ESE NKUNDE UWANYANZE MBERE KUKO NKIMUKUNDA CYANGWA NKOMEZANYE N’UWO TURIKUMWE

NDAKWINGINZE MFASHA KUKO NDENDA GUSARA KUBERA IBITEKEREZO.

 

.

Ndumukobwa w’imyaka 27, mumyaka itatu imyaka ishize nkiga muri kaminuza narimfite umusore nakunda cyane. Namuhaye urukundo rwose narimfite mwiyereka uko ndi ntacyo nsize inyuma. Nakoraga ibishoboka byose ngo mushimishe, buri gitondo sinashoboraga gutangira kwiga atarinjira mwishuri. Ubuzima bwanjye nabumuhayeho igitambo nziko aribwo azankunda kurushaho nyamara nyuma yigihe gito yatangiye kunyereka ko namwibeshyeho. Yatangiye kujya ambwira ko adakunda uburyo nsokozamo, ko ndetse nimyambaro miremire nambara imusebya mubandi. Natangiye kumva ntatekanye nibaza niba ngiye kwiga kwambara amajipo magufi nkuko yabinsabaga, bimbera ihurizo kuko byari kuba bihabanye nuburere nakuranye. Narinsigaye njya kumureba ngo tuganire akampunga kenci akambwirako afite izindi gahunda bitaba ibyo akambwirako akeneye kwiga ari wenyine. Nkabyumva ndetse nkabimwubahira nkamusezera nkitahira.

.

Uwo musore nakundaga yaje kunyerurira ambwira ko ntari umukobwa yakomezanya nawe ko ndetse ibyacu byarangiye ahubwo natinze kubibona. Ndabyibuka icyo gihe haburaga iminsi ibiri ngo dutangire ibizamini bisoza umwaka. Numvise isi isa ninguyeho, mbira ibyuya nyamara ndimo nanatitira cyane, numva aho mpagaze harimo harazenguruka, ubwonko bwanjye busa nubuhagaze gutekereza, nongeye kugarura ubwenge kumunsi ukurikiyeho, nisanga ndyamye muri chambre nararagamo. Iruhande rwanjye hari hahagaze umukobwa twabanaga sincidikanya ko ariwe wari wankuye kumuhanda aho wamusore yari yansize mpagaze. Nakangutse nibuka neza uko byagenze, ntangira gutekereza mumutima nibaza niba atariryo herezo ryanjye ariko murinjye niha igisubizo ko ngomba gukomera kandi nkiga nkazatsinda. Nahise mbyuka ndakaraba, ndateka ndarya, ndangije mfata ibitabo ntangira kwiga nkaho ntacyabaye. Narabishoboye ndetse nkora ibizamini neza ndatsinda mbona amanota meza cyane. Umwaka wakurikiyeho nawize meze nkurwana urugamba , natsinze neza cyane ndangiza ndimubanyeshuri batatu bambere mwishami nigagamo. Itsinzi yanjye yarushijeho kumpa ibyishimo ndetse mbona neza ko gutandukana nawamusore byose ari Imana yanyerekaga inzira yumunezero wagutse nubwo akandi gatima kambwiraga kati byari kurushaho kuba byiza iyo mba nkimufite.

 

Nkirangiza sinatinze kubona akazi, nabonye akazi muri company ikomeye yabanyasuede yakoreraga murwanda. Nahahuriye numusore utagira uko asa atangira kunyitaho, arankunda ndetse rwose nanjye sinazuyaza kumwerera urukundo nkuko yarunsabaga. Kumunsi namubwiriyeho ko nanjye mukunda yahise anyambika impeta ansaba ko nazamubera umufasha. Nabyemeye ntazuyaje, gusa yansabye ko nakwihangana umwaka umwe gusa akabanza akamara kwishyurira ishuri murumuna we witeguraga kurangiza kaminuza. Birumvikana sinari kubyanga.

 

Muri iyo minsi naje kujya gusura iwacu mumodoka yanjye nziza nitwaye, byari ibihe byiza ndikumwe numuryango wanjye kuko kubera akazi kenci nagiraga ntabashaga kubasura kenci. Bukeye bwaho nagombaga gusubura kukazi , nafashe umuhanda ngenda nitegereza imisozi myiza, nkiri munzira ntwaye naciye kumuntu sinamubona mumaso neza gusa maze kumurenga ndebera mundorerwamo zireba inyuma mbona ndamuzi ingendo ye nari nyizi ndetse nigihagararo ke sinari narakibagiwe nubwo byagaragaraga ko yari yarananutse. Nasubije imodoka inyuma nza musanga ndetse rwose mukumugeraho nsanga niwamusore twakundanaga nkiga. Namanuye ikirahure ndamuhamagara, yabaye nkuwikanze ndetse atungurwa no kumbona, navuye mumodoka ndamuramutsa . Yambajije amakuru mubwira ko ari meza mubaza aye ambwira ko kuva twarangiza ntakazi arabona ko ndetse nubu avuye kudepoza. Numvise mugiriye impuhwe musaba nomero ye ya telephone gusa njye sinumaha iyanjye, naramusezeye nsubira mumodoka ndikomereza. Sinjye warose ngera kukazi kuko nari nkumbuye fiance wanjye. Kukazi aho nakoraga bari bakeneye umukozi, birumvikana uwo mwanya nahise nkusabira wamusore. Naramuhamagaye mubwirako yakwitegura akaza agakora isuzuma yaritsinda agahabwa akazi. Yaranyotewe akazi namwe murabyumva ntiyari gukora ikosa ngo atsindwe. Ntibyatinze abona akazi muri company imwe niyo nakoragamo. Yarancimiye gusa mubwira ko gufasha ari ibisanzwe. Nibwo nawe yambiye ati” narimbizi ko umutima wagiraga iminsi itawuhinduye. Urakoze nanone” Ibyo byose yabimbwiraga ndikumwe Nafiance wanjye. Akimara kugenda fiance wanjye ambaza niba uwo musore twari dusanzwe tuziranye nambere, nitsa umutima nti yego. Fiance wanjye nawe yahise ajya muri biro ye nsigara ngenyine ndetse ntangira kugira ibitekerezo byinci.

 

Wamusore yatangiye akazi ndetse rwose akora neza cyane, yarasigaye yitonda bigaragara ko iminsi yamwigishije guca bugufi.Muri iyo company ninjye warufite kugenzura abakozi muncingano zanjye, Wa musore yaranyubahaga ndetse rwose nanjye ntacyo namunengaga kuko byose yabikoraga neza. Agashahara karaje agura imyambaro, atangira gusirimuka rwose ntangira kongera kubona ubwiza bwe nubwo nibukaga neza ibyo yankoreye, nuburyo yambwiyeko ntari umukobwa uberanye nawe. Uko namutekerezagaho byatumye ntangira kwibaza niba ntarakoze ikosa kumuhesha akazi hafi yanjye ari naho fiance wanjye yakoraga.

 

Bijya kumbana imvange, yansanze mubiro anzaniye rapport nari namutumye akizimpereza nibwo yabonye ko nambaye impeta ya fiancée, yahise amfata ikiganza arayitegereza, amarira aramucika agwa imbere yanjye. Ahita ambaza ati “Ese nakerewe kugusaba imbabazi bituma umutima wawe uwuha undi?” Nanjye ntazuyaje nti yego. Yahise asohoka ndetse ntiyaguma aho mubiro arakomeza aragenda. Nanjye nubwo narimusubije ntyo ikibazo yarambajije cyatumye nsubira inyuma mubitekerezo, natangiye kwibaza ibibazo byinci, nongera kwibaza niba ntarakoze ikosa kumuzana hafi yanjye. Nkanyuma yisaha, Nkiri muri ibyo bitekerezo nibwo telephone yanjye yasonnye. Nyitabye mbwirwa ko nsabwe kwihutira kuza kwa Muganga ko umukunzi wanjye akoze impanuka. Sinatekereje kabiri nahise mpinduka nkumusazi nsohoka niruka ntanakinze ibiro, mpita mfata imodoka muri parking nyitwara nkumusazi kuburyo nanjye nashoboraga gukora impanuka. Nageze kwamuganga mparika aho mbonye mpita niruka mbaza aho fiance wanjye ari, fiance wanjye naramukundaga kuburyo ntifuzaga kumubura. Umuganga wese nahuraga nawe namubazaga aho fiance wanjye ari, nkomeza kugenda niruka nca mubantu, bitinze mpura numuganga arampagarika arambwira ati “tuza ndabibona neza ko ariwowe maze guhamagara mukanya kuko nanabonye ifoto yawe muri screen ya telephone yumusore bazanye aha. Gusa humura ntabwo arembye cyane nudukomere duke afite kumutwe. Kandi imbere mumutwe ntacyo yabaye.” Ibyo muganga yambwiraga sinabyumvaga ahubwo nashakaga kubona fiance wanjye. Nakomeje kumwinginga mubwira ko ncaka kubona fiance wanjye. Yaremeye aranjyana akingura icyumba, nkikubita amaso uwaruryamye kugitanda ntungurwa nogusanga atari fiance wanjye ahubwo ari wamusore warumaze akanya mubiro byanjye. Nabaye nkuri munzozi zidashira mbaza muganga uwababwiye nomero yanjye yatelephone. Bambwira ko barebye muri phone yuwo musore bakabonamo iyanditseho chr akaba ariyo bahamagara.

.

Byafashe nkamasaha abiri wamusore agisinziriye atarakanguka. Yakangutse abaririza aho ndi, nanjye nti ndihano. Akimbona yakomeje avuga amagambo menci avuga ko nubwo yampemukiye ariko yamaze igihe kinini ancakisha ngo ansabe imbabazi, ati” Ndacyagukunda kandi nutankunda nzapfa!”

.

Ibitekerezo byambanye byinci, musaba ko yatuza akabanza agakira tukazabiganiraho yakize. Mukazi nahise nsaba konji. Ntibari kuyinyima kuko bari bazi umuhate nakoranaga, bampaye kuruhuka nibura ibyumweru bibiri nkazagaruka meze neza.

.

Ubu mbagisha inama , ibibazo birenda kunsaza nukuri ngira inama unakore share nabandi bamfashe ndaremerewe:

•Ese mubyukuri nakoze ikosa guhesha akazi uyu musore twahoze dukundana?

•Ese fiance wanjye nzamubwira nte ko umusore nahesheje akazi ariwe twahoze dukundana?

  • •Ese ko uyu musore avuga ko nintongera kumukunda ashobora nokwiyahura mureke apfe?

About CORNEILLE Ntaco

NTAWUYIRUSHAMABOKO Corneille, also known as Corneille Ntaco is this broadcasting agancy owner and writer.

View all posts by CORNEILLE Ntaco →