INGURUBE YERA
.
EPISODE 02
.
Duheruka Susan first lady ajya kureba umugabo we pereziza Mr Frederick wari watinze kuza kuryama, ni mugihe perezida we yari mu biro bye asambana n’indaya yari yatumije.
.
First Lady yasohotse yikubita turamubona yikaraga muri korodoro yerekeza mu biro bya perezida, gusa ku muryango winjiramo hari wa mujepe witwa SIMON ahahagaze nk’ipoto nyine ari ku burinzi. Agihagaze first lady yahise ahagera amukura munzira ngo atambuke ariko umuyepe arabyanga, akomeza kubimusaba kuneza ariko umujepe nawe akomeza kwanga kugeza ubwo first lady yagize umujinya
Arakaye cyane ati:” nagusabye kenshi kumvira mu nzira ariko ntiwumva,…”
Atarakomeza Simon n’ibyubahiro byinshi ati:” ma’am, I’m sorry”
First lady byaramurakaje cyane arikaraga akubita ibipfunsi ku nzu ati:” ni njye uri kukubwira ngo va mu nzira ntambuke, ndeba neza ndi mukaperezida.”
Simon yitonze nanone ati:”ma’am, ibyo mushaka ntago birashoboka.”
First lady ibyo yari kwigira byose ntibyari gushoboka ku mujepe watojwe neza ukurikiza itegeko rya Boss we, Susan yakomeje kwikarakasa agera naho atuka Simon ariko biba ibyubusa nubundi asubira mu buriri bwe yitonganya ahutaza n’ibintu. Yamaze kugenda Simon ariruhutsa kuko nubwo yari ari gukora akazi ke agendeye ku itegeko, nubundi uwamusabaga kuva mu nzira ni umwe mu bakomeye cyane ndetse ahanini bitewe n’uburenganzira abagore bahawe nubundi first lady aravuga rikijyana, na we rero impamvu yagezaho akagenda ni uko azi neza ko itegeko ryahawe umujepe kurirengaho birutwa no gupfa.
First lady yageze mu buriri ya table yareberagaho porono ayikubita hasi irajanjagurika, yari afite umujinya mwinshi cyane kuburyo byagaragaraga, yahise asakuza n’umujinya mwinshi ati:” Mr Frederick wongeye kuzana indaya hano unsuzuguza?? Ndaje nkwereke icyo nzakorera iyo ndaya yawe.”
Byasaga nkaho perezida ibintu byo kuzana indaya murugo abimenyereye yabigize ingeso. Susan yahise akuramo twa twenda yari yambaye ahubwo ahita yambara bya bi esuime biba bimeze nk’ibikote, bimwe abakire bogana, ubundi ajya mukabati arakurura, ako kabati kari kuzuyemo bya bintu bakora ariko biba bikoze nk’igitsina cy’abagabo, madame first lady yarobanuyemo kimwe cyarutaga ibindi nuko akijyana mu bwogero. Sinzi ngo arakimaza iki.
.
Ku rundi ruhande turacyari muri Green House, mu bakozi bashinzwe isuku, umwe w’umukobwa avuye gusasa mu cyumba cy’umukobwa wa Perezida, gusa yavuyeyo ubona ahangayitse, ahura na mugenzi we amubaza nimba yaba azi aho LISA ari, Lisa ni uwo mukobwa wa Perezida kandi ni we muto mu rugo, abakozi barebanyeho birabayobera, ako kanya ikibazo bahise bakigeza ku mukuru w’abajepe, mukumva ibyo bintu byarabayobeye bashyuha umutwe, batangiye gushaka hose bakekaga ko yaba ari ariko hose baramubura, byari bibagoye gusobanura ukuntu umwana yacika urugo nkurwo rurinzwe, batangiye kubura uburyo bwiza bwo kuvuga icyo kibazo.
Reka tubasige mu ihurizo twigarukire mu biro, Perezida amaze kwiha akabyizi ku ndaya ye, ndetse ari no kumwitegereza yambara ati:” uyu munsi wari udasanzwe nge nawe dukumburanye.”
Maritha amaze kwambara neza araza aha akabizu ku itama perezida ati:” mfite kuva hano ndahanga simba nshaka kuhatinda.”
Perezida afashe ku kibuno cya Maritha ati:” guhera ubu urareka kariya ka business kawe, ahubwo kuri account yawe nashyizeho amafaranga ugomba kugura imigabane muri company ushaka ndetse ukanagura business yawe.”
Maritha yarishimye, ahobera cyane perezida, ubundi aramuherekeza amugeza ku muryango, perezida abwira SIMON ati:” musohore muri bwa buryo na Camera zidafata ayo mashusho, kandi ntihagire umubonaho ndetse umutware mpaka umugeze iwe.
.
Ni uko kwa Perezida bihagaze ni umuriro gusa, umudamu aba ahugiye muri twa duco tubi, umugabo na we ari mu mabi, umwana na we yabuze ntiwamenya iyo yerekeye.
.
Ku rundi ruhande turacyari mu ijoro mu gace ka GREEN PART Iceland, ikigwa kinini cyane giherereye hano mu gihugu cya BORI, ni ikigwa kigizwe n’ishyamba rigari ndetse abaturage baho basa nk’abituriye mu ishyamba no mu nzu z’ibyatsi, iki kigwa gifite umuco gakondo wihariye cyane. Mukwinjiramo turabona mu rusisiro rumwe abaturage bateranye bacanye umuriro mwinshi cyane barikubyina imbyino nge navuga ko ari iz’amayobera kuko ni ubwambere nazibonaho, uko babyina rero ninako baririmba indirimbo nazo z’amayobera mu majwi yurusobe. Ibyo barigukora rero ni ibisanzwe biba burimunsi kuko mbere yo kuryama babanza gukora imihango nkiyo yo gushimisha umwamikazi. Ni igiturage kiyobowe n’abagore, kuva ku batware kazi bo hasi kugeza ku mukuru wicyo giturage bose aba ari abagore, yewe n’umukuru w’umuryango aba ari umugore, ibyo bikaba ari umuco wihariye waho. Abagabo icyo bashinzwe ni ugutera akabariro n’iyindi mirimo iraho harimo no kwita ku bagore mu buryo bwo kubashimisha gusa, umukobwa ukeneye kurongorwa abengukwa umusore yifuza, iwabo bagategura inzoga n’ibindi bikenerwa byose bakajya ku mugabo kumusaba, icyo gihe umukobwa niwe ugomba kuba yariyubakiye inzu, nukuvugango umusore ava iwabo agasanga umugore wamushatse!!
Muri iyi mico itangaje yiki giturage, ikintu umugabo afiteho ubushobozi kurusha ibindi, ni ukuba yemerewe kurambagizwa n’abagore benshi, muri macye Umugabo yarongora abagore ashatse kandi bose bamwubaha cyane ndetse banamucungira umutekano kuko ahanini abagore hafi yabose baba bafite umwitozo wa gisirikare, nibo bajya guhiga no kurugamba, ndetse ninabo barinda umwamikazi. Umugabo yemerewe gutereta akaba yarongora, ariko ntiyemerewe gushaka umugore, ahubwo we baramushaka, ashobora rero gushakwa inshuro nyinshi bitewe n’abagore bamwishimiye ndetse na we akabemera. Abagore nubwo batereta ariko ntibemerewe gutunga umugabo wa 2, nimba waraterese umugabo akakurongora mugashyingiranwa, nuwo gusa uba wemerewe ntawundi, nubwo uwo mugabo we yemerewe gushakwa n’abagore benshi kandi akabana na bo icyarimwe agenda arara aho ashatse.
Muri iryo joro umwamikazi yahaye umugisha abo bose baraho, arabasezerera bajye kuryama, umwamikazi na we afata umwami we akaboko bajya kuryama.
Mukugera mu buriri umwamikazi yatangiye kuganira n’umwami, ariko ubona atari hamwe
Umwami ati:” uyu munsi wabaye uwumukara kuri wowe, ese ko nari nagiye kubaka urundi rugo, ni iki cyakubayeho kuburyo cyatuma wijima utyo?”
Umwamikazi afata ukuboko ku mwami ubundi yitsa umutima ati:” ndikwiyumvamo ko turi gusatira ibihe by’akaga.”
Umwami yifata ku mutima ati:” ni ubwoba bw’umutima, umva ko ibyo bisanzwe.”
Umwamikazi areba umwami ati:” ntago ibi bisanzwe. Ndikwiyumvamo ko hari ikintu kibi kimeze nkicyabaye ku bakurambere bacu kigiye kutubaho.”
Umwami yikanze ati:” birabe ibyuya, ni indagu zabiguhamirije se cyangwa ni inkuru zo mu nzozi wenda ngo tuzishakire ibisiguro?”
Umwamikazi ati:” oya Rudasumbwa wange, ni intekerezo n’ubwoba byange bindimo gusa. Icyakora turajya kubaza abakuru twumve iby’ubu bwiru bunyaritsemo.”
Umwami arongera yifata ku mutima ati:” mpise nibaza nti ubwo ibyo watekereje biramutse aribyo, ni ubuhe bwoko bwashiraho?? Bwaba mwe bagore, cyangwa nanone ishyano ryagwira abagabo nkuko byagendekeye abakurambere bacu?”
.
Tuve muri GREEN PART Iceland tugaruke mu murwa mukuru SOLOK, Imodoka za komvaye ziri ku muvuduko munini zikata zerekeza muri karitsiye zituyemo abapushayi n’amabandi menshi, izo modoka zirimo abajepe. Mukwinjira mu nzu imwe muri iyo karitsiye LISA wa mwana wa perezida aryamanye n’umusore wumupushayi, ndetse barangije kwiha akabyizi.
Pushayi areba Lisa ati:” waje hano utorotse iwanyu, uziko ubu ndi mu mazi abira? Nonaha mfashwe nakwicwa ntanaho naregera.”
Lisa ari guteta ati:” waramborotse kuri telephone, nonese wumvaga mbayeho nte kandi nkwikumburiye.”
Pushayi ati:” Lisa, wakagombye kwakira ubuzima wagezemo bwo kuba umwana w’umukuru wigihugu nkiki gikomeye cyigihangange cya BORI, bityo ukumva ko nawe ukomeye utari umwana wo ku muhanda nkuko wahoze iso akiri governor.”
Lisa ati:” ngewe sinashobora kwirirwa mfungiranye muri ruriya ruzo ngo ni GREEN, birambongamiye.”
Pushayi arebana lisa umujinya mwinshi ati:” ntago uzi ubugoryi urikuvuga. Lisa, uzi abantu twifuza kuba twanakandagira ku butaka bwimbuga yaho uretse no kuba twahavukira cyangwa tukabamo ? None wowe uri guhohwa gusa.”
Lisa atangira kwiriza. Pushayi aheta ahaguruka amusaba gusohoka ndetse ngo amwibagirwe burundu kuko yazatuma yicwa hakiri kare n’ubundi urwo ariho rwo guhigwa na police rutamworoheye, Lisa yagerageje kwinginga ariko nubundi birangira asohotse atangira kugenda muri karitsiye.
Kubera ukuntu izo karitsiye ari iz’abarara, Lisa kandi wabonaga ari akana kameze neza, abarara barakabonye bahita bakagota barakanjama bashaka kukishimishirizaho, bagakuruye bakajyana inyuma y’amazu, ako kanya za komvaye zihita zihagera kandi ubwo barasaga mu kico gusa, abarara nabo babonye bikaze batangira kwirwanaho barasana n’abajepe, ubwo kandi niko Lisa we bari bamushyize mu modoka kare ndetse iyo arimo yahagurutse yagiye, mu gihe umujepe we yari agihanganye ku masasu n’amabandi, ibandi ritakijijwe n’amaguru ryariye isasu ry’ubwonko kuko umujepe aba afite umwitozo utamwimirera kumara n’umunota numwe ahangana n’umusivire.
.
Mu gitondo cya kare minister yazindukiye mu biro bye, afite inzoga ari kunyweramo ndetse yiteguye mugenzi we ari we minister w’ibikorwa remezo ngo bagire ibyo baganiraho. We yu mu minister igihe kinini aba ari mu biro, gusa ibyo akoreramo si akazi kareba inyungu rusange z’abaturage, ahubwo ni izi ku gite cye n’abo bafatanya. Muri ako kanya nibwo hahise hinjira minister mugenzi we ushinzwe ibikorwa remezo batangira kuganira.
.
Ku rundi ruhande ni mucyaro, wa musore wacu Gabby niho yaraye ndetse aho yaraye hari umusaza udakuze cyane ariko winararibonye. Uyu musaza rero ari gusezeranaho na Gabby ariko anamubwira ati:” uzagaruke kuri uwo munsi tuvuganye, kandi ibintu ubyitondemo ukomeze ube umwizerwa muri bo, niyo nzira yonyine yo kurutsa uburozi aba baturage.”
Gabby yumvise uwo musaza ahita yurira Imodoka ntacyo avuze, atwara yitonze, ibyapa byose yagendaga ab, byabaga biriho
Ifoto ya Mr Frederick ariwe perezida, yarabyitegerezaga akituriza gusa, ageze mu isantere abona abaturage bose bagiye bambaye imipira iriho ifoto ya perezida, muri macye abaturage bakundaga cyane perezida, bamubonaga nk’umutabazi wabo bitewe n’ibyo abakorera bitaga ibidasanzwe. Ibyo byose Gabby yarabibonaga akazunguza umutwe, ntumbaze impamvu yabyo.
.
Tugaruke kwa minister gato, ni aba minister 2 bari kuganira kandi ibyo bapanga ni bigari nkuko bigaragara
Minister w’ibidukikije areba mugenzi we ati:” birasa nkaho bizagorana ariko wibuke ko iki gihugu ari icyacu, tuzakoresha uburyo bwose bushoboka bikunde.”
Minister w’umutekano ati:” Ndumva rero twabicisha mu buryo bwa politic, kuburyo bishobora kubangamira ba nyirubwite ariko mu maso y’abaturage muri rusange bakabibara mu nyungu zabo, urumva ko rero dukeneye na Perezida muri ibi bintu.”
Minister w’ibidukikije ariyumvira ati:” icyo gitekerezo ni kiza cyane. Kiriya giturage gifite ubukungu bwinshi mu butaka, birasaba imbaraga zisumbuye kuburyo umuturage wakomeye ku muco we ntacyo azaba akivuze.”
.
Ku rundi ruhande ni muri Green House, first lady ntago ari kumvikana na President Mr Frederick.
Mr Frederick ari kwambara ishati ayifunga neza, arahindukira abwira first lady wari uri kumutuka ati:” ntago nkukunda Susan nawe urabizi, rero kuba rimwe nakenera guhuza ibitsina nkakwifashisha kuko ntabundi buryo mba mfite bwo kubikemura, ibyo ntibisobanuye ko nakugarukiye.”
Susan arakaye ati:” ndakwanga Mr Frederick, uri imbeba mbi. Manda yawe nirangira nzaka gatanya.”
Mr Frederick araseka cyane ati:” meze nk’umwana w’inzuki ndashagawe cyane, ikirenze ibyo ndi imana y’abaturage I’M THE MAN OF THE PEOPLE, nzakurwa ku butegetsi n’urupfu.”
Susan ati:” uribeshya cyane Mr Frederick, Republic of Bori, ni igihugu kigendera kuri democracy.”
Mr Frederick nanone araseka ati:” itegeko nshinga ndifite mu biganza, mpindura ibyo nshanse kandi byose bikitwa ugushaka kw’abaturage bange.”
Susan aramureba gusa ati:” nyuma yibyo ndi First Lady kandi mfite ijambo rinini muri iki gihugu, ubu rero niyemeje guhangana nawe igitambo bizasaba cyose, kandi ndahera ku ndaya yawe.”
Mr Frederick araseka ahita asohoka ajya mu biro bye. Ako kanya cheaf of staff yahise ahagera. Uyu cheaf of staff ubundi nyuma ya Perezida muri presidency niwe uba unkurikiyeho mu gukomera no gufata ibyemezo, aba ari umujepe ukuriye umukuru w’abajepe, aba ari umukozi wo murugo ukuriye umukuru w’abakozi bo mu rugo, ni we ubuskuriye department zose zo muri presidency, akaza inyuma ya Perezida mugufata ibyemezo muri presidency, niwe upanga byose perezida yemerewe, ninawe uba uhora iruhande rwa perezida, na we aba afite ibiro muri presidency.
Cheaf of staff akigera mubiro yahise ahereza impapuro Perezida, ariko perezida azita hirya kuko yireberaga ikariso ya yandaya yataye mu biro ayikorakora akanayihumuriza.
Cheaf of staff arabireba ati:” Nyakubahwa, izo mpapuro ziragaragaza neza gahunda dufite y’uruzinduko rugamije kuzahura umubano w’ibihugu by’umugabane…” Atarakomeza perezida amuca mu ijambo ati:” ibyo genda ubikurikirane umunsi nugera uzabikore nkibisanzwe umpe umurongo ngenderwaho.”
Cheaf of staff yubika umutwe arongera arawubura ati:” Nyakubahwa nge ntago…” Ataravuga ko gukora inshingano ze n’izaperezida bimugora Perezida ahita amuca mu ijambo ati:” ni nde uvuga hano? Genda mu biro byawe.”
Cheaf of staff yahise ahaguruka arisohokera.
Tugaruke mu giturage cyacu cyumuco wihariye. Abasirikari bari kuri paredi barangije imyitozo, umugaba mukuru w’ingabo rero yabajije umwamikazi impamvu nyamukuru y’imyitozo idasanzwe batangiye muri iyo minsi.
Umwamikazi ati:” nari nahoze ntekereza ko ari intekerezo mbi nagize, ariko ubu indagu zampamirijeko ibihe bibi bihura neza nkibyabaye mu gisekuru cya 5, bigatsemba igitsina gabo cyose kuburyo twasigaye mu ngorane zo kongera kugira sosiyete itagira igitsinagabo, kugeza ubwo twongeye kugira igitsinagabo arinayompamvu twiyemeje kukirinda, ibyo bihe byagarutse. Icyo tutazi nuko kizaza gihiga abagabo cyangwa abagore, intsinzi yabyo rero ni ugukenyera tugahangana.”
Umwamikazi yarangije kuvuga atyo ingabo zose zapfukamye hasi zashinze amacumu, intege zari zacitse kuburyo bugaragara ko icyo kintu tutaramenya neza ari ikidasanzwe…………… LOADING EPISODE 02……
.
.
.
INKURU NTIRATANGIRA TURACYARI MU MIZI.