INGURUBE YERA
.
EPISODE 11
.
Duheruka Sarah na Aline bari gusezeranaho batashye Edmondson akaza kubabaza nimba LISA yaje, gusa akibona Aline yagize mo ubwoba
Duheruka kandi Minister amenye amakuru ko abasore be bari bari ku nzu Down SX bose bishwe ndetse n’umwana yajyanywe! Ni mu gihe Gabby twamusize mu muhanda werekeza mu cyaro atwaye ya modoka yabo ndetse yicaranye n’umwana. REKA DUKOMEZE TWIHUTA
Inkuru yandikwa ndetse ikanahimbwa na Corneille Ntaco ✊
Bidatinze Gabby yageze kwa muzehe, hari uburyo yaparikagamo imodoka bwihariye kuburyo muzehe yahitaga abyumva ko ari we, ako kanya muzehe yahise asohoka aza amukomera amashyi
Gabby aramureba ati:” mfasha dutware uyu mwana yanegekaye.”
Batwara umwana kumwe abantu batwara indembe ku rutugu bamushyize hagati, aka kana kari akangavu keza ariko bakangije kanegekaye kuzuye amaraso umubiri wose. Bamugejeje mu nzu binjira mu cyumba kimwe cyari muri ya nzu yo hasi, icyo cyumba neza neza wabonaga wagirango ni mu bitaro, hari huzuyemo ibikoresho byo kwa muganga ndetse n’imiti wagirango aho niho pharmacy zirangurira imiti! Gabby yicaye ku gatebe kari iruhande y’igitanda bashyizeho umwana, muzehe we yahise ashyiramo uturinete yambara nka itaburiya y’abaganga ndetse intoki azambika GA ubundi atangira kuvura umwana amwomora ibikomere.
Gabby ati:” ntagihe mfite ngomba kurara muri Green part Iceland bataza kumbura yo bigatuma babihuza niki gikorwa kibaye.”
Muzehe ati:” itonde mbanze nomore uyu mwana ndetse tunamugaburire kuko ashonje, hari ikindi kintu urahita umfasha kimwe.”
Gabby aratuza. Umwana w’umukobwa ananiwe ati:” muri bande?”
Muzehe aramwenyura ubundi afata remote control atunga ku gikuta cyari hakurya kumbe cyari screen igaragara nk’igikuta cy’ikirahure, yari ahamagaye Mrs Catherine kuri video batangira kuvugana ariko abonye ukuntu umwana we ameze agahinda karamufata atangira kurira.
Muzehe ati:” nagusabye kuba umuntu ukomeye kuko ibihe urimo nako urugamba uri kurwana rutakwemerera kugira intege nke zishingiye ku marangamutima.”
Mrs Catherine yihanagura amarira
Umwana ati:” bashakaga kukwica kubera ko bakumbazaga cyane.”
Mrs Catherine arabyumva ati:” ninayompamvu bagushimuse kandi ntubitindeho.”
Ahita areba muzehe ati:” abandi aho bari nabo bari mu byago kuko bazengurutswe.”
Muzehe areba Gabby ati:” ibyo nibyo nagirango ubanze umfashe kuko ibyago barimo byikubye kabiri aho baboneye ko bagenzi babo bishwe ndetse umwana yajyanywe. Ibyo biratuma bariya bose bashimutwa.”
Gabby biramurenga ati:” ntago ndi imashini ikora itaruhuka. Guturuka mu gitondo uzi urugamba narwanye, rero ndaza gukenera kuruhuka kandi nkaziba iki cyuho cyose maze ntarikumwe n’abandi mu bikorwa bari gukorera ku butaka bw’isugi.”
Muzehe aramureba ati:” uratekereza ku bindi ari uko twese hano dutekanye muri twe ntawe uhangayitse.”
Gabby ahaguruka kuri ka gatebe akuramo Ga yari yambaye azijugunya ku kameza ati:” nubundi ntago bishoboka ko nagera muri KENTIN, mwoherezeyo Captain abe ariwe ubatabara.”
Muzehe aramureba ati:” ntago biza gusaba kujya muri KENTIN. Byose urabikorera hano.”
Gabby ati:” mu buhe buryo?”
Muzehe ati:” nyuma ya Gaston ni wowe wundi uzi ICT muri twese, jya muri control room ibindi nawe URABYUMVA.”
.
Dusubire inyuma ho isaha imwe ishize Gabby ubwo yajyaga kuri Down SX house gutabara umwana, yagiye nk’ibisanzwe ntamuvuduko mwinshi ariho, akigera ku gipangu ahita arasa Camera zose zo hanze kuko yari azi aho ziherereye, ubundi akomeza yitonze imodoka ayisize hanze, yinjiye mu gipangu nk’ibisanzwe ariko kuko abari bahari bari bahawe itegeko ry’uko ntamuntu numwe wemerewe ku hinjira ntaburenganzira afite batangira ku mubuza.
Aho yahise afunga inkonji ayizingira mu gipfunsi aragikaraga agikubita umwe mubamutangiraga mu ngoto ahita acira amaraso arinako agenda muzunga yitura hasi. Abandi batarafata imbunda yiri yarangije kubakubita ibipfunsi biherekejwe n’imigeri yo mu birere, mu kanya nk’ako guhumbya bose hasi agenda abahorahoza abakubita ibigeri byo mu masura bibihutisha gupfa. Yakomeje imbere nanone abanza kurasa kuri Camera zari mu nzira yari gucamo, akomeza yitonze yinjira mu nzu indani, amahirwe yagize yagendaga ahura n’umurinzi umwe umwe, akamuhorahoza nta sasu akoresheje, yatangiye ku manuka munzu yo hasi yisanga mu bagabo batumura amatabi, ntano kubitekerezaho yabanyujijemo amasasu abagira ubuyunguruzo.
Bidatinze yageze mu cyumba aho mwana yari yashimutiwe, amubohora yitonze amukubita urutugu arazamuka.
.
Tugaruke nonaha Gabby yicaye muri control room ari gukanda aka na kariya kuri computer keyboard.
.
Ku rundi ruhande Minister ntabyumva neza ibintu byamubayeho areba wa musore ati:” nonaha ibyo byana byose mwazengurutse mubizana i BORI kandi mubibabaze.”
Umusore ataragenda bumva computer yo mu biro irasakuje bihuta bajya kureba basanga ni voice call.
Batinye kuyifata kuko computer bari bayifunze bibatangaje ukuntu isonnye kandi yarizimije.
Umusore ati:” emergency call yonyine niyo bikunda ko telephone isona bayihamagaye kandi yarifunze. Ubu birantangaza sinarinziko no kuri computer bikunda.”
Minister ati:” bivuzengo kwitaba ino telephone ni ingenzi.”
Umusore azamura umutwe yikiriza ndetse bahita bsyifata havuga ijwi ryahinduwe kuko wumvaga ntamuntu wavuga ijwi rimeze rityo.
Call iti:”nishimiye kuvugana nawe Mr Batiste.”
Minister yikanze ati:” uri nde wowe umpamagara.”
Call iti:” tekereza ku basore bawe ejo uzashyingura. Numara kubibuka urahita umenya.”
Minister n’umusore we barikanga
Minister ati:” nzakwica ningufata.”
Call iraseka iti:” Nonese ningufata mbere yuko umfata nabwo uzanyica cyangwa nzakwica?”
Minister agira umujinya ati:” wakinnye n’ikipe utazi wa gisimba we. Nzakubagira imbwa zange.”
Call iti:” ntago nguhamagaye ngo tuganire.”
Minister ati:” niyompamvu ngiye kugukupa.”
Ahita akupa ariko biranga, arongera biranga, agiye kongera ubwagatatu abona ijambo rimubuza kongera gukupa kuko araba asibye ibintu byose biri muri computer ye kandi hariho gahunda nyinshi z’akazi. Byaramurenze umutwe uramurya
Call iraseka iti:”ikintu kimwe wari ufite mu bubasha kwari ukwanga kwitaba iyi call gusa. Nshatse nagutegeka kurara uvugana nange bugacya.”
Minister agira umujinya ariko aratuza ati:” nyuma yo kunyicira abasore, ni iki kindi ushaka?”
Call iti:” mbere yuko nkubwira, ndagirango mbanze ngusabe ikindi gihe nituvugana uramenye ntukigire nkaho ari nge waguhemukiye.”
Minister aryumaho
Call iti:” ndagirango ukure bariya basore bawe kuri iriya nzu. Bariya bana ubahe umutekano usesuye kandi ntukomeze kubashyiraho ingenza.”
Minister arikanga ati:” uri nde wowe? Ibyo unsabye ntabyo nkora.”
Call iti:” ndi umuzimu wa se na nyina w’abana, kandi umuzimu ndi gutegeka sinsaba.” Ahita amukupa call ivaho.
Minister umutwe waramuriye, umusore we yari yagize ubwoba ati:” boss ntayandi mahitamo.
.
Twigarukire mu cyari Gabby ari kuva kuri computer akuramo headphone anaseka ati:” cyakoze Gaston niwe uba mumunyenga, ni uko ari ikibwa naho ubundi twagurana akajya ajya kuri tere nkigumira hano.”
Muzehe aramureba ati:” ntago uzongera guhamagara umuntu numwe ahubwo.”
Gabby ati:” kubera iki?”
Muzehe ati:” nyuma yibi byose tuba ducamo, bariya bagabo barakomeye kandi tugomba kububaha. Urumva ko rero nta mpamvu ihari yo kuba watuma bihagarika mu mapantaro cyangwa bakoreraho ibikomeye hejuru y’iterabwoba ryawe.”
Gabby araseka areba muzehe ati:” uribuka cya gitekerezo nakubwiyeko mfite kuri iriya modoka yange?”
Muzehe azamura umutwe yemera.
Gabby ati:” sawa. Umbwirire n’iriya mbwa ngo ni Gaston ibe itegura kakamodoka kayo, nzabikorera rimwe.”
Gabby arigendera ageze mu muryango arahindukira areba muzehe ati:” wa gisaza we umenye ko ibi bigomba kurangira vuba nange nkajya nagira Data. Ndambiwe kubaho nta Papa ngira kandi twirirwana.”
Muzehe aramureba ati:” jya iyo ujya naguhaze.”
Gabby araseka azunguza ikoti yisohokera, amaze kurenga muzehe akomeza kwitegereza aho arengeye ubona ibyishimo byamurenze, asa nkuwihanagura amarira mu maso ku mutima ati:” uri umuhungu wange wa nyawe wa kibwa we.”
.
Ijoro ryararangiye undi munsi urataha, turi mu gitondo saamoya akazuba karamutse kava mu gihugu ubuzima burakomeza bujya mbere mu mirimo yabo ya buri munsi
Ku ishuri abanyeshuri bari kugenda baza. Ya group ya Edmondson bagendana iri kugenda ihagera ndetse barahuye bose batangira kuganira, gusa Edmondson ntiyishimye kuko ngo ijoro ryose Lisa yanze kumuvugisha kandi ngo ntazi ikibitera.
Muri uwo mwanya ya modoka Sarah agendamo yahise yinjira igera muri parking, Sarah niwe wayiparitse ndetse asohokan contact zayo bivuzengo iwabo bamwemereye kujya yitwara. Yateye intambwe yihuta ubona ko afite akamwenyu ku maso, agera muri class asangamo Aline atungurwa nuko noneho yamutanze
Nyuma yo kumusuhuza bicaranye Sarah aramureba ati:”ko wazindutse cyane?”
Aline aramwenyura ati:” nagombaga kuzinduka kubera ko numvaga mbinyotewe.”
Sarah ati:” nonese wabishoboje iki kandi utajyaga ubishobora?”
Aline aramuseka ati:” ntago narinziko uzi kwirengagiza, ubwo se uyobewe ko ejo wampaye amafaranga yo gutega?”
Sarah biramutangaza ati:” Nonese ejo uri gutaha ntago wateze? Numvaga yashize.”
Aline ati:” wambwiye gutega private ariko nateze bus kandi aba ari ibiceri bikeya iyo ukoresheje ikarita. Iki gitondo rero nibwo nateze moto ndi kuza kugirango nihute, kandi amafaranga ndacyayafite n’ubundi ndakomeza njye nyategesha iki cyumweru cyose, kandi warakoze cyane.”
Sarah yumva iyo economy ni ubwambere ayumvise ndetse bimukora ku mutima. Yahise akora muri bag ye akuramo ice cream ebyiri aramuhereza batangira kunyunguta, Sarah ati:” sha ngufitiye inkuru nziza.”
Aline aramureba yiteguye kuyumva. Sarah ati:” bigutere amatsiko uze kuyimbaza muri break time.”
.
Ku rundi ruhande ni muri Green part Iceland, abasore ba Gabby imirimo yo gutunganya utuntu twabo ngo akazi gatangire irarimbanije, ndetse ibimashini bicukura biri mu nzira byamaze kwambutswa inyanja, bivuzengo imirimo iratangira mu minota mike.
Hakurya mu itente ubona ko ari irisirimu niho Gabby ari, yari akiryamye mwibuke yaraye ku kazi katoroshye yatemye ijoro. Yabyutse asanga imirimo igeze kure abashinzwe amafunguro bamuzanira ibyigitondo, abirya areba ahaparitse za kajugujugu bajemo ubundi agenda yegera imbere abwira pilot ati:” ntago izi ndege nzishaka hafi hano.”
Pilot arumva. Gabby arakomeza ati:” tuzajya tuzikenera gake bityo muzikure hano muzijyane mu kibuga kiri inyuma yiri shyamba gato muri mitero 100.”
Abo yabwiraga barabyumvise bagenza utyo.
.
Ku rundi ruhande ni muri cya giturage abaturage bacu bimukiyemo, nabo nkibisanzwe babyutse bakora imihango yabo ishingiye ku muco n’imyizerere, ubundi akazi karatangira ko gukomeza kubaka amazu menshi no gushaka ibyo kurya.
General n’umwamikazi bayoboye ingabo binjira ishyamba bajya ku muhigo, bageze imbere general arabahagarika arabareba bose ati:” umwitozo mufite ntuhagije mukeneye kuwongera.”
Azengurutsa amaso mu ngabo zose aba ahuje amaso na ka gakobwa Gabby yakubise ati:” Reba nkawe ukuntu ejo umusore yagukubise nkaho udahari?! Uhereye nonaha ndaguha icyumweru kimwe kuburyo muzongera mukarwana ukamwemeza.”
Agakobwa karemera. General arakomeza ati:” namwe mwese mukeneye imyitozo yisumbuyeho, kugirango umusore wacu azanatwigishe gukoresha imbunda twitwa abasirikare koko.”
Bose bikiririza rimwe.
.
Tugaruke muri SOLOK minister afite urugamba ari kurwana wenyine kuko abasa girangendo be bazi neza ko umugore yishwe. Ibi bihe ari kunyuramo niwe wenyine bigoye, yahamagaje ba basore be bari gukora inama.
Ati:” ndagirango ntimwicare ngo mutuze, bitarenze amasaha 24 mbe narangije kumenya umuntu twavuganye, kugirango dupange uburyo bwo kumuhitana.”
Umwe mu basore ati:” Sir, nkurikije igikorwa cyabaye nimugoroba, ndi kubisesengura neza nkumva uwabikoze ni umwe muri twe.”
Barumva bose. Minister ati:” urashingira kukie?”
Umusore ati:” Down SX, ni inzu abantu benshi batazi ko ihereye hasi mu butaka, ndetse abayibona baziko gusa ari isomero ry’umugi, kuko kiriya give cy’inyuma ahagana ku ishyamba ntacyo bazi, gusa uwaje nijoro we, biragaragara ko yaje ahazi kuko yahise azimya na camera zaho, ndetse dukurikije uko abari bahari bishwe, bigaragara ko batari biteguye kurwana kubera ko bishwe nuwo babonaga ari umwe muri bo, bityo akabatungura icyakora wenda bakagerageza kwirwanaho.”
Minister abitekerezaho ati:” none ni gute twabona uwo muntu?”
Umusore ati:” abakozi bose bitewe na program y’akazi kacu, buri umwe wese aba azi aho mugenzi we ari, bityo ibyo byatuma tumenya utari uri mu mwanya yakabaye arimo ariya masaha.”
Abandi bose bumva nibyo.
Minister ati:” none n’ubundi byakozwe nuwari ahibereye akica bagenzi be kandi barikumwe.”
Umusore ati:” ibyo nabitekereje, ariko nyuma yo kugenzura tugasanga buri umwe wese twari twohereje hariya yishwe, byanyeretse ko yaba ari undi wari waturutse ahandi.”
Minister ati:” mubikore mu isaha imwe mube mwanyeretse umuntu wari wabuze aho agomba kuba ari.”
Abasore barikiriza.
.
Tugaruke kuri muzehe yicaranye n’umukobwa wa Mrs Catherine bari kuvugana na nyina kuri video call.
Muzehe ati:” nkuko ubibona umwana ameze neza, ndetse umuryango wawe aho uri uratekanye, ahubwo komeza witegure neza mwimukite ahandi batamenye.”
Mrs Catherine ati:” urabiha amahirwe angana ate ko batorongera kubakurikirana ngo bamenye aho bagiye bityo bazahamfatire?”
Muzehe ati:” umbabarire ntago ndabivugaho nkumvisha uburyo ki umutekano wawe n’abana bawe wiziwe, icyo ngusaba ni ukwizera ibyo nkubwira gusa.”
.
Tugaruke SOLOK City ku kigo cy’amashuri ni mu masaha ya break, Aline na Sarah bicaye hepfo mu gicucucucu cy’ikirabo cyakuze ahantu hari ubusitani bwiza niho bari kuganirira.
Aline ati:” uzi impamvu nkuzanye ahahantu mbona ari heza?”
Sarah azunguz umutwe ahakana ko ntayo azi
Aline araseka ati:” buriya rero ngira amatsiko cyane. Wambwiyeko hari inkuru umfitiye uraza kumbwira, rero niyo nkuzaniye hano kugirango uyimbwire turi kumva aka kayaga.”
Bombi baraseka Sarah ati:” sha urasa nk’umuntu waba romantic cyane mu rukundo.”
Aline ati:” nzabimenya nindujyamo. Ariko rero nyibwirira iyo nkuru uri kuntimdira.”
Sarah ahita akora mu mufuka akuramo urufunguzo rw’imodoka ati:”ubu nemerewe kwitwara nzajya nkujyana ndetse nze no kugutwara tugende turi kuganira inzira yose…”
Atarakomeza Edmondson abaturuka hepfo avuye muri ya garden yigeze kubonamo bya bishushanyo lisa yari yatayemo, yari avuye kureba nimba ntabindi batayemo.
Yabageze imbere nanone akubitana amaso na Aline barebana ubudahumbya buri umwe asa nkuwatunguwe. Uko barebana cyane Sarah akabitegereza bombi ntagire icyo avuga.
Edmondson agezaho arikaruma ati:” munyihanganire ntago nari ngambiriye kubarogoya. Urabona hano ni ku nzira…”
Atarakomeza kwisobanura Aline amuca mu ijambo ati:” si ngombwa kutwihanganisha kandi ntamakosa ufite.”
Sarah araceceka. Edmondson abura ikindi avuga ahubwo akabona ari guhuza amaso cyane na Aline.
Hejuru mu giti hari harimo inyoni ihita iguruka ariko isiga itaye umwanda ku rutugu rwa Edmondson (imwitumyeho). Sarah yarabibonye yipfuka ku munwa nyine abihangayikiye, mu gihe Aline we atazi uko yisanze yabikuye umuswara we yahagurutse ari kumuhanagura ku rutugu. Uko yamuhanaguraga yari yitaye ku gikorwa ari gukora, mu gihe Edmondson we yamwitegerezaga cyane mu maso, akongera akitegereza cyane intoki ze. Ibyo byose Sarah akabibona.
Aline yararangije areba Edmond mu maso ati:” alright.”
Edmond ati:” thank you 🙏.”
Aline yamurebaga mu maso ntiyamusubiza ahubwo amwenyura azamura umutwe yikiriza.
Nyuma gato Edmondson yarigendeye Sarah na Aline nubundi barasigarana.
Sarah areba Aline ati:” ni gutya uteye no mu buzima busanzwe, cyangwa ni uko hari ukundi kuntu mu ntekerezo byagenze?”
Aline atunguwe ati:” ntago nzi icyo ushatse kuvuga.”
Sarah ati:” mu busanzwe wubaha igitsina gabo kugeza kuri ruriya rwego, cyangwa nuko waba watangiye gukunda boyfriend wa LISA?”
Aline araseka ati:” biriya nkoze ni ibisanzwe. Si ukubaha abahungu, si urukundo rundi rugiye kure, ahubwo biriya uwo ariwe wese nabimukorera yaba umuhungu cyangwa umukobwa, kuko ihame ry’ubumuntu ridutoza urukundo rutarobanura.”
Sarah yumva iryo jambo niryiza cyane ati:”shahu nkunda philosophy yawe!”
Aline araseka ati:”philosophy? Gusa nibyiza gukunda ibyange ubwo na nyirabyo uba umukunze.”
Sarah arongera areba Aline cyane ati:” gusa mwarebanaga cyane nkaho hari ukuntu mwatangiye kwiyumvanamo. Kandi wabona uri kumbeshya watangiye gukunda Edmond.”
Aline aratuza ati:” Ni ibisanzwe. Ubundi iyo umuntu aje akugana, uba ugomba gushira amanga ukamureba mu maso nkuko nawe abigenza, kuko bifasha mu bwumvane ndetse ni icyubahiro uba uha umuntu iyo umureba, abona neza indoro yawe icyo ihatse bityo akamenya uko akwitwaraho bitewe na mood urimo.”
Sarah ati:” nibyo rwose ndetse nange ndabizi ariko ibyo bisobanuro ntibihagije hagati yawe n’uriya musore.”
Aline araseka.
.
Tugaruke kwa minister n’abasore be
Minister ati:” Gabby ndamwizera siwe wakora ibintu nkibyo ntanaho yaba yahuriye na byo.”
Umusore ati:” muri staff yose ni we utari uri mumurongo agomba kuba arimo, kandi twabajije neza batubwiye igihe yagendeye n’ijoro yagarukiye, amasaha arahura neza neza.”
Minister biramucanga ati:” none yavuye ku kigwa ate, ahagaruka te ko ari ibitumvikana? Hariya hantu Ni kure.”
Umusore ati:” yategetse kwambutswa n’indege, ndetse umu pilot wamwambukije turamufite n’aigiturage yamusizemo yakitubwiye, mukugaruka rero yaziye mu bwato.”
Minister bakomeza kumuha ingingo zikamufata.
Umusore ati:” kugeza magingo aya uyu musore ushinzwe iriya operation yo ku kigwa niwe ucyekwa. Sir waduha uburenganzira tukamenya ukuri ari we ukutwibwiriye?”
.
Amasaha yaricumye ni mu masaha yo gutaha ku kigo. Sarah na Aline barasohokanye kuko bagombaga no gutahana mu modoka imwe ari yo gahunda.
Bageze muri parking imodoka ya Sarah neza neza yari iparitse Aho iya Edmondson iparitse, ni ibintu byikoze bahita bahahurira nanone batungurwa no guhura. Barahagaze bararebana biratinda, bacuti ba Edmond bari bakije amamodoka kuko batahira mu gakungu bakomeza kuvuza amahoni ariko umutipe ntiyabumva.
Yegereye Aline amuha ikiganza ati:” nishimiye kongera kukubona.”
Aline aramwenyura ati:” n’ejo tuzabonane ntakibazo.”
Edmondson aratungurwa ati:” nitwa Edmondson.”
Aline aramwenyura ati:” nange nitwa Aline.”
Basezeranyeho utyo Edmondson yatsa imodoka aragenda, Aline we muguhindukirana akamwenyu ku maso yahise akubitana amaso na Sarah, ahita amuseka ati:” ndabona wishimye cyane.”
Aline aramwihorera. Sarah afungura umuryango binjira mu modoka ubundi areba Aline ati:” tugiye kwinjira mu rugamba rutoroshye aho turaba duhanganye na LISA umukobwa wa president.”
Akivuga umukobwa wa Perezida Aline ntabyo yari azi arikanga ati:” umukobwa wa nde?”
Sarah aramureba ati:” Lisa ni umukobwa wa president buriya ataha muri Green House.”
Aline ati:” niyompamvu yigira ikitabashwa sha.”
Sarah ati:” ko udahangayikishijwe nuko mugiye guhanganira umuhungu?”
Aline ati:” ibyo ni wowe uri kubivuga ntago nigeze mbikubwira ko nakunze uriya musore. Gusa ni umwana mwiza.”
Sarah araturika araseka ati:” ubwo watangiye kubona ko ari umwana mwiza kabaye.”
Ahita yatsa imodoka barataha.
.
Ku rundi ruhande ni muri Green part Iceland, Gabby aricaye ari kureba uburyo bari guparika ibimashini birangije akazi ko gucukura. Akiri muri ibyo abona kajugujugu batari biteze ko yaza, nk’umuyobozi mukuru agenda agiye kwakira bagenzi be, bagisohoka bamutunga imbunda, amanika amaboko agiye kubaza icyabaye bamutera umugera mwiza agarama hasi. Baramuhindukiza bamuzirikira amaboko inyuma, bamwuriza indege baragenda…………………… LOADING EPISODE 12
.
TANGA IGITEKEREZO