IMWE MUMIJYI Y’IMIZIMU N’AMADAIMONI ABANTU BARAHUNZE HASIGARA UDUCURAMA

IMWE MUMIJYI Y’IMIZIMU N’AMADAIMONI ABANTU BARAHUNZE HASIGARA UDUCURAMA

 

Umujyi wa KHANGBASH mugihugu cy’ubushinwa ni umujyi wuzuye ibisabwa byose imiturirwa igezweho imihanda yuzuye amatara ndetse n’ibindi bikorwa remezo bikwiye umujyi ugezweho kurwego rw’isi

Ariko igitangaje ntamuntu n’umwe uhatuye

Iyo uhageze usanga hacecetse cyane ntajwi ry’umuntu ushobora kumva usibye umuyaga utuma amadirishya y’inyubako zaho ahora yihondagura,

 

Inyubako Nziza za étage zigerekeranye kuburyo buteye neza ariko ntamuntu ubamo usibye uducurama n’ibisiga byirirwa biguruka bihinduranya ibyumba

Leta y’ubushinwa yakoresheje amafaranga menshi yubaka uyu mujyi ariko byayibereye igihombo kuko n’ubu hakoreshwa ingengo y’imari nyinshi kugirango uyu mujyi ukorerwe isuku

Abakozi bashinzwe isuku bahora bakubura no gutema ibiti binini bakishyurwa akayabo k’amadolari ariko iyo bigeze ninjoro hahinduka icuraburindi

Abagore n’abana batagira kuvuza induru muma etage batabaza ariko ntawuzi aho baturuka ntanuwirirwa ajya gutabara kuko hateye ubwoba

Hari mayibobo zirirwa zizenguruka muri uyu mujyi ariko n’iyo imvura yagwa mayibobo zihitamo kunyagirwa aho kujya kugama munyubako za KHANGBASH

KHANGBASH CITY

benshi bahabatije KHANGBASH umujyi w’imizimu n’amadaimoni,

Ni umujyi wubatswe muri 2003 hakoreshwa akayabo ka miliyari 161 z’amadolari

Uyashyize mumanyarwanda hazamo zeru nyinshi kuburyo byagorana kubisoma

 

 

Hariyo Appartement zirenga milioni 61 ariko zose zirimo ubusa,

Iyo bafotoye bifashishije satellite Umujyi wose ugaragara wera Ntan’inyoni itamba

Igitangaje amatara yo kumihanda yose arakora neza cyane

Hari igihe usanga imodoka ziparitse hanze kunyubako ziri mumujyi rwagati

Iyo bwije zimwe munyubako z’aho usanga amatara yo mubyumba yaka ariko ntiwamenya uwuyacana

 

 

Umujyi wa KHANGBASH watangiye kuvugwa muri 2009 ubwo AL Jazeera yanditse ikanavuga amakuru menshi y’uyu mujyi uteye ubwoba,

 

Mukirwa cyitwa SAIPLUS

Ikirwa giteganye n’amajyaruguru y’igihugu cya MISIRI

hari inyubako ya kera yakoreshwaga nka Hotel ariko ubu iyi nyubako yahindutse itongo ry’imbeba n’ibyugu

Ntamuntu wahegera,

Naho mugicuku humvikana urusaku rw’abagore, iyi yari Hotel ikomeye ariko ubu no mumbuga yayo huzuye ibyatsi n’ibiti binini bitagira ubyitaho

Mumwaka 1931 nibwo iyi Hotel yafunguwe kumugaragaro bayita “BENGALIA HOTEL” yubatswe hejuru y’umusozi aho buri wese yayibonaga nk’uburanga kugasongero k’umusozi

 

Iyi Hotel yakoze imyaka 53 kuko yafunze imiryango mu 1984

Ubwo Iyi Hotel yakoreshwaga yakiraga abantu batandukanye biganjemo abakire n’abandi bakomeye yigeze no kuruhukiramo Umwami FAROUK wa Misiri

Umunsi umwe umuherwe wubatse iyi Hotel yararwaye araremba maze ahamagara abana be batatu arababwira ati “Nindamuka nitabye Imana Muzagabane neza imitungo isigaye muramenye ntimuzaryane”

 

Amaze gupfa abana batangira gushwana ndetse ubwumvikane burarangira burundu,

Business ya BENGALIA HOTEL irahomba barayifunga,

 

 

Nyuma y’ibyo umuvumo wakurikiranye abana Bose batangira gupfa m’uburyo butunguranye

Birashoboka ko imizimu y’abana na se aribyo byibera muri iyo Hotel

Hari igihe abaturanyi b’ako gace babona ibicucu by’abantu bagendagenda muri iyo Hotel mugicuku

nyuma y’ibyo nibwo abagore batangira gutabaza basaba ubufasha

 

Manager w’iyi Hotel nawe basanze yiyahuye muri kimwe mubyumba byaho,

Hari igihe umuherwe umwe yasohokeye muri iyi Hotel ubwo yari itarafungwa maze umugore we apfira muri Pisine

Ibi byose bivugwa ko abo bapfiriyemo bashobora kuba barasizemo imizimu yabo ndetse n’uwo mugore akaba umwe mubarara barira batabaza mugicuku

 

Hari igihe umukobwa mwiza agaragara mw’idirisha ry’iyi Hotel yambaye nk’abakozi baho ariko iyo abantu bamuhengereje ahita abura,

Abantu bamaze kumva ibitangaza bibera muri iyi Hotel ya kera bamwe bahisemo kujya kuhasura ariko bavuyeyo batanga ubuhamya bw’ibibazo bahuriyeyo nabyo,

Umugabo umwe uvukana n’uwahoze ari nyiri iyi Hotel aherutse kuyigura ayizengurutsa uruzitiro murwego rwo kubuza abantu kujyayo bivugwa ko ashaka kuyivugurura

 

Inkuru zitangaje z’Ama Hotel nk’aya ni nyinshi cyane

M’ubuyapani Hari ikirwa kinini cyitwa HAJCHO

 

aha Hari hubatse Hotel idasanzwe yitwaga “HAJCHO ROYAL HOTEL”

 

 

iyi yari Hotel y’inyenyeri Eshanu kandi itangaje

Mumyaka y 1960 mubuyapani byari bigoranye kubona passport bityo abantu benshi ntibashoboraga kujya mubihugu byo hanze bagahitamo gusohokera muri HAJCHO ROYAL HOTEL baturutse imbere mubuyapani cg no hanze y’aho

 

Nyuma y’igihe kinini abakiriya batangiye kugenda bahunga bitewe n’uko waryamaga wambaye imyenda ukabyuka wambaye ubusa kandi imyenda yawe ntuyibone,

Hari n’igihe wabaga Uri muri douche ukumva umuntu agutsirita m’umugongo kandi winjiye wenyine,

Abandi bakubitwaga inshyi ubwo babaga baruhutse mubyumba byabo,

Abagore baryamanaga n’abagabo batazi kandi batabona kuko umuntu yararyamaga agashiduka apfumbase ikigabo atazi n’igihe cyinjiriye

Byatumye Hotel ihomba burundu abakiriya Bose barayihunga kubera imizimu n’amajyini

 

Gafotozi w’umunya POLAND witwa NATHALIA SOBANSCA yigeze kujyayo afata Camera ajya gufotora iyo nyubako yinjiye munyubako adatinya maze yerekana inyubako uburyo ishaje,

Izengurutswe n’ibyatsi ndetse n’ibiti byumye habaye mugihuru

imbere muri iyi nyubako Harimo ibikoresho byose Intebe, Ameza ndetse n’ibindi bimaze gusaza

ubwo bayifungaga muri 2006 ntakintu na kimwe bakuyemo HAJCHO ROYAL HOTEL isazanye ibikoresho byose harimo n’ibiyiko

 

Reka nkubwire indi Hotel irimo ibitangaje biteye n’ubwoba,

ni Hotel yitwa HOTEL DE SALTO ni Hotel iri mugihugu cya COLOMBIA

 

 

Ni hafi y’inkombe z’amazi asuma ya TUEKENDAM,

Abakerarugendo batangiye guhunga iyi Hotel nyuma y’uko abashakashatsi basanze amazi akoreshwa m’uruzi rwa BOGOTA hafi y’iyi Hotel afite ubumara bukaze

ibi byatumye Hotel n’ikirwa cyose abantu bareka kujyayo hahinduka ishyamba ry’inzitane,

iyi Hotel yahindutse inzu y’inkende, inzoka, n’utunyamashyo

Abaturage bo hafi aho batangiye gutora imirambo y’abantu muri iyo nyubako

Abantu bishwe na stress cg dépression bajyaga kwiyahurira muri iyo nyubako

Hari n’abandi bicwaga bakajya kujugunwa yo kuko Hari harabaye igihuru

imirambo yari myinshi cyane kuburyo ntamuntu watinyukaga kujyayo

 

Mumwaka wa 2011 Campani imwe yafatanyije na Kaminuza Nkuru ya Colombia bavugurura iyi Hotel ihindurwa Inzu ndangamurage y’igihugu cya Colombia, kugeza ubu,

 

Reka dusoreze kubirwa bya POVEGLIA mubutaliyani

 

 

kimwe mubirwa Leta y’ubutaliyani yabujije uwo ariwe wese kujyayo

Iki kirwa cyera cyakoreshwaga nk’ahantu ho kujugunya abantu bagapfira yo

N’ubwo Leta yabujije abantu kujyayo hari bamwe bafite imitwe ikomeye bafata ubwato bakajyayo muburyo bwa magendu

 

Iyo ukandagiye k’ubutaka bw’icyo kirwa usanganirwa n’amagufwa y’abantu yanamye kugasozi ameze nk’imyumbati yanitse k’umucanga

Ikirwa cya POVEGLIA igice kinini cy’ubutaka cyuzuye ivu ry’abantu batwitswe kera bahinduka umuyonga,

Bivugwa ko cyera mukinyejana cya 15 igihe cya ROMAN EMPIRE Mugihugu cy’ubutaliyani higeze kwaduka indwara y’icyorezo yitwa “TAUNI” nk’uko tubona Corona maze Leta ifata abarwayi cg abandi bafite ibimenyetso by’iyo ndwara ibaha akato kugahato muri icyo kirwa,

kuko bose babaga barwaye hakabura uwita kuri mugenzi we bose bagapfa

leta yakoze ibi mugihe kinini cyane kuburyo hapfuye ibihumbi n’ibihumbi by’abaturage

ikirwa cya POVEGLIA gihinduka irimbi ryanamye

hari n’abandi bapfaga bisanzwe bakajya kujugunywa muri poveglia

imirambo n’amagufa bikajya byirirwa kuzuba biribwa n’inyoni

 

 

Ikibabaje n’uko hari abafatwaga kugahato bakajyanwa mukirwa cya PEVEGLIA kandi batarwaye icyorezo cya TAUNI bakajya gupfira yo,

Hashize imyaka myinshi abantu bifuza kujya kureba ayo mateka ariko Leta yarabyanze

 

birashoboka ko nyuma y’ubugome bwakorewe abaturage ubutaka bwa POVEGLIA bwagumanye umuvumo Leta ikabona ntago ari ahantu ho guturwa n’abantu cg kujyayo n’iyo waba utembera gusa

 

Hari abigeze kujyayo rwihishwa,

Iyo ugezeyo icyambere ni ukugira urwikekwe wumvako utari wenyine !!!!!

Iyo mugiye muri benshi mukicara ahantu mutangira kugira ibyiyumviro ko Hari abandi bantu bari iruhande rwanyu ndetse bari kubona ibyo mukora byose

Buri kanya uhorana icyikango, ijosi ntago rituza kuko wicara ukebaguzwa ureba niba ntakintu kinyuze iruhande rwawe,

 

Hari n’abigeze kujyayo baza bavuga ko iyo ugeze yo hari igihe wumva usunitswe n’umuntu utazi cyangwa akagukubita inkoni y’ibitugu ariko utamubona,

Abandi bigeze kwinjira mumazu y’aho bavugako Hari ibicucu by’abantu bigenda,

ukabona igicucu gusa kinyuraho ariko nyiracyo ntumubone

Rimwe na rimwe mushobora kuba mugenda muri babiri ariko ukabona ibicucu bigaragaza ko muri barindwi

Ibyo byose ni ibintu bidasanzwe mukirwa cya POVEGLIA,

 

 

Mu 1968 umugabo w’umuherwe yatanze akayabo agura icyo kirwa,

ahitamo kujya kuhatemberera we n’umuryango we,

Kumanywa byari amahoro n’ibyishimo ariko bigeze n’ijoro batangira gukorerwa ubugenge

Umwana w’umukobwa wari wajyanye nabo yakubiswe n’ikintu kidasanzwe kimwahuranya ibipande bibiri mumaso kandi ntawigeze akimenya cg ngo akibone

Uyu muherwe yabyutse azinga utwe arataha

Bidatinze iki kirwa arongera arakigurisha

 

Ubu ntamuntu n’umwe wifuza kuhakandagira

 

Isi irimo byinshi birenze ubwenge bwa muntu kandi biteye ubwoba kubyumva,

ariko Hari bamwe babituye mo baryama batazi niba Hari bucye amahoro

 

 

About CORNEILLE Ntaco

NTAWUYIRUSHAMABOKO Corneille, also known as Corneille Ntaco is this broadcasting agancy owner and writer.

View all posts by CORNEILLE Ntaco →