INGURUBE YERA EPISODE 04

  • INGURUBE YERA
    .
    EPISODE 04
    .
    Duheruka Ingabo zo muri Green part Iceland zisoje imyitozo, umwamikazi yari amaze kubabwira amateka yuko byagenze mu kinyejana cya 5 kugirango abagore bisange aribo basigaye ku butaka gusa…

Ku ruhande rwa Gabby yari amaze kubona amakuru kuri Tv avuga ko hari amabuye y’agaciro yavumbuwe mu gace ka GREEN part Iceland, ndetse ko bizazamura ubukungu bw’igihugu yewe n’imibereho y’abaturage izakomeza koroha. Yari asigaranye ihurizo ryo kumenya icyo abayobozi bapanga, yari yiyemeje kurara ageze kwa muzehe kumusohokana.

Muri Green House ho Perezida amaze gutuma kuri Martha, ndetse twasize ari kwihumuriza ikariso ye. REKA DUKOMEZE
.
SIMON yihuta cyane yageze kuri ya Shop ya Martha, ariko kubera ko Martha yari yahise amubona yahise yifungirana muri shop, Simon abonye ko Martha akomeje kwanga kumufungurira ahita abikura urufunguzo arafungura agera kuri Martha

Martha amwitaza ati:” ntago nigeze ngufungurira ariko.”

SIMON yitonze ati:” ntagihe narimfite cyo gukomeza kugukomangira kandi udashaka gufungura.”

Martha akomeza kumuhunga ati:” ntago ntejejwe no kukubona hano.”

SIMON ati:” nange ntago ntejejwe no kuhaguma niyompamvu nje kugutwara.”

Martha akomeza kumuhunga ati:” narimbizi ko ibi biraba. Genda ubwire sobuja ko bidakunda.”

Simon ati:” naje kugutwara kandi ntago ngusiga.”

Martha atangira kurira ati:”niwowe wazanye iriya ndaya ngo ize inkubite none ninawe uje kunjyana! Genda ubwire Mr Frederick ko ntabindi biganiro nzagirana na we kandi ntago mva hano.”

Simon yitonze aramwegera ati:” ntago nashakaga ko bigera aha. Unyihanganire ntayandi mahitamo uretse kukujyana.” Ahita amuterura ku ngufu undi nawe atera imigeri atabaza anamwiyaka, gusa SIMON ni umujepe ufite umwitozo, ako guterura umusevile byumwihariko w’umukobwa ntikari kumugora. Yamusunikiye mu modoka amwambika umukandara ahita afunga umuryango, ubundi agaruka gufunga shop na we asubira mu modoka aratwara.
.
Ku rundi ruhande ni mu cyaro muri rwa rugo rwa wa musaza twabonanye na Gabby ndetse nonaha Gabby arahageze

Muzehe aramureba ati:” ejo nibwo wavuye ahangaha kandi gahunda zose z’icyumweru twarazipanze, none ko ugarutse muri iri joro bimeze bite?”

Gabby ntabyo kumusubiza ahita yinjira muri salon akura impapuro mu gakapu yari afite areba muzehe ati:” hari ibyo nje ngo tuganireho njye mbona byanyobeye, wenda turagira igisubizo tubona.”

Muzehe afata impapuro ndetse akibona ifoto iriho arikanga ati:” ku butaka bw’isugi?” Akivuga iryo jambo ahita ahaguruka yihuta ajya mu cyumba. Gabby abibonye nawe arikanga ati:” ibyo nibiki ko ntabyumva neza by’ubutaka bw’isugi?” Arahaguruka akurikira muzehe.

Muzehe arahindukira aramureba ati:” ubu butaka bwitwa ubw’isugi ndetse n’abaturage baho ni isugi mu mutwe, ntacyo kuri iyi si dutuye bazi. Nkurikira nkwereke.”
.
Ku rundi ruhande tugarutse mu mugi wa SOLOK turi muri Green House mu biro bya president Mr Frederick ari kwinginga cyane Martha gusa Martha we sinzi nimba ari ukwijijisha, icyo mbona nuko akomeje kwangira perezida ko amukoraho

Perezida amwinginga ati:” ntago wakabaye unziza amafuti ya first lady.”

Martha ati:” impamvu yabikoze ni uko azi ko nza hano kandi yabimbujije, rero ntampamvu mfite yo kuhagaruka.”

Perezida ati:” rero nonaha urahari, wahageze.”

Martha ati:” ntago nahageze kubwumvikane bwacu, ntanubwo mwamatirije ngo mpagere, ahubwo mwanshimuse, kubwibyo rero ntago mpari.”

Perezida yipfuka mu maso ati:” oroshya umutsi Martha. Hano urisanga ntago washimuswe, wazanywe na Simon umukozi wambere nizera.”

Martha ararira ati:” Simon yanzanye kugahato kandi ninawe wazanye first lady.”

Perezida ati:” ninge wakuzanye kugahato kuko ariryo tegeko namuhaye ngo niwanga kuza kuneza akuzane nabi! Ibyo mfite ukuntu ndabikemura ngusaba imbabazi. Kuba yazanye first lady rero nibyo ngirango agusabire imbabazi ubundi njye nawe dukomezanye nkibisanzwe twishimye.”

President yahise ahamagara vuba Simon wari uhageze ku muryango, amusaba gusaba imbabazi, Simon arabikora ariko abikora atanyuzwe. Perezida yarebanye na Martha ariko batangira kurebana neza.
.
Iryo joro ryarakeye nubundi turacyari mu mugi wa SOLOK muri minisiteri y’uburezi, barigushyiraho ingengabihe yigihe amashuri agomba gutangirira, ndetse vuba amashuri araba atangiye.

Tuve aho gato tugaruke kwa minister w’umutekano, yakiriye ubutumwa ko amashuri agomba gutangira mu cyumweru gitaha, nawe ahita yandika ubundi butumwa, hanze mu gipangu cye turabona wa mujepe yari yatumye gusinyisha wa mudamu wapfushije umugabo we ko amashuri ayagurishije. Uyu mujepe ubutumwa yakiriye ni ubwo minister yari amaze kumwandikira, akukanya yahise akandagira umuriro w’imodoka aragenda.
.
Tugaruke gato aho Gabby aherereye we na muzehe, Gabby yaraye mu cyaro rero ari kwitegura gutaha ari gusangira na muzehe ibya mugitondo.

Muzehe areba Gabby ati:” ubundi navuga ko iri ariryo banga ryonyine nari ntegereje ko umenya, ubundi tukaba twinjiye mu mukino neza.”

Gabby aruma umugati asoma no ku cyayi, areba muzehe ubundi azamura umutwe yikiriza

Muzehe arakomeza ati:” ubutaha hari ikindi kintu nzakwereka utigeze umenya kuva na mbere. Wowe genda ubanze wumve ibyo Minister agutuma hariya, ubundi nyuma uzakore mission yange witonze.”

Gabby areba muzehe cyane kugeza ubwo muzehe yikanze

Muzehe ati:” kuki undeba cyane.”

Gabby ati:” ntewe ishema nawe. Iyaba igihugu cyacu cyari gifite gusa abasaza nkawe bagikunda, ubu injiji nazo ziba zarajijutse.”

Muzehe ati:” gabanya ayo marangamutima y’ubuswa, urugamba turiho nta santima ugomba kuzanamo, arinayompamvu ibyo ugomba kubona ko bikwiye kuba ibitambo uzabitamba ntacyo witayeho.”

Ni uruhe rugamba bariho?

Bidatinze Gabby yaratashye, mu nzira agenda aba yitegereza ibikorw by’abaturage ndetse n’amafoto ya perezida amanitse ahantu hose ku mihanda no mu masantere. Mu mutima arivugisha ati:” Abaturage bakunda umwanzi w’abaturage cyane bamwitiranya n’umuntu w’abantu. Ibitekerezo byabo bibona bibona amazu meza bubakirwa mu midugudu nk’ikintu kigitangaza bityo bikabatera gukunda uwitwa nyirikubibakorera, nyamara ntibamenyeko amanegeka bakuwemo acukurwamo za nyiramugengeri zifite iyo zijya ndetse ntakandi kamaro bibafitiye.! Bishimira ibigega n’amatiyo y’amazi bahabwa, ntibabashe kuvumbura neza ko bahabwa ayo matiyo afite uburambe bwo kumara imyaka 10 mu butaka kandi mu ngengo y’imari ya leta asohoka afite uburambe bw’imyaka 200. Ntibabashe kubona ibintu nkibyo bifatika kubera uburyarya bw’umugabo umwe n’agatsiko ke!”

Yatwaye imodoka cyane kuko yari yakiriye sms guturuka kwa minister ko akenewe mu biro.
.
Ku rundi ruhande ni muri Green House, cheaf of staff hari uruzinduko ari kwitaho akusanya ingingo nyamukuru zibyo Perezida agomba kuzavuga, ibyo birangiye abiha secretary atangira gutegura iyo mbwirwaruhame agendeye ku bitekerezo bya cheaf of staff. Ubundi twavuga ko igihugu kiyobowe na Cheaf of staff kuko niwe ukora inshingano zose za perezida, ategura imbwirwaruhame nziza zijyanye na gahunda zihari, Perezida zikamugira icyamamare bitewe n’ubuhanga buba burimo ndetse n’ibikorwa byumvikanamo byo gukunda igihugu, ibyo rero bigatuma Perezida akundwa cyane ku rwego utakumva, sibyo gusa kuko banamutinya cyane ku ruhando mpuzamahanga bitewe n’ibikorwa byindashyikirwa akora imbere mu gihugu, gusa ibyo byose biba byapanzwe na Cheaf of staff, ahubwo uko abipanga niko bigenda nyirizina?

Ku ruhande rwa Perezida nawe afite itsinda ry’abagabo b’inshuti ze babiri murabazi, ibyabo tuzabyumva byose.

Cheaf of staff arangije byose ahita asanga Perezida mu biro ngo amuhe umurongo wibyo azavugaho ejo.
.
Tukiri muri Green House mu cyumba cya first lady we ntago yorohewe n’umubiri ari kureba za films z’urukozasoni, ntaheruka umugabo kuko n’igihe Mr Frederick yashatse ko baryamana Susan yarabyanze sinzi impamvu yabiteye, ku mutima ati:” Ariko ko Mr Frederick ashaka indaya, kuki nge ntashaka uwo kwifashisha?” Agitekereza utyo yahise ahaguruka ku buriri yihuta cyane amanuka kuri etage yo hasi ahita akatira mu biro bya Cheaf of staff.
.
Tugaruke kuri wa mujepe wo kwa Minister imodoka ye iparitse n’ubundi kwa wa mukirekazi wapfushije umugabo, bicaranye muri salon

Umujepe ati:” iyo nyandiko ntakindi igaragaza uretse ibyo uzabwira itangazamakuru, ikubiyemo muri macye ingingo nyamukuru wagendeyeho ugurisha imigabane yo muri ACADEMY THE NTACO SCHOOL kuri leta. Ikiganiro n’abanyamakuru giteganijwe kubwa mbere nkuko biri muri iyo nyandiko, kuko itangira ry’amashuri ryegereje.”

Umugore yarabirebye amarira amubunga mu maso mugihe umujepe we yari yigendeye. Uyu mugore ni umukire ndetse afite abana batatu b’abasore bakiri mu mashuri n’umukobwa umwe, ubukire bwe bushingiye ku ishuramari yasigiwe n’umugabo we wari mu bakire bambere mu gihugu. Afite amafaraga, afite n’abana, muri macye afite amaboko, leta rero yatangiye kumunyaga. Ibye tuzabigarukaho.

Tugaruke kuri minister, nonaha yicaranye na Gabby mu biro bye

Minister ati:”ndagirango wabonye ifoto nakoherereje ejo hashize.”

Gabby ahita afungura telephone amwereka iyo foto ati:” ngiyi ndayifite ndetse ntegereje kumva no kumenya ibyayo.”

Minister ati:” ntabyinshi nyikubwiraho. Ahubwo ako gace tujyanyeyo ishoramari ryacu, rero ndagirango uzarinkurikiranire nk’akazi kaguhemba ku kwezi, ntawundi mukozi nakwizera kuburyo yahampagararira neza agacunga abashobora kunyiba.”

Gabby arabyumva.
.
Tugaruke gato muri Green House, Cheaf of staff ari kugaruka mu biro bye avuye kuvugana na Perezida, akinjira mu biro yatunguwe no kubona First lady yicaye mu ntebe ye yambaye ikanzu nini ariko itaratse kuburyo hari imyanya ye yibangaeimwe yagendaga igaragaza. Cheaf of staff yarabibonye agiye gukata ngo asubireyo First lady amutanga guhita afunga ibiro atangera kumwegera

Cheaf of staff ati:” ma’am, ntugire ikosa ukora na rito. Iki cyumba gifite camera bityo ibyo ukora byose muri control room barakubona.”

First lady araseka ati:” nakoresheje imashini yawe mbanza kuzizimya kuburyo izi camera zo muri iki cyumba zidakora nonaha.

Cheaf of staff aramureba ati:” ntago nzi impamvu yabyo.”

First lady agenda amwegera atangira kumukoraho ati:” uyu munsi nje kukuruhura mu mutwe ubyumve uko.”

Cheaf of staff atangira kubona first lady arengera ati:” ma’am, hagarika ibi ni umwanda.”

First lady akomeza kumwagaza no kumusunikira muri ibyo bikorwa
.
Ku rundi ruhande Gabby yavuye kwa minister, akigera mu rugo yahise ahamagara muzehe amubwira uko ibintu bimeze, ndetse ubwo muzehe yahise amusaba kwihutira muri Green part Iceland cyangwa se ku butaka bw’isugi. Gabby yambaye igikote kinini na ga zongera ubushyuhe mu kiganza, afata n’agakapu gatoya ashyiramo imyenda micye na bote ubundi yatsa imodoka afata umuhanda yerekeza ku nyanja.

Ntituzi ngo agiye gukorayo iki, ikindi kandi ntituzi ngo aragerayo ute kuko nikure cyane kandi hagati mu nyanja, bisaba indege kuko ubwato bwagenda igihe kitari gito. Gusa kuba agiyeyo, ni imipangu ya muzehe kandi muzehe nubwo atuye mu cyaro hari ukundi agaragara bitandukanye, bityo uyu mupangu afite uko yawupanze. Muzehe ntituramenya ibye neza n’icyo aricyo.
.
Twambuke inyanja tujye ku kirwa, muri Green part hagati mu ishyamba abaturage bameze neza ntakibazo, bari mu mirimo yabo ya buri munsi, abaturage tubareke ahubwo ku ruhande rw’abasirikare n’umwamikazi, imyitozo yabo bayikora basa nkabagose igice gituwe ari nacyo cyabo. Bari gurega imitego igiye izengurutse icyo giturage ubanza bari gutega umwanzi. Agakobwa kakiri gato ubwo kacukuraga umwobo w’umutego kaguye ku gisanduku kitari kinini, kagicukuranye igihunga kinshi kakigejeje hejuru kabura uko kagifungura, kahise gasakuza n’abandi bose baraza ndetse n’umwamikazi, umwamikazi akigikubita amaso arikanga ati:”cyangwa iki nicyo bashaka kugaruka gutwara?”

Abasirikare be baramureba.
Arongera ati:” iki nicyo kintu cyonyine twabwiwe mu mateka ko abera baje bafite.”

Bahise bagihonda ngo bagifungure, barebye mo imbere bahita bikanga.,……… LEADING EPISODE 05….

About CORNEILLE Ntaco

NTAWUYIRUSHAMABOKO Corneille, also known as Corneille Ntaco is this broadcasting agancy owner and writer.

View all posts by CORNEILLE Ntaco →