ICYUZABA EPISODE 15

 

ICYUZABA
.
Episode 15
.
.
Twasoje agace ka 14 Mike na Anita bamaze kwemeranya urukundo arko byari bigoranye gusa mike ibyo kuba president ntabikozwa nagato…….
.
.
Dutangiye Mugitondo cyakare Mike arimo aritegura kujya kureba umukunzi.
Aritunganya, Burikanya arireba ko ari Smart.
Muzehe Aramubaza ati ugiye muyihe nama ko witunganya ibitarangira.
Mike ati ngiye kureba Anita Papa.
Muzehe ati arko ibyawe nuriya mukobwa nakazi gusa cg hari nibindi? Muzehe ati mwana wanjye utazakora ikosa ugakunda Anita kuko waba urimo wisimbukuruza cyane.
.
Mike ati nonese papa abaye ankunda se kdi nanjye mukunda?
Muzehe ati azaba akubeshya ntuzemere. Tuzishakira umugeni mumiryango tureshya da.
Mike ati Anita urabizi numwana mwiza wumutima witonda kdi wubaha, mbaye mufite nkumugore wanjye naba nshatse nabi koko uko umuzi?!.
Papa ati wamugani kari kana kicisha bugufi pe hahirwa uzamushaka azaba ashatse umugore wumutima..
.
Mahirwe nawe yararangije kwitegura ngo age kwishuri.
Mahirwe aba yumvise ikiganiro barimo ati Papa, uziko Anita agiye kuba umukaza wawe.
Muzehe ati uvuze ngwiki?.
Mike ati ahubwo mwitegure ubukwe vuba aha. Njye nawe ubu nibyo tugiye kugabiraho.
Muzehe ati nuko nuko mwana wa noneho ninshake nzipfire ubwo ugiye kunyereka umukazana, nibazaga igihe uzavugira ijambo ryabagabo nkiri.
.
.
Tuge kuri Anita. Yabuze umwenda numwe yambara agiye gusohokana na chr kunshuro yambere. Imyenda Yose arabona ari mibi. yahinze cyane, ntakirwiyambitse.
.
.
Buri umwe yagiye ukwe bahurira ahantu heza kumazi kumucanga. Dore kuryoherwa nurukundo, baraterana amazi, imicanga sinakubwira. Kubera bahoranaga bisanzuranye ho wagirango nubundi bari basanzwe bakundana.
.
Bavuye aho bajya ahantu henshi bajya mumikino itandukanye. Kereka icyo batashatse.
.
Bari gutaha, Anita aba ahamagawe na Vise chairman kuri 4ne.
Mike ati uwo nawe wagirango hari inyungu afite mukubana kwacu.
Anita ati arega igihugu gikeneye umuyobozi kdi niwe ufite inshingano zo kumutangaza.
.
Anita yaritabye.
Vise chairman ati banguka aho iso arwariye vuba nonaha. Umukobwa arikanga ati papa abaye iki se kdi?
.
We na mike bavuye aho bihuta berekeza kubitaro.
.
Basanga ise yavuye muri Koma, ariko aracyacometseho ibimwongerera amaraso, nubundi ntameze neza.
.
Abantu bose barasohoka Anita na mike bagumana na president.
President abonye umwana we agerageza kuvuga ururimi rutavamo ati uyu ninde mwana wa!?
Anita ati ni Fiance wanjye papa, yitwa “Mike”, kdi ninawe wadutabaye cyagihe ubwo waraswaga.
Umusaza afata mike ukuboko aramukomeza ati ndakwishimiye nukuri, ntuzambabarize umwana wanjye uzamube hafi, uzamurinde icyamubabaza, ntuzamwemerere ko arira ahubwo uzatume aseka.
Mike ari yego! Umusaza
Yakuruye mike amwongoreye byinshi.
Mike akikiriza gusa ntakindi.
President John Jay afata Anita nawe aramwongorera kuko ijwi ritari rikivayo maze afata ibiganza byabo bombi arabihuza. Yari amagambo yanyuma yavugaga. Ibyuma byatangiye gusakuza ubuzima bumanuka bareba, yahise ashiramo umwuka.
Anita yararize ati papaaaaaaa oya wisinzira, amarira niyose. Atangira kunyeganyeza umusaza ati ongera umbwire nshaka kukumva. abaganga baraje batwikira umurambo bati birarangiye yapfuye.
Mike afata umukunzi aramwiyegamiza.
Mike yafashe Anita ngo amukure aho amucyure, umukobwa avuza induru aramwishikuza ndetse aramutuka cyane ati mvaho ndekura genda wenyine. Ati nanjye ngomba gupfa niba papa apfuye, Ati nako nimuzima nuko asubiye muri koma abaganga barabeshyaaa. amarira yari yose Mike nawe kwihangana byaranze, nawe agahinda karamwica. Ibyahoze ari ibyishimo kare ubu bibaye amarira. Umukobwa yageze aho aremera baragenda Amugeza murugo, Anita ntarimo arekera kurira, mike aguma agerageza guhoza umukobwa, gusa byanze burundu.
.
.
Mike yagerageje uko ashoboye, atera imitoma umukobwa biba ibyubusa, umukobwa ntatuza.
Mike yabonye Umukobwa aribwicwe no kurira yafashe umukobwa aramusoma bimwe byo gusoma koko. Umukobwa ntakindi yari bukore ntiyari bubone uko agumya kurira iminwa ye bayikwase.
Anita nawe yahise atwarwa no kumusoma, imirimo ibiri yananiye impyisi. Yaturije mwisomana..
.
Anita nagahinda yarafite ari gusoma mike ameze nkusiganwa vuba vuba kubera agahinda.
Mike nawe siwe urose abona ikimucecekesha ntarekura. Basomanye umwanya munini cyane.
.
Barangije akazi kose, Anita agwa agacuho, mike akitegereza umukobwa ukuntu asinziriye. Mumutima ati usa nizuba rimurika kunywa, ukongera ugasa nukwezi kumurika mwijoro. Ati ntamwijima nzagira ndikumwe nawe iteka nzahora murikiwe.
Mike yashatse kubyuka ngo asohoka hanze, umukobwa aramucakira ati winsiga ntapfa Chr, Gumana nanjye hano.
.
Mike ntakindi yari bukore usibye kumuba hafi mpaka kugira ngo Arebe ko yasinzira neza byibura.
.
.
Mugitondo cyakare inkuru yari yabaye kimomo ko President John Jay ibye byarangiye noneho. Abaturage ibyo ntacyo byari bibabwiye kuko ntakiza bamubonagamo.
.
.
Inyeshyamba aho ziri nabo bumvise iyo nkuru yo gupfa kwa president, dore ibyishimo bikomeye kurizo.
Captain Samy uyobora inyeshyamba ati igikurikiyeho nukwataka umurwa mukuru noneho tukawufata. Vuba tugiye gupanga urugamba simusiga.
.
Tuge kurundi ruhande Ntabyo gutinzamo umuhango wo gushyingura president wabaye.
Anita Asezera kumurambo wase namarira menshi. Muzehe papa mike yarahabaye na Mahirwe, abanyacyaro biberaga munzu yenda kubagwira ubu bicaranye nibikomerezwa.
.
.
Ntabyo gutegereza ukwezi kwikiriyo guteganywa nitegeko kugirango president asimburwe iyo yapfuye kuko nubundi yari yaramaze gufatwa nkuwapfuye. Ubu gahunda irakomeza kwakundi kuko ukwezi kwari kwarashyizweho kurabura icyumweru niminsi 5 gusa.
.
.
Vise Chairman yazaniye mike na Anita Impapuro zubukwe vuba ngo basinye babane.
.
.
Anita we ntakuzuyaza yarasinye.
Mike Bamuha impapururo ngo asinye ko yemeye ubukwe kdi asinye nimpapuro zishyaka zizatuma arahirira kuba president.
Mike ati Sinshaka kuba President.
.
Vise Chairman ati ntabwo usinya izubukwe udasinye izo kuba president byose ugomba kubisinya.
Mike ariyumvira ati ibi bintu bampatira, ibintu vise chairman we yanze kuba president kdi itegeko ribyemera mugihe uwo mumuryango wa president yabuze Bihishe iki ra.??
Mumutima ati ibi bintu birimo agatego kbsa. Kuki bari kuduhatira kubana huti huti nukuba president gusa babishakira cg? Mike mumutima ati ubukwe nabwo ngiye kubwanga tuzabukora twitonze.! Agumya gutekereza cyaneee.
Vise chairman ati uratekereza iki fata impapuro usinye ntakindi!
Mike atuje cyane yitonze afata impapuro bazanye ngo asinye. Maze babona impapuro araa………………..
.
.
#Duhe_igitekerezo_cyawe_vuba_twikomereze
.
ICYUZABA
Episode 16>>>>>>>
.
.
Ese kondeba mike asa nkubyanze byose ntagiye gutera umukobwa agahinda kdi we yishakiraga ubukwe.?
Izi mpapuro mike ko tumuzi afunze umutwe azikoreye iki??
.
.
Ntuzacikwe nakandi gace kugirango amatsiko ashire. Igitekerezo cyawe cyuko ubyumva kirakenewe cyane.

About CORNEILLE Ntaco

NTAWUYIRUSHAMABOKO Corneille, also known as Corneille Ntaco is this broadcasting agancy owner and writer.

View all posts by CORNEILLE Ntaco →