INGURUBE YERA EPISODE 10

INGURUBE YERA
.
EPISODE 10

Duheruka Edmondson akomeje gukunda cyane igishushungwa cya Aline ataramenya, ibyo kandi bisa nk’ibyamushwanishije n’umukunzi we Lisa waketse ko Aline amutwariye umukunzi, ibyo nanone byashyize mu mazi abira Aline kuko Lisa yamwikomye kandi ngo azabimuryoza.

Twasize kandi Mrs Catherine amenyesheje muzehe ko umwana we wa bucura yashimuswe n’abamuhiga, muzehe yamwijeje ko mu masaha 24 Gabby araba abisoje, ni mugihe Gabby we yasaga nkaho ari mu mazi abira muri Green part Iceland kuko za ngabo zari zimwatatse zicyeka ko yazishutse. REKA DUKOMEZE VUBA TWIHUSE
.
Inkuru yandikwa ndetse ikanahimbwa na Corneille Ntaco
.
Dutangiriye kuri muzehe nanone amaze kuvugana na Catherine amuririra amubwira ko aho abana be bari babona bazengurutswe n’abagabo batazi, ngo bari kubibonera kuri camera zo hanze.

Muzehe yamusabye gukomeza gutuza no gukurikiza amabwiriza yamuhaga. Barangije kuvugana yicaye mu ntebe ahita afata telephone atangira guhamagara Gabby ngo amuhe mission yihuse ariko 4ne yumva ntari kuyifata, arongera aramuhamagara ariko yumva ntayifata.
Yakomeje kugerageza ariko igacamo ntayifate.

Ku mutima yatangiye kwibaza byinshi arangije ati:” iri ni ikosa rikomeye cyane Gabby atakora, ibi bivuze ko aho ari ari mu byago.”
.
Ku rundi ruhande ni mu mugi mu biro bya Minister muri uwo mwanya yakiriye umusore ushinguye mu biro bye ataricara barebana mu maso ati:” sir, isazi nonaha turi kuyikozaho imitwe y’intoki kuko umwanda turawufite.”

Minister araseka ati:” none mutegereje iki ko ntabona umurambo wiyo sazi?”

Umusore atuje ati:” isazi ishobora kuba itari aha hafi ngo ibashe kuba yahumurirwa n’uwo mwanda dufite ngo ize iwusanga.”

Minister ahita atuza ati:” ndumva iyo nkuru idashimishije ariko. Ni iki muri gukora ngo umugore aboneke kandi mumunyereke ari umurambo?”

Umusore ati:” nyakubahwa nkuko nabikubwiye ashobora kuba atari hafi aha kubera ko tuba twamubonye. Ubundi ni ibintu bisanzwe ko iyo umwanda ubonetse amasazi ahita yizana, ibyo nibyo twakoze ariko isazi dushaka yanze kuboneka ntanamakuru tuyifiteho.”

Minister ati:” ndabyumva ubwo umwana twamushimuse ikindi abandi aho bari tukaba tubazengurutse, ni ibintu byagombaga gutuma nyina nk’igipimo dukeneye ahita aboneka, none habuze iki ngo aboneke ngo ntacyo tugikore.”

Umusore ati:” biragaragara ko atigeze ava mu gihugu kuko twasuzumye ku mipaka yose dusanga ntanahamwe hari ibyerekana ko yavuye mu gihugu, ikindi address ze zose ntiziriho ndetse n’imbugankoranyambaga ze ntiziri active, icyo ducungiyeho ni kimwe gusa.”

Minister ati:” icyo ni ikihe?”

Umusore ati:” turakomeza kugenzura telephone z’abana be nibavugana turabimenya ndetse turabona aho araba ari, nibyanga turababaza abana bose mpaka bamuduhayeho amakuru, uyu twashimuse we ashobora kubigenderamo.”

Minister ariyumvira ati:” uwo mwana twashimuse mugende mumushyireho camera nonaha, mumuce urutoki kandi munamukubite, ibyo muhite mubyereka abavandimwe be mubatere ubwoba bahamagare nyina.”

Umusore yiniguye ati:” yes Sir.”
.
Mu ishyamba riri hafi y’umugi usohoka ujya mu ntara niho hari inzu nayo nziza, muri iyo nzu indani harimo ubujyakuzimu, munsi hubatse indi nzu mu butaka, mukuyinjiramo hasi niho bucura bwa Mrs Catherine ashimutiye, akokanya bahise bashyiraho kamera batangira kumumubita inshyi arinako atakamba.
.
Ku rundi ruhande twambutse umupaka turi muri KENTIN, ni hamwe Mrs Catherine yari yapanze guhungira we n’umuryango we, hagati mu mugi wa KENTI niho hari inzu nziza cyane arinayo ye yari kuba abamo, ninaho hari abana be bamaze kuhagera, bicaye muri salon bafite ubwoba bwinshi kubera umubare w’abagabo babazengurukiye inzu.

Bakiri aho bakiriye ubutumwa bwa video call akokanya barafungura bakubitana n’amashusho ya murumuna wabo asakuza cyane kubera inkoni.

Bagize ubwoba burushijeho babonye umugabo umwe amwegereye afite icyuma. Umukuru muribo ati:” muvuge icyo mushaka gituma mumureka.”

Aba bana nubwo tubita abana ariko barakuze bose uretse uwo bashimuse warukiga secondary, umwe birukanye kuri cya kigo. Uyu musore utangiye ibiganiro n’ababagabo niwe mukuru.

Nyuma yo kumva ibyo bamusabye atuje cyane ati:” Nonese ko Mama yishwe n’umugabo wari wambaye nkamwe, ni kuki muri kumutubaza.”

Akivuga iryo jambo Minister aho yicaye yarabirebaga ahita ashiguka ati:” iki cyana kirabeshya mukate urwo rutoki vuba mugabanye imitereto.”

Wa mugabo ugiye gukata akana arongera areba muri camera ati:” ndahera ku gatoki, nkurikizeho akandi kugeza igihe muravugira aho nyoko ari cyangwa mukamuhamagara, bitihise iki cyana cyanyu aheza ni mu ijuru.”

Abana barakomeza baraceceka. Akokanya urutoki bararukata umwana arasakuza cyane amaraso ava nk’isoko.

Umusore yafunze amaso ntiyavuga mushiki we ahita asakuza cyane kubera ko yabonaga bafashe urundi rutoki ati:” mama ndababwira nimero ari gukoresha.”

Minister aho ari mu biro ahita aseka afata n’ikirahure k’inzoga ahita uroha mu kanwa.
.
Tugaruke kuri muzehe aracyahamagara akabona Gabby ntamwitaba, ari kuzunguruka mu nzu yabuze icyo akora. Akokanya yahise yongera guhamagara undi muntu amwitabye ahita amubwira ati:” urakenewe nonaha aho uri hose nturenze iminota 30 utarangeraho.”
.
Ku rundi ruhande ni hafi n’amazi, hari umusore muto uri mu kigero cya Gabby, uyu musore arikumwe n’abana bari mukigero kimwe, biragaragara ko ari inkundarubyino bari mu miziki myinshi bashyizeho na camera, gusa uyu musore hari uburyo izi camera zose ariwe uri kuzikontorora yifashishije telephone ye mu ntoki, ndetse na drone zose zihari niwe wazikoreshaga. Aho ari amaze kuvugira kuri 4ne ndetse arasa nkaho avuye muri mood y’ibirori. Umukobwa begeranye aramureba ati:” Cheri, ni iyihe nkuru ukuye kuri uwo muntu uguhamagaye ko uhise uhinduka?.”

Umusore ati:” ndagiye nonaha ndaza kugaruka nyuma sintinda.”

Umukobwa atunguwe ndetse anababaye ati:” Gaston, ntibikwiye ko wansiga muri aya ma couple angana atya, byantera irari.”

Gaston amuha bizu ku munwa ati:” mpa amasaha abiri gusa ndaba nkugezeho.”

Umukobwa ataragira icyo avuga Gaston aba yagiye ndetse yirukanka cyane, avuye ku mazi ahitira muri parking yinjira mu kamodoka ke keza k’ibirori, mu minota micye yari ageze iwabo ahantu hasa nk’aho atari mu mugi ahubwo iruhande rw’umugi, gusa ni inzu nziza ikikijwe n’ibiti binini ushatse wanavuga ko ari mu ishyamba. Yavuye mu kamodoka akata inyuma y’urugo mukanya gato asohoka mu kamodoka neza neza gisa nka cyakindi cyoekwa muzehe gishaje ariko gifite moteri n’ibyuma bikomeye cyane, yagikubise umuriro yinjira umuhanda ujya mu cyaro.
.
Ku rundi ruhande ni mu ishyamba muri Green House, Gabby ari gukwepa imyambi myinshi cyane ndetse ari ku muvuduko ukabije yirukanka acika umusirikare w’umugore, nabo bari kumwirukaho kandi bafite urusaku rukabije ibintu byaryaga cyane Gabby mu matwi. Uko yagakomeje kwirukanka yabasize yisanze yariye rugondihene abanza isura hasi. Ataranatuza yakubiswe imigeri myinshi n’ibipfunsi kugeza ubwo ahagurutse gikomando afunga kamayi yitegura kurwana byeruye n’agakobwa gato k’agasirikare ariko katojwe.

Ako gakobwa kati:” turakwica waratugambaniye.”

Gabby araseka ati:” narimbizi ko nimumbonana na bariya bagabo ibi murabikora arinayompamvu nabakurikiya ngo nze mbabwire nkisanga mwahindukiye muje kumpiga.”

Ako gakobwa kati:” urapfa wowe n’abariya bagabo wazanye muri iri shyamba.”

Gabby nanone araseka ati:” ntago ubwo bushobozi mubufite.”

Agakobwa kazinga isura akati:” reka tubirebe.” Karikaraga gasimbukira Gabby ariko ahita akajisha agasunika hirya ati:” ndi umwe muri mwe mufite kunyizera.”

Agakobwa kati:” nigute twakwizera ubwakabiri?”

Gabby arakareba ati:” ibyo si wowe wo kubibwira ahubwo URABYUMVA mu itegeko urahabwa n’abagukuriye kuko nibo nza kuganira nabo.”

Agakobwa karasara gakurayo imigeri ariko Gabby agakwepa ntagakubite.
.
Tugaruke kuri muzehe aho ari yumvise imodoka iparitse hanze, ataranahaguruka abona urugi rurikubise kumbe ni Gaston uhise winjira n’igikabyo kinshi ati:” ndabizi ubwo wari uhagurutse uje kundeba. Ngewe imodoka nyiparika narangije kuyivamo kare.”

Muzehe aramureba ati:” uvuye kandi mu mayoga?”

Gaston ati:” marume nawe nanga ko uvanga dosiye. Nonaha nje kugira ibyo nkora bindeba ayo mayoga uvuga nkahita nyasubiramo vuba.”

Muzehe ahita amusunikira muri wa muryango umanuka muri ya nzu yo hasi bamanuka bihuta bageze muri cya cyumba kirimo za computer za rutura Gaston ahita yicara kuri imwe yambara headphone n’akavuyo kenshi ati:”wow, nari nkumbuye ibyicaro byange.” Ahita ahindukira areba muzehe ati:” none nkore iki?”

Muzehe ati:” koresha telephone ya Gabby nonaha umunyereke.”

Gaston yatangiye gukurura telephone ya Gabby mu masegonda macye amashusho ya Gabby batangira kuyareba nk’abahibereye.

Gaston ati:” wow, mbega agafirime keza, reka ndebe aho Gabby uhora anyiyemeraho ngo afite umwitozo akubitwa n’akana gato nako k’agakobwa.”
.
Tugaruke kuri Gabby amaze gukubita akana k’agasirikare yakumukije akareba mu maso ati:” ufite guceceka kugeza igihe ndaba ndangije kuvugana n’umwamikazi.”

Gabby yahise yikinga ku giti cyo hirya ako kanya ba basirikare bose bahita bahagera basanga mugenzi wabo ameze nk’uwabaye intere kubera gukubitwa. Baramwegereye ngo bamuvugishe ariko yanga kuvuga kuko Gabby yamuhaye gasopo, bakiri muribyo babona umwamikazi bamufatiyeho imbunda barahindukira bafora imyambi, batararasa Gabby aba arashe umwe mu kaguru wari ufite amashagaga ati:” ngirango murakibuka ibyo nakoreye intare zanyu, nkeka ko rero nubwo ari mwe mwari mwarazifashe ariko mutazirusha ubukaka. Mwibuka uko nazishe bityo rero mutarashyira imiheto yanyu hasi ndahera ku mwamikazi nica.”

Bose bashyira hasi ndetse abasaba kwicara hasi bakarambya ndetse arekura umwamikazi arahagarara bararebana ati:” ibyo ngiye kuvuga numvaga ari wowe wenyine ndetse na general twabiganiraho, ese niko biragenda, cyangwa mbivugire muri rusange bose bumva?”

Umwamikazi ati:” twese twumva.”

Gabby atangira kubabwira.
.
Tugaruke kuri muzehe na Gaston, ibyo byose bari kubireba.

Muzehe ati:” hariya byakemutse. Nonaha nshaka amashusho yo kukibuga k’indege cya Kent, unshakire uko uyu mwana wa Mrs Catherine yabuze naho yajyanywe.”

Gaston yatangiye guhakinga amashusho, ndetse batangiye kubona uko byagenze kose ndetse bahita babona aho umwana yashimutiwe, na camera zo muri ya nzu zose barazihakinze kuburyo amashusho nayo batangiye kuyabona ndetse bose barikangatbabonye ukuntu umwana ari kuva amaraso ibintu bishobora kumuviramo gupfa.

Gaston yitonze ati:” ndabona wagirango ibintu bari gukorera uyu mwana hari abandi bantu bari kubyereka.”

Muzehe arikanga ati:” ntabe ari Mrs Catherine kuko ubu byaba byamurangiranye agiye gupfa. Nonaha nyereka umuntu bari kwereka ayo mashusho.”

Gaston yakanze aka na kariya kuri computer keyboard ahita abibona byose, ni abana ba Mrs Catherine ndetse n’amajwi yose batangiye kuyumva.
.
Tugaruke i KENTIN aho abana ba Mrs Catherine bari,

Wa mukobwa yari agiye gutanga address z’aho nyina ari kuko telephone yabahamagaje bayizi, ataragira icyo avuga ako kanya signal zihita zibura amashusho avaho adatanze izo address.

Mu biro bya Minister yahise akubita hasi cya kirahuri yanyweragamo ati:” gute mu bintu bya Minister haburamo network? Mwabwe mumaze iki? Ndavuzengo nonaha mugarureho ayo mashusho.”

Bakomeje kugerageza ariko babona wapi umunara ubaha network urasa nk’utagihari.
.
Tugaruke kwa muzehe, muzehe areba Gaston ati:” ukoze akazi katoroshye sha. Byibuze kuba ukupye umunara barokoye Mrs Catherine ndetse uriya mwana baraba bamuretse kuko ntacyo byatanga kumuhohotera igihe ntababibona, ikibazo ni ariya maraso ari kuva n’uburibwe ari kunyuramo gusa.”
.
Tugaruke muri GREEN part Iceland Gabby aracyavugana n’abasirikare ati:”Ni muri urwo rwego ndi kumwe na bariya bagabo, nkuko nakomeje kubibabwira ho haruguru, bariya bagabo simwe mwenyine baje kuzengereza, ahubwo twe batumaze batuzengereza, uburyo rero bwo kubatsinda ni ukubareka bakakugira igikoresho cyabo, ukabinjiramo ukabahera mu mizi. Ibyo nibyo nge na ya kipe yange nababwiye twakoze, ndetse turifuza ko namwe twakorana tukivuna umwanzi.”

Umwamikazi ati:” dukorane mu buhe buryo?”

Gabby arabareba ati:” mufite umwitozo uhagije ndetse iri shyamba murarizi cyane, icyo tuzakora ni ukubigisha gukoresha ibikoresha by’imbunda n’ibisasu, bizatwara igihe kitari kinini ubundi nzabereke aho dutera.”

Barabyumva.

Gabby ati:” musubire aho mugomba kuba muri vuba bidatinze nzaza kubareba dutangire ibintu ku murongo.”

Basubiye muri bya bice byaho bagiye kuba bari Gabby nawe ahita asubira hamwe bagiye kuba bacukura amabuye y’agaciro, akokanya yahise yakira call arebye abona ni muzehe ndetse yamubuze kenshi ahita amwitaba

Muzehe ati:”akazi ugakoze neza cyane mwana muto.”

Gabby ahita yibuka ko cyagihe ubushize ishyamba ryose yaryujujemo camera bityo ko ari byo byatumye kwa muzehe bamureba live kubera ko amashusho ya satellite atari kubasha kumwereka neza. Ati:” rwari urugamba rutoroshye.”

Muzehe ati:” nonaha nturenze iminota 30 koresha indege imwe muzo mwajyanye ube ungezeho vuba.”

Mwibuke Gabby niwe ukuriye iyi mission yose bityo ko gufata kajugujugu abyemerewe. Yarirukanse cyane asanga bahugiye mukubaka amatente bazaba barimo no gusenya inzu z’ababaturage, ahita asaba pilote kumugeza hakurya y’inyanja byihuse.
.
Tuve ku kigwa tugaruke mu gihugu indani abaturage bashimishijwe n’amakuru mashya bumvise ku maradiyo ko ibikorwa by’iyubakwa ry’umuhanda bigomba gutangira bitarenze mu cyumweru gitaha. Uko abaturage babyishimiye ninako muzehe abereba akazunguza umutwe ati:” imwe mu mishinga itinda cyane mu kuyigaho ni iyubakwa ry’imihanda kuko hari n’ubwo umwaka ushira abaturage barategereje ko umuhanda wubakwa ariko barahebye, impamvu ni uko haba hapimwa uko ubwo butaka bumeze ndetse n’ubwoko bw’umuhanda ushobora kuba wanyuzwamo. Ikindi baba basuzuma ibikorwa bihasanzwe bizahangirikira nk’imiyoboro y’amazi, amazu azasenywa ndetse n’uburyo bwo kwimura abaturage bahaturiye, nyuma bakareba n’ikiguzi cyabyo. None aba bo barabitekereje, bukeye babitangaza, bivuzengo nanone uyu muhanda uzaba usondetse, ikindi abaturage n’ibikorwa byabo bizatsikamirwa cyakora bababeshyeshye udufaranga twinyishyu!!”

Muzehe arangije azunguza umutwe arimyoza. Gaston we yaramurebye aramwihorera ati:” akazi kange nakarangije nsubiye ku mazi.”

Muzehe ati:” Gabby niwowe uramuyobora guma kuri control.”

Gaston ati:” ariko ibikomeye nabirangije reka ndeke kwica gahunda yange n’inshuti zange. Wowe uricara hano kuko byose uraza gushobora kubikora, urajya umuyobora ntakibazo.”
.
Ku rundi ruhande ni ku kigo cyacu cy’amashuri cya THE NTACO SCHOOL ACADEMY ni mu masaha yo gutaha nimugoroba.

Edmondson yashatse Lisa ngo amusezere ariko aramubura mwibuke kare Lisa cyagihe atandukanye na Edmondson nyuma yo kubona ko hari igishushanyo afite kandi icyo gishushanyo ari icya Aline, yaketse ko batangiye guteretana kabaye. Yagiye agiye guteza ingaru kuri Aline asanga mwarimu yagezemo niko guhita yikubita arataha. Ubu boyfriend we nkibisanzwe yaje kumushakira kuri class ye ngo amusezere ariko yamubuze. Akiri kumushaka Sarah na Aline bahise basohoka bameze nkaho bari gusezeranaho

Sarah areba Aline amuhereza inote ati:” mu gihe ntarasaba uburenganzira mu rugo bwo kujya nitwara ngo njye nza ngucyure ndetse nze no kugutwara mugitondo, fata aya mafranga uze gutega private. Ntago uzongera kugenda n’amaguru, sibyo?”

Aline biramurenga atangira gushimira mugenzi we, bakiri muri ibyo Edmondson ahita abageraho ati:” excuse me.”

Baramureba

Arongera ati:” ese mwiga miri iyi class?”

Bose bazamura umutwe bikiriza

Edmondson akubita amaso mu isura ya Aline umutima uhita udundamo icyoba ati:” aaah, narinje kubabaza umuntu.”

Sarah araceceka. Aline ati:” mwatubaza ntakibazo.”

Aline yabivuze nkibisanzwe yitonze cyane, ndetse akora jeste zigaragaza ko yamwubashye, ndetse yari afite n’akamwenyu ku maso.

Edmondson yabuze aho akwirwa nawe ubwe atazi impamvu noneho ari gutinya ati:” Lisa yaba yigeze aza?” Yabibajije abizi neza ko yaje nubwo yari yamubuze.

Aline abitekerezaho neza kuko atibukaga neza ubundi ati:” ndumva nimba ntibeshye yaba yaje. Gusa sinzi impamvu noneho atagaragaye cyane nkibisanzwe.”

Edmondson ataragira icyo avuga inshuti ye iza kumureba ngo ari kubakereza.

Sarah areba Aline ati:” Lisa atubonanye na boyfriend we ntago yaduha amahoro habe na mba.”
.
Tugaruke kwa muzehe yicaranye na Gabby ari kumwereka ya mashusho ati:” ndabizi neza aha utiriwe unahabona urahazi, rero ndagirango ntibirenga saambili z’ijoro uyu mwana ntaramubona hano.”

Gabby ariyumvira ati:” ntago nabura gukora ibyo niyemeje ariko ndi mubyago birenze ibyo nigeze njyamo byose.”
.
Amasaha yaricumye minister ari kwitegura kuva mu biro bye ngo ajye mu bikorwa by’umuryango we asoze akazi. Hari saatatu zibura iminota 20. Ako kanya umusore ahita yinjira atarwiyambitse ati:” ikipe y’abasore bari mu nzu Down sx bose bishwe.”

Minister agwa mu kantu ati:” ngo ngwiki? Bishwe bate kandi nande?”

Umusore ati:” birasa nkaho umugore afite ikipe iturenze mu bushobozi.”

Minister umujinya uramwica ati:” ibyo ntago ari byo nkubajije.”

Umusore ati:” sorry sir. Twababuze ku murongo igihe cy’ingana n’iminota 10, nuko twigira inama yo kujya kubareba dusanga bose bishwe ndetse umwana yajyanywe.”

Minister umutwe uramurya.

Mu muhanda werekeza mu cyaro Gabby atwaye ya modoka yabo ku gisazi ndetse yicaranye n’umwana. Ese yabigenje ati??………………..LOADING EPISODE 11…………
.
TANGA IGITEKEREZO

About CORNEILLE Ntaco

NTAWUYIRUSHAMABOKO Corneille, also known as Corneille Ntaco is this broadcasting agancy owner and writer.

View all posts by CORNEILLE Ntaco →