Amafoto y’umusirikare wa FARDC yishimanye n’ikizungerezi yaciye ibintu
Umunwa ku wundi, basomanye biratinda
Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gusakara amafoto y’umusirikare wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, FARDC, ufite ipeti rya “Sergent” asomana n’umukobwa wamusanze ku mirongo y’urugamba bahanganyemo na M23.
Ni amafoto akomeje gukwirakwira uyu musirikare n’uyu mukobwa bishimanye, ibyarakaje benshi mu Banyekongo bavuga ko yatesheje agaciro impuzankano z’igisirikare cya Leta.
Abaturage baravuga ko biteye agahinda kuba Igihugu cyabo gihanganye n’umwanzi ariko abasirikare bakaba bibereye mu bikorwa by’ishimishamubiri.
Bavuga ko amafoto y’uwo musirikare ari ishusho y’ibikorwa bigayitse byamunze igisirikare cya RD Congo, bituma batarwanya umwanzi uko bikwiye.
Gusa hari n’abatambukije ubutumwa ko ayo mafoto yafashwe mu rwego rwo guca intege abandi basirikare no kugira ngo abaturage batere icyizere FARDC, ibyo bavuga ko byakozwe n’u Rwanda.
Ku rundi ruhande hari amakuru avuga ko hari abakobwa biganjemo abakora uburaya mu mujyi wa Goma, bahitamo gusanga abasirikare ba FARDC na Wazalendo hafi y’urugamba kugira ngo basambane babahe ku mafaranga.
Ibi ngo ni nako bikorwa hafi y’ibirindiro bya SADC n’Ingabo z’Abarundi zirwana ku ruhande rwa Leta mu Burasirazuba bwa Congo, aho abo bakobwa bashize ubwoba bajya gukorera amafaranga, bakishimana n’abo basirikare.
Kugeza ubu imirwano ikaze irakomeje muri Kivu ya Ruguru, aho ku wa 16 Mata yiriwe mu bice bya Vunamo, umwe mu misozi ihana imbibi na Sake mu gihe indi mirwano yiriwe i Kibirizi.
Umusirikare wa FARDC mu munyenga n’ikizungerezi hafi y’ahabera imirwano na M22