‘Ni Forever’ The Ben yahimbiye umugore we yegukanye igihembo muri EAC
Indirimbo yitwa ‘Ni Forever’ ya The Ben, yatsindiye igihembo cy’ifite amashusho meza mu bihembo byitwa East Africa Arts Entertainment Awards (EAEA) bitangirwa i Nairobi muri Kenya.
Ku itariki 14 Mata nibwo ibi bihembo byatanzwe bihira ibyamamare byo mu Rwanda nka The Ben watwaye igihembo mu cyiciro cy’indirimbo ifite amashusho meza.
Alliah Cool yatwaye igihembo mu cyiciro cyitwa East Africa Film Star, aho yari ahatanye na Kate Actress wo muri Kenya, Jacobo Stephen wo muri Tanzania na Nabwiso Mathew wo muri Uganda.
Ni mu gihe Muyoboke Alex yatwaye igihembo mu cyiciro cy’ureberera inyungu z’abahanzi [Best Artist Manager East Africa]. Yari ahatanye na Chiki Kuruka wo muri Kenya, Babu Tale wo muri Tanzania na Nzeyimana Ismael wo mu Burundi.
Muyoboke Alex witabiriye itangwa ry’ibi bihembo, mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru IGIHE yagize ati “Imana ni yo yabikoze kandi n’Abanyarwanda bantoye ndabashimira. Twatangiriye hasi, imyaka 18 nafashije abahanzi benshi kandi umuziki wacu uri gutera imbere, iri ni itangiriro twese dufatanyije twageza kure umuziki nyarwanda, ndasaba ubufatanye”
Muyoboke Alex yarebereye inyungu abahanzi barimo Tom Close, The Ben, Dream Boyz, Urban Boyz, Social Mula, Davis D, Charly & Nina n’abandi.
Producer Kozze wo muri Country Records wakoze “Ni Forever” ya The Ben mu buryo bw’amajwi, yatwaye igihembo mu cyiciro cya Producer mwiza utunganya amajwi [ Audio Producer of Excellence].
Ni mu gihe Marchal Ujeku uririmba mu rurimi rukoreshwa ku Nkombo, we yatwaye igihembo mu cyiciro cy’umuhanzi uririmba indirimbo zimakaza umuco [Best Culture Music].
Country Records yatwaye igihembo mu cyiciro cya Studio nziza.
The Ben ubwo yabazwaga uko yakiriye iki gihembo yabwiye ikinyamakuru IGIHE ati“Bazacyohereza mu Rwanda vuba. Nabyakiriye neza cyane”.
East Africa Arts Entertainment Awards (EAEA), ni ibihembo bihabwa abanyamuziki mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, mu gushyigikira iterambere ryabo ku mugabane wa Afurika no ku Isi muri rusange.
Rayvanny yatwaye ibihembo bitanu birimo Icy’umuhanzi mwiza muri Afurika y’Iburasirazuba, album nziza, umwanditsi mwiza w’indirimbo, uwakunzwe n’abandi [Best lovers’ choice], n’uwakoze indirimbo irimo ubutumwa bufasha abantu [Best Inspirational Single]
Ibi bihembo bitangwa binyuze mu itora, aho amajwi yo kuri murandasi ahabwa 50% mu gihe Akanama nkemurampaka nako kaba gafite 50%.
Indirimbo Ni Forever , The Ben yahimbiye umugore we Pamella yatwaye igihembo muri EAEA
Alliah Cool yatwaye igihembo muri EAEA mu cyiciro cy’umukinnyi mwiza wa filime
Muyoboke Alex yahawe igihembo cy’Umujyanama mwiza w’abahanzi muri Afurika y’Iburasirazuba mu bihembo bitangiirwa muri Kenya byitwa EAEA