ITABAZA NYUMA Y’IGICUCUCUCU CY’IMPERUKA UBUHAMYA IGICE CYA 04

ITABAZA NYUMA Y’IGICUCUCUCU CY’IMPERUKA
.
UBUHAMYA IGICE CYA 04
.
Abasirikare bahise binjira, kuko ubwo interahamwe zari zitumijeho imbunda, bari abasirikare batumijeho,
Ubwo baraje basanga imirambo iruzuye mu kiliziya gusa ninkaho hari hapfuye kimwe cya gatatu cy’abari barimo! Interahamwe zari zatemaguye aho ziruhiye zirarekera!!! Ubwo bahise batangira kuturasagura, ariko kubera ko nubundi papa we yari ameze nku wapfuye ubanza ariyo mpamvu batamurasaga, ubwo yahise akurura imirambo ibiri asa nkuyinterekaho aho nari ndyamye, ndetse nawe asa nkunyubaraye hejuru kugira ngo babone ko ari imirambo yagwiriranye, njye nakomeje kumva urusaku rw’amasasu, byaje gutwara nk’isaha twumva bararekeye

“musuzume iyo mirambo yose, murebe niba ntawarokotse. ” niko umwe muri bo yavuze.

Ubwo bahise bahuka mu mirambo bagenda bayitemagura! Uwo bagezeho bagasanga isasu ritamwishe bagahita bamuhorahoza, aho nari ndyamye nari nuzuye amaraso kuburyo nange wabashaga kugira ngo napfuye.

” muze tujye n’ahandi, ubwo utapfuye ku mahoro araza gupfa kunabi kuko ndacyeka hano uburibwe buramwinogonorera. ” niko bahise bavuga, ubwo amahirwe twagize ni uko bagiye bataje gusuzuma aho nari ndi njye na papa.
Hashize akanya nk’iminota 5 tutakibumva, papa yahise yihandahanda areguka, ankuraho ya mirambo ibiri ahita ampagurutsa ngo tugende tuve aho, papa ntacyo yarimo amvugisha yewe nange ntacyo kuvuga nari mfite ahubwo nahise mpaguruka, mufata ku rutugu ntangira kumusindagiza turasohoka, wakwibaza uti kuki ntari nahahamutse cg ngo mbe ndi kurira kubera ibyo nabonye, ariko ndakubwiza ukuri ko Imana yonyine ariyo ifite uburyo itanga imbaraga ku muntu runaka. Numvaga mfite umutima uremerewe ariko sinzi aho nakuraga imbaraga zituma mbasha kwita kuri papa wari umeze nabi ikindi kandi nkamwitaho niyibagije ibyo nari namaze kubona n’amaso yange ubwange, kubona Mama na mushiki wange bicwa urwagashinyaguro kandi babanje gufatwa kungufu! Kubona Isimbi, gashiki kange gato kicwa muri buriya buryo, byari ibintu birenze ukwemera ariko navuga ko byankomezaga umutima nubwo wenda udashobora kumva uburyo byankomezaga, ariko byatumaga mbona ibintu nakwita bibi cyane nkabibona nk’ibintu bisanzwe, wenda wowe ushobora kujya ku muhanda ukigerayo ukabona imodoka igonze umuntu mwari muri kumwe arapfuye, ushobora guhita ugira ubwoba wenda ugahahamuka cg ugatinya kumukoraho kuko ibyo bintu byaba birenze intekerezo zawe, ariko njye nkibyo bimbayeho nabibona nkibisanzwe wenda nkuwo muntu nkamuterura nkamwihutana kwa muganga ataranapfa,
Ibyo rwose ntibyankanga nkurikije ibyo nabonye, ariyo mpamvu mvuga ko byankomeje umutima.
Ubwo njye na papa twasohotse mu kiliziya, duhita tunyura inzira yo mu ishyamba kugirango batatubona, gusa aho twagendaga tunyura hose hari huzuye imirambo, imwe yatangiye no kunuka!
Gusa twakomeje gutwaza tugera ahantu ku kagezi kamanukaga muri iryo shyamba, mpita mfasha papa hasi ntangira gukaraba mu maso ndetse n’ahandi hose nari nuzuye amaraso, gusa ku myenda ho ntakuntu nari kuyakuraho kandi ntanubwo nari kuyikuramo ngo nyite kandi ntayindi yo kwambara mfite! Ubwo na papa nahise ntangira ku mwoza akajya ababara kubera ibisebe ariko agashinyiriza, namaze kumwuhagira tuba twicaye ahongaho kubera havaga akazuba, tuba tukota. Nyuma y’akanya twatangiye kugira inyota kubera ka kazuba, turahindukira ngo tunywe kuko twari hafi y’umugezi, ariko wa mugezi wose twahise dusanga wabaye amaraso gusa, ntiwari ugitemba ari amazi meza y’urubogobogo ahubwo yari yabaye umutuku w’amaraso gusa!

“ibi bisobanuye ko iyi ruguru hari kwicirwa abantu benshi cyane, ikindi kandi bari kubica babaroha muri aka kagezi, niyo mpamvu yabaye umutuku, ahubwo tugende wabona baduhingukiyeho. ” ni gutyo Papa yambwiraga.

Ubwo twahise ducyama hirya, dukomeza kumanuka tugeraho ishyamba turarirangiza ahubwo tugera ku bisambu, ubwo bwari bwatangiye kwira nyeka ko arinayo mpamvu batatubonye turi kumanuka aho ku musozi, ahubwo buriya nabo bari batangiye gutaha, ubwo twe twakomeje kugenda twimanukira mu masambu ya burugumesitiri, tugera ahantu ku gihuru tukinjiramo ngo natwe turuhuke, iki gihuru rero nicyo natangiriyeho mbabwira ubu buhamya bwange, ibyahabereye byo murabizi singombwa ngo mbisubiremo, kugeza muri iri joro aho nicaye mumirambo myinshi ngenyine hano mu rubingo!!
Ubwo nakomeje kwiyicarira mu rubingo, ntamuntu numwe tuganira, ntaninyoni numva kuko bwari nijoro, ahubwo naraye numva imbwa zimoka kumusozi ndetse n’impyisi, ubwo zabaga zihaze imibiri ya ABATUTSI biciwe ku musozi!
Nakomeje kwicara aho ibitotsi ntabyo narikubona habe nagato, rero bwaje kunyeraho nshiduka nka saakuminebyiri zageze! Nakagombye kuba naragaruye ubwenge kugihe wenda nka saakenda zigitondo kugirango mbone uko ngenda ntawe unsagariye, ariko nisanze saakuminebyiri zangereyeho, induru z’abantu bari kwicwa ku musozi ari nyinshi!
Urusaku rw’Interahamwe n’Impuzamugambi ku musozi narwo ari rwinshi basakuza cyane bati :”Iyee tubatsembatsembe… ”
Ubwo natangiye kubunza imitima nibaza uko ndibusohoke aho murubingo, nkumva umwanzuro ntawundi ari ukuhaguma, ariko kandi nkabona ntari bugume mu mirambo, kuko amasazi yari yatangiye kuhuzura ni ukuvuga ngo mumwanya wari buze hari gutangira kunuka, ikindi kandi hakaba haza nk’inyamaswa zije kwishakira icyo kurya ugasanga nange ziranyanjamye, nabonye kugenda no kuhaguma byose ari urupfu, mpitamo gusohoka ngo ngende, gusa ikintu cyambabaje ntarasohoka ngo ngende, ni uko nisanze nakandagiye umurambo, narinziko ari umurambo ariko nagiye kumva numva aratatse cyane ngo ndamutonetse! Byarambabaje cyane kuko uwo muntu bari bamutemye bikomeye cyane, ntakaboko nakamwe yari afite! Ukuguru nako bari bamutemyeho hariho igisebe giteye ubwoba, naramurebye numva nsheshe urumeza kuko uretse n’ibyo, ni’manga nayo bari bayisatuye, ubwo nibajije icyo nakora ariko ndakibura, nshaka kwikomereza ngo nigendere ariko izo mbaraga nazo ndazibura, mpita mufata ndamwicaza, yarimo ataka ariko musaba kwihangana, nahise mfata agapira nari nambaye ndagaca, mpita muzirika hamwe yakomeretse ku kaguru, nabwo yaratatse cyane ariko ndamwihanganisha, nkirangiza rero nagombaga gushaka ukuntu namusindagiza nkamukura aho, ariko ntakaboko nakamwe yari afite, kuburyo wenda nabona uko nkasobekeranya n’akange nkamufata ku rutugu ubundi tugakomeza! Byari binshanze!!

“basi ikomereze urugendo ntakurushya kandi nubundi ndi nyakwigendera. ” niko yambwiye

” ntago ndagusiga mu mirambo kandi wowe uri muzima. ” namubwiye gutyo ndimo kurwana no kumuhagurutsa.

” nonese urantwara ute kubona ntamigendere yange?.”

“nicyo kibazo gisigaye, ariko nubundi byose ni ukubabara ugiye kwihangana ugendeshe ako kaguru kawe nange ndaba nkufashe ntakibazo turagira. ” niko namubwiye.

” hanyuma se tugane he? ” niko yambajije

” ubu Imana niyo izi amerekezo yacu. Ahubwo tugende. ” mpita muhagurutsa dutangira kugenda dusohoka mu rubingo, yagendaga gake cyane ariko nkabyihanganira, twasohotse mu rubingo, yari afite umutima ukomeye, ahita atangira kugendesha kwa kuguru kwe neza, ariko ahari ubanza ari uko yari hafi kwitahira 😭 yanyeretse ubutwari rwose kuburyo bwaje kuba indi mpamba yange y’ubuzima.
Twahise dukata ahantu mu ishyamba ry’ibyatsi byitwa ishinge, tugezemo ahita yicara hasi mpita mbona ko ananiwe nange ndicara

“nihutaga cyane kugirango tuve ku musozi ahantu kugasi bashoboraga kutubona. ” niko yahise ambwira arikunsekera

” kuki ndi kubona wishimye kandi twakagombye kuba turi kuganya? ” namubajije ntyo natunguwe,

” ntago twakagombye kuganya. Nakubonyemo ubutwari wa mwana we, Niyompamvu nkomeje kukwereka ubutwari kugirango uzabuhorane. ” niko yambwiye

” nonese nimara gupfa nabwo ubutwari nzabuhorana? “namubajije gutyo kuko numvaga ko iherezo ryange ari ugupfa kimwe nkabandi bose.

” nonese ni kuki uri kumva ko uzapfa? ” yambajije gutyo arimo no kunsekera.

” ni uko nziko turi guhigwa kandi tukaba duhigwa ngo dupfe. ”

” humura ntuzapfa, wowe ufite isezerano n’umurage wo kubaho, ukazahagararira ubwoko bwiwanyu. Iyi si imperuka yacu, ahubwo ni igicucucucu cyayo, buriya imperuka iri kwitambukira twe tukabona igicucucucu cyayo, rero wowe itabaza rizaka kandi rizakuboneshereza rwose. ” yambwiye atyo afite intege nke.

” nonese tuzategereza tugeze ryari? ”

” Imana izohereza abatabazi, ikindi kandi ushobora gusoreza urugendo rwawe rugoye mu maboko mazima. Ahubwo unyure muri iri shyamba mpaka ugeze mu muhanda, hanyuma ugende ukurikiye uwo muhanda, ariko ntuwugendemo ahubwo ukomeze ugendere mu ishyamba aho ureba umuhanda, uwo muhanda niwo uzakugeza aho ugomba kubona inzira ikugeza i Congo. Cyo genda. ” ni gutyo yongeye kumbwira ariko ntanege afite mu mivugire.

” ntago nagenda ngenyine kandi twembi dufatanije urugendo, ahubwo tugende. ” namaze kumubwira ntyo, ndamureba ngo muhagurutse, ariko nsanga arahumirije, ndamunyeganyeza ariko mbona yashizemo umwuka rwose! Ntababeshye naramurebye numva ndababaye cyane bitavugwa, akanya gato twari tumaranye nari maze kumukunda cyane bitavugwa, nikoze ku matama numva hashotse amarira, ibintu nange byantunguye!
Nahise mu miramiza neza mpita mpaguruka ntangira urugendo rwange, ndamanuka ariko mfite agahinda
Bidatinze nabonye umuhanda mu ishyamba hepfo, sinawugeramo gusa nkomeza kugenda nkukurikiye nteganye na wo.
Nkiri mu ishyamba mo imbere nagiye kumva numva akantu kameze nk’akavugirizo imbere yange, mpita ndeba yo, natunguwe no gusanga ari inzoka nini cyane yari yasamye iri imbere yange! Yarimo isohora akarimi ubwo mukanwa hagaturukayo ijwi wagirango ni akavugirizo gato! Iyi nzoka yari nini cyane pe!! Kandi njye natinyaga inzoka bitavugwa, mpita nsakuza cyane, nayo itangira kuza insatira, iyi nzoka si ukubabeshya yari shitani, nange nahise nirukanka cyane ndigusakuza, mpita manuka hamwe hari umuhanda, kandi ubwo no kujya mu muhanda byari Ikibazo kuko wabashaga guhuriramo n’abicanyi!
Nakomeje kwiruka kandi nsakuza, ngera mu muhanda ntangira kuwirukanka mo, inzoka nayo yarimo insanganira, ndetse ngeze imbere mpura na bariyeri yinterahamwe, ibyange byari bindangiriyeho rwose!
Interahamwe zatangiye kuzamura imipanga ngo zimpurizemo, ariko mpita nsakuza cyane nti muhunge namwe inzoka itabarya!
Babanje kunseka ariko barebye neza koko babona inzoka indinyuma nabo batangira gushaka gukwira imishwaro, ariko ahari ni uko batari bayiteguye, ubwo njye nabaciyemo nirukanka cyane,

” Rucagu sha irukanka kuri ako kanyenzi ugakemure natwe iyi nzoka ntituvamo. ” niko umwe muri bo yahise abwira undi witwa Rucagu ngo anyirukeho.
Ubwo wenda yanzoka bahise bayica hanyuma njye nkomeza kwirukanka cyane, sinzi ukuntu nakebutse mbona umwe babwiye ngo anyirukeho andi inyuma, ndetse yendaga kunshyikira kuko yari umugabo

“hagarara vuba cyangwa nkukubite umutego wikubite hasi. ” niko yambwiye kandi antonomera.

Ubwo njye nahise numva ko ngomba guhagarara ndetse ahita amfata, mbona ntago ahise antema mbyibazaho, ahita ankururira mwishyamba arimo antonomera cyane,

” vayo nkushyire iyo bene wanyu bagutanze sha. ” niko yavuze ndetse akomeza kuntonomera.

Yakomeje kunkurura cyane, mwishyamba hagati ndetse duhita turirenga, tugera mu mazu, ubwo ntago yanyujije munzira ahubwo yahise aca murutoki arakomeza aranjyana, njye ubwoba bwari bwanyishe rwose!!
Yahise agera kurugo, arakomanga cyane, bahita baza kumukingurira, anyinjiza mu rugo, ubwo wa mupanga ahita awujugunya hasi, ahubwo ahita anterura aranyihutana yinjira mu gikari hirya, mukuhagera mpasanga abantu benshi cyane,

“mbazaniye undi mwana nawe mumwiteho mu muhumurize, kubera ibyo yabonye ashobora kuba yahahamutse, rero mumwereke ko muri kumwe kandi mumwiteho. ” niko yabwiye abo asanze.

Bari abantu benshi, ubona basa nkabihebye ariko kandi wenda batekanye.
Ubwo uwo RUCAGU yahise ansigaho aragenda, bahita bamfata

” humura twe ntacyo dutwaye, natwe turi mubahigwa ngo bicwe, ariko Rucagu akomeje kuturokora akatuzana hano iwe. Rero humura hano Hari abana bagenzi bawe, nimugoroba muraca imigani. ” ni gutyo umu mama umwe yahise ambwira.
Rucagu yahise agaruka afite imyenda muntoki, ndetse n’isahani y’ibiryo.

” uyu mwana mumuhindurire imyenda, hanyuma mumuhe ibiryo arye mbere yo kumubaza uko we byamugendekeye. Ngewe ndagiye nsubiye mu nyamaswa, batazanyeka ko hari abo mpishe. ” RUCAGU niko yavuze ahita anagenda.
Ubwo nge nahise ngumana n’abongabo, batangira kunyitaho igihe kiza no kugera mbabwira ibyange byose, baranyihanganisha nabo bambwira ko nabo mbere yo guhura na RUCAGU bari bakomerewe
Nababajije kuri RUCAGU, bambwirako nubwo agendana n’abicanyi ariko we atari we, ahubwo agendana nabo kugirango abone uko atabara abababaye, ngo biramugora kubereka ko atari umwicanyi ariko abifashwamo n’Imana, RUCAGU n’umuryango we biyemeje kujya batabara abantu, kuburyo babatekera ibyo kurya bakabaha ndetse bakabaha n’icyo kurya, ngo kuva aho ubu bwicanyi butangiriye RUCAGU amaze kujyana ibyiciro bitatu by’abantu, abambutsa muri Congo, ndetse ubu natwe ejo azaduhungisha. Bakomeje kumbwira ngeraho numva nkomeye rwose.
Buze kwira rero arinabwo RUCAGU yagarutse ariko aza afite igihunga.

” kubera ukuntu mba nsa nkuwabahunze iyo bari kwica, batangiye kunyeka ngo ko nshobora kuba hari abo nshumbikiye! Rero kugenda ejo byadutinza, mwitegure nonahangaha tugende bataraza gusaka hano! ” RUCAGU yabitubwiye afite igihunga.
Ubwo twahise dutangira gushyashyana, RUCAGU ahita asohoka yinjira munzu ye, azana amacumu atatu, ayahereza abagabo bari baturimo, agaruka yambaye igikoti kinini ndetse afite n’umupanga ati tugende rero.
Tutaragenda twumva imirindi y’abantu benshi inyuma yurugo, basakuza bati “RUCAGU WO GAKUBWA N’UMURUHO WE, TWAKUVUMBUYE. DUHEREZE IZO NYENZI CG WOWE N’UMURYANGO WAWE TUKWICANE NAZO!”
twese duhita dushya ubwoba ati :” karabaye rero!, ngiye gusohoka mbe mbajijisha, hanyuma mwebwe mwabagabo mwe, mutobore iki gikuta vuba muhasohokere muhinguke mu rutoki, aba bantu mubambutse umupaka kandi neza.
Ubwo bahise batobora igikuta vuba dutangira gusohokamo, RUCAGU nawe ahita asohoka ajya kuvugana nabo, RUCAGU ntitwongeye kumenya ibye, Gusa Imana izamwihembere, kuko yaturokoye iryo joro,.. Twe twaramanutse ndetse tujya guca mu muhanda kuko twari tuziko nijoro baticaga, nyamara baricaga kuko bamwe batahaga Abandi bagasigara,… Twaragiye tugeze mu muhanda duhura n’igitero cyinterahamwe, bahita basakuza cyane bati dore inyenzi dore inyenzi, ntizibacike.
Ubwo bahise batugota batangira kudukibita inkoni, twese batwicaza hasi imiborogo iratangira. Ibyo nahaboneye ni agahumamunwa…..
.
UBUHAMYA IGICE CYA 05 ni ejo
.
MUHUMURE…. TWIBUKE TWIYUBAKA….. Mukomere kandi dukomezanye
Turwanye ingengabitekerezo mbi ya JENOSIDE
Sangiza ubu buhamya ukora SHARE mu magroup atandukanye ubamo
UMWANDITSI:@CorneilleNtaco

About CORNEILLE Ntaco

NTAWUYIRUSHAMABOKO Corneille, also known as Corneille Ntaco is this broadcasting agancy owner and writer.

View all posts by CORNEILLE Ntaco →