INGURUBE YERA
.
EPISODE 13
.
Duheruka mu gice cyashize Gabby amaze kongera kuba umwizerwa kuri minister kuko havuze ibimenyetso by’ibyamushinjaga
Ni mugihe kwa muzehe we na Gaston ndetse na captain bari bishimiye akazi bakoze ko gukura Gabby mu mazi abira, twabasize banasezeranyeho.
Twasize kandi muri Green House hateraniye president na first lady, minister ndetse na Edmondson umuhungu we, na Lisa yari ahari mu kibazo ke na Edmondson kuko umubano wabo utari wifashe neza. Twasize bose barangariye cya gishushanyo cya Aline kuko Lisa yari akibasize imbere.
Reka dukomereze aho twari tugeze.
Mu ruganiriro barakitegereza cyane igishushanyo bose bagitangariye, lisa wari ukihashyize yahise arakara akubita ibiganza mu ntebe maze bahita bamureba
Lisa ati:” ubwo se muri kubivugaho iki?”
Mr Frederick afata igishushanyo ati:” buretse. Nonese ko turi gukemura ikibazo cyanyu kuko umubano wanyu utifashe neza, birahurirahe n’iki gishushanyo?”
Lisa na Edmondson bataravuga Susan first lady ahita ashikuza president cya gishushanyo ati:” ndacyeka ntaho bihuriye ahubwo Lisa yakifashishije ngo agihugireho yiyibagize umubabaro arimo.”
Lisa arebana iseseme ati:” ntago mwitaye ku ko Edmondson asigaye anca inyuma, atagishaka kumvugisha.”
Minister ati:” nibyo twajemo mukazana wange, kandi umwanya wari uwawe twiteguye kukumva nuko wahise utwereka kiriya gishushanyo.”
Lisa ararira:” ni we mukobwa ushaka kuntwara chr wange.”
Abandi ntibabyumva neza baratumgurwa.
Edmondson arabareba gusa.
Susan ati:” wa mwana we banza wasaze.”
Lisa arira ati:” kuki mutari kunyumva? Ni we Edmondson asigaye yirirwana na we namubuze.”
Abandi bari baguye mu rujijo, bumvaga ko Lisa yavangiwe kuko ari gufuhira umukobwa uba ku gishushanyo, nyamara Lisa we yavugaga nyiri gushushanya icyo gishushanyo nuko batamusobanuje agakomeza kurira.
Edmondson ati:” ntago nari nzi ikibazo mfitanye na we, ejo hashize twabonanye mfite icyo gishushanyo, mbona biramurakaza kuba nkifite kuko yari yambuze, rero kuva ubwo ntitwongeye kumerana neza kandi ntakibazo numva mfite.”
Minister areba umuhungu we ati:”ceceka aho wikurura urubanza. Twese turabibona ko ashobora kuba atifuza kukubona wagiriye amarangamutima buri kintu cyose gifite igitsina gore, rero genda umwegere umusabe imbabazi, munagende mutureke hano ndaza kukubwira nitujya gutaha.”
Edmondson yahise agenda yegera Lisa amufata ku rutugu atangira kumubwira amwongorera ndetse amuhanagura amarira, bahita bahaguruka bsgenda berekeza mu cyumba cya Lisa.
Uko bagenda first lady akamwenyura.
Minister arabareba ati:”buriya bagiye kubikemura.
.
Ku rundi ruhande iryo joro ryarakeye ni mugitondo.
Gabby avuye koga ndetse yitegura vuba asohoka muri saro areba umusore uhicaye ati:” sohoka ntago nshaka ko tugumana.”
Umusore ati:” ninge uje kugutwara aho ugomba guhurira na boss.”
Gabby ararakara ati:” wamuginga we ni wowe ejo wankubitaga ahababaza none nkufitiye umujinya. Genda nditwara.”
Umusore ati:” nawe wabinkora igihe cyose baguhaye itegeko. Niko aka kazi kacu kameze.”
Gabby agenda yegera umuryango ati:” turi kwangiza igihe wakabaye warangije kwatsa I twanagiye.”
Umusore arahaguruka barasohoka.
Bakigera mu modoka Gabby afata phone atangira kwandika message ndetse ahita ayohereza.
.
Ku rundi ruhande ni mucyaro, muzehe amaze gusoma ubutumwa bwa Gabby, amuhaye gahunda yose y’umunsi uko iteye nuko irakomeza nyuma yo guhura na minister. Muzehe ahita amusubiza amusaba kwihutisha ibintu, amubwira ko impamvu yo kubyihutisha ari uko ashobora gutinda abaturage bo muri green part bagatangira kumurakarira.
Muzehe ako kanya yahise ahamagara Mrs. Catherine batangira kuvugana
Muzehe ati:” umwanya w’akazi kawe wageze.”
Mrs. Catherine arumva kuri phone
Muzehe ati:” dukeneye intwaro zihagije ziyongera kuzo dufite nonaha zidahagije, izo ntwaro zikazana n’izindi zo kwifashisha mu myitozo.”
Mrs. Catherine ati:” ndabyumva ndetse ubwo ndahita mbikora bitarenze uyu munsi. Ahubwo amafaranga arahagije?”
Muzehe ati:” nibyo nagirango tunoze. Ubu tuvugana konte yacu muri rusange ntihagije kuburyo yakemura icyo kibazo.”
Mrs. Catherine ati:” iyange irahagije. Kandi ubu ngiye kureba captain.” Ahita akupa muzehe ataragira icyo avuga.
.
Tugaruke muri solok city kwa president muri Green House, lisa yarangije kwitegura kujya ku ishuri ndetse yashyushye cyane. Mugusohoka yakubitanye na mama we
Susan aramureba ati:” impamvu wishimye cyane kurenza ibisanzwe ndayizi.”
LISA areba mama we ati:” ntago bikureba mama.”
Susana aramwenyura ati:” haracyari kare itonde ho iminota 30 kuko ugiye nonaha wagera ku ishuri wenyine.”
LISA ati:” ntago ngiye ku ishuri nonaha kuko ndaca kwa minister kureba Edmond”
Susan araseka ati:” ubanza isaha mwamaranye mucyumba yayigukoreyemo ibitangaza none ukaba ukomeje gushega.”
Lisa aramwihorera amuhitaho arikomereza
Mama we aramureba ati:” garuka hano.”
Lisa arahindukira mama we amufata akaboko amwinjiza muri pharmacy ya Green house.
Umuganga ukoramo akibabona ahita ahaguruka arabunamira abasuhuza
First lady ati:” ndashaka ikinini.”
Doctor ati:” yes ma’am. Urambwira uko umerewe ni ibintu byoroshye, cyangwa ndabanza ngupime?”
First lady ati:” nshaka ibinini bikoreshwa mu kwirinda gusama igihe hatabayeho gukoresha ubundi bwirinzi mu gikorwa cyo guhuza ibitsina.”
Umuganga ahita abizana vuba. First lady akuramo kimwe agitamika umukobwa we ati:” nubwo bitamenyekana ariko byaba ari igisebo kwa perezida umwana we aramutse atwaye inda.”
Nyuma yibyo Lisa yageze kwa minister asanga Edmondson nubundi yicaye muri saro afite igishushanyo ari kukitegereza cyane. Mwibuke afite impapuro nyinshi zishushanyijeho cya gishushanyo cya Aline kuko yigeze kuzitoragura aho nubundi Lisa yari amaze kuzijugunya muri jaride!
LISA wari uje yishimiye kongera guhura na boyfriend we akibona yitegereza igishushanyo yahise ababara Edmondson arabibona aramwegera ati:” kuki uje unyishimiye ariko ugahita urakazwa kandi no kumbona ndeba iki gishushanyo?”
Lisa aramwiyaka ndetse amushikuza urwo rupapuro ahita aruca ati:” ndabizi nyiracyo musigaye mushaka kunsha inyuma. Ajya abiguha kuko yabonye ubikunda.”
Edmondson agitekerezaho yumva Lisa ashobora kuba azi umuntu ugishushanya ati:” nyiracyo uramuzi?”
LISA araceceka. Edmondson bihita bimushishikaza ati:” ndakwinginze mbwira umuntu ushushanya iki gishushanyo nshaka guhura na we.”
Lisa arabyumva yumva ko burya Edmondson ataramumenya ku mutima atangira kwishima. Areba Edmond ati:” ntawe nzi.”
Edmondson aratuza ati:” none se umbwiye ko hari umuntu ukimpa utamuzi?”
LISA ati:” nakekaga.”
.
Ku rundi ruhande Sarah yagiye kureba Aline ngo baze ku ishuri ndetse bicaye mu modoka ariko baracyasuhuzanya
Sarah ati:” sha ntago ujya wica gahunda nkabikunda, uziko twumvikana isaha nkajya kugera hano wowe wahantanze.”
Aline ari gufunga umukandara ati:” nubundi mbere yuko ujya uza kuntwara bwo nabaga nazindutse cyane butaranacya, ubu rero binsaba kubyuka saakumi nebyiri ntago saamoya nabura kuba nageza aha, kandi ntago ari byiza ko wajya uza kundeba ngo nuhagera unandindire, niyompamvu uba ugomba kuhansanga.
Sarah ati:” nonese ko nubundi ndi kumva nshaka ko ukomeza kunganiriza ku bijyanye n’ubuzima bwawe?”
Aline aramwenyura ati:” twakererwa.”
Sarah ati:” wambwira muri macye ndi gutwara ntakibazo.”
Aline ati:” ni amakosa kuba warira utwaye kuko byatuma ukora impanuka.”
Sarah arabyumva. Aline ati:” nzakubwira”
.
Tugaruke mucyaro mu muhanda. Gaston atwaye ikimodoka kinini gifite container inyuma, ari kugitwara akirukansa agana ku cyambu, yambaye boxer n’isengeri gusa, afite ibiryo mu gisorori ari gutwara arya ndetse yashyizemo umuziki mwinshi cyane 🤣
Uko yerekeza ku cyambu ni nako Mrs. Catherine na Captain ku cyambu cyo mumugi wa kentin bamaze gupakira za mbunda zose, ndetse batangiye ubwato.”
.
Tugaruke muri SOLOK City hano turi kuri THE NTACO VIEW HOTEL ni ho Gabby ari kuganirira na minister biteretse amayoga
Minister ati:” rero nyuma ya byose nifuje kukwiyoroshyaho ngira ngo nkwereke ko nubwo ari njye wabikoze ariko nyuma yo kumenya ukuri byambabaje nkigaya. Muhungu wange nsabye imbabazi”
Gabby aramwenyura ubundi afata icupa akubita kumunwa arongera atereka ku meza ati:” nanubu ndacyaribwa bariya basenzi bambabaje cyane.”
Minister ati:” iyo ninayo mpamvu naguhaye ikiruhuko kuzageza igihe uzumva umeze neza.”
Gabby areba ku isaha aramwenyura ati:” nyakubahwa ikiruhuko ahubwo ndabona kigiye kurangira.”
Minister ati:” ntago naguhaye ikiruhuko k’iminota. Naguhaye iminsi igera ku mezi bitewe n’igihe uzumvira wasubiye mu murongo.”
Gabby ati:” ibyo ntago nabyemera ntaragera muzabukuru. Ahubwo unyihanganire Sir, ni wowe washatse ko tuba turikimwe bityo ninawe wagombaga kugena igihe tumarana, ariko umbabarire kuba naje nsgipanze kandi kikaba kigenda kurangira.”
Minister biramutungura ati:” nanakomeje kubona witegereza ku saha cyane!”
Gabby azamura umutwe abyemera ndetse yongera kuyirebaho.
Minister ati:” ushaka kujya he?”
Gabby ati:” ntago namara umunsi wa 2 ntaragera kuri mission wanyoherejeho. Nubwo nabahaye amabwiriza y’icyumweru cyose nanapanze uko akazi kazagenda muri iki cyumweru cyose, ntibyakuraho ko mba ntahari kuko hakwangirika byinshi.”
Minister arabyumva. Ako kanya Gabby yakira sms guturuka kwa muzehe imwibutsa kwihuta.
Minister ati:” uri umukozi mwiza musore muto.”
Baganira akanya gato Gabby ahita asezera.
Minister amureba arenga ku mutima ati:” uzankemurira ibibazo by’abakomeje kumamagara mu buryo bw’amayobera sha. Ubu baziko nakwishe bazashiduka bakubiswe n’inkuba.”
.
Tugaruke mucyaro ku mwaro. Ba captain bamaze gupakira za ntwaro zose muri cya gikamyo cya Gaston
Captain areba Gaston ati:” waduteye umwaku kuza uduhenera wa muswa we.”
Gaston ati:” Ni mwe muba mwaraye mutampaye gahunda ngo ndare niteguye, rero mwakire uko naje kuko muzehe yampamagaye ansaba kwihuta sinabonaga umwanya wo kujya muri ayo yose.”
Mrs Catherine araseka ati:” wabonye umwanya wo kurya ubura uwo kwambara?”
Gaston ati:” ubibwiwe niki ko nariye?”
Mrs Catherine amutungira urutoki ngo yirebe muri mirror y’imodoka, atungurwa no kubona ibiryo byuzuye ku munwa, yihanagura vuba ahita yurira Imodoka arinjira asohokana cya gisorori ati:” nubundi mwamvumbuye reka mbanze nirire udasanga binanigiye mu muhanda.
Captain yaramurebye gusa arumirwa ati:” mbana n’ikibwa hano.”
Mrs Catherine we yari yasetse yenda gupfa ari kumufotora aka video.
Captain aramureba ati:” ibi bintu uze kubigezayo amahoro wa cyana we.”
Gaston yiyinjirira mu modoka ayikubita ikiboko.
.
Tugaruke muri SOLOK City kuri The Ntaco school academy, ni mu masaha y’akaruhuko ka mugitondo. Aline yiyicariye muri class mugihe abandi basohotse, amaze nanone gushushanya igishushanyo ke arakitegereza ku mutima ati:” Aline nshuti yange, ntuzigere narimwe wiganyira gusoma ngo wige, kuko ntabumenyi nta bukungu, nta terambere.”
Yahise abika igishushanyo ke ubundi yibuka ko yahanye gahunda na Sarah yo guhurira hahandi kuri za esikariye bakunda kwicaraho hamwe Aline yashushanyije igishushanyo ke. Sarah we yari yagiye kuvugisha boyfriend we ariko arahita agaruka ngo bahure baganire. Aline yaragiye bahita bahahurira
Aline ati:” ariko uwanyereka boyfriend wawe.”
Sarah ati:” sha nzaza kugutwara muri weekend tujyane kumusura.”
Aline ati:” ntago naboneka.”
Sarah aramureba ati:” ariko kuki uba udashaka ko n’ubucuti bwacu tubukomezanya muri weekend ngo tujye tunasohoka nkwereke uko abandi bishima.”
Aline ati:” erega nubwo uba utabibona ariko nge akazi kange si ukwiga gusa. Mbana na mama twembi, ni umuzunguzayi, rero iyo bigeze muri weekend ndamufasha, agaca hamwe nange nkaca ahandi tukareba ko hari icyavamo.”
Sarah aramwumva amutega amatwi. Aline ati:” ukunda gushishikazwa no gushaka kumva inkuru yange, ariko mubyukuri iyo nkurebye mbona ntabushobozi wabona bwo kuyumva.”
Sarah ati:” ushatse kuvuga ko byangora kuyakira se?”
Aline ati:” yego. Ikindi ntanumwanya tuba dufite ufatika kugirango tuganire byimbitse.”
Sarah abitekerezaho ati:” muri weekend nzakwereka aho tujyana tuganire.”
Aline ati:” kandi namaze kukubwira ko bitashoboka ko tubonana”
Sarah ati:” wowe nyemerera gusa, ibindi nzakwereka uko tubikemura.”
Aline ati:” ntago nakwemerera kandi nzi neza ko naba nkubeshye. Cyereka ubanje ukambwira uko tuzabikemura, nakumva bitazatuma gahunda mama aba yarapanze icyumweru cyose zipfa, nkabona kubikwemerera.”
Sarah aramureba ati:” nshuti yange, nyizera”
Ako kanya inzogera iba irasonnye yo kwinjira bahaguruka bagana kuri class. Uko baza kuri class ninako hirya Edmondson aza ayiganaho aje aje kureba Lisa kuko muri iyo break time batari babonanye, akihagera akubitana na babakobwa bacu 2, kubera rero tubizi ko bari baratangiye kugenda baba inshuti bahise basuhuzanya bisanzwe nk’abaziranye ariko baseka
Edmondson ati:” nishimiye guhura namwe nanone”
Yabivuze yitegereza cyane Aline ibyo Sarah arabibona araseka ati:” ko ubibwira Aline wenyine se ngewe ntago ubona ko turikumwe.”
Bose basekera rimwe, Edmondson areba Aline asa nk’umufata akaboko ati:” ntago nzi impamvu mba nshishikajwe no kubona uyu mwana wumukobwa, nkamubona wenyine kandi ari mu bandi.”
Aline na Sarah barebanaho baramwenyura. Aline areba Edmondson mu maso bamwenyura ati:” ntukazage ukabya, sibyo?”
Edmondson atarasubiza Lisa aturuka hirya aba arabibonye aza yirukanka atarwiyambitse ahita abatandukanya abajyamo hagati intambara iratangira.
.
Tugaruke mucyaro Gabby yageze kwa muzehe, arikumwe na Gaston, Captain ndetse na Mrs Catherine. Muzehe amaze kubabwira uko imbunda bazanye zizakenerwa ku kigwa zigomba kuhagera muri iryo joro. Nyuma yibyo Mrs Catherine arasezera ndetse captain, Gaston na Gabby batangira gushyenga
Gaston ati:” uyu we ngo bari bamuhaye nyina ariko.” Yabivuze areba Captain ariko atunze urutoki Gabby
Captain ahita aseka ati:” buriya bamupakiye amapanci niyompamvu uyu munsi ntamagambo afite.”
Gabby arituriza. Gaston ati:” iyo ntagutabara bari kuguhitana sha.”
Gabby ati:” ntabutabazi bwanyu nari nabasabye mwa barezi mwe. Byose nari nabyikoreye nuko muzi kwivanga.”
Captain ati:” noneho utwiriyeho ngo ntacyo twakoze.”
Gabby azamura urutoki rwa musumba zose ararubereka 🖕
Captain ati:” ariko wabwiye muzehe ngo ushaka kumvana nange imbaraga tugahangana?”
Gabby ati:” nzaguhengeka izuru.”
Bose basekera icyarimwe. Captain ati:” reka tubanze tukondore dore bakuvunaguye ntazaguhuhurira ko.”
.
Tugaruke muri SOLOK City, turi muri Green House mu biro bya president. Susan ntakiva imbere y’umugabo we nanubu yicaye mu biro bye, gusa afite cya gishushanyo kuko byarangiye nimugoroba akigumanye, nubundi ari kukitegereza cyane.
Mr Frederick aramureba ati:” iki gishushanyo ni kiza cyane nagikunze.”
Susan aramureba ati:” nyiracyo ni we twakagombye gukunda cyane.”
Mr Frederick ati:” nyiracyo se uramuzi.”
Susan ati:” Lisa aramuzi.”
Mr Frederick aratekereza gato ati:” ndifuza kubona uyu mushushanyi kandi Lisa ni we urabimfashamo.”
.
Ku rundi ruhande kwa minister yicaye iwe muri salon. Ari kwitegereza amakuru kuri television aho abaturage bishimiye cyane iyubakwa ry’umuhanda uhuza ibiturage 2 n’umugi wa SOLOK, bari gushimira cyane nyakubahwa Perezida wa Republica ya BORI. Nyuma iyo ngingo irangiye bagiye kuyindi ngingo ahita afunga TV, ariko akebutse hirya abona aho Edmondson yasize bya bishushanyo. Yarakirebye arakitegereza cyane ku mutima ati:” Edmond araza kumbwira nyiriki gishushanyo.”
.
Tugaruke ku ishuri akavuye kabaye kenshi LISA ntago ashaka kumva ibisobanuro biri gutangwa ati:” kuki ibyo nabyumva? Ni iyihe mpamvu nakumva ubwo busobanuro bwawe.”
Edmondson yumva atangiye kumusuzugura ati:” ubundi bwo ni iyihe mpamvu ihari iri gutuma nkwisobanuraho gutya?”
Lisa arababara ahita yikubita aragenda
Edmondson areba Aline ati:” umbabarire kugutezaho akavuyo si uko nabishakaga”
Aline aramwenyura ati:” Ni nge wakagombye kugusaba imbabazi kuko ntumye uvugana nabi na girlfriend wawe.”
Bombi baraseka bahana ibiganza mu gusobanura amahoro hagati yabo. Gutyo bahanye ibiganza Lisa aho ageze hirya ahindukiye arabibona umujinya uramwica aza yirukanka nkiyagatera aba akubise urushyi rwiza rwo mu matama Aline kwihangana biranga atangira gushoka amarira ku matama.
Edmondson byaramurakaje arebana umujinya Lisa yibaza icyo yamukorera, ku ruhande rwa Sarah we yari yarakaye agiye gufata lisa ngo barwane Aline ahita amufata ukuboko amubuza kurwana. Aline akora mu mufuka akuramo rwa rupapuro ruriho cya gishushanyo aziko ari umuswara ngo yihanagure amarira, akikageza hanze Sarah na Edmondson bahita bakibona barakirangarira, Lisa we yahise abona ko birangiye Edmondson amenye nyirigishushanyo.
Aline yabarebye bamureba yibaza icyo bamurebera arebye neza abona ni cya gishushanyo, ahita akibika vubavub. Sarah aramureba cyane Edmondson we atangira kuvuga asa nkudidimanga ati:” ni ni icyawe??”……………… LOADING EPISODE 14
.
TANGA IGITEKEREZO