Kera kabaye Mr Ibu agiye gushyingurwa nyuma y’impaka z’urudaca

Kera kabaye Mr Ibu agiye gushyingurwa nyuma y’impaka z’urudaca

Umunyarwenya ndetse akaba n’umukinnyi wa films John Ikechukwu Okafor wamenyekanye cyane nka MR IBU mu ruhando rwa cinema, abo mu muryango we  batangaje ko azashyingurwa muri Kamena 2024 mu birori bizamara iminsi itanu iwabo ku ivuko muri Leta ya Enugu, nyuma y’uko hari habanje kuba impaka z’aho azashyingurwa.

Mr Ibu wamenyekanye muri sinema ya Nigeria aho yakinnye muri films zirenga 200 byumwihariko muri filme yuruhererekane yamamaye nka Mr ibu series, yitabye Imana ku wa 02 Werurwe 2024 asiga agahinda mu bamukunze muri filime zitandukanye.

Umuvandimwe wa Mr Ibu, Elder Sunday Okafor, yatangaje ko azashyingurwa nk’intwari kubera ibikorwa bye, aho yemeje ko ibirori bizatangira ku wa 25 bikageza ku wa 30 Kamena 2024.

 

About CORNEILLE Ntaco

NTAWUYIRUSHAMABOKO Corneille, also known as Corneille Ntaco is this broadcasting agancy owner and writer.

View all posts by CORNEILLE Ntaco →