INGURUBE YERA
.
EPISODE 03
.
Duheruka minister w’umutekano hari ibyo apanga na Minister w’ibidukikije, wari umupangu munini kuburyo batekereje no kuwuzanamo perezida kugirango ukunde, uwo mupangu kandi bawupangiraga igiturage tutaramenya.
Muri Green House ho Perezida Mr Frederick twasize asohoye cheaf of staff mu biro adashaka kumwumva mu bijyanye n’akazi, ni mugihe umugore we Susan first lady yiyemeje guhangana na we kandi ngo azahera ku ndaya ye.
Twasize abasirikare bo ku kirwa cya green part babwiwe n’umwamikazi wabo ko indagu zemeje neza ko bagiye kongera kwinjira mu bihe bibi bisa neza nkibyabaye mu kinyejana cya 5….. REKA DUKOMEZE
Dutangiriye mu ishyamba hagati muri Green part, imyitozo irarimbanije ku basirikare kazi bacu, iyo myitozo ntibayiriho bonyine ahubwo barangajwe imbere n’umwamikazi wabo, ni benshi cyane ariko bigabyemo amakipe kuburyo ishyamba rigari bameze nk’abaryuzuye. Intwaro zabo ni imiheto n’imyambi, gusa bagiye bafite ibindi bintu bakoze kuburyo babitera aho biguye hakaka umuriro nkaho ari igisasu.
Ku ruhande rwa general n’umwamikazi kuko bacungiraga hafi ingabo zabo, bageze mu gace gatujemo ukuntu, ku gihuru cyari kihegereye general arahareba cyane ubundi atungira urutoki umwamikazi amucira amarenga ko hari igihari, bagiye bagisatira bameze nkabahagota, ako kanya hasohokamo Urusamagwe ruturumbuka rwiruka rusatira general,
Ntabwoba bwabaye hagati y’abo bagore bombi, ahubwo jenerari yahise ahindukirana umuvuduko udasanzwe yiruka asatira igiti cyari hakurya kinini asa nkaho agiye kukigonga, ubwo igisamagwe nacyo cyarushagaho kumwirukaho ngo kimutanyaguze, mukanya nkako guhumbya general agera kuri cya giti amera nk’ukizenguruka, ntitwamenye uburyo umwamikazi yahageze mu buryo butagaragarira amaso neza yahise azirikisha umurunga cya gisamagwe kuri icyo giti, general nawe ahita agisogota icyuma mu kwaha amaraso abatarukira mu maso basekera icyarimwe.
.
Tubasige mu ishyamba tugaruke muri SOLOK indani mumurwa Mukuru, hari agashopu gahari k’imyenda y’abadamu ndetse mukwitegereza neza nyiri shop Ni Maritha ya ndaya ya perezida, yicaye aho yakirira abakiriya hari imibare ijyanye na business ye arimo.
Ntituhatinde ahubwo tugaruke muri green house, Susan first lady ari kuganira n’ushinzwe kumwambika, ubwo ni umunyamideli we, ushinzwe kumumenyera imyenda arambara ijyanye n’aho agiye, uyu burikimwe nawe afite shop ikomeye muri uyu mugi wa SOLOK. Bicaye mu ruganiriro bameze nk’abitegura kugenda
Susan areba Ruth ati:” nishimiye nanone kukwakira.”
Ruth n’ibyubahiro byinshi ati:” ntago nge nawe twari dufite gahunda yuyu munsi, bityo urantunguye kandi hari akandi kazi kenshi nagombaga gukora.”
Susan amwenyura gahoro ubona ko yarakaye ati:” naringiye gutobora ngo nkubwire ko nkwihanganisha, ariko ntabyo mvuze kuko umutima wabimvugiye.”
Ruth nawe wagaragaraga nk’umugabo witeje imbere utavugirwamo ati:” okay ma’am, none ni iyihe gahunda tugiyemo yihutirwa?”
Susan yitonze ati:” tugiye gushopinga.”
Ruth biramutangaza ati:” ntago bisanzwe ko wowe washopinga. Mfite shop kandi ninange ukwambika, ikindi nzi neza ko ntaguhunda ufite muri iyi minsi igusaba shopping,…”
Atarakomeza Susan ahita amuca mu ijambo ati:” first lady aravuze.”
Ruth ahita aceceka ati:” yes ma’am”
Susan ati:”uyu munsi ndashopinga kandi ndajyana nawe.”
Bahise bahaguruka barasohoka, ndetse turabona wa mujepe SIMON wihariye wa Perezida arinawe ugiye ashinzwe umutekano wa first lady, nubwo barikumwe n’abandi bajepe batari munsi ya 5, ariko nyine Simon niwe ugiye abakuriye ndetse nawe yicaye my modoka irimo first lady hafi ye cyane.
SIMON kandi birasa nkaho ariwe uyoboye shoferi kuko arinawe wamuhaye Address yaho bajya, munibuke ko arinawe uzanira perezida indaya, bivuzengo azi aho iba.
.
Ku rundi ruhande Gabby wa musore wacu amaze kugera muri ya Ghetto ye, hari utuntu ari kugenda ashyira ku murongo muri computer ye, ako kanya muri telephone ye yahise yakira ubutumwa buriho ifoto, iyo foto arayitegereza mu mutima ati:” Green part Iceland?”
Yahise areka ibyo arimo ajya kuri Google yandikamo iryo zina, atangira gusoma byinshi kuri ho ubona yatunguwe cyane ati:” ubu ni ubutaka butagatifu igihugu cyacu cya BORI gifite, ariko ntibuzwi kandi aha hantu hakabaye nyirizina igicumbi cy’ubukungu bw’igihugu binyuze mu bukerarugendo, wabona hari n’indi mitungo kamere iri muri ubu butaka.”
Yakomeje gusoma inyandiko zivuga kuri iki kigwa, arongera ati:” ubwo minister anyoherereje iyi foto, byanga bikunze niho igipimo cyange gikurikira cyerekeye.”
.
Ku rundi ruhande turacyari muri SOLOK City, ahantu hitaruye ndetse hari amazu maremare gusa y’ama plaza, ni icyanya kigari ubona ko ari icy’abantu badasanzwe, hirya yaho gato hari agashyamba kameze neza wagirango ni agakorano, muri ako gashyamba niho harimo indi nyubako igeretse 2 gusa ariko yubatse mu buryo navuga ko butagira formula, ikatakasemo ukuntu utamenya ndetse ifite ubusitani bugari, gusa uko bigaragara ni imwe muri za nzu ziba zihereye hasi mu butaka zubakwa kugeza hejuru, bivuzengo no mu butaka hasi ni mu nzu. Dukomeje imbere hiyo nzu hari amatara yaka mu mabara meza ariko agaragaza inyuguti runaka.
WELCOME TO THE NTACO VIEW HOTEL niko handitse, ako kanya hanze hahise haza imodoka 2 nziza imwe iri mu bwoko bwa limuzine, zimwe ndende, mugihe indi ari v8, zinjiye indani muri parking ariko mu buryo budasanzwe izo modoka zombi zitarahagarara hari hasohotsemo abagabo 6, bipanze neza, mukureba neza ni abajepe kumbe ni Perezida uje kuri hotel.
Tukiri aho, mu cyumba kimwe cya hotel niho turabona ba ba minister bombi, uwumutekano n’uwibidukikije, ibi bisobanuye ko bahamagaye Perezida ngo bavugane kuri ya mishinga bafite. Aba bagabo uko ari 3 mwumve ko ari bo ba nyiri Republic of BORI, ni inshuti cyane, banakorera hamwe muri byose, imipangu yabo barayisangira.
.
Tugaruke kuri Susan first lady n’abo yajyanye nabo gushopinga, nibwo bakigera kuri shop ndetse turabona aje neza kuri ya shop ya Martha indaya ya Perezida.
Mu buryo bw’umutekano upanuye wa first lady, yinjiye muri shop arikumwe na Ruth, SIMON nawe yari agiye kwinjira ariko first lady aramubuza ahita aguma ku muryango, Martha akibona first lady yahise yikanga, arahaguruka bararebana
First lady yitonze ati:” ntago bigushimishije kuba ugiye kwambika first lady umugore wambere iwanyu muri BORI?”
Maritha afite ubwoba ariko yihagararaho ati:” Ni karibu.”
First lady yahise amurebera ku rutugu ubundi yinjira mu makanzu atangira kujogora mo iyo ashaka, Ruth yagiye kumufasha gucaguramo inziza nk’umuntu usanzwe amwambika ariko First lady nabyo arabyanga amusubiza inyuma! Ni mugihe Martha we yarebye kumuryango akabina SIMON niwe uzanye First lady kandi n’ubundi arinawe perezida amutumaho, ku mutima ati:” genda urakinkoze.”
First lady yahise ashima ikanzu, asaba Martha kumwereka icyumba cyo kujya kwigereramo iyo kanzu kandi amusaba kumuherekeza, Martha yamujyanye mu cyumba yinandagira.
Bakigerayo first lady yabanje gukuramo inkweto ndende yari yambaye azishyira ku ruhande, ubundi ahindukiza impeta yari yambaye mu rutoki ahasongoye aherekeza mu kiganza kuburyo agukubise urushyi iyo mpeta yagupfumura!
Areba Martha ati:” ntago nje kwambara ikanzu yawe, ahubwo nje kuguha gasopo yanyuma ku mugabo wange, kuburyo utazongera gutinyuka kwinjira muri Green House ku mpamvu iyo ariyo yose.”
Martha ataragira icyo avuga urushyi rwa mbere yari yaruriye bamushyizemo n’urwakabiri ndetse n’imisatsi bari kuyipfuragura, ntakindi yari gukora uretse kuboroga kuko ntiyari gutinyuka gukubita urushyi First lady, ibaze nawe wakubise first lady??
Susan yaramunyukanyutse n’umujinya mwinshi, yaramukubise kugeza ubwo abari hanze batangira kumva umuntu aboroga cyane, SIMON wenyine nk’umuntu wari ufite ijambo ryanyuma ku mutekano wa first lady niwe wahise yinjira asanga umuntu bamuhwereje imisatsi bapfuraguye! Yahise aterura mukaperezida wari wisize insenda amujyana mu modoka ubundi agaruka gutwara za nkweto ze, nawe yinjira mu modoka baragenda.
.
Tugaruke kuri THE NTACO VIEW HOTEL, perezida Mr Frederick arikumwe na ba ba minister 2, bari guhana cheers
Mr Frederick ati:” ni uko rwose. Tugiye kwifashisha democracy, bityo bizitwe inyungu z’umuturage wese wa BORI, ariko ukuri tukuzi.”
Bose baranywa kandi baraseka. Minister w’ibikorwa remezo ati:” ahubwo iyo nkuru irare yanditwe ku bitangazamakuru by’igihugu, itangazwe ku ma television na radio by’igihugu, mutange umurongo ngenderwaho ku basesenguzi kugirango batarengera, ndabizi ibitekerezo by’abaturage biraza ari positive gusa.”
Barongera bahana ibipfunsi.
Perezida arabareba ati:” hanyuma ku bijyanye na ACADEMY THE NTACO SCHOOL byo ko ntacyo mubimbwiraho?”
Minister ati:” Ikigo kizitwa icya Leta, ariko mubyukuri inyungu zacyo zizaba zifitwe natwe.”
Perezida ati:” ibyo ndabyumva. None nigute kizagaragara nk’igifitiye umuturage akamaro kugirango gikomeze kibe indi ngingo idutagatifuza mu baturage?”
Minister w’umutekano araseka ati:” ntihaziga abana bacu n’abizindi ngagari gusa, ibyo byafatwa nabi, ahubwo haziga n’abana baturuka mu miryango iciriritse, gusa bazajya boherezwamo nkaho ari scholarship babonye, kuko tuzajya twoherezamo abatsinze neza gusa ku kigero twifuza. Ibyo kandi biratangirana nuyu mwaka w’amashuri tugiye gutangira muri uku kwezi.”
Reka dusige baseka tugaruke ku kirwa hagati mu ishyamba, ingabo zose zakoze uruziga buri wese afite intongo y’inyama bari kurya, Ni cya gisamagwe general n’umwamikazi bishe, nyuma bakibaze baracyotsa, abasirikare bakiruhukiyeho nicyo barikurya.
Umwamikazi yarahagurutse atangira kubabarira inkuru ati:” izi mvune turiho nonaho ndagirango mbibutse ko atari izo kudukuramo imiteto, kuko twararakaye ntamiteto cyangwa imikino tugira, si iyo kwiyungura ubumenyi bushya kuko twe ubwacu turi ubumenyi ubundi bwami bukeneye ngo bukomere, impamvu nyamukuri yiyi myitozo, ni ugukaza imyiteguro y’urugamba rudasanzwe tugiye ku rwana. Mu gisekuru cyacu cya 5, ubwami bwacu bwari bufitwe n’abagabo, abagabo nibo bari ingabo nkukunguku, kandi ntihabagsho umwamikazi ahubwo yabaga ari umwami, umugore yari ingenzi cyane kuri ubu butaka kuko we yafatwaga nk’ikigirwamana, bityo akabaho yicaye acungana n’ibyo murugo, agakundwakazwa ndetse ikifuzo cye kikaba nk’itegeko ku mugabo we. Ibyo byaje kurangira ubwo ubwami bwacu bwaterwaga n’inyamaswa bantu, sinavuga ko bari abantu kuko nibwo bwambere twari tubonye abantu bera (abazungu), baje bafite amacumu acira umuriro, ibintu byagoye cyane abagabo bicyo gihe, uwo muntu yahagararaga ahirengeye akarasa, uwo mwambi arashe ntiwahushaga kandi waricaga gusa, nuko abagabo bashize mu bwami bwacu, hasigaramo abagore gusa, nyamara muri uwo mugoroba nibwo umuteto w’abagore washize, kuko nibwo bapanze kurara bivuganye abo bera bose babategeye ku mazimano ahumanijwe. Nuko nabo muri iryo joro bose baraye bapfuye.”
Ingabo zose ziracyateze amatwi,
Umwamikazi arakomeza ati:” nyuma yibyo bihe abagore barakubititse, babonaga ibyo kurya bibagoye kuko batari bazi guhiga no kwinjira ishyamba ngo bashake ibiribwa, sibyo gusa kuko banakumbuye cyane kuba batera akabariro! Mukwishakira ibisubizo bahise bimika umwamikazi, bashinga n’igisirikare bafata igihe kinini cyo kwitoza, nyuma yibyo batangiye gutera ubwami burimo abagabo bakabashimuta bakabazana inaha iwacu, bakabatunga, gutyo gutyo kugeza igihe buri mugore agiye abonera umugabo, ariko ntibivuzeko buriwese yabaga afite umugabo we, ahubwo bacye barabasaranganyaga, arinayompamvu ubu umugore yemerewe gushaka umugabo umwe ariko umugabo we akaba yemerewe gushakwa n’abagore benshi barenze umwe.”
Abasirikare bakomeza kumva.
Arakomeza ati:” none rero uyu munsi twiteguye ikintu nkicyo kigiye kongera kuba, tuzaba twiteguye arinayompamvu mpamyako tutazatsindwa, gusa tuzapfusha ndetse tugire n’inkomere nyinshi, ndagirango mbabwire ko nibisaba aho kwitanga nge nzitanga mbere ariko tugakomeza gusugira. Nukuvugango ibyubushize byatwaye abagabo bisiga abagore, ubu rero ntituzi nimba ari abagore bakurikiyeho cg n’ubundi bikaba ari abagabo, ariko nanone dusesenguye neza, twasanga ari twe bagore turi mu byago byinshi kuko urugamba rurwanwa n’umusirikare nubwo n’abasivire babigenderamo, ikintu kimwe kituri mu mutwe, ni ukurwana kubwubutaka bwacu, ndetse tukarwanira abagabo bacu, tukabarinda.”
Bose bahise bavugira hejuru basakuza cyane, yari morare yabo ubundi batangira gutera indirimbo ntamenya barabyina koko.
.
Tugaruke muri SOLOK mu murwa mukuru, Gabby yicaye imbere ya Television ni ninjoro ari kureba amakuru yuwo munsi ndetse umunyamakuru hari inkuru ari kuvuga nubwo dusanze agiye kuyisoza ati:”… Ibi bikazazamura ubukungu bw’igihugu ku kigero cya 40% aho n’imibereho y’abaturage izakomeza guhenduka, binyuze muri ubwo bucukuzi bw’amabuye y’agaciro mashya yavumbuwe ku kirwa cya Green part.”
Gabby amaze kureba ayo makuru ku mutima ati:” ibi bintu birandenze kandi simbyumva. Ngomba kurara ngeze kwa muzehe. Gute byaba biri mu nyungu z’igihugu nyamara minister yampaye ifoto yaho bica amarenga ko ndi hafi kujya kuhakora ibikorwa bye?”
.
Tuve kuri Gabby tujye muri Green House ibintu byakomeye perezida ari gutongana cyane na first lady kandi bari mu cyumba
Mr Frederick ati:”ntiwagakoze umwanda nkuwonguwo ni ibyo kwica izina ryawe.”
Susan ati:”sinzi niba ari ukwica izina ryange cyangwa ari ugukiza iryawe ukomeje gusiga umwanda uzana uburaya muri green house. Ni mbuza izo ndaya kuza hano izina ryawe rizakomeza kubahwa.”
Mr Frederick ati:” ceceka aho. Uri imbwebwe y’umukecuru, urumva nabuzwa niki gushaka abagore beza bamfasha kwiyumva nku mugabo wambere ukomeye hano? Ni igisebo kuryamana nawe igihe cyose, no kugendana nawe mu ruzinduko tukanategurirwa icyumba kimwe cya hotel mbifata nko gushyigikira ubutinganyi.”
Susan arakaye ati:” geza aho Mr Frederick. Ndi First lady bityo ndi ikitegererezo ku badamu, ntanumugabo utakwifuza kungira, rero wingira icyo ntazi.”
Perezida yahise asohoka vubavuba yinjira mu biro ahita ahamagara wa mujepe SIMON, bidatinze yaranahageze.
Perezida ati:” warengereye mu kazi”
Simon ati:” munyihanganire Nyakubahwa.”
Perezida ati:” wakoze ibintu by’umwanda kujyana uriya mugore w’umusazi kwa Cherie wange Martha.”
Simon ati:” sorry sir”
Perezida ati:” kuki wabikoze?”
Simon yitonze ati:” kari akazi kange Nyakubahwa. Nshinzwe umutekano wawe n’uwa First lady, ubwo rero ngendera ku mategeko yawe cyangwa we bitewe n’uwo twakoranye uwo munsi.”
Perezida aracururuka ati:” ndabyumva, gusa ntiwakabaye wamwemereye ko uzi aho uriya mukobwa atuye.”
Simon ati:” sorry sir, ni kenshi first lady yabonye muzana hano nkongera nkanamusubizayo, yarabibonaga agaceceka ntavuge, yarazi neza ko mpazi bityo ntaho nariguhera mbihakana.”
Perezida ati:” sawa, rero ndatuma usaba imbabazi Martha wange.”
Simon ati:” sir, ntampamvu…” Agiye kuvuga ngo ntampamvu yo kumusuzuguza indaya ahita yifata
Perezida ati:” yanze kumvugisha ngo umugore wange yamukubise, ari kunkupa kuri telephone kandi sinshobora kurara ntamubonye kirazira, genda umuzane kuneza niyanga ukoreshe ubundi buryo ariko ndare mubonye hano.”
Simon atabyumva neza ati:” sir….” Ataravuga Perezida amuca mu ijambo ati:” ndi Perezida, umugabo umwe uyoboye inaha ndetse wa mbere ukomeye kurusha uko ubitekereza, rero ninge uvuze.”
Simon arasohoka ajya kuzana Martha.
Akigenda perezida hari aho yari yarabitse ikariso ya Martha ubushize ubwo aheruka kuza yahibagiriwe, perezida yarayibikuye atangira kuyihumuriza!!…………………. LOADING EPISODE 04………
.
.
NGAYO NGUKO IBYA PEREZIDA.
.
Igitekerezo cyawe kuri iki gice ni ingenzi cyane