ITABAZA NYUMA Y’IGICUCUCUCU CY’IMPERUKA ubuhamya igice cya 02

ITABAZA NYUMA Y’IGICUCUCUCU CY’IMPERUKA
.
UBUHAMYA IGICE CYA 02
.
Byari bikomeye kumva no kwakira ko tugiye kwicwa dutemaguwe, cg dutwikiwe mu gihuru, ariko mu rwego rwo kumpumuriza papa we yakomeje ku nsekera, anyumvisha uburyo ki tugomba kubyakira hanyuma tukipfira tutanduranije. Mugihe nyiri kurebana na papa mu maso, twagiye kumva twumva igihuru kiri ku jaganya, duhita turekurana tureba ahari kujaganya dusanga ni umugabo umwe wari wihishemo! Ariko kubera ko igihuru cyari kinini, niyo mpamvu tutari twamubonye.

“ibyacu birarangiye ntakundi kurokoka dutegereje, iyi niyo mperuka yacu tuyakire. ” niko uwo mugabo yahise atubwira kandi ari no gutitira

” ihangane wicare hano, nonese twakora iki ko ureba uramutse uturumbutse ukirukanka byahita bikurangirana? ” niko papa yamusubije ariko ahita aceceka.

” nyamara mwebwe muri nge ndi kumva mufite inshingano zo kurokoka. ” niko yahise atubwira arimo kutureba cyane

” wamugabo we, uzanywe hano no gushinyagura? Turokoke dute? ” ni gutyo papa yamubajije ubona ko yishwe n’agahinda.

” nahereye kare mbumva ndetse ndeba ibyo murimo wowe n’umuhungu wawe, mbona ko nyuma y’iki gicucucucu cy’imperuka mwe muhafite urumuri rw’itabaza.”

“ushatse kuvuga iki? ” niko papa yahise amubaza

” njye umuryango wange wose wishwe uzira ubusa, na bucura bwange wari ufite imyaka itatu bamusekuye mu isekuru ntakindi azira uretse kuba yararemwe yitwa UMUTUTSI!! Agahinda kenda kunyica kubwo kubura abange bose, none rero nange kwirirwa no kurara mbundabunda mu bigunda ntago bimbereye, niyo mpamvu njye ngiye kubitangira nkapfa kubera ko mwebwe nubwo babiciye umuryango, musigaye muri babiri, kandi mwahumurizanya mukanitanaho. Rero ngiye gushaka uko mbigenza, mfe cg ndokoke ariko namwe kuri iyi nshuro murokoke murokowe nange. ” ni gutyo yatubwiye arimo atureba cyane kandi afite n’ubwoba bwinshi.

” nonese ko ureba igihuru benda ku kimara bagitema kandi bakaba benda kutugeraho, uratwitangira ute? ” niko papa yamubajije

” ngiye guhaguruka nirukanke, hanyuma barahita banyirukaho, nibamara kunyirukaho mwe muraza gusohoka mushake ahandi mujya, ariko njye nabagira inama yo gufata amerekezo ya Congo, wenda mwagira Imana mukambuka. ” yatubwiye atyo arangije ashaka guhita ahaguruka ngo agende ariko papa ahita amufata

” ibyo uri kuvuga ni ubusazi. Numara gusohoka ahubwo uraba ubaduteje kuko barahita bavuga ko byanga byakunda hasigayemo abandi, bamwe barakwirukankana nibagufata bakwice urwimbwa, abandi basigare baduhiga nubundi birangire batwishe. ” papa yabivuze atyo wamugabo yumva nibyo koko atangira kuruhutsa umutima ubona ko yihebye

” nabyo nibyo, ariko kandi rimwe iruta zeru. Nubundi nibadusangana hano baratwicana, kandi nanone nibagira ubwenge bwo gutekereza ibyo umbwiye nabwo twese baratwica, ahubwo reka nkomeze umupangu wange, nupfuba biraba byanze, kandi nibicamo ndaza gupfa nkumugabo. ” ahita aturumbuka mu gihuru abacamo yirukanka, za nterahamwe zose zisakuriza rimwe ziti:” KUBITA ICYO KINYENZI SHA, GIKUBITE NTICYIGUCIKE. UBUNDI INZOKA ZIPFA NEZA IYO UZIKUBISE KU MUTWE, RERO URAMENYE NTUHUSHE UMUTWE” bose baba barahurudutse bamwirukankaho bamukubita imijugujugu yi imipanga gusa sinzi niba yaramufataga, ariko kandi niba uwo mugabo yarapfuye Imana imuhe iruhuko ridashira kuko yaturokoye uwo munsi…
Ubwo njye na papa twahise dushaka uko dusohoka mu gihuru twitonze ariko kandi dufite igihunga, ikindi kandi nubwo twageragezaga kugenda, Papa we byarangaga kubera intege nkeya yari afite yaterwaga n’ibikomere byari bimwuzuyeho!
Kubera ibyo nari maze iminsi nshamo, nari natangiye kugira ibibazo byinshi cyane numva nshaka kubaza papa, ariko kubera ko twari tukiri kugenda tubebera nigiriye inama yo kubimubaza igihe twabonye aho turuhukira, twahise tumanuka mu kabande ahantu hakundaga kuba urubingo rwinshi cyane, gusa mu bihuru twagendaga ducamo kubera ko tutagombaga kunyura mu nzira nyabagendwa kuko bashoboraga ku kubona bakakwica, twagendaga dukandagira imirambo yapfuye, imwe yaratangiye gushenguka, tukagenda dukandagira mu mivu
y’amaraso aho n’ikirenge
cyarengerwaga kubera ingano
y’amaraso ukandagiyemo. Byari biteye ubwoba ndetse n’agahinda ariko kandi byakomezaga umutima mu buryo bumwe cg ubundi.
Kubwo amahirwe twageze hepfo, duhita twinjira mu rubingo ngo tube tuharuhukiye kandi tunihishe, dutungurwa no gusangamo abandi bene wacu b’abatutsi benshi cyane bashoboraga gukabakaba nko mu ijana!!
Bakidukubita amaso bahise batwakirana yombi, papa bamushyira ahandi Hari haryamye izindi nkomere nawe batangira koza ibisebe bye bakoresheje amazi y’akagezi katembaga aho ngaho mu rubingo, ni uko bakavuguta ibyatsi bagasigaho. Ubwo nange nahise njya kwicara aho abandi bana turi mu kigero kimwe bicaye nubwo tutakinaga cg ngo tugire ibyo tuganira ariko byibuze wenda twari twishimye mu mitima kuko twari kumwe!
Muri akokanya hahise haza abagabo bagera mu icumi bafite imifuka yuzuyemo ibintu ntamenye

“ibintu birakomeye, imisozi yose yuzuye imiborogo, amazu yacu yose batwitse, inka zacu nazo baraziriye! Uri kuba uri kugenda munzira ukaba uhuye n’imbwa zuzuye amaraso ku minwa ndetse ukabona hari n’iziri kwirukankana itako ry’umuntu! Ibisiga byuzuye ikirere ndetse
n’inkongoro zahaze imibiri
y’ABATUTSI! Mana tabara u Rwanda n’abanyarwanda barwo, ubwo tuzabona utwambukije iki gikombe Mana tuzashima izina ryawe. Hagataho rero twari twagiye gushaka icyo kurya, ngaho musaranganye ibyo tuzanye. ” ni gutyo umugabo umwe wari imbere yavuze, nubwo bari abantu bakuru ariko wabonaga bafite ubwoba n’igishyika cyinshi, ntibyari bishimishije nagato kubona umuntu wumugabo yiherera akihanagura amarira, ubwo ababyeyi batangiye kutugabanya ibijumba bidahiye ngo duhekenye, baduha n’imyumbati
yimiribwa turahekenya, ariko batubwira ko tugomba kubirya ngo kuko aho bigenda bishyira nabyo ari ukubibura, batubwiye ko tugomba kubirya twishimye bitarabura. Ubwo ngewe nahise ngenda negera aho Papa ari ngo mbe muganiriza ndetse mubaza n’ibibazo narimfite by’amatsiko

“urumva umeze neza? ” niko namubajije ndimo no kumuhuhira ku bisebe bye narebaga byatangiye no kubora!

” meze neza kandi byose biraza kumera neza muhungu wange. ” yansubije gutyo mu buryo bwo kumpumuriza, kuko narabibonaga ko papa uko amasaha ari gushira ari nako agenda acika intege cyane, gusa ibyo nakomezaga kubyirengagiza.

” ubundi turi kuzira iki? ” niko nahise mubaza

” ntacyo mwana wa, turazira ubusa. “niko yansubije

” nonese bishoboka bite? Ubundi bariya bo bari kutwica ni bantu ki kandi kuki bahisemo kutwica? ”

” bariya nabo ni abanyarwanda nkuko natwe turi abanyarwanda. Gusa abazungu batugabanijemo amoko, twe batwita ABATUTSI ngo kuko turi barebare, tukagira umubiri muto, tukagira amazuru maremare n’intoki ndende, ikindi kandi tukaba aborozi b’inka. Hanyuma bariya bari kutwica bo ni abahutu. ” ni gutyo yambwiye, ndetse menya ko burya bwose umututsi aho ava akagera ari kwicwa n’umuhutu wese umubonye, ako kanya nange mpita numva nanze umuhutu kuburyo nashoboraga kumwica mubonye

” nonese kuki twe tutari kubica, bo bakaba badutanze kutwica, ubundi twe turabuzwa niki ngo dufate imihoro duhangane nabo? Baturusha imbaraga? ” ni gutyo nongeye kumubaza

” mwana wange ntibyakunda ko tubica kuko tutabiteguye kandi bo barabiteguye. Ubundi abazungu bakimara kuza basanze umwami ari umututsi, hanyuma bagakora ibikorwa bibi barangiza bakagenda bakabyereka abahutu, bati ‘dore ibi byose muri kubikorerwa n’abatutsi, rero tuzabafasha mwihorere.’ bakomeza kugenda babatwangisha gutyo kugeza ubwo bakuyeho ingoma ya cyami, bashyiraho repuburika ya mbere iyobowe na KAYIBANDA wari umuhutu, ariko ubwo kubera urwango rwari rwarabaye rwinshi banga ABATUTSI cyane, bakomeje kuruhembera rugenda rukura, kandi bashyigikiwe n’abazungu, igihe kiza kugera hajyaho repuburika ya 2 ariyo ya HABYARIMANA, nabwo urwango rukomeza gukura. Abasore bimpande zose z’igihugu ariko babahutu bibumbira mu mashyaka batangira gutozwa imyitozo ya gisirikare ngo bazatwice. Ubu rero imigambi yabo bayigezeho bari kuyishyira mu bikorwa. Cyakora Imana niyo izatwoherereza abatabazi. ”

Papa amaze kumbwira atyo byarantunguye, ariko kubera ko numvise abimbwiye mu nshamake, numvaga nshaka kubimenya byose uko biri ariko nkabona ko ni mbimubaza ndaba ndi kumuvuna cyane ko yari yimereye nabi.
Kubera ko bwari butangiye kwira umugabo umwe yarahagurutse

“ngirango murabizi ko urugendo rwacu twerekeza i Kongo duhunga tugomba kurukora ninjoro, murabona ko butangiye kwira, ndagira ngo mwitegure kuko harabura amasaha macye tukagenda. Abonsa abana mubonse vuba, abasinzira musinzire kuko igihe kigiye kugera. ” niko uwo mugabo yahise atubwira

” bavandimwe mwakoze kutwitaho, nkuko mubibona murabona ko ndikumwe n’umwana wange
wumuhungu, kandi murabona ko urugendo turiho rukomeza kugenda runsinda kubera intege nke nsigaranye! Ndagira ngo mbasabe; umuhungu wange Sano muzambabarire mumwiteho nk’uwanyu, niwe nsigaranye gusa, umuryango wange wose bawishe urwimbwa, rero muzamundindire wenda yazahagararira umuryango wange ntuzime. Murakarama. ” ni gutyo papa yavuze
Kuko numvaga antera agahinda nahise nturika ndarira ntangira kumubaza ibyo arimo.
Ariko tukiri muri ibyo duhita twumva hirya yacu murubingo amajwi y’abagabo aseka, twese duhita turuca turarumira twicara hasi, ariko nkumva iruhande rwange abagabo bongorerana bati akacu kashobotse, agahuru k’imbwa karahiye, twacitse rwinshi ariko urwuyumunsi ni aha Nyagasani.
Mpita nangira kumva ubugi bwimipanga babukozanyaho! Akokanya bahita batugota tubona ni interahamwe zitugezeho

“mwese mwicare hasi kandi ntimugorane. ” niko uwari uyoboye yavuze
Mugihe tukiri kunama bahita batema umugabo umwe mumutwe, bamuhuriraho baramucocagura apfa adateye amaguru! Amaraso aradutarukira dutangira gushya ubwoba.
Interahamwe imwe ihita ikomba umupanga wari wuzuyeho amaraso. Burya kubera kwica abantu benshi bari barangije kuba nk’inyamaswa!
Bahise bakurura umukobwa wari imbere bamuciraho imyenda, aratabaza ariko ntibyababuza kumusambanya barangije baramutanyagura bamutemagura tureba!
Papa njye yahise amfungisha amaso ibiganza bye ngo ntakomeza kureba ibintu nk’ibyo, nuko batwahukamo batangira kudukubita ubuhiri mu mitwe ndetse
n’imipanga, batemaga nkabari gutema ibishyitsi. Ugerageje guhunga bakamwica nabi kurenzaho, umuborogo wabaye mwinshi ako kanya, njye na papa bari bataratugeraho gusa natwe wagirango twapfuye kubera Amaraso twari turyamyemo kandi tutanyeganyega.
Nagiye kumva numva papa aratatse cyane bitavugwa, ariko yari yanyubamyeho yakuruye nindi mirambo asa nkuwayinshyizemo, nuko numva nanone aratatse, burya nawe bari bari kumutemagura, ndetse ubwo nahise numva acecetse ntiyongera kuvuga, ariko numva amaraso antembyeho menshi ashyushye!! Burya Papa bari bamaze gusatura umutwe we mo kabiri, ndetse amaze no gupfa………….
.
.
UBUHAMYA IGICE CYA 03 ni ejo
.
.
Muhumure…….. TWIBUKE TWIYUBAKA…….. Ariko kandi dukomezanye. Turwanye ingengabitekerezo ya JENOSIDE
Sangiza ubu buhamya ukora SHARE mu ma group atandukanye ubamo
UMWANDITSI: @CorneilleNtaco

About CORNEILLE Ntaco

NTAWUYIRUSHAMABOKO Corneille, also known as Corneille Ntaco is this broadcasting agancy owner and writer.

View all posts by CORNEILLE Ntaco →