabo wo muri urwo rugo yikoraga mukarere. Yitwaga Bosco. naho umugore we yaracuruzaga. Umugore ntiyagiraga umwanya wo kwicara murugo yemwe niyo hazaza abashyitsi ntiyashoboraga guta ubucuruzi bwe yabakiriraga aho yacururizaga. Amandine yakoraga imirimo yo murugo saaine agaheka umwana akamujyana konka, agasubirayo saamunani, ubwo uwo mumama agataha akenci saaine zijoro. Akenci yasangaga umugabo yamutanze murugo. Uko iminsi ihita Amandine yarushagaho kuba mwiza ndetse no gusirimuka. Ubwiza bwe ntibwatinze kurasa mumaso shebuja. Shebuja ariwe Bosco, yatangiye kujya ataha kare kugirango abone uko aganiriza Amandine. Amandine yabaga atuje cyane. Bidatinze Bosco yaje kubwira Amandine ko yamukunze. Gusa Amandine ntiyazuyaje kumubwira ko afite umukunzi ndetse atarota amukundiraho undi. Ni igisubizo kitanyuze Bosco ahubwo yarushijeho kumuhonga impano zidashira. Amandine yaragiye aba mwiza byikirenga kuburyo ntawashoboraga gukeka ko akora akazi ko murugo. Yarasigaye ahita abanyamugi bakagwirirana kubera ubwiza nuburanga yari yihariye.
.
Iminsi mbonye ibaye myinci naje kwigira inama yo kujya kumusura mumujyi. Natiye igare umusore twari duturanye, ndarinyonga nzamuka Matyazo, Nyinawimana, Nyamiyaga mpaka ngera Murukomo. Ngeze murukomo nabwiwe ko ntamagare yemerewe kugera mumugi kubera ko umukuru wigihugu yarari buhace. Nacumbikishije igare aho murukomo ntega moto ndazamuka, Nasanze umukunzi wanjye antegerereje kwirembo ryigipangu yari yandangiye, nkiva kuri Moto nabaye nkikubita amaso Amandine mera nkurashwe numucyo wakazuba karenga, inseko yari yayindi bita itagira uko isa. Nateye intambwe mpobera umukunzi wanjye biratinda. Yooooh, burya nawe yari ankumbuye disi. Narinjiye turaganira bishyira kera, yaranzimaniye ndetse amasaha ageze aheka umwana tujyana aho nyirabuja yacururizaga. Tuvuyeyo tuganiraho gato ndahaguruka ndasezera ndataha. Ngeze murukomo ibyari umunezero nibyishimo byampindukiye amarira kuko nasanze igare ryabandi baryibye. Natashye namaguru ndira nganya nibaza icyo nzaririha.
.
Ntibyatinze Amandine yaje kubwirwa ko Papa we arebye ndetse hakenewe nibura ibihumbi300 Frw yo kumuvuza. Amandine yataye umutwe arebye udufaranga yahembwaga abona nibura byamusaba imyaka 2 kugirango ayabone. Yarampamagaye arabimbwira gusa ntacyo nari kumufasha narinkiriha igare ryabandi. Bosco rimwe yatahanye impano yarazaniye Amandine nkibisanzwe ngo arebe ko yanezerwa agashira umunabi,
nibwo Amandine yamubwiye ati “Ese Databuja ntiwagabanya izi mpano zawe ukanguriza ibihumbi300 frw nkavuza data? Nukuri nzayakwishyura.”
Bosco ati “Nonese chr wawe ntayo afite ngo ayaguhe?” Undi ati “Oya.”
Bosco ati “Ntiwakabaye uhangayitse utyo iyo uba waranyemereye ibyo nagusabye.”
Amandine ati”Ariko se urumva twakundana dute kandi ufite umugore?”
Ibi byose Amandine yabivugaga arira.
Bosco ati “Yego ndamufite, gusa sinkubeshye ngufitiye irari.”
Amandine noneho arushaho kurira.
Bosco yungamo ati “Bitekerezeho umpe amahirwe vuba ndatuma papa wawe amera neza.” Amandine yaraye abitekerezaho ijoro ryose ntiyasinzira. Bukeye mugitondo nyirabuja nkibisanzwe ajya gucuruza, Bosco asigara aryamye. Ntibyatinze yumva umuntu ukomanze kucyumba yararagamo. Arakingura asanga ni Amandine, aramureka arinjira. Amandine yari yabyimbye amaso kuburyo byagaragaraga ko yaraye arira. Yari akenyereye igitenge hejuru ya amabere, atera intambwe atavuga yicara kugitanda, arebana na Bosco bimara umwanya, Amandine yitsa umutima arangije niko kubaza Bosco ati “Ese koko ntabundi burya wamfashamo ntaryamanye Nawe?” Bosco araseka ati” Amanda uzamenya ryari ko burya buri cyose kigira ikiguzi?”
Amandine yubika umutwe mubiganza amara akanya arangije akuramo ishapule yari yambaye ayishyira kukameza kari aho, arangije yiyambura igitenge yari yambaye atera intambwe yurira igitanda.
Bosco ati Ese iyo ureka tukabikorera hasi cga mucyumba cyawe none wahatosa sinafatwa?”
Amandine ati “Oya Bosco sindibuhatose kuko ibi mbikoze ntabishaka.”
Amandine aca inyuma umukunzi we atyo.
Birangiye Bosco aha Cheke Amandine ajya kubikuza ya mafaranga ndetse nawe ahita ayohereza iwabo , nabo batazuyaje bahise bajyana papa we kubitaro byigenga ngo yitabweho.
.
Burya ikosa ryo gusambana ninko kwica ingufuri kuko iyo yishwe ntiba izongera gufunga narimwe. Amandine yakomeje kujya aryamana na Bosco, iminsi irahita indi iraza ariko Bosco amuha impano zibiciro bitandukanye. Amandine yaje kumva atametewe neza agiye kwa muganga abwirwa ko atwite. Ntibyamugoye kubyakira kuko yarazi ibyo amazemo iminsi. Amandine ntiyifuzaga gusenyera Bosco ahubwo yaramwicaje arabimubwira ndetse arenzaho ati” Bosco sinifuza kugusenyera, nkuko wagiye umfasha na mbere mfasha bwanyuma umpe amafaranga ashoboka nisubirire iwacu nzacuruze nzibeshaho njye numwana wanjye.” Bosco azunguza umutwe arangije ati” buretse ejo nzagusubiza.”
.
Bukeye bwaho Bosco atavuze byinci abwira Amandine ati jya mumodoka nkwereke aho tujyana. Baragiye bidatinze Bosco aparika ahantu kugipangu, barinjira. Bageze munzu imbere basangamo umugabo wambaye itaburiya yumweru, Amandine asa nuwikanga. Bosco abwira uwo mugabo ati wamukobwa nuyu, rero gira vuba”
Amandine ati “A a aagire agire agire ate Bosco?”
Bosco ati” Amanda, iyo nda igomba gukurwamo, ntamafaranga mfite yo kuguha ngo ugende ikindi kandi sincaka ko umugore wanjye azabimenya.”
Amandine arasara arisararanga gusa biba ibyubusa. Akiri muri ibyo baramufata bamutera igishinge agwa igihumure, yongeye gukanguka yumva ababara munda yirebye asanga operation yose yarangiye. Bosco aramufata amusubiza murugo, amara igihe arwaye abeshya nyirabuja ko yarwaye igifu. Yirirwaga muburiri arira akarara arira. Nyirabuja niko kumubwira ati “rero wamukobwa ugomba gutaha iwanyu kuko ndabona uburwayi bwawe budakira!” Amandine arushaho kurira , kubwibyamubayeho, ikibazo gikomeye yari yarasigaranye, nuko iyo minsi yose yarayimaze akiva. Yagiye kwamuganga abwirwa ko uwamukuriyemo inda yabikoze nabi ndetse afite ibyago byinci byo kutazabyara.” Byari agahinda gakomeye kuri Amandine.
.
Iminsi yari isunitse ndetse ubuzima bwa Amandine burushaho kuba bubi, yari yarananutse, yarakobanye utamenya ko ari Amandine wakera. Niko gufata utwe asezera nyirabuja na sebuja Bosco ahitamo kwigendera.
.
Ageze iwabo narabimenye ntungurwa nuburyo yaba yaje atamenyesheje. Narihuse njya kumureba ngezeyo ntungurwa nuburyo yahise ajya mucyumba akikingirana akavuga ko adashaka kumbona. Narababaye bitavugwa, gusa nawe namwumvaga aho yari ari arira cyane. Narahindukiye nditahira.
Ntibyateye kabiri inkuru yincamugongo itugeraho ivuga ko papa wa Amandine yitabyimana. Amandine yarababaye yabonye ko nuwo yitangiyeho igitambo nawe birangiye apfuye umutima we urushaho gushenguka. Amandine kwihangana byaranze ndetse arushaho kuremba ajyanwa kwa muganga. Amandine ibitaro yabimazemo hafi amezi atanu , rimwe naramusuye noneho nyuma yigihe kinini yaranze kumbona no kumvugisha yemeye ko mugeraho, nibwo yambwiye ukuri kwibyabaye byose, arenzaho ati “Mugenzi wanjye uzambabarire gusa ikiruta byose uzahore unsabira imbabazi Ku Mana.”
Amandine yari yarazahaye, ndetse amagambo yose yavugaga wumvaga asa nusezera. Nibwo yaje gusinzira ntiyongera gukanguka , ibyo bihe yabimazemo Hafi umwaka ari muri koma.
.
Rimwe yubuye amaso avuga mwijwi riranguruye ahamagara izina ryanjye sinari kure naje niruka mpageze amfata ikiganza ntiyandekura ndetse ntiyongera guhumbya, guhumeka birahagara, imashini zamufashaga zitanga intabaza ko ibye birangiye.
Yooooo, urabeho uwo nakunze UWIKEZA Amandine.
.
Corneille NTACO …..✍️