INGURUBE YERA
.
EPISODE 09
.
Duheruka muzehe na Gabby ndetse na Mrs Catherine banzuye ko Mrs Catherine we n’umuryango we bagomba kuba bahunze igihugu kandi agahindura buri kintu cyose kimuranga kugirango bitazica umugambi wabo wo kurimbura ibirura biyoboye intama.
Ni mugihe Mr Batiste minister w’umutekano yari yavumbuye ko Mrs Catherine atapfuye ahubwo uwo yatumye ariwe wishwe, yabigumanye nk’ibanga ntiyabibwira bagenzi be kuko byateza umwuka mubi. Aba bagabo kandi bari bemeje ko bagiye kubaka umuhanda uhuza ibiturage 2 n’umugi wa SOLOK,wari project nini cyane kuburyo yari kuzamura ikizere cyabo ndetse bakanakundwa cyane n’abaturage, gusa uburiganya bwabo nabwo twarabwumvise.
Ku ruhande rwa Aline we twasize yirukanka asiganwa n’imvura, ni mugihe Sarah we yari amaze kumubona ari mu muhanda agenda yitwaye wenyine. Kandi igishushanyo akunda gushushanya cyari cyatangiye gukundwa n’abanyeshuri harimo na Edmondson ariko bataramenya nyiracyo. REKA DUKOMEZE
Inkuru yandikwa ndetse ikanahimbwa na Corneille Ntaco ✊
Twasize ari ku wagatanu, twinjiye muri weekend, nonaha dutangiye ari ku wambere mu gitondo cya kare turi muri Green House mu biro bya president niho yicaye, ako kanya wa mujepe Simon ushinzwe umutekano we yahise yinjira ahagarara ku muryango bararebana ntihagira uvuga.
Mr Frederick aramureba ati:” ko atinjira?”
Simon yubika umutwe ati:” sorry sir.”
Mr Frederick aratungurwa ahita ahaguruka vuba vuba ati:” ntumbwire ko utagiyeyo? Wahoze he igihe wagendeye?”
Simon ati:” nagezeyo sir. Nonaha ubu mvuyeyo.”
Mr Frederick ati:” none njye nagutumye kuza kumbwira ko wagezeyo, cyangwa nagutumye kumuzana?”
Simon yubika umutwe ati:” unyihanganire nyakubahwa.”
Mr Frederick umujinya uramwica yikomanga ku gahanga ati:” ntacyo umaze uri umuswa gusa. Nigute umugore yakunanira kumuzana? Ndavuze ngo nonaha mubone hano.”
Simon arunamuka areba president ati:” ntago byashoboka nyakubahwa.”
Perezida aratungurwa ati:” yee?” Agiye kwegera Simon ngo amukubite urushyi, kubera umwitozo umujepe aba afite hari ukuntu yahise abyoroshya president yisanga ahagaze imbere y’igikuta aricyo agiye gukubita, arongera arahindukira abona Simon amuhagaze inyuma bararebana.
Simon ati:” uri umugabo utinywa ndetse wubahwa na benshi nange ndimo, ariko iyo wabanye n’umuntu cyane uramumenya kurusha uko abandi bamubona, iyo ikaba ariyompamvu nkuzi cyane. Undi muntu utari nge yakwemera kumukubita kuko aziko agerageje kukurwanya bitamuhira, nkurindira umutekano ndetse ndi umwe mu bantu batuma ugaragara nk’umugabo ukomeye mu by’umutekano, ibyo nkukorera njye mfite ubushobozi bwo kubyikorera byikubye kabiri. Nyuma yibyo byubahiro duhabwa n’imyanya dufite mu buzima bwo mu isi, twembi turi abagabo. Iyo niyo mpamvu ntakwemera gusuzugurwa n’umugabo mugenzi wange ngo ni uko ari databuja ngo ndamureka ankubite urushyi.”
Araceceka barebana mu maso.
Simon arongera ati:” kuzana Martha ntibyakunze, ntibizongera no kubaho.” Ahita abikura telephone amwereka ifoto, Mr Frederick mukuyireba ahinduka igishushungwa ati:” ntibishoboka. Yapfa ate kandi twari tumaze kuvugana mbere yuko nkohereza kumuzana.”
Martha tubona mu ifoto yuzuye amaraso ndetse bamurashe agaramye hasi. Mr Frederick yahise asimbukira Simon amufata mu makote ati:” ukambwira neza uko i I bintu byagenze. Ndabizi neza ubifitemo uruhare, uzi neza uko byagenze.”
Simon yitonze aramwiyaka ati:” iyo wantumaga kumuzana nkamuzana, singe wabaga umuzanye ahubwo niwowe wabaga umwizaniye. Rero no kumwica singe wamwishe.”
Mr Frederick atekereza gato kuri ibyo bintu ati:” none nge nigeze nkubwira ngo ugende umwice kuburyo nabyo wabisnhyiraho?”
Simon aramureba gusa ntiyamusubiza
Mr Frederick abitekerezaho ati:” ndamwica, Susan ntago anyira niwe wakohereje ngo umwice.” Yahise asohoka mu biro vuba vuba yihuta ajya mu cyumba aho Susan first lady ari.
Turamubona yibereye miri makeup ndetse afite akanyamuneza ku maso, icyo atazi ni uko umugabo we yaje ngo bahangane.
.
Ku rundi ruhande ni mucyaro muzehe, Gabby ndetse na Mrs Catherine biteguye kujya mu modoka ihora iparitse mu gikari igaragara nk’ishaje.
Muzehe ati:” harya urahurirahe n’abana bawe? Ubundi ibintu wabikoze neza kuburyo ntakosa barashyiramo?”
Mrs Catherine aramwenyura yinjira mu modoka ati:” ibintu byose biri ku murongo, abana turahurirayo ndetse ubu bose bari mu ndege bambutse igisigaye ni ngewe kandi nkeka ko inzira y’amazi ndacamo nayo ifite umutekano uhagije.”
Gabby yakubise Imodoka ikiboko ku muvuduko utari muto ku Imodoka ishaje ariko iguruka wumva ko ifite na moteri ifashe ku butaka, bakase umuhanda w’ishyamba barakomeza mu gihe gito cyane bari bageze ku nyanja ahantu hari ubwato bunini bwambutsa ibicuruzwa. Muzehe yasohotse mu modoka ahita ahura na captain w’ubwato barasuhuzanya nk’abaziranye ati:” nizere ko nta minota irenga 5 mufite hano ku cyambu.”
Captain ati:” ahubwo ko adasohoka ngo yinjire tugende ko narimutegereje.”
Mrs Catherine yahise asohoka asuhuza Captain
Captain ati:” nyuma yibi byose kandi njye wumve ko ndi umufana wawe kandi ndagukunda.”
Catherine aramwenyura
Muzehe ati:” gabanya amashyengo sha, ibyo by’ubufana mubivugire i Kentin hano na mutekano wizewe uhari.”
Captain araseka ati:” cyangwa waranyibagiwe? Ubutaka mpagazeho iteka nibwo bwonyine buba bwizewe mu mutekana, igihe cyose tuzaba turikumwe uzaryame usinzire unaruhuke kuko nge ndi akasa mutwe.”
Yahise ahagarara gikomando ubundi akurira isari muzehe ahita afata akaboko Mrs Catherine amwinjiza mu bwato. Mu modoka byose Gabby yarabirebaga ahita aseka ati:” umunyagwa ntago ajya ahinduka, ubanza ibyo wigira turi hafi yo kubireba byose Sha.”
Muzehe yahise yinjira yicarana na Gabby imbere bakata imodoka bayihereza ikiboko bageze imbere mu ishyamba Gabby abaza muzehe ati:” Captain nshaka kurwana na we.”
Muzehe aramureba ati:” mupfa iki?”
Gabby ati:” tuzaba turi kwitoza ndetse tunumvana imbaraga.”
Muzehe ati:” ibyo ntago natuma biba. Captain ni umusazi.”
Gabby atuje ate:” murumuna wawe ni umusazi, ariko umuhungu wawe we ni urushinge rusinziriza abasazi.”
Muzehe aramureba ati:” ziba aho wacyana we. Nakubujije narimwe kongera gucikwa ukaba wavuga ijambo ryerekeye isano dufitanye igihe cyose turi mu murongo w’akazi.”
Gabby araseka ati:” nyuma yibyo byose ariko uri Data.”
Muzehe amukubita inkonjo
Gabby ati:” umbabarire Papa, nako muze hh.”
Muzehe aramureba ati:” ndashaka uko mbatumiza mwese mu rugo mbahe ikibuga murwane turebe uhabya undi.”
Gabby araseka ati:” Captain nzamwereka ko ndi ishami ryashibutse ku rutare.”
Baraseka.
Muzehe ati:” ugiye kujya muri Green part Iceland n’ikipe ngari baguhaye rero?”
Gabby ati:” nibyo nari ntegereje kandi nkeka ko ari igihe cyiza cyo gutegura urugamba nyirizina. Ibibintu byawe uba uri kunyinjizamo byo kurwana ukoresheje ubwenge hapana urusasu n’imigeri nge ntago mbikunda habe nagato nubwo bikora. Nyijya ku butaka bw’isugi nzaba niteguye imirwano kandi nzayirwana igihe mbishakiye.” Gabby ahita aseka arongera ati :” ahubwo bariya bashenzi nzashimishwa no kubarasisha imyambi.”
Muzehe aramureba ati:” nimba ushaka ko dutsinda uru rugamba igihe cyose uzagendera ku mategeko yange.”
Gabby ati:” ndabyumva ntushaka imirwano.”
Muzehe ati:” njye icyo nshaka ni amahoro asesuye adakinzemo uburyarya, si imirwano nkeneye. Cyakora nibiba ngombwa izakoreshwa. Byose rero ugomba kubikora nkuko twabipanze.”
Gabby yibuka uko ibintu byose bipanze ati:” icyama ya nzira y’imirwano ikazaba ariyo ikunda.”
Muzehe aratuza
Gabby ati:” hari igitekerezo mfite kuri iyi modoka.”
Muzehe amubaza icyo ari cyo
Gabby ati: ifite ibati n’ibyuma bikomeye cyane, iyo nyitwaye mba numva wagirango ntwaye indege.”
Muzehe ati:” none igitekerezo uyifiteho ni ikihe?”
Gabby aramwenyura atangira kukimubwira.
.
Tugaruke muri SOLOK City, muri Green House byakomeye Mr Frederick na Susan bafatanye mu mashingu bari kugundagurana
President ati:” wakoze ikosa ryo kwisiga amaraso wa mugore we.”
Susan araseka ati:” ahubwo hari indi ndaya uri guteganya kuzana hano nayo ngo bucye uyibona ku mafoto gusa?”
President ati:” ntewe ipfunwe nawe Susan, nicuza impamvu uri First lady.”
Susan arongera araseka ariko ahita afunga isura ati:” Mr Frederick, ntanarimwe ukwiye kongera kunkanga, nakubwiye ko ngiye guhangana nawe hejuru y’agasuzuguru unsuzuguza indaya nawe utisize. Wambabaje kenshi iki nicyo gihe ngo nange ngukomeretse, nutisubiraho nge nkomeza nkujombe umushito muri icyo gikomere.”
.
Tubaveho tujye kuri THE NTACO SCHOOL ACADEMY, abanyeshuri nanone bari mu masaha y’akaruhuko ka mugitondo, Aline na Sarah bicaye kuri za esikariye iruhande rwa cya gishushanyo, Sarah nanone ari kwitegereza igishushanyo cyane, areba Aline ati:” sha iki gishushanyo ubona hano nticyari kihasanzwe, cyagihe ubwo nakuburaga nkaza kugusanga mu ishuri, nabanje kuza hano ngo ndebe ko mpakubona ahubwo ndakihabona, naragikunze cyane kuburyo nagifotoye nkagitunga muri telephone, uwanyereka umuntu wagishushanuije.”
Aline nawe akirebaho aramwenyura ati:” ubanza gisobanuye ibintu byinshi kuri nyiracyo.”
Sarah ati:” ngewe nakunze ubugeni yakoresheje agihanga pe, ubu se koko yatekereje ate kugishushanya hano we?”
Aline araseka gusa ati:” ntawamenya iby’abahanzi.”
Sarah areba Aline cyane, Aline biramutungura ati:” kuki unyitegereza cyane we?”
Sarah azenga amarira mu maso ati:” umbabarire ntago narimbizi.”
Aline aratungurwa ati:” nkubabarire ibiki utari uzi?”
Sarah ahita atangira kumubwira ukuntu yamubonye mu muhanda akagerageza gukora ibishoboka byose ngo bamuhe rifuti ariko bikanga ati:” nakundaga kukubaza ngo uzanyereke ukuntu witwara mu modoka, nyine naragukomeretsaga ntabizi basi umbabarire.”
Aline yitsa umutima aramwenyura ati:” ibyo ntakibazo ariko.”
Sarah ati:” nzakoresha uko nshoboye mbwire murugo ko bitari ngombwa kumpa umushoferi maze nzajye nitwara, nibikunda nzajya mbanza nkugeze iwanyu kandi na mugitondo nzajya nza kukuzana.”
Aline arishimi ati:” urakoze.”
Sarah ati:” winshimira kuko ntago nzi neza nimba ibyo mvuze bizakunda.”
Aline ati:” umutima wagize wo kubitekereza niwo wogushimwa.”
Bahise bahaguruka ngo bagende ariko Aline akora mu mufuka akuramo ikaramu kumwe umuntu aba yumva ashaka kugira akantu afata mu ntoki, muri uko gukuramo iyo karamu rero hatakaye agapapuro nanone gashushanyijeho cya gishushanyo, bo ntibabibonye bakomeje kwigendera.
Ako kanya bakihava Edmondson yahise ahahinguka abona agapapuro nanone gashushanyijeho cya gishushanyo aragatoragura, arakitegereza cyane arongera areba kuri cya gishushanyo gashushanyijeho ku rukuta, mumutima atangira kwibwira ko umuntu wagishushanuije ari aho hafi, ararangaguzwa ngo arebe ko ntawe yabona ariko ntiyamubona, mukureba neza abona hirya abakobwa babiri bari kurenga kandi bava muri icyo kerekezo, ni mugihe aho hantu ntamuntu wakundaga kuhagera, yahise yibwira ko byangabikunda abo bakobwa harimo umwe, yabirukanseho ariko ageze aho bari bari arababura. Yakomeje kwitegereza igishushanyo cyane ako kanya LISA ahita amugeraho agiye kumuhobera asanga ari kwitegereza cyane cyagishushanyo gisa neza neza n’ibyo yabonanye Aline, ndetse anibuka ko amaze guhura na Aline ndetse na Sarah nubundi bava muri icyo kerekezo asanzemo Edmondson boyfriend we.
Ku mutima yahise abyimba atangira kwivugisha ati:” aka gakobwa katangiye kuntwara chr ryari? Burya nkaka bino bishushanyo kari kabishushanyirije boyfriend wange kugirango gakunde kamuntware? Ukuntu nabikatse kakababara cyane kumbe kari kari kubiteretesha chr wange?? Ukuntu nashakishije chr cyane nkamubura, kumbe kari kari kumwikururaho kamuha ubushushanyo? Buretse karambona.”
Yavuye muri ibyo bitekerezo bye asanga nubundi Edmondson aracyitegereza igishushanyo agacishamo akanamwenyura, umujinya uramwica ahita akimushikuza aragica, arebana na Edmondson cyane bombi bafite imijinya
Edmond ati:” kuki unyitwayeho gutyo?”
LISA ati:” wowe se kuki wanyitwaraho gutya.”
Edmond akubita ikiganza ku nyingi ati:” Ntago nkunda ukuntu wiyumva. Kuba dukunda nibyo biguha uburenganzira bwo kunsuzugura utyo, cyangwa kuba uturuka muri Green House nibyo byatuma wiyumva kuri urwo rwego?”
Lisa aho gusubiza nawe ati:” ahubwo se igihe nakugereyeho cyo urakizi? Naje kare numva nshaka kuguhobera kubera ukuntu nsringukumbuye, gusa wowe nasanze uhugiye kuri aka gapapuro k’umwanda uri kukamwenyurira. None wowe ni uko uziko naguhaye urukundo rwange se nibyo bituma undisha umutima utyo?”
Edmond aracururuka ati:” basi sori. Ntago nagambiriye kukwitwaraho utyo. Ariko nawe urambabaje kuko ntago uzi uburyo nkundamo icyo gishushanyo, ngirango kandi nawe urabizi nkunda ibintu by’imitako birimo ubugeni bwinshi, ibaze rero uburyo umbabaje!”
LISA acyumva ko Edmondson akunda icyo gishushanyo cyane ahita yumva ko byanga byakunda umukobwa amuriye umusore, umujinya waramwishe ahita yikubita aragenda mu mutima ati:” ndahangana na kariya karaya kumva ko katwara abagabo b’abandi.”
.
Tugaruke muri GREEN HOUSE gato, Mr Frederick na Susan bacururutse bicaye ku buriri bari kuganira
Mr Frederick ati:” Aho kugirango uzakomeza kwica abakobwa b’abandi, ntandaya nzongera kuzana hano.”
Susan ati:” ufashe umwanzuro mwiza.”
Mr Frederick ati:” ariko ibyo ntibigiye gukuraho ko nkwanga.”
Susana ati:” igihe uzaba wankunze nange nzagukunda, ariko mugihe ukinyanga nange ndakwanga.”
Mr Frederick ati:” nushake uvuge ibyo ushaka kuko nibyo ushoboye.”
Susan amukubita urushyi rwo mu matama ati:” nshoboye no gukubita imbwa.”
Mr Frederick ararakara cyane kuko umugore we amukubise kandi akaba avuze ko ashoboye gukubita imbwa ati:” bivuzengo ni ngewe wise imbwa?”
Bahita bongera gufatana baragundagurana baturana ku buriri, Susana yahise yiyambura agakanzu yari yambaye vuba atangira kugundagurana yambaye ubusa, akajya yitakishwa bitari ibyo kubabara ahubwo bimwe bishobora kugusha umugabo, yarwanaga akora ibishoboka byose agakoza ibice bye by’abanga aho ibya Frederick biri!
Byarangiye bateye akabariro kandi bagatera igihe kinini ndetse bishimiranye, nyuma birangiye Susan areba umugabo we ati:” ubundi wajyaga mu ndaya warabuze iki hano.”
President ahita abyuka yambara esuime ati:” ndakwiyamye wa mugore we.”
Susan yiryamira atuje ari no guseka.
Hh 🤣 naragenze ndabona.
.
Ku rundi ruhande ni muri Green part Iceland ku butaka bw’isugi, umwamikazi n’abasirikare be bose bazengurutse igiturage bari kwitegereza uburyo indege za kajugujugu ziri kugwa hirya gato hakavamo abantu benshi babasatira. Abaturage barebye bumiwe ni ubwambere babonye ibintu nkibyo.
Umwamikazi abwira abaturage bose ati:” aha tugiye kuhahunga nkuko twabisabwe na wa musore, ibindi azabitumenyesha nadusanga mubuhungiro. Bakiri muri ibyo bahise babageraho babatunze imbunda, jenerari arareba ahita yibuka ukuntu Gabby yishe intare mu gahe gato akanababwira ati:” abazaza bazaba bafite ibirenze ibi, ntimutemera ibyo bababwira bazabamara babarimburanye n’igiturage cyanyu.”
Abagabo bahise babageraho umwe muri bo atangira kubasaba ubwumvikane.
.
Tugaruke SOLOK City ku ishuri. Dusubiye inyuma gato cyagihe Lisa atandukanye na Edmondson agiye kureba Aline ngo amwihanize, yagiye yafatiyeho amusanga mu ishuri abanyeshuri bose bicaye batuje, amahirwe Aline yagize ni uko mwarimu yari akigeramo. Lisa nawe yinjiye umutima wenda kumuturikana, akomeza gutumbira cyane Aline ariko ntacyo yakora, ni uko byagenze kwihangana biramunanira ahita asohoka asanga umurinzi we ahita amusaba kumucyura, ubu tuvugana aryamye mu cyumba cye ari kurira.
.
Tugaruke ku butaka bw’isugi.
General areba mu baturage ati:” muzinge mwese ntanumwe usigaye duhindure agace dukomeze ubuzima.”
Abaturagi bose barasohotse berekeza iyishyamba, ariko banyura hamwe za ndege ziparitse. Niho Gabby yari ari yabihishe ngo batabona ko ari kumwe n’abo bagabo bagatangira gucyeka ko yababeshye ahubwo yabagambaniye. Ubwo banyuraga hafi aho rero general wari uri ku ruhembe rw’iburyo yegeranye n’umwamikazi, yabonye neza neza Gabby ahita yongorera umwami batangira kujujura ngo yarabagambaniye. Batwaye abaturage vuba binjira mu ishyamba hirya kure cyane bitaruye igiturage bari basanzwe babamo. Bahaye amabwiriza abagabo n’abasore ndetse n’abandi bose bari basigaye kuba batema aho bakubaka. Ako kanya umwamikazi n’abasirikare be bafashe umwanzuro ko bagiye gusubira kurwana ariko igipimo bafite ari Gabby wabashutse.
.
Ku rundi ruhande muzehe yakiriye telephone ya Mrs Catherine batangira kuvugana Catherine arira.
Muzehe ati:” ko uhamagaye urira ni iki captain agukoze?”
Catherine ati:” witekereza hafi gutyo, ubu se urumva ari iki yankora?”
Muzehe ati:” Ni iki kibaye none?”
Catherine ati:” tugeze ku cyambu mpita nakira telephone y’abana bange bambwira ko bucura bwange bamuburiye ku kibuga cy’indege ubwo bahageraga.”
Muzehe yahise yikanga ati:” tuza rero.”
Catherine ati:” nigute natuza banshimutiye umwana?”
Muzehe ati:” nusara baraza kukubona bakwice.”
Catherine ati:” none dukore iki ko ntacyo ntatanga ngo mbone umwana wange?”
Muzehe ati:” ndabizi ubwo ni minister wavumbuye ko abana bawe bahunze igihugu ndetse urikumva ko banabakurikiye. Bashimuse umwe, ndetse barakomeza bakurikirane abo bandi bamenye aho batuye. Baraza guhamagara abo bandi babasaba kuvuga aho uri, kugirango mugenzi wabo agaruke. Wowe ubabuze kongera kuguhamagara, babwire kandi bajye muri hotel bafate ibyumba ariho baba, kandi nawe ukoreshe private number ubundi captain arakwereka aho uba uri kuba mugihe tutarakemura iki kibazo. Ibyo nkubwira ubigendereho, ndetse ibyo ndagusaba kubabwira nabo ubategeke kubyubahiriza. Nyuma yibyo urategereza umwana wawe arakugeraho mu masaha 24 gusa Gabby arabyitaho.”
Muzehe yakupye telephone ahita atangira kwibaza uburyo Gabby arahuza operation ebyiri, iyo ku butaka bw’isugi no gutabara umwana washimuswe n’abamutumye nubundi. Muzehe yumvise bimurenze.
Gabby we ugiye guhamagarwa na muzehe kuri telephone, nonaha atewe n’ababasirikare bayobowe n’umwamikazi. Ararucika ate?…………..LOADING EPISODE 10…….
.
Tanga igitekerezo