INGURUBE YERA EPISODE 06

INGURUBE YERA
.


EPISODE 06
.
Duheruka ku ishuri LISA umukobwa wa Perezida ari guhohotera Aline, amubaza impamvu yambaye ibikweto bibi nkaho nta papa agira ngo amugurire inziza, Aline yari yabwiye LISA ko nta Papa afite ibyo bisetsa LISA cyane atabyumva.

Muri Green part Iceland ho twasize Gabby yasezeranye n’umwamikazi ko nibemera kumvira abazaza kubimura, azabafasha muri byose, yari yanabonye kandi map igaragaza neza icyo giturage ndetse n’aho amabuye y’agaciro ari. Ni mu gihe ku ruhande rwa muzehe we twasize nyuma yuko abonye message guturuka kuri Gabby ahise yinjira mu nzu yo hasi…. REKA TWIKOMEREZE.

Dutangiriye muri Green part Iceland nanone Gabby aracyari kumwe n’umwamikazi ndetse n’aba jenerari, ako kanya yahise yakira ubutumwa kuri telephone bwa muzehe bumusaba guhita agaruka igitaraganya, yarabusomye ubundi areba umwamikazi ati:” reka nizere ko nge namwe tugiye kwizerana bityo nzagarukaho hano mbasanga aho muzaba mwimukiye, nibwo tuzapanga ibindi neza twitonze.”

Jenerari umwe aramureba ati:” ibindi uri kuvuga tuzapanga ubundi ni ibiki?”

Gabby aramwitegereza, areba n’umwamikazi ubundi yitsa umutima ati:” ubanza mutarabasha kunyumva neza. Ni ukuvugango mwiteguye kurwana na bo, ariko mubyukuri ntabushobozi mufite bwo kuba mwabarwanya ngo mubatsinde kuko mwese babicira rimwe, niyompamvu muzagenda, hanyuma nkazabasanga iyo mwimukiye tugategura urugamba twitonze kuko njye mbazi.”

Umwamikazi aramureba ati:” ingabo zacu nti ntahangarwa, byibuze badutsinda twagerageje.”

Gabby arabitegereza ati:”munkurikire mbireke nimba mwumva koko igisirikare cyanyu gikomeye.”

Bahise basohoka, Gabby yarakenyereyeho pistori nk’agakoresho ko kwirwanaho igihe yaba yatewe cyangwa asagariwe n’inyamaswa runaka, bageze hanze aho ingabo zose zateraniye, ubundi arahindukira areba general n’umwamikazi ati:” naringiye kubasaba ko narwana nizi ngabo zanyu ndumwe ariko mpise nibuka ko nabica bose igisirikare cyanyu cyigasigara kijegajega.”

General araseka yumva bitabaho ati:” ahubwo reba agasirikare gato k’agakobwa usuzuguye maze murwane turebe ko ukanesha! Abasirikare bacu bafite umwitozo uhagije.”

Gabby areba general ati:” ibyo ndabyemera, ariko abazaza ntibazarwanisha ingufu z’umubiri, ahubwo hari intwaro bazakoresha.”

Umwamikazi ati:” ariko natwe dufite intwaro zacu.”

Gabby ati:” nibyo nagiraga ngo mbereke, aba basirikare bawe barwanishe intwaro zabo, nange ndwanishe iyange maze turebe utsinda.”

General ati:” dufite umwitozo utwemerera kurwana n’intare tukazica cyangwa tukazishimuta, rero nimba ufite ikibazo cyuko urwanye n’ingabo zacu wazica, ngwino tukujyane aho twabitse intare twagiye dushimuta, nurwana nimwe ukayitsinda turemera ibyo utubwira.”

Gabby arabareba yitonze ati:” uwazica zose se ntiyaba abahombeje?”

Bose baramuseka. Bahise bakata inyuma ahantu bubatse uruzitiro runini, hagati muri urwo ruzitiro niho hari intare 8 kandi zirasa nkaho zishonje kuko zibona udusimba two kurya ari uko abo basirikare batwishe bakatuzana, Gabby akizikubita amaso cyane ko byari ubwambere abona intare amaso ku maso yahise agira ubwoba ariko yihagararaho, ataratekereza byinshi yumva bamunyanguye kare bamunazemo.

Intare zaturutse hakurya zimusatira ndetse zitontoma, icyo yakoze ntakindi yahise abikura ya pistori, ku muvuduko udasanzwe yari amaze kurasa ebyiri zari zifite amashagaga, yazirasaga mu jisho kugirango zidakomereka byoroheje gusa ahubwo zipfe zataramwegera… Hanze y’uruzitiro babasirikare bari bari guseka bahise baceceka.

Gabby we ari kwiruka ku muvuduko mwinshi, intare eshatu nizo zimuri inyuma, yakase gato nkujya ku ruhande arasa amasasu atatu za ntare zose mu buryo tutazi tuzibona hasi! Hari hasigaye intare eshatu hirya nazo ziza zimusanga, yirukanse nk’umuyaga yurira uruzitiro arahindukira arasa Indi ntare nanone mujisho nayo ihita igarama hasi hasigare intare ebyiri gusa. Yahise asimbukira uruzitiro asanga abasirikare n’umwamikazi bari bumiwe ati:” singombwa kwica intare zanyu mwifatiye zose ngo nzimare.”

Abandi bose baraceceka, arongera arababwira ati:” nibingibi nababwiraga. Mufite intwaro mwumva ko zikomeye ariko zose zirutwa naka gato mpisha mu ipantaro yange ntimumenye ko mfite, rero abazaza bo bazazana intwaro ishobora kuba yarasa iki giturage cyanyu cyose kigashya ntacyo mukoze, kandi namwe mwahiramo. Iyo ni yo mpamvu yonyine mukwiye kunyizera.”
.
Ku rundi amasaha amaze kwicuma ni mu mataha y’abanyeshuri, turi mu mugi wa SOLOK ku kigo cy’amashuri cya THE NTACO SCHOOL ACADEMY, ubwo abanyeshuri basohokaga muri Class Lisa yategetse ko bo baba baretse gusohoka ubundi areba imbere aho Aline yicaye ati:” ejo uzaze wahinduye iyo myenda n’inkweto nibwo nzakugira umukozi ushinzwe kuntunganya buri kanya mbikenereye.”

Aline araceceka ntiyavuga.

LISA aramureba ati:” aka gakobwa ubanza kagira agasuzuguro, cyangwa papa wako ni umupushayi?” Ahita agenda amukurura imisatsi ndetse ahita yiyamira ati:” mbega ibisatsi bibi bikomeye wee? Ntago ujya usigamo amavuta wee?” Lisa yarafite agasuzuguro kenshi ariko Aline acecetse, Lisa ataragera ikindi avuga haza akandi gakobwa gashabutse ukuntu gahita kamusunika n’umujinya mwinshi kati:” ntugasuzugure abakene witwaje icyo uri cyo.”

Lisa areba uwo mukobwa ati:” usunitse Green House eagle, ukoze ikosa rikomeye cyane.”

Ako gakobwa kamureba guturuka hasi kugeza hejuru kati:” cyangwa nsunitse Green House snake? Ubutaha nzagukubita ku manga kuko inzoka ziberwa no kumenwa umutwe wa nzoka we.”

Lisa ararakara cyane ati:”barakwirukana ku kigo!”

Uwo mukobwa araseka ati:” ntago ndi kwiga hano kuko natsinze neza, ndi kuhiga nkuko nawe uri kuhiga. Uri gutekereza ko ukomeye kubera aho uturuka? Nange nkubwire aho nturuka se? Witonde.”

Mu kigo umujepe ushinzwe LISA yabonye atinze gusohoka, aza yihuta ngo amurebe ahageze bahurira ku muryango asohotse ahita amufata ukuboko. Wa mukobwa utabaye Aline yahise agenda amwegera amugezeho asanga ari kurira amufata ku rutugu ati:” ihangane nshuti yange?”

Aline yubura amaso aramureba ati:” urakoze.”

Uwo mukobwa ati:” nitwa SARAH. Wowe nakumenye witwa Aline.”

Aline aramureba aramwenyura. SARAH yahise afata Aline ukuboko nabo barasohoka

Sarah ati:” utaha he?”

Aline aramubwira ariko Sarah aratangara cyane kubera ko hatari hafi

Sarah ati:” uzajya ugerayo nge nagezeyo kare kuko nge ni hariya hakurya mu kizungu.”

Aline yarikirije ariko ntiyari azi ngo mu kizungu ni he.

Sarah ati:” ninde waje kugucyura?”

Aline ati:” ndaza kwicyura.”

Sarah biramutangaza ati:” nonese uzi kwitwara?”

Aline ati:”yego ndabizi.” Yari aziko amubajije nimba yashobora kwitwara nyine yicyuye ntawe barikumwe

Sarah ari guseka yishimye cyane ati:” woow, mbega byiza. Tugende ujye kunyereka Imodoka utwara!”

Bakiri muri ibyo haza umusore wambaye nk’ama bouncers aje abasatira areba Sarah ati:” watinze nje kugutwara.”

Sarah ati:” ntago byemewe kuba ndikumwe n’inshuti yange?”

Bouncer ati:” biremewe. Ngaho tugende amasaha yagiye.”

Sarah yashatse kwanga ariko bahita bamuterura, ni umusore watojwe uba ufite inshingano zo kurinda Sarah, hari itegeko agenderaho rero kuburyo atatinyuka kuryica niyompamvu yamuteruye ntacyo yitayeho.

Aline we yakomeje gusohoka ikigo yitonze, ageze ku muhanda hanze atangira gukataza nyine ngo yihute, mu gihe abandi bana babacyura nk’itegeko, we yicyura n’amaguru kandi agataha kure kurusha abataha n’imodoka.

Corneille Ntaco is typing………..✍️
Ku rundi ruhande ni muri Green House, first Lady na president bari kuganira ariko nk’ibisanzwe bo baba bashihurana

First Lady areba president ati:” ndakwanga Mr Frederick.”

President araceceka ahubwo aramuseka

First Lady ati:” Martha nzamwica.”

President ati:”ntakindi ushoboye uretse gutekereza nabi gusa, ntanubwo watekereza ku cyateza imbere abagore bagenzi bawe?”

First Lady areba umugabo we ati:” utekereje neza bwa rimwe kuva wagera muri iyi nzu y’icyubahiro. Ngaho mbwira, ni icyi cyabateza imbere kitari uburaya ubatoza ngo bicuruze bishyurwe n’abagabo bibigoryi nkawe?”

President ati:” Susan, geza aho. Nyuma y’akazi kose nkora mba nkwiye ibimero byiza byanyu. Ndi umugabo w’abaturage, muri abo baturage abenshi ni abagore, rero ntukumve ko wanyiharira.”

First Lady arahigima ati:” mbabajwe n’abo baturage bimumyi bakwita umuntu wabo. Uri umwanzi wabo kandi bazabibona.”

Mr Frederick araseka.

Ku rundi ruhande Gabby yicaranye na muzehe gusa bicaye muri salon

Muzehe ati:” impamvu rero nguhamagaye ngo uze igitaraganya, ni umupangu mushya ushyigikira igitekerezo cyacu nungutse.”

Gabby arumva. Muzehe arakomeza ati:”nyuma yo kunyoherereza iriya map, nasanze neza neza ihura n’iyo kubutaka twari tuzi neza ko bwazimiye mu gihe cy’imitingito mu myaka maganabiri ishize. Icyo gihe habaye umutingito wo ku kigero cy’icumi n’ibice bitanu ku ijana, kuburyo abahanga mu byubumenyi bw’isi bawifashishije bagatangaza ko hari hamwe mu duce twazimiye burundu bitewe n’uwo mutingito.”

Gabby arabyumva. Muzehe arakomeza ati:” impamvu nyamukuri rero bakoze ikintu nkicyo, harimo kwigwizaho imitungo iri muri utwo duce barigitishije nyamara babeshya, ni muri urwo rwego rero no muri kariya gace gato ko muri Green part Iceland ubutaka bw’isugi bakarigitishije, bashakaga kugasahura mu ibanga, ariko nyeka ko uko bajyaga yo barakubitwaga ikibatsi cy’imyambi y’abaturage babagayo. Iyi map mubyukuri narinyifite ariko narashakishije narabuze aka gace, none wahigereye. Ni amahire rero nubwo ba nyirigihugu bahadutanze ubu byarangiye.”

Gabby ati:” none ubwo umupangu ni uwuhe?”

Muzehe ati:” uzakora mission ya minister uzamucungire abakozi be nyine nkuko yabigusabye.”

Gabby ati:” Aho ndumva ntamupangu muzima urimo udufasha ku ntego zacu.”

Muzehe araseka ati:” icyo uzakora ni kimwe ariko gikomeye. Mu ibanga rikomeye uzajya ujya aho bariya baturage bimukiye ubigishe gukoresha imbunda n’ibisasu kubera ko imyitozo barayifite, nyuma nibamara kubimenya, uzababwira batere abo bantu babamenesheje ubundi babameneshe nabo. Icyo tuzakora kizaba kigaragaza.”

Gabby arabyumva ubundi ati:” ibyo nzabipfiramo ariko. Minister azamenya ko namugambaniye.”

Muzehe ati:” azabimenya nyuma yo kukubona mu itangazamakuru ugaragaza amabanga ye ndetse n’igihugu twagifashe, twagikuye mu maboko y’abakinyunyuza.”

Gabby ati:” bizakorwa bite mu buryo bwiza rero?”

Muzehe aramureba ati:” ntega amatwi.”
.
Mu gitondo cya kare wa mu mama wapfushije umugabo yabyutse yakira ubutumwa ko umwana we yirukanywe ku kigo cyashinzwe na se ari cyo THE NTACO SCHOOL ACADEMY bityo ko akwiye kumushakira irindi shuri. Uyu mubyeyi uyu mwana ni we yari asigaranye wiga abandi ni abasore babiri n’umukobwa umwe mukuri, uyu mubyeyi ni umwe mu bakire cyane muri iki gihugu, rero afite ububasha buhambaye nubwo butakora kuri leta. Umubyeyi yumvise iyo nkuru yumva akomeje kurenganywa cyane, atangira gutekereza kucyo yakora.
.
Muri icyo gitondo minister yatumije Gabby ngo bagire ibyo bavugana ho. Gabby bamusabye kwitegura kuko mu cyumweru gitaha akazi karatangira.
.
Murayo masaha ya mugitondo abanyeshuri batangiye kwiga isomo rya mugitondo, Sarah yakomeje kwitegereza mu mwanya wa Aline ariko ntahamubone, akareba aho LISA yicaye we akahamubona, yakomeje kwibaza uko byagendekeye inshuti ye nshya yumvaga yiyungukiye.

Uko amutekerezaho we nibwo akigera mu kigo, yatutubikanye nyine biragaragara ko yakoze urugendo rurerure kuko yari yanarushye, yakomeje kuza agana muri Class, akigera ku muryango abanyeshuri bose bahita baseka bitewe n’ibyunzwe yari afite ndetse ubona ahangayikishijwe nuko yakerewe, bose baramusetse byumwihariko LISA kuko yanamutukaga ngo dore ka gakobwa katagira se kaje wagirango kavuye muri piscine!

Uko bamusekaga ninako yagiraga isoni ashatse gusubira inyuma mwarimu ahita amuhamagara, ni mu gihe Sarah we yari ababajwe nabyo……….. LOADING EPISODE 07………….
.
.
URABYUMVA UTE?

About CORNEILLE Ntaco

NTAWUYIRUSHAMABOKO Corneille, also known as Corneille Ntaco is this broadcasting agancy owner and writer.

View all posts by CORNEILLE Ntaco →