ITABAZA NYUMA Y’IGICUCUCUCU CY’IMPERUKA
.
UBUHAMYA IGICE CYA 01
.
“Impuhwe n’urukundo byakaturengeye ntibikirangwa i Rwanda, ubuzima buzira umuze bwujujwemo amarira n’agahinda, imitima y’abanyarwanda iraye iri bwicwe n’umwuma wo kunyotera urumuri rw’ituze n’ihumure muri yo, agahinda karayishegeshe, umunaniro urayishengura ntibasha guturiza mu mibiri ya ba nyirayo. Muhungu wange rero dore nguhaye impamba y’ubutwari, umutima ukomeye ndetse n’urugwiro ku bana b’u Rwanda, dore njye ahange hari aho, sinyibashije gukomezanya urugendo nawe, icyakora icyo nakubwira cyo, ntabapfira gushira, nguhaye umugisha wa kibyeyi, uzakubera impamba izakugeza iyo mubihugu by’abaturanyi aho wenda uzongera kubonera umucyo w’urumuri rw’itabaza ryacu.”
nguwo DATA umbyara,, ngiryo iryo yambwiye uwo mwanya amahoro akabura by’iteka muri nge, wenda byari byoroshye kubaho ndi kumwe nawe nyuma ya Mama ndetse n’abavandimwe bange, ariko nyuma yaho bapfiriye nari nongeye kumva ijambo rya DATA umbyara we ubwe ambwira asa nunsezera, yabimbwiye mu marenga ko agiye gupfa, nari umwana ariko narabyumvise rwose.
Akimara kumbwira ibyo nabanje kubabwira haruguru njye umutwe warazungurutse, ndamwegera mukoraho kuko ntago namurebaga kubera ijoro ryo murukerera ikindi kandi twari twihishe mu gihuru kinini, nyimukoraho rero nahise numva wagira ngo nkoze mu nyama ndetse DATA ahita asakuza cyane ariko ahita yipfuka umunwa kugira ngo abaduhigaga batatwumva bakaza aho turi. Nahise nabuka ko umubiri wa Papa wose wuzuye ibisebe kuko bari bamutemaguye bikomeye bakamusiga ari intere.
Naramwegeye ngo ngire icyo mubaza ariko ntaravuga arantanga ati :” rero SANO mwana wange, ndagusabye ugire umutima ukomeye, ibyo uraza kubona byose ubirebeshe amaso yawe, wirinde kurira, wenda uririre mu mutima ariko ku maso yawe ntihagaragare amarira, nibyo koko ibiri kutubaho ntibikwiye imbere yawe kuko ukiri muto rwose, ariko biri kuba ngo bigukomeze, bizakugire umuntu wu mugabo uhamye koko kandi ufata ibyemezo, biri kuba ureba ngo uzabikosore Muhungu wange. “
” Papa uri kuvuga ibiki? “ni gutyo nahise mubaza mu marira menshi ariko atagira ijwi ryo kurira, kubera ukuntu numvaga ari kumbwira mu ijwi ryuzuye uburibwe n’agahinda byaneye nange kumva ibyo ari kuvuga ntakintu kinini bivuze mubaza ntyo.
” SANO Muhungu wange guhera nonahangaha iga kwihangana kuko nicyo gikenewe kurusha ibindi byose uratekereza, kandi nkurikije uko nkubona uzaba intwari mwana wange. ” ni gutyo papa yansubije.
Twakomeje kuguma aho ngaho mu gihuru cyari munsi y’umukingo munini, kugeza ubwo igitondo cyatangiye gutangaza, ndetse nange nciduka nasinziriye, arikonyuma y’umwanya muto bumaze gucya wenda nko mu masakumi nebyiri, narakangutse mbona papa we aracyicaye, ariko ibisebe byari bimwuzuyeho mu mugongo, ku maguru ndetse no kumatako, bari bamutemaguje imipanga kandi ityaye kubwamahirwe arayirokoka nubwo kurokoka ibyo bisebe byari bikomeye. Nabanje kureba kuri ibyo bisebe ariko bigakomeza kuntera ubwoba cyane, Papa yarimo aribwa kandi cyane nka bibona, sinzi ukuntu agatima kaje, nibuka ko mukecuru hari ibyatsi yakundaga kutuvurisha iyo twabaga twakomeretse, nahise ngira ntya ngo nsohoke mu gihuru mbishake hanyuma mbivugute kugirango mbivurishe papa, ariko ntarasohoka mugihuru papa ahita amfata akaboko ahita ancecekesha
Ati :”ceceka wumve. “
Nahise numva imirindi myinshi y’abagabo bari hejuru y’umukingo twari twihishemo bahaca birukanka bagenda bavuza imihoro, basakuza cyane bati:” iyeee tubatsembatsembe,….. “
Bagakomeza batyo bagenda bavuza utururu n’ibivugirizo byinshi. Njye ubwoba bwari bwongeye kunyica kuko nibyinci njye na papa twari twaciyemo kandi bibi. Ubwo papa yabonye ko nari natashywe n’ubwoba ahita anyiyegamirizaho, tugiye kumva twumva muri babantu birukaga gari abasigaye hejuru y’igihuru twari twihishemo. Umwe ati:” uko byagenda kose hano ntihaburamo inyenzi!”
Undi ati :” birashoboka ariko reka byo kudutera umwanya bitadutinza”
“nyamara twakabaye dusuzuma neza tukareba, nubundi n’abo tugiye kwica bose ni inyenzi kandi naha tuzisanzemo twaba dukoze! “
” Oya yewe reka ahubwo twihute abandi batadusiga “
” basi zana iyo mazutu tumeneho dusige tuhatwitse. “
” nti tuzi neza niba barimo cg batarimo, dushobora kuyisukamo ntabarimo ugasanga tuyipfushije ubusa kandi urabizi ko ariyo tugiye gutwikisha ya nzu ya MUNYAWERA nyuma yo kubica no kubasahura,! Ahubwo twihute tuhagere vuba turagaruka dusuzuma muri ibi bihuru byose. “
Ubwo bahise bakomeza kwirukanka natwe tuba turongeye turokotse utyo rwose
IMANA yari ikiduhagazeho, papa yarandebye abona mfite ubwoba cyane, arambaza ati :” ubundi wari ugiye he? “
” naringiye gushaka ibyatsi ngo mbivugute nkomore ibyo bisebe. “
” iyo usohoka baba bakubonye ugasanga baratwishe. ” niko yambwiye arimokunkorakora mu misatsi arangije arandeba aransekera
” nonese ntago njya kukuzanira imiti? ” niko namubajije
Mbere yo kunsubiza arabanza antungira urutoki ku musozi wari hakurya, mbona amazu menshi ari kugurumana bayatwitse, mbona ninzu imwe yo kumwana w’umukobwa witwaga Angelique wari inshuti yange nayo iri gushya mpita nibaza ahantu bo bari biranyobera ariko nanone ntekereza ko bashobora kuba bishwe.
Papa arambwira ati :” ngaho genda unzanire imiti ariko ube maso dore ishyamba si ryeru kandi urabizi nitwe turi guhigwa. “
Nahise nsohoka mu gihuru nomboroka ngenda ngana hirya aho nagombaga gushaka ibyatsi, ngeze hirya hamwe hegereye urutoki rwa burugumesitiri wariho icyo gihe, numva urusaku rwinshi rw’abantu biganjemo abagore n’abana, ndetse n’abagabo barimo, bari kurira murusaku rwinshi batabaza Imana
Ikindi numvaga bari gucoca nkaho hari ishyirahamwe ry’ibagiro ry’inka.
Ubwo nahise mpinda umushyitsi, nsha ibyatsi vuba vuba nsubira hamwe nahoze, nkigerayo papa abona ukuntu nahungabanye ambaza uko bimeze nange mubwira urwo niboneye.
“ibyo ntibigutungure kuko nibyo tugezemo, iga kubyakira ahubwo ukomeze usabe Imana kubiturenza. ” ni uko yambwiye, ubwo twari turimo tuvuguta ibyatsi turangije nangira kumwomora, akihangana agashinyiriza ariko nange ntimubabaze, tukicaye twagiye kumva twumva wagira ngo twicaye mu mazi, ndebyeneza mbona aho turi huzuye amaraso gusa. Ndebye ku bisebe bya papa mbona ntibikiri kuva amaraso, nongeye kureba neza mbona amaraso ariguturuka ku mukingo twari turimo ashoka aza aho turi, ayo yari amaraso y’abanyarwanda n’abanyarwanda kazi, bari biciwe ku musozi yashokaga adusanga narabirebye nongera kugira ubwoba
“iki ni ikimenyetso kitubwira ko tugomba kuva aha tugahunga, aya maraso ya bene wacu, anyuze aha kugira ngo atumenyeshe inkuru mbi dushobora guhura nayo igihe tudahunze. Wibuke ko kandi babantu bavuze ko bagaruka basuzuma muri ibi bihuru. Tuve aha tugende.” uko niko papa yambwiye.
Twahise dushaka uko twasohoka aho ngaho mu gihuru, papa we yari yakomeretse cyane kugenda ntiyari akibibashije kandi si nagombaga kumusiga, ndetse uko twatindaga aho ngaho ninako igihe cyaducikaga bivuze ko isaha nisaha twari kwica.
Tukiri muri ibyo twagiye kumva twumva rwarusaku ruragarutse kandi baza basakuza cyane bati TUBATSEMBATSEMBEEE. Umwe ati MUREBE NO MURI IBYO BIHURU BIRI MU MUKINGO SHA, inyenzi burya ni inyaryenge wabona zatujijishije zikihishamo! Izo nzoka ni muzibona muzicocagure imitwe!
Ibihuru bavugaga nibyo twarimo kandi bari bari kuza badusatira, njye nabareberaga mu myenge y’igihuru nkabona buzuye amaraso babaye nk’inyamaswa kandi bafite imihoro ifite ubugi bwererana, ityaye cyane. KALISA umugabo wakundaga kuza gusangira inzoga na papa nawe namubonyemo!
“mwana wange nsiga ngenyine ugenda. ” niko papa yahise ambwira
” sinshobora kugenda ngusize kandi urwaye papa? “namusubije gutya kandi ndi kurira
” mwana wange genda, hunga nsiga njyenyine nubundi njye ndashaje ntacyo nyiramira “
” turapfana sinshobora kugenda ngusize, naba nkubereye imbwa ntago naba nyikwiriye kwitwa umuhungu wawe. ” narimo ndira
Papa yahise andeba mbona yarize kandi ni ubwambere nari mbonye amarira menshi ku maso ha papa, mpita menya ko byakomeye.
” mwana wange wintera agahinda, reka gutuma umuryango wacu ucika kandi ari wowe wenyine uzawuzura! Hunga unsige ngenyine. ” niko yambwiye kandi ari kundirira cyane.
Ngiye kwirukanka mbona ibihuru byose babigezeho babigose ndetse batangiye no kubitemagura.
” byarangiye ntakundi turapfuye. Ntundenganye Dawe mwiza. 😰” niko namubwiye mbabaye
“Ntakundi Nyagasani atugire abe. ” yansubije gutyo ababaye ariko aransekera, nange ndamusekera kugira ngo twipfire twishimye………….
.
.
UBUHAMYA IGICE CYA 2 NI EJO
.
.
Twibuke twiyubaka. Dukomere kandi dukomezanye.
Turwanye ingengabitekerezo mbi ya JENOSIDE.
Ibuka gusangiza Abandi ubu buhamya ukora SHARE mu magroup atandukanye ubamo
UMWANDITSI : @CorneilleNtaco
Post Views: 52