INGURUBE YERA EPISODE 01

INGURUBE YERA
.
EPISODE 01
.
Dutangiriye mu mugi mugari wa SOLOK, uyu mugi ukaba ari na wo murwa mukuru wa REPUBLIC OF BORI, hano turi ni mu ka Ghetto bisa nkaho gaciriritse bidakabije, muri ako ka Ghetto niho hicaye umusore uri kwitegereza amakuru yacaga kuri tv imwe, uko areba ayo makuru arinako agenda azamura umutwe yongera awumanura,… Mu makuru batangazaga inkuru y’inshamugongo yuko umukire umwe wari umushoramari akaba na rwiyemezamirimo amaze kwitaba Imana azize impanuka y’imodoka.

Iyo nkuru ikirangira umusore yahise afunga tv yitonze, yambara ikote ubundi asohoka hanze yinjira mu modoka, byose yabikoraga yitonze. Akinjira mu modoka atarayatse hari uwo yabanje guhamagara kuri phone, ati:” Boss, misiyo nayisoje. Mfashe urugendo kandi ubwo urumva icyo ugomba gukora.”

Kurundi ruhande ni muri GREEN HOUSE muri presidency, umutekano waho umeze neza cyane kuko biteguye urugendo aho perezida agiye mu ruzinduko rw’imbere mu gihugu. Tuve hanze ahubwo twinjire mu nzu indani mu cyumba cya perezida ari gushwana cyane na first lady we baterana amagambo ndetse hafi gukubitana inshyi, bakomeje gutongana cyane kugeza ubwo bafatanye baturana hasi baragundagurana, first lady wagize intege nke yaratuje batangira kuvugana bitonze ariko bakigaraguranaho hasi.

First lady:” Ntago ibi wakabaye ubikora Mr Frederick, ni ubusazi.”

President:” Susan, uyu munsi kwihangana byangoye, uyu munsi ni uwa 10 nimba ntibeshye, buri joro wanga kumpindukirira.”

Susan ( first lady yitwa Susan):” none ukumva ko kubikora uhatirije aricyo gisubizo kizima?”

Mr Frederick wari ukigundiye umugore we ati:” ntayandi mahitamo kuko inzira zose z’amahoro warazanze, iki nicyo gihe ngo nkwereke ko uri umugore wange.”

Susan arakaye cyane ahita aruma ku rutugu umugabo we, kubera umujinya agiye ku mukubita bumva ku muryango hari ukomanze bahita barekurana vuba barijijisha uwarukomanze ahita yinjira. Uwinjiye ni umujepe witwa Simon ahita abihanganisha kubwo gukomanga agahita yinjira ntabyo gutinza

Ati:” Nyakubahwa President, amasaha yo guhaguruka arenzeho iminota micye, watinze niyompamvu nje kukureba ngo tugende.”

Perezida yahise yitegura neza arasohoka baragenda. Niko byubatse ubundi haba hari umujepe ushinzwe perezida kuburyo iyo abonye ari kwica gahunda amubwira asa nkumwibutsa cg amusaba, ariko ni nkaho aba ari kumwibutsa itegeko.

Ku rundi ruhande ni kwa minister w’umutekano ari kuvugira kuri Telephone ati:” wabikoze ute ubundi ni irihe banga wakoresheje ko nziko uriya mugabo aba arinzwe cyane?”

Kumbe uwo Minister ari kuvugana na we ni wamusore twatangiranye ndetse twasize ari kuvugira kuri Telephone, rero ari kuvugana na Minister w’umutekano, uyu musore yitwa Gabby
Ati:” uko nabigenje ni kuriya wabibonye kuri television.”

Minister aseka ati:”wabikoze neza musore, reka nze nguhe amafaranga yawe yari asigaye.”

Gabby ati:” nizere ko n’ibyo twumvikanye uza kubikurikirana Nyakubahwa.”

Minister ati:” humura wowe tuzakoresha.”

Ku rundi ruhande uko abo bavugira kuri telephone ninako mu muryango wa wamushoramari wakoze impanuka ndetse bishoboka ko ari Gabby wateje iyo mpanuka nkuko asa nkaho aribyo ari kuganira na Minister, mu muryango akababaro ni kose gusa nyine ibintu by’abakire hari ukuntu ibintu biba biri organized cyane kuburyo utapfa kuhinjirira byoroshye. Ako kanya hinjiye umusore wambaye imyenda y’abajepe, kubera ko byagaragariraga abashinzwe umutekano ko uwo muntu aturutse kwa president, ntibamubajije byinshi kuko bumvaga azaniye ubutumwa umugore wa nyakwogendera, baramuretse arinjira asanga umugore wa nyakwogendera muri salon ari kumwe n’abandi bagore b’inshuti ze bamwihanganisha, akigerayo asaba abo bandi bose kuba bamuhaye umwanya agasigarano na nyirurugo gato.

Bagisohoka yahise abikura urupapuro ahereza madame ngo asinye, ariko umugore akirukubita amaso arataka cyane ndetse yanga gusinya avuga ko bidashoboka.

Umujepe atuje cyane ati:” Ntayandi mahitamo ufite urasinya.”

Madame n’amarira menshi ati:”ibi umugabo wange ntago yabikunda.”

Umujepe nanone yitonze ati:” kuberako atabikunda ninayompamvu twamwohereje iyo ari.”

Madame yahise akubitwa n’inkuba yumvise ko umugabo we yishwe n’abo kwa perezida araruca ararumira ahita aca rwa rupapuro, aruciye wa mujepe araseka ahita abikura urundi rusa neza nka rwarundi rwa mbere nubundi arumushyira imbere ngo arusinyeho

Madame arongera araturika ararira ati: ” ntago mbisinya nimushake nange mumunkurikize.”

Umujepe ati:” Ntago twamugukurikiza wenyine kuko wajyana n’urubyaro rwawe mwese mukagenda.”

Madame arikanga

Umujepe arakomeza ati:” ikiza kurusha ibindi ni ugusinya hano gusa, uraba urokoye abana bawe n’imitungo yawe, ikindi kandi uracyari muto uzabona akandi gasore nushake uzagatunge akazi kako ari ukukurongora gusa, nubundi kiriya gisaza gipfuye sinkeka ko cyabigukoreraga neza.”

Madame ararira

Umujepe ati:” nongere nkwibutse ko nusinya, ni ikigo cy’amashuri cya ACADEMY THE NTACO SCHOOL kiragenda gusa, ariko nudasinya urapfa n’urubyaro rwawe byose ubibure, amahitamo ni ayawe rero.”

Madame yahise asinya vubavuba ariko akiri kurira, nyuma urupapuro wa mujepe ararubika ubundi yigira umwana mwiza arongera ahamagara ba bagore baragaruka nawe asohoka yitonze.

Ku rundi ruhande nanone ni kuri minister, yicaye iwe mu biro hari ibipapuro ari kurebaho cyane ariko biriho ifoto ya cya kigo cy’amashuri cya ACADEMY THE NTACO SCHOOL, uko yakirebagaho yisetsa wa mujepe yahise ahagera

Minister aseka ati:” ndabona bidatinze ubanza atakugoye sha.”

Umujepe aciye bugufi ati:” yego Nyakubahwa.”

Minister ati:” ubu rero iki kigo kindi mu maboko. Uriya munyagwa namusabye kenshi kukingurisha akanga ngo ni ikigo yishyuriramo abana b’imfubyi n’abatagira ababishyurira amashuri, niwe wizize rwose kuko namusabye kenshi aranga. Ndaje nacyo nkwereke ukuntu kijya mu bwami bwange.”

Ku rundi ruhande ni kure y’umugi ahantu mu giturage ndetse ntanubwo turahatinda, ahubwo ni hamwe perezida yagiriye uruzinduko, mu muhanda uri hafi yaho niho hari guca ya modoka ya Gabby iri kumuvuduko udakabije. Yageze aho yitegeye aho ibirori byo kwakira perezida byabereye, yitegereza ukuntu abaturage bishimiye cyane perezida ubundi azunguza umutwe ati:”Abaturage ba republic of Bori…” Ubundi arimyoza imodoka ayikubita ikiboko akomeza urugendo.

Tugaruke mu mugi, kuri uwo munsi wishyingurwa ry’umushoramari nibwo mu itangazo ryashyizwe ku bitangazamakuru basomye ko ikigo cya ACADEMY THE NTACO SCHOOL guhera ubwo kitagifasha imfubyi n’abandi batabasha kwiyishyurira ishuri, ahubwo ko uwo mwaka nurangira mu bana bahiga utazaba ashoboye kwiyishyurira ijana ku ijana azirukanwa, ngo impamvu yibyo izatangazwa nyuma yaho madame asubiriye mu murongo muzima kuko amakuru yatanzwe na secretary we atagarutse ku mpamvu zizo mpindukira.

Uko ayo makuru aca kuri television, ninako Minister ayareba akisetsa cyane ubundi akimenamo amayoga yivugisha ati:” ibibi byose nibibe bikubarwaho, tuzanaguha impamvu uzatangaza yicyateye izo mpinduka nyuma, kera cyane nibwo uzavuga ko ikigo ukingurishije.” Ubundi arongera araseka.

Ntibyatinze amasaha yaricumye ijoro riragwa, hano turi ni muri GREEN HOUSE perezida yicaye mu biro bye ntiyagiye kuryama, ahubwo akokanya wa mujepe umurinda ku muryango yazanye undi mugore udasanzwe muri presidency kandi yamuzanye mu ibanga, ahita yinjira mu biro umujepe we asigara ahagaze ku muryango arinze perezida nyine.

Uwo mugore akigeramo indani yahise asimbukira perezida batangira gusomana birangira nawe akuyemo imyenda yose. Kumbe uyu mugore ni indaya yaperezida basambana!

Tukiri aho muri GREEN HOUSE mu cyumba cya perezida n’umugore we, umugore aracyamutegereje ngo aze aryame, mukureba neza umugore afite Tablet mu ntoki ari kureba porono ndetse anakora geste zumugore waryohewe n’imibonano mpuzabitsina, ibyo byose yabikoraga kuberako uwo munsi bwo yari yiyemeje gushimisha umugabo we, abikora avugango asange yiyujuje imyuka! Gusa yakomeje kubona perezida atinda mu biro, yigira inama yo kumusanga yo ngo amuzane, ateramo utwenda tworohereye ubundi asohoka mu cyumba agana mu biro bya perezida kandi perezida nawe hari ibyo yibereyemo we n’indaya ye………………….. LOADING EPISODE 02……
.
Ese hagiye gukurikiraho iki madame first lady nasanga umugabo we perezida yinjije indaya?
.
Uyu mu minisitiri se we utangiranye ubugome?
.
Umusore wacu Gabby wanakoze ikiraka cyo kwica umuntu se we ijambo yavuzengo “abaturage ba republic of Bori” nyuma yo kubona bishimiye perezida kandi akabivuga yimyoje ubona atishimiye ryo rivuze iki?
.
Madame wacu we wiciwe umugabo akaba akomeje guhohoterwa se ko uwo arega ariwe aregera, amaherezo ye?
.
.
Inkuru nibwo igitangira tuzamenya byinshi ntacyo turamenya. Ese murahari? Ubonye ute igice cya mbere?

About CORNEILLE Ntaco

NTAWUYIRUSHAMABOKO Corneille, also known as Corneille Ntaco is this broadcasting agancy owner and writer.

View all posts by CORNEILLE Ntaco →