Urukiko rwakatiye gufunga CG (RTD) GASANA Emmanuel igifungo cy’imyaka itatu n’amezi atandatu

 

Urukiko rwisumbuye rwa Nyagatare rwakatiye CG (Rtd) Gasana Emmanuel, gufungwa imyaka itatu n’amezi atandatu n’ihazabu ya miliyoni 36Frw. Ni nyuma yo kumuhamya icyaha cyo gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko mu nyungu ze bwite.

Icyemezo cy’urukiko cyasomwe kuri uyu wa Kane tariki 11 Mata mu 2024. Ku cyaha cyo kwakira indonke CG (Rtd) Gasana yagizwe umwere.

Urukiko rwatangaje ko uyu mugabo wabaye Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba yari yakatiwe imyaka irindwi n’ihazabu ya miliyoni 144 Frw, ariko kubera impapuro za muganga zigaragaza ko afite uburwayi burimo umuvuduko w’amaraso byatumye urukiko rumugabanyiriza ibihano.

Ikindi urukiko rwavuzeho ni ikijyanye n’indishyi zasabwe na Karinganire zingana n’ibihumbi 365$ z’igihombo yatewe no gukoresha amafaranga yari yahawe n’abaturage b’i Karenge, mu gucukura amazi mu isambu ya Gasana. Uyu mugabo yari yasabye kandi miliyoni 100Frw nk’indishyi y’akababaro na miliyoni 5Frw nk’igihembo cya avoka. Urukiko rwemeje ko ibi byose nta shingiro bifite.

Muri Werurwe mu 2024 nibwo Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwasabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyagatare guhamya CG (Rtd) Gasana ibyaha akurikiranyweho rukamuhanisha igihano cy’igifungo cy’imyaka 10 n’ihazabu ya miliyoni 144 Frw.

CG (Rtd) Gasana yatawe muri yombi ku wa 26 Ukwakira 2023, afungiwe muri Gereza ya Nyarugenge iherereye i Mageragere.

Ibyaha akurikiranyweho Ubushinjacyaha bwagaragaje ko bikomoka ku mikoranire na rwiyemezamirimo Karinganire Eric wari ufite isoko ryo kugeza amazi mu mirima yo mu duce dutandukanye mu Burasirazuba.

Ngo muri Gicurasi 2022, rwiyemezamirimo yari amaze kuyageza mu mirenge ya Gahengeri na Karenge i Rwamagana. Ngo ageze muri Karenge, yahuye n’ikibazo, abura umuriro uhagije yagombaga gukoresha ku mashini, ku buryo hamwe wari muke ahandi nta wuhari.

Icyo gihe ngo yarebye Gasana, amuganiriza uwo mushinga n’imbogamizi afite, undi amubwira ko azamufasha.

Ku wa 25 Gicurasi 2022, Gasana ngo ari kumwe n’abayobozi b’uturere n’ab’inzego z’umutekano, basuye uwo mushinga barawushima. Nyuma y’iminsi itatu, Karinganire yandikiye Gasana, amusaba rendez-vous kugira ngo amugaragarize imbogamizi ziri mu mushinga, bityo amukorere n’ubuvugizi.

Icyo gihe bahuriye kuri hotel i Nyagatare, baraganira, Gasana amubwira ko afite umurima uri mu Murenge wa Katabagemu mu Mudugudu wa Rebero, amusaba ko yamupimira niba munsi y’ubutaka harimo amazi.

Karinganire yagiye gupima ya sambu ya Gasana, asanga harimo amazi. Gasana ngo yamusabye ko yamufasha ayo mazi akazamurwa, akajya akoreshwa mu kuhira mu murima wa macadamia bityo akazabiheraho amukorera ubuvugizi ashaka.

Icyo gihe Karinganire yakoresheje amafaranga yari yarahawe mu misanzu y’abaturage b’i Rwamagana bashakaga ko abagereza amazi mu mirima.

Tariki 4 Nyakanga 2022, amazi yari yamaze kugera mu isambu ya Gasana, mu bikorwa Ubushinjacyaha bwavuze ko byari bifite agaciro ka miliyoni 48 Frw.

Nyuma Gasana yatangiye gukorera Karinganire ubuvugizi, abwira ba Meya barimo uwa Rwamagana na Gatsibo, kuzashaka uyu mugabo ngo baganire, kugira ngo abasobanurire umushinga we.

Yanahuje Karinganire n’abayobozi ba Koperative ya Ntende ihinga umuceri, kugira ngo abafashe kubona amazi kuko ubuhinzi bw’umuceri bukenera amazi menshi.

Nyuma ngo Gasana yaje gusa n’uwikanga ko ibyo yakoze bishobora kuzamo ikibazo, ahagarika rwiyemezamirimo na bimwe mu bikoresho byari byashyizwe mu murima we arabihagarika.

Ibimenyetso byagaragajwe mu rukiko ni uko ngo RIB ubwayo yageze mu isambu ya Gasana tariki 27 Ukwakira 2023, isanga hari pompe zicomekwaho imipira ijyana amazi mu murima n’umuriro w’amashanyarazi wifashishwa kugira ngo izo mashini zikore.

Ikindi ni amashusho n’amafoto agaragaza ko hari imirimo yakorewe muri iyo sambu, aho Karinganire yagiye ayasangiza Gasana amwereka aho ibikorwa bigeze.

Mu iburana rya Gasana yemeye ko yahuye na Karinganire kuri hotel i Nyagatare, ko rwiyemezamirimo yapimye amazi akayazamura no mu murima we. Yemera ko ibyo byose yakorewe nta mafaranga yigeze yishyura ariko akagaragaza ko byakozwe mu nyungu z’abaturage bagombaga kugezwaho ayo mazi.

Yabwiye Urukiko ko yahagaritse Karinganire kuko yari amaze kumenya amakuru ko hari abantu uwo rwiyemezamirimo yambuye ababeshya kubaha amazi ariko ntabikore akabambura arenga miliyoni 300 Frw.

Kuri ubu Karinganire arafunzwe kubera kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya nubwo yatanze amakuru ku mikorere y’ibyaha bya Gasana Emmanuel.

Gasana kandi yagaragaje ko ubuhamya bwa Karinganire burimo ibinyoma ngo kuko yashakaga kumwihimuraho nyuma y’uko bamuhagaritse gukora ndetse bakanamufunga kubera uburiganya.

Yavuze ko ibyo yakoze byo gukorera ubuvugizi Karinganire Eric byari mu nshingano ze kuko mu mikorere n’inshingano z’intara harimo guhuza inzego za Leta, gukora ubuvugizi, gutanga ubujyanama no kubungabunga umutekano bityo ko atari kubisabira ikiguzi.

Impamvu yagizwe umwere ku cyaha cyo kwakira indonke
Urukiko rwavuze ko rushingiye ku bimenyetso byatanzwe n’ubushinjacyaha by’uko Karinganire yacukuye amazi mu isambu ya (RTD)CG Gasana Emmanuel kuva tariki ya 4 Kamena 2022 ndetse akanerekana ibikorwa yakoze akoresheje amafoto, amashusho n’ibindi byinshi bitakwitwa indonke yatangaga kuko yatangiye gukorerwa ubuvugizi mbere yaho ubwo Gasana yamusuraga i Karenge ari kumwe n’abandi bayobozi tariki ya 26 Gicurasi 2022.

Urukiko rwavuze ko kandi tariki 30 Gicurasi, (RTD) Gasana yakoresheje inama abayobozi b’uturere turindwi abasaba gushishikariza abaturage kugana umushinga wa Karinganire nk’umwe mu yabafasha kubona amazi byihuse.

Indi mpamvu yashingiweho agirwa umwere ni uko ubwo Karinganire yasangaga Gasana Emmanuel kuri Epic hotel batabonanye bonyine kuko yari ari kumwe na Colonel Masumbuko, urukiko rugasanga atari kumusaba indonke ari kumwe n’undi muntu kuko ibyo baganiriye nawe yabyumvise byose.

Urukiko kandi rwavuze ko kandi ibihumbi 50Frw Gasana Emmanuel yahaye Karinganire ubwo babonanaga atari ruswa yamuhaga ahubwo ko yari amafaranga yo kumuyagira kuko Karinganire yari yapfushije umwe mu bo muryango we.

Urukiko rwemeje ko Gasana Emmanuel ari umwere kuri iki cyaha ngo kuko ibimenyetso byose byatanzwe n’ubushinjacyaha nta shingiro bifite.

Ibijyanye n’icyaha cyo gukoresha ububasha ahabwa mu nyungu ze bwite

Urukiko rwavuze ko Karinganire yagiye gucukura amazi mu isambu ya (RTD) CG Gasana Emmanuel nk’uko bigaragazwa n’amafoto, amashusho ndetse hakaba hanagaragara ibikoresho birimo ipompo yari gufatirwaho amazi n’ibindi bimenyetso bitandukanye.

Ikindi urukiko rwashingiyeho ni ukuba Gasana Emmanuel yemera ko ayo mazi yacukuwe mu isambu ye kandi ko nta kiguzi yishyuye Karinganire, akaba nta n’amasezerano bari bafitanye.

Rwavuze ko kuba Karinganire yaratangaga raporo ya buri munsi kuri Gasana Emmanuel cyangwa umugore we bigaragaza ko cyari igikorwa kireba inyungu ze bwite kuko iyo ziba inyungu rusange raporo yari kujya ayiha ubuyobozi bw’inzego z’ibanze.

Urukiko rwavuze ko ikindi kimenyetso ari uko Gasana Emmanuel yaguze urusinga rwa triphase rwo gukuruza uyu muriro wari gukoreshwa, ntiyabwira abaturage ko bazamwishyura cyangwa se ko ari inkunga ari kubatera mu gucukuza ayo mazi.

Urukiko rwavuze ko ibi byose ari ibimenyetso byemeza ko ibyo yakoraga yabikoraga mu nyungu ze bwite rumuhanisha igifungo cy’imyaka irindwi n’ihazabu ya miliyoni 144 Frw.

Urukiko rwavuze ko kuba ari ubwa mbere yari agejejwe mu butabera kuri iki cyaha, kuba ari ubwa mbere ahamwe n’iki cyaha ndetse bunashingiye kuri raporo ya muganga igaragaza ko CG Gasana Emmanuel afite uburwayi burimo umuvuduko w’amaraso n’izindi ndwara bumugabanyirije ibihano.

Urukiko rwavuze ko CG Gasana Emmanuel rumuhanishije igifungo cy’imyaka itatu n’amezi atandatu ndetse n’ihazabu ya miliyoni 36 Frw.

Srce: IGIHE.COM 

About CORNEILLE Ntaco

NTAWUYIRUSHAMABOKO Corneille, also known as Corneille Ntaco is this broadcasting agancy owner and writer.

View all posts by CORNEILLE Ntaco →